Amerika yiteguye gufasha abaturage guhirika aba perezida bahindura itegeko nshinga muri Afurika!
Umunyamabanga wungirije muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) akaba ashinzwe ibibazo by’umugabane w’Afurika ariwe Madame Linda Thomas-Greenfield, biravugwa ko ariwe wahawe umwanya wo kuba intumwa idasanzwe y’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, akaba asimbuye Bwana Russ Feingold uherutse kwegura. Kuba intumwa idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari kwa Madame Linda Thomas-Greenfield ntabwo biremezwa kumugaragaro n’ubwo bikomeje kuvugwa mu binyamakuru binyuranye.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Werurwe 2015, Madame Linda Thomas-Greenfield yavuze ijambo ryakuye umutima abakuru b’ibihugu by’Afurika bafite umugambi wo guhindura ingingo zo mu itegeko- nshinga kugira ngo biyongeze manda ituma bigundiriza k’ubutegetsi ! Madame Linda Thomas-Greenfield yagize ati : « Niba abakuru b’ibihugu by’Afurika batubashye itegeko nshinga ry’ibihugu byabo, bagahindura ingingo zibongerera manda kugirango bagume kubutegetsi, leta zunze ubumwe z’Amerika zizafasha abaturage b’ibyo bihugu biyobowe n’abiyongeje manda kwirukana abo baperezida kubutegetsi ».
Niba ntagihindutse Madame Linda Thomas-Greenfield akaba ariwe uzasimbura kumugaragaro Bwana Russ Feingold mu guhagararira Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, biragaragara ko Madame Linda Thomas-Greenfield aje gukomeza gahunda y’igihugu cy’Amerika muri Afurika ariko cyane cyane mu karere k’ibiyaga bigari yo kutemerera abakuru b’ibihugu byo muri ako karere guhindura itegeko nshinga kugira ngo bakomeze kwigundiriza k’ubutegetsi. Leta ya Congo yinubiraga cyane ko Russ Feingold yibasiye perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila kubyerekeranye no kutazongera kwiyamamaza, kugeza ubwo Kabila yatangaje kumugaragaro ko ataziyamamaza mu mwaka w’2016, ariko Russ Feingold akaba ntacyo yavuze kubaperezida b’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane u Rwanda; ariko Madame Linda Thomas-Greenfield aje akuraho amazimwe yose!
Madame Linda Thomas-Greenfield arasobanura neza icyo igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika kizakora kubakuru b’ibihugu bazahindura itegeko nshinga kugira ngo bigundirize kubutegetsi, mu gihe Russ Feingold we atigeze atangaza ikizakorwa igihe hazaboneka umukuru w’igihugu uzasuzugura ibisabwa n’umuryango mpuzamahanga. Rimwe mu mahame agenga umuryango mpuzamahanga wa ONU urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rivuga ko iyo abaturage babangamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu bafite uburenganzira bwo kuburwanya mu buryo bwose ndetse bakoresheje n’intwaro, akaba ariyo mpamvu ONU isaba ibihugu byose gushyigikira uburyo bwa demokarasi isesuye mu rwego rwo kwirinda intambara zavuka mu bihugu kubera ubutegetsi, niyo mpamvu iyo hari abantu beguye intwaro bakarwanya ubutegetsi buriho, ONU ibasaba kuzishyira hasi bakayoboka inzira ya demokarasikuko iba izi ko ishoboka !
Kubyerekeranye no guhindura ingingo z’itegeko nshinga zihindura manda y’abakuru b’ibihugu, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA) washyizeho amabwiriza y’uko mu gihe izo ngingo z’itegeko nshinga zahindurwa, bigobwa gushyirwa mu bikorwa kuri manda y’undi mukuru w’igihugu uzasimbura uzaba uriho iryo tegeko rihindurwa ; kugira ngo bidakoranwa ubushake bwo kugira ngo abakuru b’ibihugu bari ku butegetsi badakomeza guhindura itegeko nshinga ku nyungu zabo mu rwego rwo kwigundiriza ku butegetsi. Birumvikana ko amabwiriza n’amategeko mpuzamahanga abangamira abayobora ibihugu muri Afurika atagezwa kubaturage kugira ngo batamenya ukuri! Aya mategeko n’amahanme mpuzamahanga niyo Madame Linda Thomas-Greenfield akomeje kwibutsa abakuru b’ibihugu by’Afurika ariko akaba yarongereyeho ko igihugu cye cy’Amerika kizafasha urugamba abazarwanya abakuru b’ibihugu bazarenga kuri ayo mabwiriza bagahindura itegeko nshinga kugira ngo bigundirize ku butegetsi!
Iwacu mu Rwanda byifashe gute ?
Ntagushidikanya ko Paul Kagame azasuzugura amahamwe mpuzamahanga ndetse n’inama agirwa n’igihugu cy’igihangange cya leta zunze ubumwe z’Amerika cyamuhaye ubutegetsi agahindura ingingo yi 101 y’itegeko nshinga kugira ngo yigundirize kubutegetsi. Abahutu bahinduwe inkomamashyi mu Rwanda barimo Musa Fazil Harelimana kimwe na Habumuremyi Pierre Damien batangiye kuvuza iy’abahanda ngo ntawundi washobora kuyobora u Rwanda ngo atari Paul Kagame, bityo ingingo y’101 y’itegeko nshinga ikaba igomba guhinduka.
Kuba FPR itegeka abahutu kuvuza induru ngo itegeko nshinga nirihinduke kugira ngo Kagame agume kubutegetsi si uko byananiye FPR guhindura iryo tegeko nshinga kuko n’ubundi ijya kurishyiraho ntawe yagishije inama, ahubwo ni uburyo bwo kujijisha amahanga kuko abanyarwanda bo bazi ukuri ko itegeko nshinga ryahinduwe ku kifuzo cy’abaturage. FPR ariko izi neza ko guhindura itegeko nshinga isuzuguye inama igirwa na leta zunze ubumwe z’Amerika n’amategeko mpuzamahanga ari igikorwa cyo kwiyahura ikaba yarabuze ayo icira n’ayo imira, akaba ariyo mpamvu intore zirirwa zivuga ngo zifite ihurizo ryo mu mwaka w’2017. Hari ingaruka zigaragaza zizakurikirwa no guhindura itegeko nshinga, Paul Kagame akaguma kubutegetsi, muri izo ngaruka twavuga izi zikurikira:
1.Nta demokarasi: Bisanzwe bizwi ko nta demokarasi iri mu gihugu, ariko ibihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe z’Amerika zihora zikomakoma zisaba imiryango mpuzamahanga kwihangana kugira ngo mu Rwanda hazabe impinduka mu mahoro, ariko Kagame nahindura itegeko nshinga, uko kwihangana kuzaba gushize. Ibinyoma byose Paul Kagame yabeshye amahanga ko yubahiriza demokarasi bizaba birangiye, nta nubwo amatora azaba ari ngombwa kuko itegeko nshinga rizahindurwa kugira ngo Kagame agume kubutegetsi, ubwo se baba bagitora ibiki?
2.Ibihano:Gusuzugura umuryango mpuzamahanga ukagerekaho no gusuzugura igihugu kimuhatse cya leta zunze ubumwe z’Amerika, bizakururira ibihano ubutegetsi bwa Paul Kagame. Abarwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame bazabona impamvu igaragara yo kuburwanya ndetse basabe umuryango mpuzamahanga inkunga yo kurwanya ubwo butegetsi kuko ntayindi nzira izaba isigaye yo guhindura ibintu mu mahoro.
3.Guta ikizere:Abaturage bazata ikizere gicye bari bafitiye ubutegetsi bwa Paul Kagame. Muri iyi myaka irenga 20 FPR yayoboresheje abanyarwanda ubwoba no kubacamo amacakubiri. Ikabwira abatutsi ko abahutu nibagera kubutegetsi bazabamara, ikumvisha abahutu ko nibagerageza gushaka uburyo bagera kubutegetsi izabica ikabamara. Nyuma y’umwaka w’2017 bizaba bigaragariye umunyarwanda wese n’umunyamahanga wese ko ubutegetsi mu Rwanda budashingiye ku bwoko ko ahubwo bushingiye ku muntu umwe gusa ariwe Paul Kagame. Iyo ubutegetsi bushingira ku bwoko, ntabwo Paul Kagame yari kubura undi mututsi ashyira imbere akamutorosha ku ngufu nkuko asanzwe abikora, ariko gukomeza kugundira ubutegetsi bizereka abatutsi ko nabo atabizera kandi imiyoborere ye ikazatera icyasha ubwoko bw’abatutsi! None se wasobanura ute ko mu gihugu cyose habuze undi mututsi waba perezida?
Amaherezo ni ayahe?
Iyo witegereje imitegekere ya Paul Kagame na FPR, biragaragara ko ingoma yabo izavaho yongeye gusenya igihugu no kumena amaraso menshi, ibyo bigaragazwa n’ubwoba abaturage bafite bwa nyuma ya 2017 kuko bazi neza ko Paul Kagame atazava kubutegetsi kandi kubugumaho akazaba ari akaga ku gihugu no kuri buri muntu wese!
Hari amaraporo menshi cyane agaragaza ibyaha bikomeye byakozwe na Leta ya Paul Kagame, yagiye akorwa n’umuryango w’abibumbye, ayo ma raporo yagera mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika kigategeka ko abikwa mu tubati ntakurikiranwe, icyo gihugu gitera inkunga ikomeye cyane haba mu buryo bw’amafaranga, ingabo ndetse n’ububanyi n’amahanga leta ya Paul Kagame kuburyo ibindi bihugu byose byabaye ngombwa ko biceceka amahano akorwa na Paul Kagame. Uretse no gutera inkunga abarwanya leta ya Paul Kagame, leta zunze ubumwe z’Amerika zihagaritse inkunga yose zitera leta y’u Rwanda , ubutegetsi bwa Paul Kagame ntibwatera kabiri! Niyo mpamvu iyo Fazil na Habumuremyi basaba Kagame kuguma kubutegetsi bajye bazirikana ikizaba kimutegereje kandi badashobora kumukiza!
Paul Kagame yamenyeshejwe kera na leta zunze ubumwe z’Amerika ko zitazamushyigikira nahindura itegeko nshinga kugira ngo agume kubutegetsi, igisubizo cye yatanze yakigaragaje mi isabukuru y’imyaka 25 FPR ibayeho, ubwo yavugaga ko yiteguye gusubira mu ndaki, akaba aribyo twigeze kubabwira ko kuri Kagame, filime yizinze! Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro yabwiye abagererwa be ko bagomba kuzajya batega amatwi ababanenga aho kwishimira kumva inkomamashyi zibashimagiza kandi zibashuka! Habumuremyi na Fazil bagombye gushyira mu gutwi icyo gitekerezo cya Kagame kuko akaga azahura nako yigundirije kubutegetsi ntabwo bazakamukiza!
Niba hari abanyarwanda bifuza ko Paul Kagame aguma kubutegetsi, hakaba n’abandi bifuza ko abuvaho, ibyiza ni uko hakurikizwa icyo itegeko nshinga riteganya aho kwishimira kurihindura kandi uzi neza ko ingaruka zishobora kuba mbi cyane kurusha ibyiza wakuramo!
Abanyarwanda bagomba kubitekerezaho!
Ubwanditsi.