Burundi : Umuyobozi wa radiyo RPA yahunze,USA nayo ihamagaza bamwe mubakozi bayo !
Nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza n’igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwe, abarundi bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi bamaze kurenga ibihumbi 100. Nyuma y’aho radiyo yigenga ya RPA igabiweho igitero n’ingabo zishyigikiye Nkurunziza kuko yavugiweho n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwe, umuyobozi w’iyo radiyo yafashe inzira y’ubuhungiro mu gihugu cy’amahanga kitaramenyekana, ibyo bikaba byatangajwe n’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi.
Bwana Bob Rugurika umuyobozi wa radiyo RPA yahoraga ku nkeke yo gufungwa cyangwa kwicwa n’abashyigikiye Nkurunziza, akaba yafashe icyemezo cyo guhungira hanze y’igihugu aho ashobora kubona umutekano mu gihe i Burundi amahoro yuzuye ataragaruka ; ihunga rya Bob Rugurika rikaba ryatangajwe na Bwana Innocent Muhozi, Umuyobozi w’ihuriro ry’itangazamakuru i Burundi n’itsinda rya Radiyo Télé Renaissance, kandi iyo radiyo nayo ikaba yaragabweho ibitero n’ingabo zishyigikiye Nkurunziza.
Igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kikaba gikomeje gusaba Nkurunziza kubahiriza itegeko nshinga ry’u Burundi n’amasezerano y’amahoro y’Arusha bityo akaba atagomba kwiyamamariza manda ya 3, icyo gihugu cya USA kikaba cyahamagaje bamwe mubakozi bacyo bakora muri Ambasade yacyo mu Burundi kubera impamvu z’umutekano. Imiryango mpuzamahanga ikorera i Burundi nayo yatangiye kugabanya abakozi babo ibakura muri icyo gihugu.
Ubwanditsi