Uganda : Museveni ababajwe n’uko Paul Kagame yariye intsinzi wenyine kandi ari abagande bayikoreye!

Publié le par veritas

Aba bagabo bombi basangiye amaraso ariko ntibasangiye intsinzi, ubona imibanire yabo yuzuye uburyarya!

Aba bagabo bombi basangiye amaraso ariko ntibasangiye intsinzi, ubona imibanire yabo yuzuye uburyarya!

[Ndlr : Ntabwo ari abatutsi bari mu Rwanda bashowe mu mugambi wo kurimbura bene wabo b’abahutu, bakagirwa ibitambo by’umugambi mubisha wa Paul Kagame wo gufata ubutegetsi bari kurira bonyine n’abagande bamaze imyaka irenga 25 amarira yisuka bitewe ni uko Kagame yabakarabije ibihembo yari yarabasezeranyije none ubu amaso akaba yaraheze mu kirere kuburyo bigeze n’aho Museveni abyivugira !] Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasezeranyije Abagande ko agiye kwibutsa perezida w’u Rwanda, Paul Kagame guha ingurane Abagande batakaje ubuzima bwabo n’imitungo yabo mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda mu 1990-1994. Yongeyeho ko perezida Kagame nibimunanira azabyikemurira ku giti cye.
 
Amagana y’abaturage ba Uganda bo mu bice bya Maziba, Buhara, Kamwezi, Kamuganguzi, Rubaya na Butanda byegereye u Rwanda ngo batakaje imitungo yabo mu gihe abandi babuze ubuzima mu gihe cy’intambara ya RPF kandi ngo ntibigeze bahabwa ingurane. Perezida Museveni kuri iki cyumweru yari arimo arasubiza abayobozi bo muri ibi bice byo mu Karere ka Kabale, bijujutaga bavuga ko batigeze bahabwa ingurane na guverinoma y’u Rwanda y’imitungo yabo babuze ndetse n’ababo bahatakarije ubuzima.
 
Ibi bikaba byaratangarijwe mu rugendo Museveni yari yagiriye muri aka karere agiye gusura uruganda rw’imitobe ruherereye Maziba rwubatswe n’Ishuri Rikuru ry’ubushakashatsi mu by’inganda rya Uganda (Uganda Industrial Research Institute). «Nzamenyesha umuvandimwe wanjye Gen Paul Kagame iki kibazo cy’ingurane kandi natinda Nzabikora… hagati aho abayobozi b’ibanze bakwiriye gukora urutonde rw’abantu bagizweho ingaruka kugirango dutangire igikorwa cyo kubaha ingurane » ibyo n’ibyo Museveni yasezeranyije abaturage nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.
 
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, umuryango wa FPR Inkotanyi wari ugizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi zari zarahunze igihugu mu gihe cy’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi kuva mu 1959 ndetse na za 63, zafashe intwaro ziza guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu. Muri iyo ntambara abaturage benshi bari baturiye umupaka w’u Rwanda muri Uganda bataye ingo zabo kubera amasasu yaturukaga mu Rwanda ingabo za leta yari iriho zirasana n’Inkotanyi amasasu akambuka akagera muri Uganda, aho ngo yahitanye abatari bake ndetse n’ibintu byabo bikangirika.
 
Amazu menshi yo mu biturage bihana imbibi n’u Rwanda ngo akaba yarifashishwaga n’ingabo za RPF nk’aho kwikinga, ndetse ngo izi ngabo zikaba zaranasaruraga ibizitunga ku rugamba mu mirima y’abaturage.
 
imirasire.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
X
Ibyo mwise amabanga y'ubwiru amaherezo azasandazwa ku gasozi! Urupfu rwa Prezida Habyarimana ruzabazengereza mpaka mutaye umutwe mufate imbunda murasane amanywa ava! Uyu Museveni ntiyiriwaga asakuza muri ONU na UA ngo nta bufasha nabumwe yahaye inkotanyi! None dore abitangaje k'umugaragaro ko yabahaye ubutaka mukoreraho repris, amazu mucumbikamo, abaturage babikorerera imitwaro amasasu n'imbunda, ibiribwa, abasilikare n'intwaro zashenye u Rwanda rugasamburwa! Ubu se iyo mwirirwa mwishongora ngo mwabohoje u Rwanda nti mubona ko ibimenyetso byose bimaze kuboneka ko Intambara yayogoje u Rwanda yateguriwe Uganda! Nti muzongere kujya mwirirwa musakuza muteza ubwega ngo nterahamwe! Dore ahubwo Museveni abaye umufatanyacyaha mu irimburwa ry'abanyarwanda! ONU yari igombye gukora enquête igaragaza uruhare rwa Museveni mu marorerwa yabaye mu Rwanda! Untold story yavuze ukuri!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
C
Nonese Museveni ko yigeze ahakana ko nta nkunga atera inkotanyi muli 1990-1994 imbere ya onu na amahanga.ubu ikintu ashaka kuri Kagame ni iki? Ariko abanyarwanda ntibazaruhuka kwikomwa....
Répondre
M
Baravuga ngo barakize,ngaho nibishyure nyine abo bagande,amabandi gusa,iminsi z,igisambo irabaze,ibyo muri mukwigira ejo murabyishyura byose,
Répondre
N
Ukuri kuratinda ntiguhera! Museveni akojeje isoni kumugaragaro inkotanyi! Zirirwaga zibeshya amahanga ko arizo zirwaniye, ko zizi intambara none bigaragaye ko ari Uganda yateye u Rwanda!! Yewe uwapfuye yarihuse!!
Répondre