AMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILE N'AMASHYAKA YA OPPOSITION NYARWANDA ARAMAGANA MANDA YA GATATU YA PREZIDA PAUL KAGAME

Publié le par veritas

sosiyete civile nyarwanda n'amashyaka bicaye hamwe mu nama mu mujyi wa Paris basuzuma ikinamico rya FPR Kagame

sosiyete civile nyarwanda n'amashyaka bicaye hamwe mu nama mu mujyi wa Paris basuzuma ikinamico rya FPR Kagame

Mu rwego rwo kwungurana ibitekerezo ku bibazo u Rwanda n'abanyarwanda bahura nabyo muri iki gihe, amashyirahamwe ya sosiyete sivile nyarwanda n’amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya FPR-Inkotanyi, yahuriye i Paris mu Bufransa, taliki ya 2 Gicurasi 2015, yiga ikibazo cya manda ya gatatu prezida Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu.
 
Abari mu nama y’i Paris bafashe imyanzuro ikurikira :
 
Ihindagura ry’itegeko nshinga ni ikinamico ryo kurangaza abanyarwanda ! 
 
1.Nk’uko bigaragazwa n’impaka z’ikinamico zikoreshwa n’ishyaka FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka akorera mu kwaha kwayo mu rwego rwa Forum y’amashyaka, abari mu nama y’i Paris basanze Prezida Paul Kagame na FPR bashaka kurangaza abanyarwanda kugira ngo bababuze gutekereza no guharanira uburyo bwiza bwo kuzana Demokarasi mu Rwanda.
 
Amashyaka ya opposition na sosiyete sivile bazakora ibishoboka byose, ku buryo bwose, kugira ngo babohoze urubuga rwa politiki (espace politique/Political Space) ishyaka rya gisilikare rya FPR – Inkotanyi ryahinduye akarima karyo !
 
2.Abanyarwanda n’amahanga bazi ko ingoma ya FPR-Inkotanyi irangwa no kugundira ubutegetsi, gutegekesha igitugu, gukandamiza abaturage, kwivanga mu bucamanza, kwima ubuhumekero itangazamakuru, guhohotera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu, kunigana ijambo abatavuga rumwe n'ubutegetsi no kubahoza mu buroko, gukurikirana mu mahanga impunzi n’abatavuga rumwe na Leta,  bakabatoteza, byarimba bakabicirayo nk’uko byagaragaye kenshi.
 
3.Abari mu nama basabye abaharanira Demokrasi mu Rwanda bose ko batagomba kurangazwa n’induru ndende yibanda gusa ku ihindurwa ry’ingingo imwe y’Itegeko-nshinga Kagame yishyiriyeho hagamijwe kugira ngo azategeke u Rwanda bitagira iherezo, ko ahubwo amashyaka n'amashyirahamwe agomba gukaza umurego mu gukora ibishoboka byose kugira ngo babohoze urubuga rwa politique (espace politique, political space) rwikubiwe n’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi.
 
4.Niyo mpamvu, mu gihe hategerejwe amatora ya Perezida wa Repubulika mushya mu mwaka w’i 2017, imiryango n’amashyaka yateraniye mu nama y’i Paris yiyemeje kwibanda ku byihutirwa kugira ngo u Rwanda rugere kuli Demokrasi isesuye, mu bwigenge, mu bwisanzure, mu kwishyira ukizana, mu bwubahane. U Rwanda rugomba kugira inzego z’ubuyobozi zihuza abanyarwanda aho kubateranya no kubatanya, inzego z’ubutegetsi abanyarwanda bose bibonamo nta vangura cyangwa ubwironde ubwo aribwo bwose.
 
Perezida Paul Kagame agomba gutangaza kumugaragaro ko ataziyamamaza nyuma ya manda ye izarangira mu mwaka w’2017.
 
5.Kugira ngo Demokarasi isesuye izagerweho mu mucyo, hatagombye kumeneka amaraso nk’uko bigaragara muli iki gihe mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, abari bateraniye mu nama y’i Paris basanze hari ibyemezo by’ibanze kandi bidakuka bigomba gufatwa mu bwumvikane hagati ya Leta iyobowe na Paul Kagame, sosiyete sivile, n’amashyaka ya politike y’abatavuga rumwe na FPR.
 
6.Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi  yamaganye bikomeye ihindagura ry’ingingo ya 101 y’Itegeko-Nshinga ryo mu 2003 ibuza perezida Paul Kagame kwongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.  
 
7.Aho kurangaza abanyarwanda mu ihinduka ry’ingingo imwe y’Itegeko-Nshinga imubuza kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Perezida  Kagame na Leta ayobora bagomba gufungura urubuga rwa politike kugira ngo ejo u Rwanda rutazasubira mu ntambara kubera ubutegetsi bubi bushingiye ku iterabwoba, ivanguramoko, n’ikandamizwa rya rubanda.
 
8.Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi barasaba bihanukiriye Perezida Paul Kagame gutangaza bidakuka kandi ku mugaragaro ko atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika nyuma ya manda ye ya kabiri azarangiza mu mwaka wa 2017.
 
Forum y’amashyaka igomba kuvaho byihutirwa
 
9.Kugira ngo urubuga rwa politique rubere bose, ntihagire umwenegihugu wongera kubaho yububa, Forum y’amashyaka ishyirwaho n’ingingo ya 56 y’Itegeko-Nshinga igomba kuvaho byihutirwa kuko itonesha FPR ikabuza andi mashyaka ubuhumekero n’ubwinyagamburiro. Igomba kuvaho mbere y’impera z’uyu mwaka wa 2015 kugira ngo amashyaka yemewe mu Rwanda abone uburenganzira bwuzuye bwo kwitegurira amatora yo mu 2017, kwiyereka rubanda no gushyira mu bikorwa imishinga n’inshingano zayo.
 
10.Niyo mpamvu amategeko agena ingingo zigomba kuzuzwa n’amashyaka akorera mu buhungiro nayo agomba kuvugururwa, hagakurwamo ingingo zose zashyiriweho kunaniza no gukumira nkana amashyaka ya politike akorera mu buhungiro.
 
Abanyapolitiki n’abandi bose bari mu buroko kubera ibitekerezo byabo bagomba gufungurwa mu maguru mashya
 
11.Demokarasi ntishobora gushinga imizi mu gihe abatavuga rumwe na perezida Paul Kagame baborera mu buroko, cyangwa bakicwa. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi yongeye gusaba Perezida Paul Kagame na Leta ayobora gufungura mu maguru mashya abanyapolitike, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari mu buroko, bazira gusa ibitekerezo byabo.
 
Inzego z’ubuyobozi bwa gisivile n’izingabo z’igihugu zigomba kuvugururwa byihutirwa kugira ngo abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose bazibonemo ntavangura iryo ariryo ryose.
 
12.Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka ya opposition barasaba ko mu gihe kitarenze igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’i 2016, ni ukuvuga hasigaye byibura umwaka umwe ngo amatora ya prezida wa Republika yo mu 2017 abe, hatangira inama mpuza-mashyaka na sosiyete sivile, abayobozi b’amadini, n’abantu b’inararibonye bazwiho ubutabera n’ubwigenge, kugira ngo bigire hamwe imiterere mishya y’inzego z’ubutegetsi Abanyarwanda bibonamo batishishana, nt’abahozwa ku nkeke y’ibyaha byakozwe na bamwe mubo bahuje ubwoko cyangwa akarere, bityo u Rwanda rugasezerera burundu itotezwa rishingiye ku bitekerezo bya politike, ivangura-moko n’ivangura-turere, n’ibindi byose byagiye bituma amaraso menshi y’inzirakarengane ameneka mu gihugu cyacu.
 
13.Inzego zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda zigomba guhindura isura, zigahumuriza rubanda aho kubahoza ku nkeke no kubica umusubizo. Niyo mpamvu hagomba kwigwa byihutirwa ibyakorwa kugira ngo ingabo z’igihugu, polisi n’izindi nzego zose zishinzwe kubahiriza amahoro mu gihugu, ntizikomeze kuba ingabo z’ishyaka riri ku butegetsi nk’uko bimeze kuri uyu munsi.
 
14.Nk’uko byateganywaga n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono Arusha kw’italiki ya 4 Kanama 1993, inzego z’ubutegetsi muli rusange, zaba iza gisivile cyangwa iza gisilikari na polisi, zigomba kuba ishusho ry’u Rwanda, zikaba intabera, zigahurirwamo n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose, ibitsina byose, n’uturere twose, bityo rubanda bakazibonamo, bakarushaho kuzizera.
 
15.Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi yemereye Abanyarwanda kuzakora ibishoboka byose kugira ngo inshingano zose zavuzwe haruguru zigerweho bidatinze.
 
Bikorewe i Paris, kuwa  2/5/2015
 
Liste y'imiryango ya sosiyete sivile n'amashyaka yitabiriye inama :
 
I) Imiryango yigenga ya sosiyete sivile yaje mu nama :
 
- CUPR - Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge
- RIPRODHOR - Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au 
  Rwanda
- FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE
- CSRF - Cercle de Solidarité des Rwandais de France
- FONDATION Y’UMWAMI KIGELI V 
 
II) Amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya FPR yaje mu nama :
 
- UDFR-IHAMYE
- FDU-INKUBIRI
- RDI-RWANDA RWIZA
- ISHEMA PARTY
- FPP-URUKATSA
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
All rwandans know who is His Exc Paul, what he did for them, how he rejoined destroyed county, ubu tumeze neza!!!!!!! Sasa ushauli mwema muje au mjinyonge?
Répondre
K
Ariko mwavuye kwizima!!! Ni mureke Kagame ayobore kuko mwamaranye igihugu imyaka myinshi mwica, musenya, muteranya abanyarwanda mbese nta kiza mwigeze mukora. Rero ni mureke tumwongerere ikizere tumuha izindi mandat.
Répondre
K
ibyo muvuga nurwenya urabona wazana impinduka uru gukorera politic hanze yigihugu?opposition yanyu ntinasenyera umugozi umwe mwivunvura rero,Green party niyo opposition twemera baritanga
Répondre
Q
Ni byiza kuba mwaratekereje iyi nama! Ariko hari abantu babuze kandi tubona ko ari force potentielle!Twavuga RNC, FDU Inkingi na FDRL. Ubutaha turifuza ko CLIIR, PS Imberakuri, PDP Imanzi na PDR Ihumure baboneka nabo bagatanga ibitekerezo burya l'union fait la force uyu mugani n'iwacu urahari iyo bavuga ko umugabo umwe agerwa kuri nyina! Ikibazo kuki Fondation Umwami Kigeli V nta ruhande yafashe ku byerekeye mandat ya 3 ya Prezida Kagame, Kutubwira ko iyo Fondation itivanga mu bibazo bya politiki buri wese yakwibaza icyo iba yaje gukora mu nama zahuje amashyaka ya opposition adashyigikiye imitegekere iriho ubu mu Rwanda! Rôle y'iyo fondation ntigaragara!! Aho ibihe bigeze ni uguhuza imbaraga gukora ku buryo butatatanye bituma abantu ntacyo bageraho niyo mwaba mudahuje idéologie nkuko Nyamwasa ajya abivuga icyangombwa ni ukureba niki mu giye gukora gishya kurirango umuturage w'u Rwanda wahahamuwe n'ubutegetsi buriho ahumeke umwuka mwiza w'amahoro atabangamiye mugenzi we! RNC yagombye kumenya ko kuba ifite idéologie yayo bitatuma ikorera mu mfungane kuko ibitekerezo bitandukanye nibyo byubaka ubumwe na démocratie! Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ari aho tugeze ubu dukeneye abantu batwubaka apana kurindagizwa n'abantu barangwa no kubeshya bakoresha amacenga gusa! Ntaho byazatugeza!
Répondre
E
Opposition yo hanze ,kuki musinziye cyane.Iyi ni iturufu mubonye kugirango mubone uruvugiro none murasinziye? KAGAME ASHAKA INDI ANDAT KU NGUFU kandi ku isi nta muntu numwe umushyigikiye. Mukore "TECHNIKI" yo hejuru,MWIYAMBAZE ZA AMBASSADE ZOSE ZO KU ISI.Muzibwire ko UMWICANYI KAGAME ntawe umushaka.Bityo bizagera mu 2017,AMAHANGA amaze kumenya amayeri ya bariya bashenzi.NYABUNA MUKORE VUBA CYANE.IYI NI CHANCE YANYU yo kurwanya umwicanyi
Répondre
C
Kuki muha agaciro ibyo hanze cyane? Wamugani wa bariya bose banditse nimujye mu gihugu muve mukuryongora mwihagiye champagne...kuko ibinyajana bizashira ntacyo mu migambi mufata muragira..Reba nkuwarikujyana na Rukokoma watashye sinzi niba akivuga....Evode kera yavugaga nk'inkotsa, ubu niwe defender wa fpr, Rucagu wari interahamwe ya karundura niwe wirirwana meme anararana ishati iriho ifoto ya Kagame nkuko yambaraga iya Muvoma ya Habyara...Rwarakabije wakunze inda yeeee yibagiwee ko yigeze akozanyaho n"inkotanyi muli Congo...Babona Evariste na Saraphine Mukantabana wari coordinatrice wa ex-FAR igihe zatabaraga Desire Kabila yiyibagije inkotanyi zashiriye muli ya tour yari potopoto brazza zari zaje gushyigikira Lisuba 1997-1998 nabandi benshi basumbwe n'igifu...nonese bariya nibabazwa ibyo bakoze muzavuga ko Prezida Kagame ahemutse? Seraphine ndibuka agituye Centre ville intumwa za Kabila niwe zazaga kureba entant que presidente wa CRB (communaute Rwandaise à Brazza).Abo bose bakina umubyimba kubaturage Kagame azi icyo mushaka azakibaha ndebe ko mudacweza nkabariya bose...Niba mushakira abanyarwanda impinduka nimutaheee mukinire mu gihugu nahubundi muzaba nk'inyoni bitaga amasande yasakuzaga yananirwa agaceceka....
Répondre
K
Muzi gusetsa gusa! Ibi muba murimo ni ugusetsa imikara ni nko kwikirigita ugaseka!
Répondre
S
muzi neza ko inyenzi zikoresha politique yikinyoma amahanga arazumva. .zirambye k ubutegetsi. ..ibyo murimo si agashya kuko ukuri murwanda kwaratsinzwe. .mushake uburyo natwe dutecnika duhangane nazo dushakishe amahanga twigarurira ndetse na us tuyizake ubundi urebe uko intama zambwarwa. .naho ibyo murimo ni mama nararaye...
Répondre
D
ibyomuba mwakoreye I buraya ntanakimwe cyazero byatanga kurwanda ndabarahiye, hakenewe abantu batechinica nkuko fpr yatekinitse USA nibindi bihugu bikorera kunyungu zasatani, maze kagame nabambari be bagatekinikisha amabuye yagaciro basahuye mubacongoman! rero kumagambo gusa mutarekuye ibyobinote mufite ngomubibatekinikishe namwe ntanakimwe cyazero kwijana mwageraho.
Répondre
K
FDU SE YABAYE FDU- INKUBIRI ryari.Cyanga yongeye gucikamo ibice?<br /> RNC se yo ntabwo yari yatumuwe?Ibyo mwashoboye kwigira hamwe n'ibyiza,ariko kubigeraho birasaba ko haba ubwitange bukomeye.Ngaho mukomere.KALISA
Répondre