Kagame amaze kunoza umugambi wo kohereza ingabo ze i Burundi!
Uko igihe cyo kwegereza amatora mu Burundi kigenda gishira, niko ubushyamirane muri icyo gihugu hagati y’abaturage n’amashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza kimwe n’abamushyigikiye bugenda bwiyongera. Mu Rwanda hamaze guhungira abarundi barenga ibihumbi 8500, umubare w’abarundi bahungira muri Congo ntabwo uzwi, ingabo z’u Burundi zifatanyije n’imbonerakure zicunze umupaka w’u Rwanda n’u Burundi nk’uko byemezwa n’ubutegetsi bw’u Burundi ngo babuze abarundi guhunga ariko ntibibuza abahunga kubaca mu rihumye; leta y’u Burundi iraburira abaturage ko igiye guhagurutsa igisilikare cyayo mu kurwanya abigaragambya bamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza bitewe ni uko ibintu bitangiye kurenga abapolisi, ibyo byose biri kuba ntacyo bibwiye Nkurunziza kuko akomeje kwirukana abayobozi ba CNDD FDD akekaho kutamushyigikira mu cyemezo yafashe cyo kwigundiriza k’ubutegetsi!
Ubusanzwe itora rya perezida wa Repubulika y’i Burundi ryagombaga kuba ku italiki ya 26/05/2015 ari naho havuye izina rya M26 (26 Mai) ry’abarwanya manda ye; ariko iryo tora ryegejwe imbere ho ukwezi rikazaba ku italiki ya 26/06/2015, kugira ngo imirimo yo kwiyandikisha mu bagomba gutora no gutorwa igende neza. N’ubwo ariko iyo taliki yegereje nta muntu numwe wemerewe gukoresha inama i Burundi yo kwiyamamaza nk’umukandida ku mwanya wa perezida! Perezida uriho Pierre Nkurunziza akaba arimo arangiza manda ye ya nyuma, ariko kuriwe n’abamushyigikiye bakaba bavuga ko ahubwo arangije manda ya mbere, ubu akaba ashaka kwiyamamariza manda ya kabiri! Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, amashyirahamwe ategamiye kuri leta, igice cyimwe cy’ishyaka rya Nkurunziza CNDD FDD, Kiliziya gatolika mu Burundi n’umuryango mpuzamahanga ntabwo bishyigikiye ko Nkurunziza yongera kwiyamamaza kuko binyuranyije n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha!
N’ubwo hari icyo gitutu gikomeye kuri Nkurunziza, urasanga inama agirwa n’abantu benshi atazumva akaba yariyemeje kubasuzugura ahubwo agakomeza kwigundiriza kubutegetsi ku ngufu, mbese wagirango Nkurunziza agiye gukora Coup d’Etat y’ubutegetsi bwa Nkurunziza!! Kubera iyo myitwarire yo gusuzugura abo bose, ishyaka rya CNDD FDD ryacitsemo ibice 2, igice kimwe gishyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, ikindi gice kikaba kitabyemera, kubera ibyo bice byombi bihanganye mu ishyaka rimwe riri kubutegetsi byatumye n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta zicikamo ibice bibiri: igisilikare cyacitsemo kabiri, igipolisi gicikamo kabiri ndetse n’umutwe w’imbonerakure wishyaka CNDD FDD wacitsemo ibice bibiri!
Nkurunziza yishingikirije ku nkunga azaterwa na Paul Kagame!
Amakuru “veritasinfo” ikesha bamwe mu bajyanama b’ishyaka (umuryango) rya FPR, aremeza ko kwinangira kwa Pierre Nkurunziza perezida w’u Burundi mu kugundira ubutegetsi abiterwa n’inama yagiriwe na Paul Kagame amaze kugisha inama abajyanama bakuru ba FPR. Bitewe n’uko Paul Kagame ashaka guhindura itegeko Nshinga kugira ngo azagwe kubutegetsi, byabaye ngombwa ko yifashisha Nkurunziza mu kubona impamvu zo gukinga abantu mu maso zituma asobanura icyo gikorwa cyo kuba umwami. Kagame yabwiye Nkurunziza ko agomba gukoresha ihame ry’ubusugire bw’igihugu, bityo amahanga akaba atagomba kwivanga mu bibazo by’i Burundi, maze akaziyamamariza manda ya gatatu, muri icyo gihe Kagame nawe akazoroherwa mu kumvisha amahanga ko igihugu cye kigenga, ko kandi n’i Burundi byashobotse ko Nkurunziza yimamariza manda ya gatatu nubwo abenshi batabyemeraga!
Ibihugu bikomeye by’inshuti za Kagame na Nkurunziza byamenye ko abo bagabo bombi biyemeje kwigundiriza kubutegetsi, maze bibagira inama y’uko nibaramuka bagumye kubutegetsi ariko ntihagire imvururu zivuka mu bihugu byabo bazabashyigikira, ariko uko kwigundiriza kubutegetsi kwabo kwaramuka kubyaye imvururu bakazirengera ingaruka zizavamo! Iryo hurizo ryo kurwanya imvururu niryo ryatumye haterana inama y’abajyanama bakuru bo muri FPR mbere y’uko Kagame abonana na Nkurunziza i Butare, mu gushaka umuti wo guhosha imvururu zishobora kuvuka i Burundi.
Gukoresha izina rya FDLR nk’iturufu yo kohereza ingabo i Burundi!
Inama Nkurunziza yagiriwe na FPR- Kagame zo kwinangira akiyemeza kwiyamamaza ku ngufu yarazubahirije, ikibazo gisigaye kandi gikomereye Kagame ni uko: Nkurunziza agomba kuguma kubutegetsi kandi igihugu kikagumana umutuzo! Iryo hurizo niribonerwa igisubizo bizaba impamvu yo kuvuga ko Kagame nawe agomba kuguma kubutegetsi kugira ngo igihugu kigumane umutuzo! Bitewe ni uko abarundi benshi biyemeje kuzajya mu mihanda kwamagana Nkurunziza igihe azaba yiyemeje kwiyamamaza, icyo kibazo cy’abigaragambya n’abarwanya Nkurunziza kikaba gihangayikishije Paul Kagame.
Nkurunziza yasabye Paul Kagame gucyura impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda ku ngufu ariko izo mpunzi zikaza ziherekejwe n’abasilikare bo kujya kurwanya abatemera Nkurunziza, ubwo buryo bwo gucengera impunzi Paul Kagame yarabwanze ahubwo akaba yarahisemo uburyo bwo kwinjira ku mugaragaro i Burundi. Abajyanama ba FPR bemeje ko ingabo z’APR zigomba gucengera i Burundi, zikica abatavuga rumwe na Nkurunziza kandi zigatera ubwoba abarundi zibumvishako bazicwa niba badashyigikiye Nkurunziza, abo batera ubwoba abarundi bazaba bavuga ikinyarwanda kandi biyita aba FDLR, ibyo bikaba byaratangiye kujya mu bikorwa. Abarundi bose bazatera hejuru bavuge ko Nkurunziza ashyigikiwe n’aba FDLR ko kandi bari kwica abarundi (ubu abatuvuga rumwe na Nkurunziza niko batangiye kuvuga)! Bidatinze Kagame azahita yohereza ingabo za APR-Inkotanyi i Burundi ku mugaragaro mu gikorwa cyo kugarura umutekano i Burundi no kurengera ubusugire bw’u Rwanda kuko buzaba bubangamiwe na FDLR iri i Burundi!
Iyi gahunda ya Paul Kagame yo kohereza ingabo mu gihugu cy’u Burundi ntawazamenya niba izatanga umusaruro, ibintu bikagenda uko abyifuza. Ese koko kohereza ingabo z’ababanyarwanda i Burundi ni ukurengera Nkurunziza cyangwa ni ukumushuka? Buri wese azishakire igisubizo! Ikibazo ni ukumenya uko abarundi bazabyifatamo mu gihe abatemera Nkurunziza bazabona abanyarwanda aribo baje ku murwanirira biyita FDLR kandi ari inkotanyi butwi! Amaherezo y’ibi byose akaba yerekana ko ikibazo cya demokarasi i Burundi gishobora kubyara intambara ishobora gukwira akarere kose!
Ni ukubitega amaso.
Ubwanditsi