Rwanda : igihugu kiragana he ? Ngo « twavamo umwe twashira ! »
Muri iki gihe mu gihugu cy’u Rwanda hatangiye gahunda yo gutekinika uburyo bwo kubeshya amahanga n’abanyarwanda, ngo « abaturage barashaka ko ingingo y’itegeko nshinga y’101 ivugururwa kugira ngo Paul Kagame azongere kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka w’2017! Iryo tekinika rikaba riyobowe na bamwe mu nkomamashyi z’abanyarwanda zivuga ko ari impuguke muby’amategeko, tukaba twavuga nka Evode Uwizeyimana wigeze kuvuga ko gukorana na FPR bisaba ko ubwenge buva mu mutwe bukajya mu gifu, ibyo akaba ari nabyo Evode yahisemo !, Ibitekerezo bya Evode ntagaciro na gake abanyarwanda babiha kuko nyirabyo yabitesheje agaciro kuva yafata icyemezo cyo kusubira kubyo yanze nk’imbwa !
Tugarutse ku bitekerezo biri gutekinikwa hirya no hino mu Rwanda bibeshyera abaturage ngo barifuza ko Paul Kagame afata manda ya gatatu ntacyo bishobora guhindura ku cyemezo Paul Kagame yafashe cyo kugundira ubutegetsi kugeza apfuye. Ubwo yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1994, yihaye umwanya wa vice-président w’igihugu, uwo mwanya nta hantu na hamwe wari uteganyijwe mu mategeko cyangwa se mu masezerano yari ariho icyo gihe, nta nubwo Paul Kagame yabajije abanyarwanda niba bamwemereye gufata uwo umwanya, amaze no kuwurekura nta wundi muntu yawuhaye! N’icyemezo cyo kugundira umwanya wo kuba Perezida wa repubulika Paul Kagame yagifashe cyera, umunsi n’italiki inkomamashyi z’abadepite zizateraniraho zikabeshya amahanga ko zigiye gukoresha referandumu yamaze kugenwa, bakaba bari gutegura imiti ya rubanda bakoresheje ba Evode, mbere yo gutangaza iyo taliki ngo batazatungurwa!
Ikibazo Kagame afite kugeza ubu si uko adashobora guhindura iryo tegeko nshinga kugira ngo akomeze yigundirize kubutegetsi, ahubwo kugeza ubu ikibazo kimubangamiye ni ukubona impamvu yo gusobanurira abamuhaye ubwo butegetsi (ibihugu bikomeye) impamvu adashobora gusimburwa n’undi muntu uwo ariwe wese yihitiyemo ! Ibinyoma no gusakuza cyane Evode yirirwa ashyira mu banyarwanda ntabwo bishobora kumvisha umuzungu wahaye Kagame ubutegetsi impamvu adashobora kuburekura, akaba ariyo mpamvu ibiganiro byo guhindura itegeko nshinga bitareba abanyarwanda, ahubwo bibatesha umwanya, si ngombwa kubitega amatwi kuko ari ibinyoma biteye isoni !
Abanyarwanda barimo ibice 2, hari igice cy’abanyarwanda bahunze ubutegetsi bwa Kagame kubera ubwicanyi bwe, n’abanyarwanda bari imbere mu gihugu. Abanyarwanda bahunze leta ya Kagame nta burenganzira bafite ku gihugu, nta nubwo bashobora kugira icyo bavuga ku butegetsi bwa Kagame kuko batari mu gihugu. Ubutegetsi bwa Kagame, bwahindura itegeko nshinga kugira ngo akomeze ategeke kugeza yezu agarutse nk’uko babyivugira, yashyiraho Cyomoro akaba ariwe umusimbura, ntacyo ibyo byose bibwiye impunzi z’abanyarwanda, igihe cyose ubutegetsi bubi bahunze bukiriho!
Abanyamahanga benshi bagiye bagerageza kubwira impunzi z’abanyarwanda ko ntagahora gahanze, ko Kagame azavaho bagataha, ko ndetse byanditse no mu itegeko nshinga; ariko guhindura iryo tegeko bizaba bihaye izo mpunzi impamvu yo kumvikanisha neza isura y’ubutegetsi bwa Kagame bagiye basobanurira amahanga kenshi ntayumve, ntayindi nzira izaba isigaye uretse gufasha izo mpunzi urugamba rwo gusubira mu gihugu cyazo, icyo akaba aricyo kibazo Paul Kagame afite kandi amagambo ya Evode akaba ntacyo yagikoraho!
Abanyarwanda bari imbere mu gihugu nabo barumiwe ! radiyo Rwanda n’ibindi binyamakuru mu Rwanda bitumira abantu 3 bagatangaza ko abaturage bashyigikiye ko Kagame azagwa kubutegetsi, abo bantu bavuganye n’itangazamakuru bakaba bahindutse abaturage bose basaga miliyoni 11 ! Paul Kagame ategurirwa urugendo rwo gusura abaturage mu ntara, bagahita bategura n’abaturage barimo abakecuru bashaje baza kubwira Kagame ko nadakomeza kuba umukuru w’igihugu baziyahura! Iryo tekinika ryo kugundira ubutegetsi kwa Kagame rikaba ryarahindutse urwenya !
Birazwi ko ubutegetsi bwa Kagame budashyigikiwe n’abaturage ahubwo bwashyizweho kandi bushyigikirwa n’ibihugu bikomeye by’amahanga ; impamvu zose zo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Kagame azagwe kubutegetsi zikaba zigenewe ibyo bihugu bikomeye kugira ngo bikomeze bishyigikire ubwo butegetsi bwa Kagame, naho abanyarwanda bo bararengana, ikibazo gikomeye Kagame azagira nyuma y’umwaka w’2017 ni ukumenya niba ibyo bihugu bikomeye bizakomeza kumushyigikira, nibimukuraho amaboko , imbwa zizaba zimuriye ! Ngizo impamvu z’ikinamico abanyarwanda bari kumva buri munsi ryo guhindura itegeko nshinga!
Uburambe bwa Paul Kagame kubutegetsi buzahinduka impfabusa !
Muri iryo kinamico ryo kugumisha Paul Kagame kubutegetsi, Evode n’abatekereza nkawe bavuga ko Paul Kagame aramutse atabaye umukuru w’igihugu, ibintu byose yagezeho byasenyuka! Niba ari uko bimeze, u Rwanda rwaba rugana mu kuzimu kuko amaherezo ruzasenyuka kuko Paul Kagame atazatura nk’umusozi! Ni gute muri miliyoni 11 habura undi muntu ukunda u Rwanda ? Imyaka irenga 20 Paul Kagame yamaze yubaka (uretse ko tutarabona urutonde rw’ibikorwa by’ibitangaza yakoze) ; ibyo byose bizaba impfabusa niba igihe cyose azaba atari k’ubutegetsi, ibyo yakoze byose bizasenywa! Abantu benshi baramutse bafite iyo myumvire, ntabwo ibikorwa Kagame yakoze abanyarwanda baba babyishimiye kuko bazabisenya igihe azaba atakiriho!
Abantu batekereza nka Evode bashimangira ko guhindura itegeko nshinga ari ngombwa kugirango Kagame azagume kubutegetsi kugeza igihe Yezu azagarukira, niba ariko bimeze nta mpamvu yo gukoresha amatora mu Rwanda kuko itegeko nshinga riba ryarahinduwe kugira ngo Kagame agume kubuyobozi ! Bisanzwe bizwi ko amatora yo mu Rwanda ari ikinamico ariko byaba bisekeje abaturage batoye ko Kagame akomeza kuba umukuru w’igihugu bigatuma n’itegeko nshinga rihindurwa kubera iryo zina rye, nyuma ukongera guhamagara babaturage ngo nibaze batore undi waba umukuru w’igihugu ! Ibi bakaba babyita kwinyuramo ! Nyuma y’umwaka w’2017, ikitwa demokarasi ishingiye ku matora nta gaciro izaba ifite mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu abanyarwanda bakomeje kuniganwa ijambo kuko baramutse bavuze ko badashaka kuyoborwa na Kagame twabasanga mu kiyaga cya Rweru ! Ariko kandi niba hari abanyarwanda bashaka ko Kagame akomeza kuyobora, hakaba n’abandi bashaka ko hajyaho undi, ibyiza ni uko itegeko nshinga ryaguma uko riri aho guteza intambara mu gihugu.
Abanyarwanda, ni bikorere imirimo yabo, abashobora gukiza amagara yabo bisimbukire naho ubundi ubu butegetsi bwa Kagame buzasiga ingerere !
Ubwanditsi