Burundi: Agathon Rwasa yakuye kandidatire ye muri komisiyo y’amatora !
Mu gihe hategerejwe ibizava mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015 ikazabera muri Tanzania, ikibuga cya politiki i Bujumbura gikomeje kugaragaramo urunturuntu.
Kuri uyu wa kane Agathon Rwasa wari waratanze kandidatire asaba kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuri ubu yamaze kuyivanamo mu gihe yari yaranze kumva inama yagirwaga ajya kuyitanga muri komisiyo ibishinzwe nk’uko tubikesha Bujanews.
Icyo gihe atanga kandidatire ye abakurikiranira hafi ibintu batari bake bahise babona ashyigikiye perezida Nkurunziza ajyana nawe mu matora, ndetse bamwe banemeza ko yaba yarahawe amafaranga Atari make na Gen. Alain Guillaume Bunyoni ngo akurikire Nkurunziza.
Kugeza ubu komisiyo ishinzwe amatora mu Burundi yari imaze kwakira kandidatite 8 z’abantu bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Uretse ishyaka CNDD-FDD rya Nyabenda, FNL ya Bigirimana na Uprona ya Sindimwo, andi mashyaka ya politiki yiyandikishije asa nk’aho atabaho mu ruhando rwa politiki y’u Burundi.
Ishyaka FNL ryacitsemo ibice bibiri, kimwe kiyobowe na Agathon Rwasa n’ikindi kiyobowe na Bigirimana Jacques. N’ubwo igice cya Rwasa cyakomeje gutera ubwoba icya Bigirimana, uyu we yanze kwivana mu matora avuga ko adashobora kwanga inshingano yahawe n’Abanamarimwe.
Amakuru atizewe neza arimo aravugwa mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura, avuga ko uyu muyobozi wa FNL kuri ubu yakajije umutekano iruhande rwe aho bivugwa ko Abanamarimwe bagera kuri 40 bamucungiye umutekano kandi ngo bafite n’intwaro kubera gutinya ko ashobora kugirirwa nabi na Agathon Rwasa. Uyu (Rwasa), akaba ngo yari yararahiriye kuzihorera kuri Bigirimana kuko yamutwaye abayoboke.
Imirasire