Ni ubuhe bwigenge bwuzuye Paul Kagame asaba guhabwa na Perezida w’Ubufaransa François Hollande ?
Si Karake gusa ugomba gushakirwa ingwate, n'abagande bafashije inkotanyi kwica abanyarwanda ntacyo barabona!
Mu ijambo ryagenewe umunsi wo Kwibohora yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yagarutse ku ibaruwa imwifuriza we n’Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora yohererejwe na mugenzi we w’Ubufaransa François Hollande wanamusabye kubahiriza uburenganzira bwa muntu,Umukuru w’igihugu yavuze ko ntawe ukwiye kwibutsa Abanyarwanda uko bubahiriza uburenganzira bwabo.
Mu mihango yo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 yabereye i Rubaya mu karere ka Gicumbi, umukuru w’igihugu yongeye kumvikana yikoma abanyamahanga bamwibutsa inshingano ze.
Asubiza i baruwa yandikiwe na Perezida w’u Bufaransa ku wa gatanu ushize nubwo avuga ko ntayo yabonye usibye kuyisoma mu binyamakuru Perezida Kagame yavuze ko ntawagakwiye kumwibutsa ibyo agomba gukorera Abanyarwanda.
Yagize ati"...mu batwoherereje ubutumwa bo hanze mu bihugu bikomeye hari uwanditse atwifuriza umunsi mwiza arangiza avuga ngo twizeye ko u Rwanda ruzakomeza amajyambere no kujya rwubahiriza uburenganzira bw’Abanyarwanda mbisoma mu makuru ibaruwa njye sindayibona ariko ningeraho nzayisubiza,ariko reka nyisubize itaranangeraho" "Uko nayisubiza kwa mbere,mu magambo make namubwira ngo ubundi se ?,ubundi byagenda gute? ariko icya kabiri nasubiza,ni ukuvuga ngo ariko se ari ubwo bwigenge ari uko kwibohora ababikoze cyangwa ababonye ubwo bwigenge ni bo batazi icyo bagomba kubikoresha ?..."
Umukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko impamvu hakiri abashaka ku mwibutsa icyo ubwigenge buvuze ari uko babutanze igice. Yagize ati"Ubu hari undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo gukorera Abanyarwanda bijyanye no kwibohora? Hari uwanyibutsa icyo ubwigenge buvuze? Hari impamvu...Ni uko uwaduhaye ubwigenge yabutanze mu magambo aduha igice ikindi aragisigarana.”
Perezida Kagame yongeye kuzirikana bikomeye abagize uruhare bose mu rugamba rwo kubuhora u Rwanda. Umukuru w’igihugu yasoje yibutsa ko kuri ubu ubwigenge buvuze gutinyuka asaba Abanyarwanda kwiteza imbere bakirinda kuryana, bakamenya gutinyuka no kuvugisha ukuri kabone nubwo uwo bakubwira kwamukomeretsa.
Imirasire.com