RDC: Ingabo za Paul Kagame zacengeye ku butaka bwa Congo
Umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru Julien Paluku aremeza ko ingabo za FPR inkotanyi zinjiye kubutaka bwa Congo, ingabo za Kagame zikaba ziri ku gasozi ka Musangoti gaherereye kuri metero 1000 uvuye ku mupaka w'u Rwanda na Congo, ako gasozi kandi kakaba kari ku bilometero 120 uvuye i Goma, kakaba kari muri pariki rwagati y'iburunga mu karere ka Nyiragongo.
Iyo pariki y'ibirunga ikaba ikora kubihugu byombi u Rwanda na Congo; nk'uko byemezwa na radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI, mu gihe ingabo za Paul Kagame zinjiraga ku butaka bwa Congo zabanje kurasana n'umutwe w'ingabo za Congo ushinzwe ubutasi washakaga kubasubiza inyuma. Nubwo aya makuru y'uko ingabo za Paul Kagame zigaruriye ubutaka bwa Congo agiye yakemezwa kumugaragaro n'ubuyobozi bwa Congo, abaturage b' i Goma bemeza ko izo ngabo z'inkotanyi zimaze iminsi ibiri zinjiye muri Congo, zikaba zarinjiriye ahitwa Kibumba nyuma y'aho ingabo za Congo zarindaga uwo mupaka zihaviriye!
Kaguta Museveni nawe yateguye ingabo ze azishyira hafi y'umupaka wa Uganda na Congo, izo ngabo zikaba ziteguye kwinjira muri Congo kujya kurwanya ADF nk'uko babivuga ariko ikigenderewe ni ukujya kurimbura impunzi z'abahutu ziri muri Congo no gusahura umutungo kamere w'icyo gihugu! Kagame yiyemeje gusubira muri Congo kandi yari yarivugiye ubwe ko ntaburenganzira afite bwo gukozayo ikirenge kuko ari kubutaka bw'ikindi gihugu, none se abazungu bamukingira ikibaba bamwemereye kongera kwinjirayo kugira ngo abibire umutungo w'icyo gihugu?
Tuzakomeza dukurikirane aya makuru.
Ubwanditsi.