Ishyaka CNDD-FDD ryagaragaje ku mugaragaro umugambi mubisha wa Paul Kagame wo gutera u Burundi
[Ndlr :Ku italiki ya 21/10/1993 nibwo Colonnel Jean Bikomagu yateguye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, afata perezida Melchior Ndadaye wari umaze kwitorerwa n’abaturage, amujyana mu kigo cya gisilikare amugeza imbere ya Paul Kagame wari wagiye i Burundi mu gushyira mu bikorwa uwo mu gambi wo guhirika ubutegetsi bw’abahutu i Burundi, dore ko Paul Kagame yari abanye neza na leta z’abatutsi zayoboraga u Burundi ari nazo zamufashaga mu ntambara yashoye ku Rwanda guhera ku italiki ya 01/10/1990. Ubwo Ndadaye bamugezaga muri icyo kigo cya gisilikare, Paul Kagame yategetse ko bamwica bamumennye umutwe kugira ngo arebe uko ubwonko bw’umuhutu warushije abatutsi ubwenge bumeze ! Ibyo niko byagenze nk’uko bitangazwa n’abarundi bakurikiraniye hafi ubwo bwicanyi!
Nyuma y’amezi make ibyo bibaye, ku italiki ya 06/04/1994 Paul Kagame yakoze igikorwa cyiterabwoba arasa indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal na Perezida Cyprian Ntaryamira wari umaze gusimbura Nyakwigendera Ndadaye, ubwo abarundi aba abakoze mu nda ku ncuro ya kabiri ! Ntibyahagarariye aho kuko Paul Kagame yafashije intambara ubutegetsi bwa Pierre Buyoya mu kurwanya CNDD FDD na FNL byarwanyaga ubwo butegetsi, iyo ntambara yaramunaniye, biba ngombwa ko haba imishyikirano yatumye Pierre Nkurunzizi w’umuhutu agera kubutegetsi mu Burundi ! Imyaka 10 yose ishize ntacyo leta ya Nkurunziza ivuze ku iyicwa ry’abaperezida 2 b’u Burundi Paul Kagame yishe, ariko uko guceceka kwa Nkurunziza ntikwabujije Paul Kagame gukomeza umugambi we wo kwigarurira igihugu cy’u Burundi, ese iyi ntambara ari gutegura ku Burundi yo azashobora kuyitsinda ?]
Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rirakeka ko u Rwanda rwaba rufite ibigo biri gutorezwamo inyeshyamba z’Abarundi zishaka guteza intambara muri iki gihugu. Ibi ngo n’ibiba bivugwa muri za karitsiye, cyane cyane izabereyemo imyigaragambyo, aho ndetse ngo hari n’abantu baba bajya mu ngo bashaka abantu b’abasore binjiza muri izi nyeshyamba bikavugwa ko bajyanwa mu Rwanda kwitoza igisirikare bakazagaruka nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa CNDD-FDD, Gélase-Daniel Ndabirabe kuri mikoro za radio RFI.
Uyu mugabo yakomeje atangaza ko ikintu cyose gikora ku mutekano w’igihugu ishyaka CNDD-FDD rigiha agaciro, kubw’ibyo akaba asaba guverinoma y’u Burundi kujya kugenzura ibyo bintu niba ari ukuri cyangwa impuha. Umukuru w’igipolisi mu Ntara ya Bubanza, Rémegie Nzeyimana, nawe yatangaje ko hamaze kugenda insoresore zigera kuri 39 zo mu mashyaka ariko hatazwi aho zigiye. Nzeyimana avuga ko yanegereye ababyeyi b’aba basore batuye Gihanga, bakamubwira ko abana babo bazindukiye mu Rwanda, aho impuha zivuga ko haba harimo haratorezwa inyeshyamba zishaka gutera u Burundi.
Ku rundi ruhande, igisirikare cy’u Burundi kiremeza ko abasirikare bakuru bagera 10 bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza kuwa 13 Gicurasi bari mu Rwanda, aho bivugwa ko bahungiye bajyanye n’abasirikare 300. Kuva ibibazo byo mu Burundi byatangira, u Rwanda rwahaye ubuhungiro abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagera kuri 20, abarwanashyaka ba CNDD batifuza manda ya gatatu ya Nkurunziza, abanyamakuru, abakozi ba sosiyete sivile n’abandi… Kuba kw’aba bantu ku butaka bw’u Rwanda bikaba bikomeje kuzana agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.
Mu gihe CNDD ivuga ibi, u Rwanda narwo ku ruhande rwarwo rukeka ko inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nazo ngo zaba ziri mu Burundi zitegura gutera u Rwanda, gusa ibi guverinoma y’u Burundi yabihakanye yivuye inyuma. Kuva perezida Kagame yakwerura akagaragaza ko nawe asanga perezida Nkurunziza akwiriye kureka kwiyamamariza indi manda kubera ko abaturage batabishaka, igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi kigenda kirushaho kwiyongera.
Kuva imyigaragambyo yo kwamagana iyi manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza yatangira ikaba imaze kugwamo abantu 70 nk’uko biherutse gutangazwa n’Imiryango itegamiye kuri leta, impunzi z’Abarundi zigera ku 34.613 zahungiye mu Rwanda kandi imibare igenda yoyongera uko bwije n’uko bucyeye.
imirasire.com