Rwanda-Burundi :Kagame si ubwa mbere Nkurunziza na CNDD-FDD bamutsinda mpaga!
[Ndlr : Ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi ryaburijwemo muri iki cyumweru turangiza kimwe n’imyigaragambyo yaribanjirije, byatumye abantu bamenya byinshi bitagenda neza mu mibanire ya Paul Kagame na Nkurunziza ndetse n’umugambi mubisha Paul Kagame afite wo gushyiraho ubutegetsi yishakiye muri icyo gihugu ; ariko kandi, amateka atwibutsa ko atari ubwa mbere Paul Kagame arwana na Nkurunziza na CNDD FDD kandi bikarangira Kagame atsinzwe! Umwe mu bari mu butegetsi bwa Paul Kagame kandi wari ufite umwanya w’imena wo kumenya ibyerekeranye n’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu, aratubwira intambara Paul Kagame yarwanye na Nkurunziza na CNDD FDD mu Burundi bikarangira atsinzwe, n’ubu kandi Kagame akaba yarashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza no guteza jenoside mu Burundi naho akaba atsinzwe mpaga !]
Nk'uko mperutse kubyandika hano kuri DHR, Kagame yafashaga ingabo z'u Burundi igihe zarwanaga na CNDD-FDD. Nkurunziza n'abahungu be bafashe une stratégie très intelligente yo kubimenya bakabiceceka ahubwo bagakuba kabiri ingufu zabo za gisilikare kuko bari bazi ko kuri terrain barwana na armée burundaise na FPR/APR ibari inyuma. Mbese Nkurunziza na CNDD-FDD aho kubisakuza muri za ambassades, mu binyamakuru, mu maradio nahe, bafashe umugambi wo gutsindira Kagame n'abo ashyigikiye kuri terrain i Burundi. Kagame yaguye muri uwo mutego, yibwira ko CNDD-FDD ntacyo izi ku bufasha bwe mu bya gisilikari yahaga ingabo z'u Burundi.
Amaze kubona ukuntu batsindwa urugamba kandi aba yabafashije ni bwo we na Museveni bashishikarije ba Buyoya na UPRONA yabo kwitabira bashyizeho umwete amasezerano y'Arusha kuko CNDD-FDD yari mu nzira zo kubafatana igihugu cyose bagacyura umunyu nk'abaEXFAR mu Rwanda. Kagame amaze gutsidwa na Nkurunziza na bagenzi be kuri urwo rugamba, yafashe umugambi wo kumunga ubutegetsi bw'i Burundi yifashishije UPRONA, bamwe mu basilikari bo mu ngabo z'i Burundi bahoze mu ngabo za kera, impunzi zimwe z'abanyarwanda zabaga i Burundi zitatashye mu Rwanda muri 1994, n'izatashye nyuma ya 1994 ariko zigasubirayo kubera kuba zarahabaye imyaka myinshi zihazi cyane, na ONG za societe civile y'i Burundi ashyiramo amafaranga. Ayo mafaranga ye yasahuye mu Rwanda no muri Congo DRC yaranayakoreshe mu gushaka gusenya CNDD-FDD igihe yahaga Radjabu ruswa yaje i Kigali ngo avugire kuri radio Rwanda na TVR ko u Burundi bushyigikiye u Rwanda contre la France atabivuganye na perezida Nkurunziza, bityo aba atangije conflit hagati yabo bombi kugeza Radjabu afunzwe.
Abatekinisiye ba FPR, bakoresheje ibyitso byabo biri mu ngabo no mu gipolisi cy'u Burundi, baramufunguye iferi ya mbere ayifungira i Kigali mu Rwanda, aho arimo ategurirwa kuba hutu de service wa leta nshya Kagame na Museveni bashaka gushyiraho mu Burundi. Kagame n'abatechniciens be kandi, umwaka ushize bahaye amafaranga menshi umukozi wa ONU i Burundi ngo avuge kandi yandike ko Perezida Nkurunzia na CNDD-FDD banyanyagije intwaro mu mbonerakure zo gukora génocide Tutsi mu Burundi kandi atari byo. Bimaze kumenyekana ko ari ibinyoma, leta y'u Burundi yirukanye uwo mukozi wa ONU wari waraguzwe na leta y'u Rwanda ngo aharabike leta y'u Burundi.
Bimuyoboye Kagame na Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga, bahisemo kwivugira ubwabo ko FDLR iri i Burundi gufasha imbonerakure za CNDD-FDD zahawe intwaro yo gukora génocide Tutsi mu Burundi, bacengeza n'abatechniciens ba FPR mu Burundi bo kugenda babwira abaturage ngo nibahunge imbonerakure ziri hafi kubica; none ibyo byose bigaragaye ko byari ibinyoma kuko iyo biba byo, igihe abarwanya Nkurunziza babyinaga intsinzi ko yahiritswe ku butegetsi n'agaco k'abasilikare, iby'izo mbonerakure n'izo nterahamwe za FDLR iyo biza kuba ari ukuri baba barahise bakora akazi. Nta byabaye. Imbonerakure nta muntu zishe, nta mututsi zishe. Uku nako ni ukundi gutsindwa mpaga kwa Kagame kuri terrain i Burundi atsinzwe na Nkurunziza na CNDD-FDD. Ntabwo ari Nkurunziza na CNDD-FDD batsinze gusa, ni na politiki yabo nziza yo kuvugisha ukuri ku kibazo Hutu/Tutsi ntikibe ubwiru(tabou) nko mu Rwanda Kagame na FPR ye baba babeshya mu kinyoma cyabo bise "ndi umunyarwanda" ngo ikibazo cy'amoko mu Rwanda barakirenze kandi ivangurabwoko n'itotezabwoko bw'abahutu ari ryo shingiro ry'ubutegetsi bwa FPR.
Kubera izo mpamvu, alimentation ethnique chronique Hutu/Tutsi iracyari yose mu Rwanda ndetse yaraniyongereye bikabije; ariko i Burundi ho kubera isangira ry'ubutegetsi riri genuine hagati y'abahutu n'abatutsi no kuba buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ku mugaragaro icyo atekereza ku kibazo Hutu/Tutsi, byatumye ikibazo kigabanuka cyane ku buryo Kagame n'abatechniciens be bapanze genocide Tutsi i Burundi bikaba byanze gucamo. Indi mpamvu kandi Kagame atihanganira formula ya genuine power sharing y' i Burundi, ni uko ari nayo twese amashyaka yigenga atavuga rumwe na leta ya FPR dusaba ko mu Rwanda haba isangira ry'ubutegetsi, nta n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, nta n'umwe uhejejwe imahanga, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo. Ni ibi byabaye i Burundi Kagame ashaka gusambura yo kuko atabishaka mu Rwanda.
Ngo arambiwe abazungu bahora bamuduhira mu matwi ngo nakore isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahutu mu Rwanda nkuko byakozwe i Burundi kuva 2005, none yafashe umugambi wo kubereka ko ibyo bamukangisha by'i Burundi ntacyo byamaze, ko bamuha amahoro we ibyo mu Rwanda akabikora uko abyumva akabikora uko abishaka. None ko umugambi we wa genocide Tutsi i Burundi umupfubanye Nkurunziza na CNDD-FDD bakaba bamutsinze mpaga arazibandwa aziganisha he? Ndangije nshimira Byiringiro Semahoro, Professeur Charles Kambanda na Maitre Innocent Twagiramungu, twabonye kimwe kandi mu buryo buri bwo la main invisible/the invisible hand yihishe inyuma y'ikibazo cy'i Burundi kuva mu ntangiriro yacyo.
par Ambassadeur Anastase Gasana, forum DHR