Ibitekerezo: Ibihuna mu byashara by’ibigarasha, umutwaro ukomeye wa FPR
Ku bazi umukino w’amakarita, ibigarasha ni amakarita bavugako afite inota rya zero (ubusa). Mu ma karita habamo amoko y’imikino aha amakarita y’ibigarasha agaciro kangana na zero mu gihe bari kubara amanota iyo umukino urangiye ngo hamenyekane ufite amanota menshi. Igitangaje ariko, ni uko iyo ikarita y’ikigarasha yasohotse mu makarita yagizwe iturufu, ikarita y’ikigarasha n’ubwo itabara ishobora kurya ikarita ya Bwana (itari iturufu) ifite amanota menshi. Bityo, IKARITA KUBA ARI IKIGARASHA NTIBIYIBUZA KUBA IKARITA KANDI IKARYA. Nk’uko buri wese amaze kubimenya Perezida Polo Kagame yakunze gukoresha cyane ijambo IKIGARASHA nk’izina yabatije abahoze muri FPR INKOTANYI nyuma bakayivamo batabyumvikanyeho. Mu yandi magambo Pola Kagame afata abayoboke ba FPR- inkotanyi nk’ amakarita akikinisha mu mukino we wo guhonyora abanyarwanda!
Izi mpunzi ubwo zifuzaga kugaruka mu Rwanda, ubutegtsi bwa MRND bwazibwiyeko u Rwanda ARI RUTOYA CYANE, buzigira inama yo KWAKA IBYANGOMBWA BAGATURA BURUNDU AHO BAHUNGIYE. (Nibutse abasomyi ko ejobundi PREZIDA w’u Rwanda POLO KAGAME nawe yavuze ko u Rwanda ari rutoya, ko ari yo mpamvu abanyarwanda barimo baruhunga ubu ku bwinshi). Nibwo izo mpunzi zateye u Rwanda muri 1990 zirufata muri 1994. Nubwo FPR INKOTANYI yafashe ubutegetsi ariko, kugeza ubu ntiyabashije gukemura ikibazo cy’impunzi ahubwo yatumye noneho hahunga abanyarwanda benshi ndetse na bamwe mu bagize FPR INKOTANYI NABO BARAHUNGA NA NUBU KANDI BAGIHUNGA KUBERA AHANINI UBWUMVIKANE BUKE BWATEWE NO GUCURANWA UMUTUNGO W’IGIHUGU N’IBINDI BASAHUYE MURI KONGO KINSHASA.
Umuhanuzi BIKINDI SIMON yavuze ko FPR niramuka itsinze ko ayo mashyaka yose azagenda nka nyomberi ntihagire na rimwe risigara, ni ko byagenze da !!!! Nta shyaka na rimwe riri mu RWANDA, yose FPR yarayamize ayandi irayasenya, abahabwa umwanya ni abemeye kuyoboka FPR gusa. Nk’uko Paul Kagame yabatije bamwe ibigarasha, Bikindi na we yari yabatije abahutu bamwe (niba atari bose) izina ry’IBIHUNA. Iri zina yaryise abahutu batabona kandi bagendera ku byo inda zabo zibasabye gusa. IBIGARASHA rero ni IKARITA (FPR INKOTANYI) kuko ibyo BIGARASHA aho bigereye hanze byasanze abahunze IKARITA (abahunze FPR INKOTANYI) barashyizeho amashyaka ayirwanya.
Kubera ko IBIGARASHA byari byarangije gucengera abanyarwanda bari hanze, byabateye ubwoba ariko mu by’ukuri byari bigamije kuburizamo umugambi wo GUSHYIRA INGUFU HAMWE kuko ibigarasha byose ntibishobora kwibagirwa ko ugushyira hamwe ari intwaro ikomeye yakoreshejwe mu ihirikwa ry’ingoma ya cyami muri 1959. Kubera kumenyera gutekinika no gucengeza propaganda bikorwa n’IBIGARASHA cyane ko ari impuguke muri ibyo bintu, byatumye IBIHUNA birindagira bivunira ibiti mu matwi byanga kumva impuruza yiyo NARARIBONYE cyangwa se ngo binamwungure ibindi bitekerezo. Ahubwo babyutsa ibirego by’ibinyoma ngo uwo muntu niwe watanze u Rwanda. Kuko yigeze agaragaza ko FPR INKOTANYI bari abanyarwanda bashakaga gutaha iwabo, ko bari bakwiye kudahezwa, ahubwo ko bagombaga kumvwa.
Impunzi zo muri 1959 - FPR Inkotanyi – Ibigarasha
Kuva FPR INKOTANYI zatera u Rwanda ku ya 01/10/1990 nakunze gukurikirana amateka y’u Rwanda. Ahanini INKOTANYI zari zigizwe n’abanyarwanda bahunze imyivumbagatanyo yo muri 1959 (kimwe n’ababakomokaho), igihe ubutegetsi bwa cyami bwari bumaze gutsindwa no KWISHYIRA HAMWE KW’ABARI BARAKANDAMIJWE N’INGOMA YA CYAMI. Amakosa yakozwe n’ubutegetsi bwa cyami ni yo yatumye abanyarwanda bishyira hamwe bakora revolution yo muri 1959. Iyi revolution ikaba yararangiye ikuyeho iyicwa rubozo, ingoyi, akandoyi n’uburetwa, gukorera ubusa, n’ibindi bibi byose byibasiraga inyoko muntu; bityo abanyarwanda batari babangamiwe n’ingoma ya cyami barahunga.

Iyi niyo yabaye intandaro yo kurwanira gutegeka yatumye imiyoborere y’u Rwanda imeze uko tuyibona ubu, u Rwanda rukaba rutangiye guhabwa akato n’amahanga; ibyo bikaba byaratumye PREZIDA KAGAME arakara umujinya w’umuranduranzuzi akaba ari kumarira ku icumu abo basangiye amaraso. Abacitse iryo cumu ryo kurwanira ubutegetsi kubafatanyije kubohoza igihugu, byabaviriyemo guhunga uwo mwicanyi Kagame maze ahita ababatiza izina ry’IBIGARASHA BICITSE!
Ikigarasha nacyo ni ikarita, iyo kibuze mu mukino uba wapfuye!
Nk’uko twabibonye haruguru, dushobora kuvuga ko FPR INKOTANYI igizwe n’amakarita (abayoboke bayo Kagame yabahinduye amakarita), mu yandi magambo FPR ubwayo ni umukino w’amakarita duhereye ku mvugo za Kagame. Kuri perezida Kagame ikarita isanzwe ifite agaciro ka Bwana (ikarita nkuru) ayihindura ikigarasha uko abishatse bitewe ni uko iyo karita atashatse kuyirya uko abishaka! Nyamara n’ubwo Kagame yavuga ko ikarita ayihinduye ikigarasha yibagiwe ko Ikigarasha ari ikarita kandi iyo karita ikarya izindi karita iyo ikinishijwe neza! Ikigarasha rero n’ubwo cyaba gicitse gikomeza kuba ikarita.
Byumvikane neza ko IBIGARASHA byose ari IKARITA (FPR-INKOTANYI), abanyarwanda babangamiwe n’ubutegetsi bwa FPR bakwiye kwitondera propaganda zayo, cyane ko mbona ko imvugo “ibigarasha” yaje ishaka kujijisha rubanda, kandi mu mukino w’amakarita kugira ngo ube wuzuye kandi ushobore kuwutsinda ni ngombwa ko n’amakarita y’ibigarasha nayo akinishwa. Abo twita ibigarasha rero baracyari amakarita, baracyari FPR, propaganda zabo ni zimwe ntahandi ziganisha ni ku ndunduro y’umukino (Hima Empire). Ibi kandi byagaragarira n’umwana uvutse ejo bundi!
Amakarita (FPR) y’ibigarasha mu Mpunzi za 1994
/http%3A%2F%2Fperlbal.hi-pi.com%2Fblog-images%2F323683%2Fgd%2F1265421777%2FBikindi-Simon.jpg)
Ibyo BIGARASHA byanze kujya muri ayo mashyaka ahubwo bishinga ayabyo maze batangira kugurisha IBYASHARA bari bazanye byuko bazi neza ko PAUL KAGAME ari we wahanuye indege yarimo PEREZIDA HABYARIMANA JUVENAL na mugenzi we NTARYAMIRA w’u BURUNDI, ikaba ari nayo mbarutso y’ubwicanyi ndengakamere (genocide) yabaye mu RWANDA 1994. Bakongeraho ko yari imwe muri strategies za FPR zagombaga kubaha ubutegetsi badasangiye n’abandi banyarwanda.
Ibihuna mu mutego w’ibyashara by’ibigarasha
IBYASHARA by’Ibigarasha byakiriwe neza n’izo mpunzi ndetse zikingura imiryango ngo IBIGARASHA (abavuye muri FPR)byinjire bifatanye nazo kurwanya PAUL KAGAME babinyujije mumashyaka yabo! Nkuko umuhanuzi B.S. nawe yabatije izo mpunzi z’abahutu ko ari IBIHUNA bigendera inzira ubugali (ubunini)…..bitazi gushishoza…. Niko byagenze rero y’amashyaka yose ari hanze IBIGARASHA (IKARITA) BYARAYINJIYE BIYATEZA indwara yitwa MURARAMO yo kutumvikana no kudashyira hamwe nk’uko muri 1959 babigenje bakigobotora ingoma ya CYAMI yari yarabakandamije imyaka irenga 400. Amashyaka yose y’IBIHUNA ubu arimo acikamo kabiri, dore ingero zimwe:
-
Ishyaka FDU INKINGI rya INGABIRE VICTOIRE intwali yitanze igasiga abagabo mu bitanda ikajya ku rugamba none irimo iborera mu GIHOME, Ibihuna byasigaranye ubuyobozi bw’ishyaka murebe aho barigejeje kubera kudashishoza no kutumva. Ese mwambwira ko idéologie ya FDU ihuye niya RNC? Perezida wa FDU ati dukeneye gushyingura n’abacu kandi nabo bishwe n’IBIGARASHA(IKARITA) kera bakiri ikarita! GAHIMA nawe akivugira ibindi…. naho NYAMWASA ati “ntidushobora gufatanya nabo tudahuje ideologie!”
-
Biteye ubwoba, ubanza IBIHUNA barabiroze kabisa kubona bakomeza gukomera amashyi umuntu uvuga ko yishe prezida wabo! Biteye isoni n’agahinda … ubanza koko Ibihuna BITAKIGIRA UBWENGE. Mu mwaka wa 2013 umwe mu banyarwanda nawe w’UMUSHABIZI nka VICTOIR INGABIRE yaratinyutse avugira ku karubanda ko agiye gufatanya na FDLR kuko ari abanyarwanda b’impunzi bafite uburenganzira nk’ibindi biremwamuntu byose ku isi.
/http%3A%2F%2Fwww.therwandan.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2013%2F06%2FIngando.png)
Umwanzuro
Nyuma yo kwegezwayo k’umugambi mubisha wo kurimbura impunzi ziri muri KONGO, habayeho kwigaragambya kuwa 29 Mutarama na taliki ya 4 Gashyantare, kandi biracyanakomeza hagamijwe kwamagana iraswa ry’impunzi. Ni byiza kuko ni urubariro rukenewe ku nzu. Ariko se kuki hatabayeho gutumira wa wundi wagaragarije amahanga bwa mbere ko FDLR ari impunzi nk’abandi?
Kuba IBIHUNA bisa n’ibikomeje kwirengagiza aho MANU yatumye batarasa kuri FDLR yavuye ni ukuberako birangariye mu byashara byazaniwe n’IKARITA zitwa IBIGARASHA. Nabwira cyane abatumva, bamenye ko burigihe ibigarasha bibarirwa mu makarita byaguranwe (FPR) kandi iyo bitarimo amakarita agize umukino ntabwo aba yuzuye. Kagame rero si umuswa, afite impamvu yahisemo gukoresha amagambo “ikarita” n’”ibigarasha”. Mufite amaso ariko ntimubona, mufite amatwi ariko ntimwumva!
Umusomyi wa Veritas,
Colonel RUKARA DAMIEN
NASHO, KIBUNGO