Burundi: Ni nde uri kugaba ibitero ku nzego zishinzwe umutekano?
Ndlr: Inteko ishingamategeko y'umuryango w'ubumwe bw'uburayi yandikiye umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha imusaba gukora iperereza ryibasiye leta y'u Burundi, aho bayishinja kuba inyuma y'ibikorwa by'urugomo biri muri icyo gihugu! Nyamara nta joro ry'ubusa ryikera hatabaye ibitero bya gisilikare ku mutwe w'urubyiruko rw'ishyaka CNDD FDD Imbonerakure n'igipolisi cy'u Burundi. Ibyo bitero birashushanya ibitero byagiye biba mu Rwanda kuva mu mwaka w'1990, ese aho umuzimu wateye u Rwanda ntiwaba waracengeye u Burundi kuburyo n'amahanga ashobora gutererana icyo gihugu nk'uko byagendekeye u Rwanda byose bigashyirwa k'ubutegetsi buriho?
I Bujumbura mu Burundi haraye hagabwe ibitero bya grenade byibasiye igipolisi. Inzego zishinzwe umutekano ziravuga ko byibura abapolisi 11 bakomerekeye muri ibyo bitero byagabiwe rimwe mu ijoro ryakeye. Ibyo bisasu bya grenade byatewe mu duce twabayemo mu minsi ishize imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya gatatu.
Igipolisi gitunga agatoki impirimbanyi zitavuga rumwe na leta. Imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu ivuga ko byibura abantu 70 bishwe naho abagera kuri 500 bagakomereka kuva aho iyo myigaragambyo itangiririye mu mpera z'ukwezi kwa kane.
BBC Gahuza