Burundi : Museveni niwe wagenwe nk’umuhuza mu gihe Gen. Niyombare Godefroid yatangiye intambara !
[Ndlr : Inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ku kibazo cy’u Burundi yabereye muri Tanzaniya kuri uyu wa mbere taliki ya 06/07/2015 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu babiri gusa aribo Jakaya Kikwete wa Tanzaniya na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ; Paul Kagame w’u Rwanda (ubu uri murugendo mu gihugu cya Norvège), Uhuru Kenyata wa Kenya na Pierre Nkurunziza w’u Burundi bari bahagarariwe n’intumwa zabo. Iyo nama yemeje ko Yoweri Museveni ariwe ugomba kuba umuhuza kubashyamiranye mu gihugu cy’u Burundi kandi iyo nama isaba ko amatora ya perezida mu Burundi yegezwa inyuma ho ibyumweru 2 akazaba ku italiki ya 30/07/2015 kugira ngo uwo muhuza mushya abone igihe cyo gutangiza ibiganiro ! Hagati aho umuvugizi wa Gen. Godefroid wagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bikamunanira yatangaje ko batangije ibikorwa by’intambara ku Burundi kugira ngo birukane Nkurunziza, akaba aribo bari kurasaa ibisasu bya grenade mu mujyi wa Bujumbura !]
Gen.Niyombare Godefroid wagerageje gutera kudeta(coup d’Etat) ikamupfubana ngo ari gutegura intambara ikomeye yujuje ibyangombwa byose kugira ngo ahirike Perezida Petero Nkurunziza ndetse yanemeje ko ariwe wihishe inyuma ya za gerenade zimaze iminsi ziterwa mumujyi wa Bujumbura zigahitana abantu abandi bagakomereka.
General Niyombare wahoze ari umukuru w’ibiro bishinzwe ubutasi ngo ntiyigeze ava mu Burundi n’ubwo akimara gukorwa n’isoni yaburiwe irengero bamwe bagakeka ko yahunze atakiri hafi aho ariko nk’uko uwahoze amwungirije ariwe Gen. Ngendakumana Leonard yabibwiye Televiziyo y’abanya Kenya KTN dukesha iyi nkuru. Gen. Ngendakumana yanavuze ko icyatumye batabasha guhirika Nkurunziza ngo bamubogoze byimazeyo nk’uko bari babitangaje, ni akagambane bagiriwe na minisitiri w’ingabo.
Yagize ati:” Twari abajenerali 12 bo mu gisirikare n’igipolisi, kandi na minisitiri w’ingabo yari adushyigikiye, ariko ubwo twari turi gukora kudeta, yahamagaye Nkurunziza amubwira ko ari gukorerwa kudeta bavugana amafaranga maze atangira guteza akavuyo no kutugambanira yivuye inyuma.” Gen. Ngendakumana yanakomeje yemeza ashikamye ko Niyombare akiri mu Burundi kandi ko ayoboye urugamba rw’intambara ruri gutegurwa ngo Nkurunziza ahirikwe nk’uko byari byagezweho nyuma bikaza gupfuba.
Yabwiye KTN ati: "Arahari afite abo ayoboye; nanjye ubwanjye ni we umpa amategeko. Nyuma yo gutsindwa kudeta ku ya 13 Gicurasi, twabonye ko ari ngombwa ko dukomeza kurwana kugira ngo turebe ko yahindura imyumvire cyangwa byashoboka akegura, ariko tumaze kubona ko atava ku izima twishyize hamwe turema umutwe wo kumurwanya.” Yakomeje agira ati” Turi inyuma y’ibitero mumaze iminsi mwumva mu gihugu kandi duteganya kubyongerera ingufu kugira Pierre Nkurunziza yumve ko nta yandi mahitamo atari ukuzibukira ubutegetsi.”
Ngo kubera ukuntu Nkurunziza yavuniye ibiti mu matwi , agasuzugura ndetse akanatesha agaciro induru z’abigaragambya, akarenza ingohe ubusabe bw’umuryango mpuzamahanga,nta yandi mahitamo ahari atari ayo gutangiza intambara yo kumuhirika akava ku ntebe y’ubutegetsi. Kudeta yapfubye mu Burundi yavuzweho byinshi cyane aho bamwe bashimangiye ko ari ikinamico Nkurunziza yahimbye akayiha ba Niyombare ngo bayikine abandi bati ni Imana yashakaga ko Nkurunziza amenya umwanzi n’umukunzi yewe ndetse hari n’abavuze ko hari abanyamahanga bayihishe inyuma ntibibahire.
imirasire.com