Burundi : Abagizi ba nabi bamaze gutwika inzu ibitsemo ibikoresho by’amatora.
Abagizi ba nabi bataramenyekana baraye batwitse inzu y’ububiko bw’ibikoresho bigenewe amatora bizakoreshwa mu kubaka ubwiherero n’impapuro zo gutoreraho. Iyo nzu ikaba iherereye mu gice cy’amajyaruguru y’u Burasirazuba bw’u Burundi nk’uko byemezwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI nayo ivuga ko aya makuru iyakesha umuyobozi w’intara (gouverneur) itavuze izina.
Iyo nzu ikaba yatwitswe muri iri joro ryakeye (kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu). Amatora y’abadepite n’abayobozi b’inzego zibanze akaba ateganyijwe mu gihugu cy’u Burundi kuwa mbere taliki ya 29/06/2015 n’ubwo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Burundi yatangaje ko atazayitabira kandi akaba atazemera ibizayavamo !
Abayobozi b’ayo mashyaka bavuga ko bo bazakomeza guharanira ko mu Burundi haba amatora anyuze mu mucyo. Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika nacyo kikaba cyatangaje ko ayo matora ntagaciro azaba afite kuko atubahirije itegeko nshinga ry’u burundi n’amasezerano y’amahoro y’Arusha, bityo inkunga yagombaga gutera komisiyo ishinzwe gukoresha ayo matora ikaba yahagaritswe.
Source : RFI