RDC: Congo yashyize abasirikare bahagije ba FARDC ku mupaka wayo n’u Rwanda!

Publié le par veritas

Umugaba Mukuru w'ingabo za Congo zirwanira ku butaka Lt.Gen. François Olenga

Umugaba Mukuru w'ingabo za Congo zirwanira ku butaka Lt.Gen. François Olenga

[Ndlr :Igihugu cya Congo cyagerageje kumva impuruza abaturage ba Kivu y’amajyaruguru bayigejejeho yo kurengera ubusugire bw’igihugu nyuma y’aho inkotanyi za Paul Kagame zibinjiranye, Congo ikaba yohereje abasilikare benshi ku mupaka w’u Rwanda na Congo ariko umenya Congo igomba kwitonda kuko ishobora kuba iri kwihutira kurinda umupaka kandi yaracengewe kera ! Ingabo za FPR Inkotanyi zimaze iminsi zicengera igihugu cya Congo zinyuze mu kiyaga cya Kivu, ubu zikaba ziri mu mashyamba ya Congo, igihugu cya Uganda nacyo kimaze kugeza ingabo zacyo mu mujyi wa Beni zerekeza i Kisangani! Ese aho Congo ntiyaba iri kwibeshya ikajya kurinda umupaka kandi yarinjiwe kera ? Ngo intambara izabera icyarimwe mu mijyi yose yo mu burasirazuba bwa Congo maze FARDC zibure uko zibyifatamo! Icyakora ni ubwa mbere ingabo za Congo zigaragaje igikorwa cyo kwihutira gufata ibirindiro mu gihe gito!]
 
Nyuma y’aho bivuzwe ko hari abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo, guverineri Julien Paluku yatangaje ko ingabo za Congo zoherejwe ku bwinshi ku mupaka uhuza Congo n’u Rwanda ngo ziharinde. Mu kiganiro yahaye Radio Okapi kuwa kane tariki 23 Mata, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yanamaganye inama yavuze ko zirimo kubera muri Uganda no mu Rwanda avuga ko agamije guhungabanya umutekano wa Congo. “Mu ngamba zafashwe harimo gucunga umutekano w’imbibi zacu, kubera ko kuva hafi mu cyumweru, twamenye ko hari inama z’ibanga muri Uganda zigamije kongera kubaka iyahoze ari M23” uwo ni guverineri Julien Paluku.
 
Kuri we, ngo iyahoze ari M23 igiye guhinduka Mouvement Chretien pour la Reconstruction du Congo (MCRC). “Ni izina rishya rishaka guhabwa uwo mutwe w’inyeshyamba. None turibaza niba kuba ku butaka bwa Congo kw’ingabo z’u Rwanda atari uburyo bwo kujijisha ngo uyu mutwe uducengere kuko tuzaba duhanze amaso kuri uko kwinjira” uko niko Paluku akomeza avuga. Yatangaje ko ingabo za Congo zoherejwe ku mupaka atari ukurinda Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gusa, ahubwo ko ari no kubuza imitwe yitwaje intwaro guhungabanya umutekano w’ibihugu by’ibituranyi iturutse mu burasirazuba bwa Congo.
 
Guverineri Julien Paluku yakomeje avuga ko hari imitwe yitwaje intwaro ishobora kwitwaza uyu mwuka uri muri kiriya gice cya Congo kugirango yinjire mu Rwanda bigatuma ruvuga ko ari FDLR yinjiye mu Rwanda rukabona urwitwazo rwo kuvuga ko rwinjiye muri Congo ruyikurikiranye nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
 
Yakomeje avuga ko ibi bitazahungabanya igikorwa cy’amatora giteganyijwe mu minsi iri imbere ndetse na gahunda y’iterambere y’intara ayoboye.
 
Imirasire
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :