Ubwongereza : Inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi Gen.Karenzi Karake.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 22/06/2015 umunyamategeko uburanira imiryango yo mu gihugu cya Espanye ifite abantu babo bahohotewe na bamwe mu bategetsi b’u Rwanda yemeje ko Général Karenzi Karake ushinzwe iperereza mu Rwanda ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cy’Ubwongereza ; kubera impapuro zatanzwe n’ubutabera bw’igihugu cya Espanye zisaba ko agomba gushyikirizwa ubutabera, kubera ibyaha bijyanye no gohotera ikiremwamuntu birimo na jenoside. Izo mpapuro zatanzwe mu mwaka w’2008, iyi nkuru ikaba yatangajwe n’urubuga rwo mu Bwongereza rwitwa «digitaljournal.com».
General Emmanuel Karenzi Karake amaze icyumweru kirenga ari mu gihugu cy’Ubwongereza ariko kuri uyu wa mbere taliki ya 22/06/2015 akaba yatawe muri yombi ninzego zishinzwe umutekano z’Ubwongereza ari mu mujyi wa Londres nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru « digitaljournal.com » nacyo gikesha iyi nkuru Avocat « Palou-Loverdos » wo mu gihugu cya Espanye uburanira imiryango ifite ababo bahohotewe mu Rwanda. Mu gushimangira iyo nkuru y’ifatwa rya Karenzi Karake Palou-Loverdos yagize ati :
«Muri iki gitondo nahawe gihamya n’urukiko rwo mu gihugu cya Espanye ndetse n’umucamanza Fernando Andreu kugiti cye akaba yanyemeje ko Gen.Karenzi Karake yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zo mu gihugu cy’Ubwongereza. Igipolisi mpuzamahanga cya interpol cyo mu Bwongereza cyabajije igipolisi mpuzamahanga cya interpol cyo muri Espanye niba impapuro z’ubutabera bwa Espanye zo guta muri yombi Karenzi Karake zigifite agaciro kumugabane w’Uburayi, igipolisi cyo mu Bwongereza gisubizwa ko izo mpapuro zigifite agaciro. Ubucamanza bwo mu gihugu cya Espanye bukaba bwahise bwohereza impapuro za ngombwa zo guta muri yombi Karenzi Karake mu Bwongereza, ubu izo mpapuro zikaba ziri guhindurwa mu rurimi rw’icyongereza».
Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha by’ubugome mu Bwongereza narwo ruremeza ko Karenzi Karake yatawe muri yombi. Muri iki gihe Karenzi Karake ni umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ubutasi mu gihugu cy’u Rwanda, urwo rwego rukaba rushinzwe guhuza iperereza ry’imbere mu gihugu no hanze y’igihugu ryaba irya gisivili n’irya gisilikare. Mu kwezi kwa Gashyantare 2008 nibwo umucamanza wo mu gihugu cya Espanye Andreu Merelles yatanze impampuro zo guta muri yombi abasilikare bakuru 40 b’inshuti magara za Paul Kagame zibashinja gukora ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko-muntu na jenoside ndetse n’ibindi byaha birimo ubwicanyi bunyuranye bwakorewe mu gihugu cy’u Rwanda no mu gihugu cya Congo. Muri ubwo bwicanyi bwakozwe hakaba harimo n’abaturage b’igihugu cya Espanye bishwe akaba ari nayo mpamvu ubutabera bw’icyo gihugu bwahagurukiye gukurikirana abo bantu bose babugizemo uruhare.
Ubwanditsi