RDC :Ubucengezi bwa FPR bwatanze umusaruro ! Abakozi 3 ba mounusco bashimuswe !
Kuri uyu wa kane taliki ya 23/04/2015 ku masaha ya ni mugoroba, abakozi batatu b’ingabo za ONU muri Congo bashimutiwe ku bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma n’abantu batazwi. Iri shimutwa ry’ingabo za ONU rije rikurikira icengera ry’abasilikare b’u Rwanda bagera kuri 300 muri Congo ubu bikaba bitazwi aho baherereye n’ubwo hari amakuru avuga ko bacengeye berekeza mu bice bya Ngungu iri i Masisi ; umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku nawe yemeza ko ingabo za FPR zinjiye kubutaka bwa Congo zigakomeretsa umusilikare wa Congo ubu uri mu bitaro i Rutshuru! Nubwo tutahita twemeza ko ishimitwa ry’ingabo za monusco rifitanye isano n’icengera ry’ingabo za Kagame muri Congo, ikigaragara cyo ni uko ibi bikorwa byombi bigaragaza ubushotoranyi bugambiriye intambara !
Kuri uyu wa kane, ku isaha ya saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba izuba ritangiye kurenga, nibwo abakozi 3 ba monusco bashimuswe, imodoka barimo ikaba yarasigaye ku muhanda aho bashimutiwe. Abo bakozi batatu ba monusco bashimuswe bakaba ari abo mu mutwe ushinzwe gutegura ibisasu (déminage), abo bakozi bagizwe n’abakongomani babiri n’undi umwe ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe. Abo bakozi bari mu karere bashimutiwemo (Kibumba) ubwo bari baje gutegura ibisasu babwiwe ko bitezwe muri ako karere. Nyuma yo kurangiza gutegura ibyo bisasu nibwo bashimuswe bitegura gusubira i Goma, kugeza ubu ababashimuse ntibaramenyekana.
Ni ubwa mbere igikorwa cyo gushimuta abakozi ba monusco gikozwe mu karere, uretse ko abanyarwanda bo bamenyereye icyo gikorwa kibi cyo gushimutwa n’inkotanyi. Kenshi imiryango irengera uburenganzira bwa muntu HRW ndetse n’abanyarwanda bagiye bagaragaza ibikorwa bibi inkotanyi zirimo zikora byo gushimuta ibihumbi by’abanyarwanda, amahanga akabyima amatwi, none ibyo bikorwa bibi nabo bitangiye kubageraho. Muri iyi minsi haravugwa ibikorwa by’ubusahuzi bikorwa n’ingabo z’inkotanyi muri Kivu y’amajyaruguru nk’uko byemezwa n’abaturage baturiye ako karere, ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zikaba zaratangiye ibikorwa by’ubucengezi mu gihugu cya Congo ziri kumwe n’abarwanyi ba M23 ubu barimo bahindura izina ryo kwiyita MCRC (le Mouvement chrétien pour la reconstruction du Congo) bayobowe na Laurent Nkunda wayoboraga CNDP ! Ibi bikaba byemezwa na Gouverneur w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku.
Abaturage baturiye akarere ka Kivu y’amajyaruguru bemeza ko ishimutwa ry’aba bakozi ba mounusco ryakozwe n’ingabo za Paul Kagame bitewe ni uko mu gihe izo ngabo za Kagame zinjiraga muri Congo, kuwa gatatu taliki ya 22/04/2015 zasakiranye n’ingabo za Congo FARDC ahitwa Runyoni, ingabo za Congo zateze igico ingabo z’inkotanyi muri ako karere kuko zari zamenye ko inkotanyi zinjiye haba imirwano, bitewe ni uko ingabo za Congo zari ziteguye neza, byatumye ingabo z’u Rwanda zisumbirizwa zisubira inyuma ariko zisiga zitaye ibikoresho bya gisilikare byinshi zari zifite muri ako karere kugira ngo zishobore guhunga , uwo mujinya akaba ariwo watumye zishimuta abakozi ba monusco mu rwego rwo kwihimura uretse ko no muri gahunda Kagame na Museveni bafite harimo kurwanya monusco ikava muri Congo !
Mu muryango w’abibumbye ONU habaye igikuba kubera abo bakozi ba monusco bashimuswe kuburyo umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amahoro ku isi Hervé Ladsous yafashe icyemezo cyo kujya muri Congo kugira ngo akurikiranire hafi uko ikibazo cy’umutekano cyifashe mu karere, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu agera i Goma. Muri uwo mujyi wa Goma abanyeshuri batangiye kugaragaza uburakari batewe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda bakaba barimo bategura imyigaragambyo yo gusaba leta yabo guhagurukira ikibazo cyo kurengera ubusugire bw’igihugu bakarwanya umwanzi winjiye kubutaka bwabo.
Museveni na Kagame biyemeje kongera guhungabanya umutekano wa Congo kugira ngo amatora ateganyijwe muri icyo gihugu mu 2016 adashobora kuba bityo hakaba haboneka undi mukuru w’igihugu wajyaho muri Congo akaba yababuza gahunda yabo yo kwigarurira igice cy’uburasirazuba bwa Congo!
Ni ukubikurikiranira hafi.
Ubwanditsi.