Rwanda: abaturage baragowe! hatangijwe ikigega cyo kwishyurira ingwate Lt.Gen. Karenzi Karake!
Abagize uruga rw’abikorera mu Rwanda PSF, batangije gahunda yo gukusanya amafaranga mu bukangurambaga bwiswe "One Pound Campaign Agaciro kacu" nk’umusanzu wo kwishyura ingwate yaciwe u Rwanda kugira ngo Umuyobozi Ushinzwe Urwego rw’Ubutasi, Lt. Gen. Karenzi karake Emmanuel wafatiwe mu Bwongereza arekurwe by’agateganyo.
Abanyarwanda bibumbiye muri urwo rugaga rw’abikorera ngo bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukomeza kwihesha agaciro. Ni nyuma y’uko urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court ku wa Kane rwanzuye ko Leta y’u Rwanda itanga ingwate ya miliyoni y’ama Pound (Akabakaba miliyari imwe na miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda) Gen. Karake akaguma kuri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza kandi akazajya yitaba polisi buri munsi.
Gen. Karake yatawe muri yombi mu Bwongereza hagendewe ku mpapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008. Umuhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga "Agaciro Kacu Campaign" uteganyijwe mu mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. ndlr: Umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA Madame Louise Mushikiwabo yagiye kuririra ngo ufunguze Karake, wagombye kubanza kudufasha kubona aya mafaranga y'ingwate ubutabera bwasabye bityo tukamenya ko n'ibindi bibazo bikomeye bizakurikira uyu muryango tuzaba turi kumwe!
imirasire.com