Rwanda : Bicika baraguza ! Umuryango wa Rwigara Assinapol urasaba Kagame kuwuha ubutabera !
[Ndlr : Umwe mu nshuti zanjye twaraganiriye yambwiye ko akimara kumva ikiganiro cya Ben Rutabana yakoranye n’ «Ikondera» yagize impungenge z’uko umwana wa Rwigara Assinapol wabonye umubyeyi we agihumeka ariko agahita azingirwa mu masashe ya plastiques na polisi nawe azicwa! Uretse ni uko uwo mwana ashobora kwicwa n’uwishe umubyeyi we, no kuba yarabonye umubyeyi bamupfunya nk’umupfu kandi akiri mu zima bizamutera uburwayi bw’ihahamuka ubuzima bwe bwose, kimwe n’umuryango we wose! Ubusanzwe iyo umuntu yitabye Imana inzego z’ubuyobozi zigomba gukora iperereza ryerekana impamvu y’urupfu rwe kugira ngo uwarugizemo uruhare wese ahanwe n’ubutabera ariko mu Rwanda siko bimeze ! Ese birakwiye ko umuryango wa Rwigara ariwo usaba iperereza cyangwa ryagombye kuba ryarakozwe na parike ku bw’inshingano zayo ? Mu Rwanda bavuga ko umuntu yapfuye bikaba birarangiye ! Kuba Rwigara yarahorahojwe na polisi n’ikimenyetso cy’uko yishwe n’ubutegetsi, kandi ubwo butegetsi ntibwari kubikora Kagame atabizi ! Kuba umuryango wa Rwigara witabaje Kagame mu guhabwa ubutabera kandi uzi neza ko azi iby’urupfu rw’umubyeyi wabo nibyo abanyarwanda bacamo umugani bagira bati « Bicika baraguza » ! Uriya muryango ni ukuwusabira kuko nawo ntaho uri ariko kwicecekera nabwo, ntacyo byawumarira !]
Mu ibaruwa Imirasire.com ifitiye kopi, hagaragaramo impamvu 14 uyu muryango uheraho ushimangira ko Rwigara Assinapol atigeze apfa yishwe n’impanuka ahubwo ko ari abagizi ba nabi bamuhitanye. Imwe mu mpamvu zigaragara muri iyi baruwa harimo igira iti:” Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.”
“Iyo bahita bamujyana kwa muganga wabonaga ari umuntu wavurwa agakira. Ikindi ntabwo byumvikana ukuntu wajyana umuntu ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru usize ibitaro bya Kibagabaga cyangwa King Faisal Hospital hafi aho.”
Ubwo Assinapol Rwigara yitabaga Imana, Umuvugizi w’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko Rwigara yari wenyine muri iyo modoka yapfuye, ubwo abapolisi bayisangaga mu mukoki. CIP Kabanda yongeyeho ko muri iyo kamyo yagonze Rwigara, nta muntu n’umwe abapolisi basanzemo ku buryo uwari uyitwaye ataramenyekana, ariko iperereza ngo rirakomeje.
Mu bucuruzi bwe, ni we munyarwanda wa mbere watangije uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, …), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye. Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda.
Mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015 nibwo umushoramari Rwigara Assinapol yitabye Imana mu rupfu Polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka. Gusa umuryango we uhamya ko umubyeyi wabo atazize impanuka ari nayo mpamvu wandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame usaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe.
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2F12222-2.jpg)
Indi mpamvu iragira iti:” Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mw’isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.”
Uyu muryango wemeza ko umubyeyi wabo yishwe
Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko ubwo bahamagarwaga babwirwa ko umubyeyi wabo yakoze impanuka, bageze aho impanuka yabereye basaba Polisi ko yamujyana kwa muganga ako kanya ariko ngo bigizwayo. Yakomeje avuga ko haje imbangukiragutaba ngo ariko Polisi ikayisubizayo ahubwo ikamutwara mu modoka yayo. Yashimangiye ko itigeze ishyira imbaraga mu kuba yajyana umubyeyi wabo kwa muganga.
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2F1111-10.jpg)
Abajijwe icyo aheraho avuga umubyeyi wabo yishwe, Rwigara Diane avuga ko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko umubyeyi wabo yishwe akubiswe ikintu gikata kimeze nk’umuhoro mu mutwe. Ni mu gihe Anne Rwigara avuga ko we yabashije kumukoraho agihumeka ubwo impanuka yari ikimara kuba ariko akaza no gutungurwa no kubona yarajyanywe mu inzu ishyirwamo imirambo ( morgue ) atabanje kugezwa imbere ya muganga.
Anne agira ati:”Njye namukozeho bataramujyana kwa muganga, ariko igitangaje ni uko bamaze kumugeza muri Morgue ngiye kureba nsanga mu mutwe inyuma afite ibisebe, na byo nabibonye mukozeho amaraso akanyuzura mu ntoki; kandi mbere atarajyanwa ku Kacyiru ntabyo nari nigeze mbona. Byasabye ko bamudoda kugira ngo tumwambike imyenda kuko yavaga amaraso menshi.”
“Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane”
Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko bandikiye Perezida wa Repubulika kugira ngo bashinganishe ubuzima bwabo kuko ngo abagiriye nabi umubyeyi wabo nabo bashobora kubagirira nabi. Mu magambo ye yagize ati:” Icyo dushaka ni ugusaba ko iperereza ryakongera gukorwa mu buryo bwimbitse, Polisi yavuze ko ari impanuka ariko twe tuzi neza ko yishwe. Ikindi ni ugushinganisha ubuzima bwacu.”
Polisi yemeje ko yapfuye azize impanuka
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2F1222222.jpg)
Assinapol Rwigara ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu yahoze ari Perefegitura Kibuye. Mu mabyiruka ye nibwo yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi ariko izina rye rimenyekana cyane mu bucuruzi mu myaka ya nyuma ya 1982. Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga nk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe.
/http%3A%2F%2Fimirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2F88888888888.jpg)
Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mu bikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye ( abitwaga ibyitso ).
Inkuru y’imirasire.