Burundi : Umukuru w’Imbonerakure yishwe n’abacengezi
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, aravuga ko Umukuru w’umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD uzwi ku izina ry’Imbonerakure yaraye yishwe n’abantu bataramenyekana.
Aya makuru avuga ko iyi Mbonerakure yishwe mu masaha ya saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17/06/2015, ikaba yiciwe iwayo mu gace kitwa Moka ku musozi wa Gahingore muri zone ya Mitakataka, mu Ntara ya Bubanza.
Guverineri w’iyo intara, Tharcisse Niyomugabo yemeje ayo makuru, avuga ko abagizi ba nabi bagiye ku rugo rw’umukuru w’imbonerakure bagatera gerenade bayicishije mu idirishya ry’icyumba iyo Mbonerakure yari iryamyemo, igahita ipfa. Nta minsi myinshi ishize na none hapfuye izindi Mbonerakure ebyiri muri Gihanga. Amakuru amwe avuga ko izo Mbonerakure ziherutse gupfa zishwe n’abantu bihishe mu myigaragambyo yakuruye imvururu zibasiraga urubyiruko rw’imbonerakure.
Umutwe w’Imbonerakure ukaba ugizwe n’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD. Uyu mutwe wakunze gushinjwa guhungabanya umutekano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ariko igikomeje gutera amakenga ni uko ahubwo urubyiruko rw’Imbonerakure rukomeje kwicwa n’abantu batazwi, ibi bikaba bigaragaza ko igihugu cy’u Burundi cyacengewe n’abarwanyi kabuhariwe biteguye kurimbura imbonerakure kugira ngo bace intege ubutegetsi bw’i Burundi ! Abarundi bagomba gushakisha kuburyo bwose abihishe inyuma y’ibi bikorwa byo kwica imbonerakure kuko amaherezo bazarimbura n’abarundi bose cyane ko hari amakuru avuga ko hari ibitero bya gisirikare biri gutegurirwa mu bihugu by’abaturanyi bigamije kujya kurwanya leta y’u Burundi!
Ubwanditsi