Rwanda : FPR- Kagame yabahinduye ibigarasha kandi bari ibyamamare !

Publié le par veritas

Ese aba bagabo bazagera ubwo bicuza igihe bataye bakorera rwanda inc ya P.Kagame?

Ese aba bagabo bazagera ubwo bicuza igihe bataye bakorera rwanda inc ya P.Kagame?

Hashize iminsi ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bigera kuri bine birukanywe ku mirimo kubera amakosa atandukanye yabagaragayeho mu kazi kabo. Mu birukanywe harimo Ambasaderi Masozera wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Charles Muligande wari uhagarariye u Rwanda mu Buyapani na Ambasaderi Ntwari Gerard wari uhagarariye u Rwanda muri Senegal.
 
Iyirukanwa ry’aba ba Ambasaderi ngo rishingiye ku makosa bakoze ubwo bari mu kazi kabo ko guhagararira u Rwanda muri ibi bihugu twavuze hejuru. Ikinyamakuru « Impamo » cyakoze itohoza kuri iyi nama yari imeze nk’amahugurwa iherutse kubera i Kigali ihuje abahagarariye u Rwanda muri za Ambasade zose na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mme Louise Mushikiwabo, yagarutse ku nshingano z’aba Ambasaderi harimo n’imyitwarire idahwitse yagiye igaragara kuri bamwe.
 
1.Ambasaderi Mitali Protais yazize ubuhemu
 
Mu batunzwe agatoki ku ikubitiro hari Ambasaderi Mitali Protais waje ku isonga kubera ubuhemu yakoze anyereza amafaranga asaga miliyoni mirongo itandatu y’ishyaka yari abereye umuyobozi. Mitali Protais ubwo yagirwaga Ambasaderi mu gihugu cya Ethiopia yigurije amafaranga asaga miliyoni mirongo itandatu, ayakura kuri konti y’ishyaka PL ayashyira kuri konti ye bwite, akaba yaravuze ko yabikoze kugirango abo asize mu ishyaka batazayangiza ariko atari byo ahubwo yarayatwaye.
 
Nk’uko byagarutsweho, Mitali Protais yasabwe na Minisitiri Mushikiwabo Louise kuzagera i Kigali mbere y’iminsi ibiri y’iyi nama kugirango abanze arangize ibibazo yari afitanye n’ishyaka rye PL ariko ntabyo yakoze, bikaba byarafashwe nk’agasuzuguro. Ubwo inama yarangiraga Mitali akavuga ko agiye gusubiza amafaranga yatwaye ishyaka PL, ntabyo yakoze kugeza ubwo Minisitiri Mushikiwabo yongeye kubimusaba ariko umugabo avunira ibiti mu matwi.
 
Byabaye ngombwa ko afatirwa ibyemezo bikarishye akurwa kuri uwo mwanya ahamagarwa kugaruka i Kigali, Mitali aho gutaha afata indege yerekeza mu Burayi aho yaje kuvuga ko ahunze igihugu.
 
2.Ambasaderi Murigande Charles yaguye mu mutego wo kunenga
 
Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Impamo ku kibazo cya Ambasaderi Murigande Charles rigaragaza ko na we atari yorohewe muri ariya mahugurwa kuko yasabwe gutanga ubusobanuro bw’ibyo yavuze anenga kandi anasebya abayobozi bakuru b’igihugu ubwo yari mu Buyapani. Amakuru avuga ko mbere yo kubazwa iyo myitwarire mibi yagaragaje, Ambasaderi Murigande yabanje gusaba imbabazi, bagenzi be babanza kurebana kuko bari batunguwe n’ibyo yavugaga asaba imbabazi naho kwari ugutanguranwa kuko yari azi ko baza kubivugaho mu nama.
Ambasaderi Murigande Charles kimwe n’abandi tumaze iminsi tuvuga babaye abarakare, yazize gusebya abayobozi bakuru b’igihugu. Ibintu yavugiye mu Buyapani aho yari ahagarariye inyungu z’igihugu . Uyu muco wo gusebya abayobozi bakuru b’igihugu umaze iminsi ugaragara ku bari Abanyabubasha muri FPR bafatwa nk’abataye umurongo.
 
Kimwe n’Abandi Banyabubasha ba FPR bakoze amakosa nk’ayo bagashyirwa ku gatebe, Ambasaderi Charles Murigande na we niko byamugendekeye kuko yahise akurwa ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu Buyapani.
 
3.Masozera we yazize gutanga raporo mu binyamakuru aho kuyiha Mushikiwabo
 
Ambasaderi Masozera Robert wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, na we ntiyorohewe muri uriya mwiherero wabereye i Kigali, kuko yabajijwe impamvu atajya atanga raporo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kwa boss we, ahubwo ibyo akora bakabibona mu kinyamakuru kimwe hano mu Rwanda. Masozera wariye indimi yavuze ko raporo yazitanze kwa Perezida wa Sena, ibi bikaba bitangaje kubona Masozera atari azi boss we agomba guha raporo y’ibyo akora. Masozera wakunze kugaragara mu kinyamakuru igihe atangaza ibikorwa byakozwe n’ambasade mu Bubiligi aho kubigaragariza Boss we Mushikiwabo, byatumye ahagarikwa ku mirimo ye asabwa gutaha mu Rwanda.
 
Itohoza ryakomeje gukorwa n’ikinyamakuru Impamo kandi rigaragaza ko Ambasaderi Masozera atari ashoboye akazi kandi bikaba bihuye n’ibyo iki kinyamakuru cyigeze kwandika kigaragaza ko Ambasaderi Masozera ananiwe akwiye gusimburwa. Ambasaderi Masozera ubu ari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, akaba aheruka gutaha vuba, ni nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’uko yahunze ubwo yari amaze kwirukanwa ku mwanya wo kuba Ambasaderi.
 
4.Ambasaderi Ntwali Gerard yazize ubuhemu bugayitse
 
Itohoza ryerekana ko Ambasaderi Ntwali Gerard wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Senegal yagize ibibazo by’uburwayi bukomeye ariko arabihisha ntiyabivuga kugira ngo agire ubufasha yahabwa, yigira inama yo kuguza amafaranga bagenzi be bakoranaga, kubera ko uburwayi bwe bwakomezaga bukura kandi bukeneye amafaranga, Ambasaderi Ntwari Gerard yageze n’aho aguza amafaranga umu dipolomate w’igihugu cya Kenya muri Senegal ariko ntiyabasha kumwishyura.
 
Ibi bibazo Ambasaderi Ntwali yabayemo by’uburwayi byatumye adakora akazi neza kandi akaba yari ahagarariye u Rwanda mu bihugu hafi ya byose by’Afurika y’Uburengerazuba. Byabaye ngombwa ko Ambasaderi Ntwali Gerard asezererwa hakaba hagiye koherezwayo Mathias Harebamungu wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC.
 
Ambasaderi Ntwali Gerard yahagarariye u Rwanda muri Senegal avuye guhagararira u Rwanda mu Bubiligi aho yasimbuwe na Amb. Masozera. Muri aba ba Ambasaderi bose basezerewe kubera amakosa yabo, uretse Mitali Protais wahunze, abandi bagarutse mu Rwanda bakaba bategereje icyo bazagenerwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuko ikibafata nk’abakozi bayo.
 
Imirasire.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
ARIKO MUJYE MWEMERA IMPINDUKA !NONE SE KARI AKARIMA KANYU?
Répondre
F
Gakondo, ibyo mwandika byerekana ko muri mwarerewe mwishamba kweri<br /> mbega imbwebwe zibana n'abantu.
Répondre
F
Gakondo, ibyo mwandika byerekana ko muri mwarerewe mwishamba kweri<br /> mbega imbwebwe zibana n'abantu.
Répondre
G
Urashinyika gusa ariko uwagera ku mutima wawe wasanga hajagata inyo wa musega we fsf.
Répondre
G
Urashinyika gusa ariko uwagera ku mutima wawe wasanga hajagata inyo wa musega we fsf.
Répondre
F
Hahahaaaa, muri ba joriji.ibyo mwandika ni nka byenda gusetsa.
Répondre
F
Hahahaaaa, muri ba joriji.ibyo mwandika ni nka byenda gusetsa.
Répondre
G
fsf wa kigarasha we .sobuja azakujugunya muri Rweru izuba riva .
Répondre
F
opposition yo mw'ishyamba? ushobora kuba utagize uburere.Ariko birumvikana bitewe naho warerewe ntabwo wamenya gutanga igitekerezo udatukana.ibyawe nibyo kwigwa
Répondre
F
opposition yo mw'ishyamba? ushobora kuba utagize uburere.Ariko birumvikana bitewe naho warerewe ntabwo wamenya gutanga igitekerezo udatukana.ibyawe nibyo kwigwa
Répondre
O
fsf . uri umuturage mubisi .kandi ujya ubeshya abantu ngo warize.Opposotion yacu ihagaze neza hano iwacu . Ushobora kurya ayanyuma wa muhirimbiri we.Mu gatwe kawe harimo ibivumvuri nta n'amatwi ukigira. Ongera usubiremo msg incuro 100 werekane ubugoryi bwawe .
Répondre
F
Uzaze baguhe sha, ndabona inzara ikumereye nabi.Harya uracyari mwishyamba.pole sana
Répondre
F
Uzaze baguhe sha, ndabona inzara ikumereye nabi.Harya uracyari mwishyamba.pole sana
Répondre
F
Uzaze baguhe sha, ndabona inzara ikumereye nabi.Harya uracyari mwishyamba.pole sana
Répondre
M
Wiyemereye ( fsf ) ko mu Rwanda ari ikimashini cyashyizweho n abakire kugirango basimburanwe ku myanya myiza barye neza bagure amamodoka n abana babo bajye kuminuza i Bulaya na USA .Abahutu n abatutsi bishwe bakagirwa igitambo cyo gushyiraho icyo kimashinii cyanyu cy amafranga musimburanaho ; ushobora kumbwira icyo abo baturage bazize ? Nujya kuri pirizo uzansuhurize Kizito uti komera mwana wa mama.
Répondre
R
Ibi ni ibinyoma gusa gusa.
Répondre
M
Uriya musaza Murigande akwiriye kuba President. Niwe dushaka muri 2017
Répondre
N
Ndashimira aba bagabo bahisemo kwitaza kariyag gatsiko k'abapirate babyagiye mu rugwiro. Bienvenue mu Rwanda rw'ejo .Barinda bakugerekaho ubu (CFA) bungahe wivuje malariya ; hari indege waguze mu maf. y'abaturage nka Kagame ?Ariko abanyarwanda muzihesha agaciro lyari ? Uyu mutego uriya mushenzi yateze abahutu n'abatutsi kugirango yibere perezida muzakomeza kuwujagatamo kugera lyari ? Ni byiza kuko abareba kure batangiye guhindura amatwara.Mureke umupirate mukuru akomeze ayore ayo azajya kurira muri USA ejo bundi niba batamushyize mulya Kadafi .Abandi muze twitegurire aheza h' igihugu cyacu .
Répondre
F
Ariko veritas muransetsa, ngo bariya bagabo ntabwo bicuza kuba barakoranye na Kagame.Ubu bafite amazu mu Rwanda no hanze, abana babo biga USA na europ, bafite amamodoka ya v8 agurwa 80,000,000 rwf.none se washakaga ko bakora imyaka yabo y'ubuzima mu nshingano bari bafite? bafite za diploma bashake ahandi akazi naho imyanya yabo bayihe abandi.ubu se ku uri munyamakuru muri veritas uzahakora imyaka yose.ubu se bakwirukanye mu kazi kubera amakosa cangwa ugasezera tuzabaze veritas impamvu wagiye .mujye mushiraho loqique mubintu mwandika apana gushiraho amarangamutima adafite loquique ngo murarwanya Kagame.muzumirwa
Répondre
L
aba bose baze bajye nanyoze munnyo yanjye diiiiii!!
Répondre
M
Baliya bose ni AMAZIRANTOKI::: NI IBIGARASHAAAAAA!! ntacyo bavuzeeee
Répondre
K
Uyu wiyise FDLR ugitukana ndamugira inama yo kumenya aho igihe kigeze kuko ibyo gutukana FDLR ntibikora ahubwo wenda ajye yandikaho FPR kuko niyo isigaye irusha abashumba b'inka ba kera gutukana(IBIGARASHA,AMAZIRANTOKI,....)Naho abirukanwe barizize kuki badakoresha ubwenge bafite ngo bamenye ko imvura ikubye bakiyanura????AMAHORO BANYARWANDA NA MWE BANYARWANDAKAZI!!
Répondre
K
Uyu wiyise FDLR ugitukana ndamugira inama yo kumenya aho igihe kigeze kuko ibyo gutukana FDLR ntibikora ahubwo wenda ajye yandikaho FPR kuko niyo isigaye irusha abashumba b'inka ba kera gutukana(IBIGARASHA,AMAZIRANTOKI,....)Naho abirukanwe barizize kuki badakoresha ubwenge bafite ngo bamenye ko imvura ikubye bakiyanura????AMAHORO BANYARWANDA NA MWE BANYARWANDAKAZI!!
Répondre
F
abo bose BAGENDE BAJYE BIRWA BOZA IBIBUNO BYA LOUISE MUSHIKIWAZO
Répondre