TWIGIRE IKI KU BARWANASHYAKA BA PSD BANZE MANDA YA 3 YA KAGAME ?
Umenya kwiga menshi ntacyo bimaze! Kubona Biruta ufite diplome ya Doctorat abeshya abantu ngo PSD ishyigikiye ko Kagame yongera kwiyamamaza bitabayeho kubera ubwoba!
Mu nama y’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage na demukarasi PSD, bamwe mu banyamuryango b’iryo shyaka banze ku mugaragaro gushyigikira icyifuzo bagejejweho na biro politiki y’ishyaka cyo gushyigikira ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihinduka kugira ngo Kagame abashe kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Bamwe mu banyamuryango b’iryo shyaka ntibatinye gusohoka mu cyumba cy’inama kubera ko batari bishimiye icyo cyemezo gifashwe n’ishyaka ryabo. Abashyigikiye ihindurwa ry’iyo ngingo bemeza ko nta wundi muntu wayobora u Rwanda uretse Kagame.
Umunyamakuru, yifashishije amashusho, avuga ko iyo ubonye ukuntu bakomera amashyi menshi umuntu wabaga avuze ko adashaka ko ishyaka ryabo rishyigikira ihindurwa ry’ingingo ya 101, ntiwakwemera ko itora ryari kwemeza gushyigikira ko Kagame yongera kwiyamamaza. Nyamara niko byagenze daaaaa !!!!! Aha naho umuntu akaba yakwibaza uko byaje kugenda kugira ngo abantu bisubireho batyo. Wasanga buriya harabayeho gutera abantu ubwoba noneho bose bamara kudagadwa bagakurikira, ni uko bagatora uko i bukuru babyifuza. Ibi ntitwanabitindaho na gato kuko Dr Ntawukuriryayo, nyuma yo kumwegezayo ku buyobozi bwa Senat, banamwegejeyo ku buyobozi bw’ishyaka rya PSD kugira ngo Dr Biruta abashe gushyira neza mu bikorwa umugambi wa FPR.
Gusa njye ndibaza kuri iyo myifatire y’abo banyamuryango ba PSD. Ese mu Rwanda harya hari umuntu wemerewe kugaragaza ko adashyigikiye Kagame ? Ese koko biriya bivugwa ko banze ko iyo ingingo yahindurwa nibyo koko cyane cyane ko byavuzwe na televiziyo y’u Rwanda ? Aho ntiryaba ari rya tekenika rya FPR kugira ngo bagaragaze ko ntawe baniganye ijambo n’iyo yaba avuga ibyo FPR itifuza ? Iyo wumvise umunyamakuru wakoze iyo nkuru, wibaza niba itora ryabaye mu ishyaka PSD ryaranyujze mu mucyo.
/http%3A%2F%2Fwww.google.fr%2Furl%3Fsource%3Dimglanding%26ct%3Dimg%26q%3Dhttp%3A%2F%2Fwww.psd-rwanda.org%2Fwp-content%2Fuploads%2F2015%2F02%2FDr-Damascene-271x300.jpg%26sa%3DX%26ei%3DkH1nVZ6gL8fxUu6igNgG%26ved%3D0CAkQ8wc%26usg%3DAFQjCNGck5w7dRsaabjw1r9Ne7eHUjifMg)
Abo rero basohotse mu cyumba cy’inama bo bemeza ko icyemezo cyafashwe na biro politique kitatowe n’abarwanashyaka ba PSD. Nyamara Dr Biruta we akemeza ko cyatowe n’abarwanashyaka benshi ku buryo no kubara amajwi bitari ngombwa. Twakwibutsa ko uretse Green party, andi mashyaka yose yamaze gushyigikira ko ingingo ibuza Kagame kwitoza bwa gatatu igomba guhindurwa maze bakongera bakamutorera indi manda. Aha rero umuntu akibaza icyo amashyaka yo mu Rwanda amaze. Niba abereyeho kugaragira FPR, niyerure maze asenyukire muri FPR bigire inzira naho ubundi aratubeshya ngo ni amashyaka kandi atari yo.
Ishyaka se ridashaka ubutegetsi, harimo na perezidanse ya repubulika ribaho ! Ntabwo ishyaka ari ishyirahamwe ry’abahinzi b’amateke mugani wa Me Ntaganda Bernard. Nasoza rero nibutsa izo ngirwamashyaka ingingo 2, 7° y’itegeko rigenga imitwe ya politiki mu Rwanda. Iyo ngingo igira iti «Umutwe wa politiki ni Ihuriro ry’abenegihugu bahujwe n’ibitekerezo n’imyumvire imwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bose n’amajyambere y’Igihugu, bagamije kugera ku butegetsi mu nzira za demokarasi n’amahoro, kugira ngo babashe kubishyira mu bikorwa ». Biragaragara ko ibyiyita amashyaka bitakiri byo kuko umwe mu mugambi w’ishyaka batakiwubahiriza ariwo wo kugera ku butegetsi.
Aho guharanira kugera ku butegetsi, barifuza ko ubutegetsi bwagumanwa na FPR. Kandi buriya wazasanga mu mwaka w’2017 nabo baziyumya ngo batanze umukandida kuri perezidansi ya repubulika ! Ayinya, ko bamaze se kwamamaza Kagame ubwo baba bagiye kwitoza cyangwa kongera gutoresha Kagame ? Mu banyarwanda rero dukeneye abantu bameze nk’abo barwanashyaka ba PSD (niba atari rya kinamico rya FPR) banze ikibi maze bakacyamagana, babona batari kumvwa bagahitamo gusohoka mu nama ngo bitazitwa ko nabo bari mu batoye ko Kagame aba umwami w’u Rwanda uko ibihe bigenda bisimburana iteka.
Me KUBWIMANA Jacques