AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI YAHUJE INGAMBA ASHYIRAHO CCP

Publié le par veritas

AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI YAHUJE INGAMBA ASHYIRAHO CCP
Dushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’amashyaka FDU-INKINGI, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri yashyizweho umukono ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa kabiri 2015, Dukurikije ko ayo mashyaka 3 yiyemeje  guhuza ingufu ku buryo bufatika kugirango arwane intambara ya demokarasi na politike ;
 
Tumaze kubona ko uko gushyira hamwe ari bwo buryo bwonyine bwa politiki bwo kugera kuri iyo ntego ifite ishingiro ; Amashyaka ya politiki FDU-INKINGI, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri atangaje ku mugaragaro ibikurikira :
 
Ingingo ya mbere :
Amashyaka FDU-INKINGI, PDP-IMANZI na PS-IMBERAKURI atangaje ku mugaragaro ivuka  ry’Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo « CCP » mu magambo ahinnye, rugendera ku migabo n’imigambi y’Amazerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 8 Gashyantare 2015 yometse kuri iri tangazo.
 
Ingingo ya kabiri
Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo (CCP) rubaye rukanazakomeza kuba uburyo  buhuriweho bwo kugaragaza  ibitekerezo bya politiki by’ayo mashyaka atatu ya politiki.  Muri urwo rwego, urugaga CCP ruboneyeho umwanya wo kwamagana rwivuye inyuma umugambi mubisha wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga kugirango Perezida Kagame abone uburyo bwo guhama ku butegetsi ubuzima bwe bwose.
 
Ingingo  ya 3.
Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo (CCP) rurasaba ku buryo bwihutirwa ibihugu byimakaje umuco wa demokarasi n’imyumvire ya repubulika, nk’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Bubirigi, U buholandi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Loni (ONU), umuryango w’ibihugu by’i Burayi (UE), umuryango w’ibihugu by’Afurika (UA), gutera intambwe mu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika (USA) mu kwamagana ku buryo bugaragara uwo mugambi mubisha wa FPR INKOTANYI ushobora gushora u Rwanda mu kandi kaga karimbura imbaga.
 
Bikorewe i Kigali uyu munsi wa gatatu, tariki ya 01 za Nyakanga 2015
 
Uhagarariye  FDU INKINGI
Mr. TWAGIRIMANA Boniface (Sé)
Visi-Perezida wa Mbere ;
 
Uhagarariye PDP IMANZI
Mr. KAYUMBA Jean Marie Vianney (Sé)
Umuvugizi ;
 
Uhagarariye PS IMBERAKURI
Me NTAGANDA Bernard (Sé)
Perezida Fondateri
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Abanyapolitike m urwaye ebola yo mubwonko<br /> kubishyira hamwe kwa Fdu naya mashyka bivuzeko bitandukanyije na RNC se? Ese ninde wababwiye ko uRDa ruzabohozwa namashyaka menshi ?Oya muribeshya .Révolution 59 ,kuvaho kwayo , MRND, aba bose kabone na Cyami , aba bose ntibakuweho amashyaka yishyize hamwe .Biragararagara ko mufite umururumba wo gutegeka mushingiye kumpamvu runaka , ntibishoboka rero twebwe urubyiruko turambiwe nibyo mukora kuva 1990 .Turi hafi vuba aha gushyiraho umutwe urwana gusa mwebwe muzadukinira politiki na Diplomatie
Répondre
J
Abanyapolitike m urwaye ebola yo mubwonko<br /> kubishyira hamwe kwa Fdu naya mashyka bivuzeko bitandukanyije na RNC se? Ese ninde wababwiye ko uRDa ruzabohozwa namashyaka menshi ?Oya muribeshya .Révolution 59 ,kuvaho kwayo , MRND, aba bose kabone na Cyami , aba bose ntibakuweho amashyaka yishyize hamwe .Biragararagara ko mufite umururumba wo gutegeka mushingiye kumpamvu runaka , ntibishoboka rero twebwe urubyiruko turambiwe nibyo mukora kuva 1990 .Turi hafi vuba aha gushyiraho umutwe urwana gusa mwebwe muzadukinira politiki na Diplomatie
Répondre
M
Ndabashigikiye nibakomereza amaherezo yinzira nimumbere.
Répondre
G
Inyuguti ubwazo si ikibazo, ahubwo gushyira mu buryo ibyo biyemeje , nubwo bitazaborohera kuko Fpr ikanuye . kuvugako bakwiye kwerekana ko bashoboye politiki, ntakintu nakimwe kikwereka ko batayishoboye. uraziko dutsikamiwe ni ibisambo na abajura bafatanije na FPR Gusahura akarere kandi uziko muri politiki nta bucuti bubamo uretse inyungu.icyo twasaba aba bantu ni ukugerageza kwereka abo bajura ba abazungu ko babafash kurengera inyungu zabo , maze muri ayo macenge nizarubanda nyamwishi zi kubahirizwa. ntwe uvuma iritararenga. gusa bakore propagandes bireke akarere uburyo kageraniwe naba imperiast banyuze mugaco ka amabandi amwe namwe ya Abatutsi.
Répondre
K
Nsomye iri tangazo ndumirwa! Abanyarwanda bashaka gukora politiki kandi bitwa ko bari muri opposition ya FPR na Kagame bagomba kuba sérieux bakereka abanyarwanda n'amahanga ko bashoboye gukora politiki koko kandi ko biteguye kuyobora igihugu! Mu minsi yashize twabonye amatangazo yahamagariraga amashyaka ya opposition kwishyira hamwe agahuza imbaraga, hashyirwaho impuzamashyaka yiswe CPC; none ubu tubonye andi mashyaka nayo arwanya leta ya Kagame yishyize hamwe, afata inyuguti za CPC azitondeka kubundi buryo yiyita CCP!! Ubu se ibi si ugukinisha abanyarwanda bibabariye? Ni gute amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali atishyira hamwe ngo ahuze imbaraga ahubwo akajya kurwanira inyuguti zimwe? Ubu se aba biyiseo CCP bananiwe gushakisha izindi nyuguti zakora indi nyito batagombye gukopera CPC? Ni ukumirwa gusa!
Répondre
K
km uvuze ukuli,niba bishoboka babihindure bigishoboka.kandi ubutaha abanyamashyaka nibajya gukora ikintu bajye babanza bashishoze barebe kure.