Abantu bafunze nta madosiye ntabwo bakiri mu magereza y'u Rwanda , baburiwe irengero!
[Ndlr :Dukurikije amakuru atangazwa n’« izuba rirashe », biragaragara ko abantu barangije ibihano ariko bakaguma muri gereza ubu barangije kwicwa ! Icyo kibazo cy’abarangije ibihano ariko bagakomeza gufungwa kikaba cyarakuruye impaka zikomeye hagati ya Ministre w’Umutekano Musa Fazil Harerimana na Ministre w’ubutabera Busingye mu minsi yavuba, icyo kibazo ubu kikaba kitagihari kuko abo bafungiye ubusa batakiriho ! Nimwisomere iyo nkuru hasi aha ibihamya:]
Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruravuga ko amakuru yo kuba mu magereza haba hari abantu bagifunze kandi bararangije ibihano, ari ibinyoma. Umuyobozi wungirije wa RCS, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu warangije igifungo akomeza gufungwa, cyane ko umuntu ufunzwe atangwaho amafaranga menshi ya rubanda.
ACP John Bosco KABANDA yabwiye Izuba Rirashe ko RCS ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bugaragaza ko umugororwa yarangije igifungo agahita afungurwa. Mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye avuga ko hari abagororwa barangije igifungo ntibafungurwa kuko ngo amadosiye yabo atuzuye ngo bafungurwe.
Mu mwaka wa 2012, Visi Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Bakunzibake Alexis yavuze ko muri Gereza ya Remera mu Mujyi wa Kigali, hafungiye abantu basaga 400 basoje ibihano byabo. ACP John Bosco KABANDA umuyobozi wungirije wa RCS ushinzwe imibereho myiza, ashimangira ko abavuga ibi baba bafite inyungu zabo bagendereye.
RCS yeretse umunyamakuru w’Izuba Rirashe uburyo bw’ikoranabuhanga rihambaye ifite, ubwo buryo bakoresha butuma ngo nta muntu urenza igihe cye cyo gufungurwa. Ni uburyo bwitwa "Prison watch system”. Iyo umuntu agiye atanga umwirondoro we ukandikwamo, no mu gihe agiye kurekurwa iyi serivise ihita ibyerekana.
Umunyamakuru yatemberejwe muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930 (yitwa gutyo kuko yubatswe mu mwaka wa 1930), yerekwa uburyo ikoreshwa. Muri iyi system haha harimo imyirondoro y’ufunzwe, igihe yaburaniye, igihe yafungiwe ndetse, igihe azafungurirwa ndetse habamo n’ifoto y’uwo muntu ufunzwe.
Umunyamakuru yasobanuriwe ko iyo kanaka agiye kurangiza igihano cye hasigaye icyumweru kimwe, iyi serivise yereka abayikoraho ko igiye cyegereje, bagahita bajya mu myiteguro yo kumurekura kandi bakabikora ku gihe.
Prison Watch system ngo iri mu magereza yose yo mu Rwanda.
Inkuru y’”izuba rirashe”