Amerika iraburira Congo n’ibiguhu byo mu biyaga bigari kudahindura itegeko nshinga (Russ Feingold)
«Mbwire Gito canje na Gito cundi cumvireko ! » uyu ni umugani abarundi bakunda kuvuga iyo bagira inama umuntu ngo yihane ingeso mbi afite ariko bakabwiriramo n’undi muntu wese ufite ingeso zisa n’uwo bari guhana ko agomba nawe kuzihana! Uyu mugani urasa n’ubutumwa intumwa y’igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Bwana Russ Feingold yagejeje kuri Perezida Joseph Kabila w’igihugu cya Congo, ariko akaboneraho gutanga ubutumwa kubandi bakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari. Ubwo butumwa bukaba bujyanye no guhindura ingingo z’itegeko Nshinga kugira ngo abo bategetsi bigundirize kubutegetsi! Amerika kandi ngo ikaba ikomeje umugambi wayo wo gusenya FDLR ihereye kubayobozi bayo!
Intumwa idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ku mvururu zaranze imyigaragambyo yo kwamagana ihindagurwa ry’itegeko ry’amatora muri Congo, avuga ko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo imvururu nk’izo zagaragaye muri iyo myigaragambyo ndetse no gufunga abaturage bigaragambyaga bihagarara burundu. Russ Feingold yabwiye abanyamakuru ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizakomeza gushyira igitutu ku gihugu cya RDC ndetse no kubindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kugira ngo byubahirize itegeko nshinga ribigenga cyane cyane byirinda guhindura ingingo zo mu itegeko nshinga rituma abakuru b’ibyo bihugu barangije manda zabo bakomeza kwigundiriza kubutegetsi!
Nta kabuza Paul Kagame azahindura itegeko nshinga ku ngufu agume kubutegetsi, bityo akazaba atanze urubuga rwo kumukura kubutegetsi hakoreshejwe ingufu, iyo nyota y’ubutegetsi afite ikazatuma asenya igihugu akoresheje intamba! Amerika yamumenyesheje kera ko nahindura itegeko nshinga izamukuraho amaboko, igisubizo Kagame yatanze ni uko yavuze ko yiteguye kuzasubira mu ndaki! Mu gihe Kagame azaba ari mu ndaki abanyarwanda bazaba bashize, yewe na ba Musa Fazili bamushyigikira muri iyo ntambara umenya batazajyana mu ndaki! Gusa rero Kagame ntashobora gucukura indaki ikomeye kurusha iyo Sadam Hussein yacukuye Leta zunze ubumwe z’Amerika zikayimukuramo!
Bwana Russ Feingold ari muruzinduko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ejo kuwa mbere taliki ya 09 Gashyantare 2015 akaba yaratangarije abanyamakuru b’i Kinshasa ko yashimishijwe n’icyemezo inteko ishingamategeko y’igihugu ya Congo yafashe cyo kudahindura itegeko rigenga amatora nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yatumye ubutegetsi bwa Congo bwisubiraho mu mushinga wo gushaka gusubika amatora muri icyo gihugu!
Russ Feingold yavuze ko imyigaragambyo yakozwe n’abakongomani ari igipimo cyiza cya demokarasi akaba yizera ko itegeko rigenga amatora rishyigikiwe n’abaturage nk’uko ryari risanzwe rizatangazwa mu minsi ya vuba. Feingold asanga ibyangombwa byose byuzuye kugira ngo leta ya Congo itangaze ingengabihe y’itora rya perezida wa repubulika ndetse n’abadepite, ayo matora akaba ateganyijwe mu mwaka w’2016. Perezida Joseph Kabila akazaba atari umukandida muri ayo matora kuko iyi ariyo manda ye ya nyuma yemererwa n’itegeko nshinga.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika nicyo gihugu cy’igihangange ku isi muri byose, umukuru w’igihugu Amerika yashyigikiye ntawe umukoraho, ariko nabwo umukuru w’igihugu Amerika yakuyeho amaboko cyane cyane muri Afurika bucya yavuyeho! Niba Amerika yiyemeje kubahirisha ingingo ziri mu itegeko nshinga z’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, byanze bikunze Joseph Kabila wa Congo, Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Paul Kagame w’u Rwanda bazava kubutegetsi manda zabo zirangiye! Kagame yavuze ko yababajwe cyane n’ijambo umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa François Hollande yavugiye muri Sénégal ryo kubaha itegeko nshinga, Kagame yavuze ko akimara kumva iryo jambo yahise arwara, Mushikiwabo nawe arasakuza cyane , dutegereje kumva uburyo aba bategetsi bombi bamagana igihugu cy’Amerika!
Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba koko Kagame azava kubutegetsi! Mu gihe mu Rwanda hategurwaga itegeko nshinga ririho muri iki gihe mu mwaka w’2003, Tito Rutaremara wari uyoboye komisiyo yateguye iryo tegeko nshinga yavuze ko ari ngombwa gushyiraho manda y’imyaka 7 kandi umukuru w’igihugu akaba atagomba kurenza manda ebyiri; Rutarema yemezaga ko iyo myaka yaba ihagije kugira ngo inyota y’ubutegetsi k’umukuru w’igihugu ibe ishize ntagundire ubutegetsi! Rutaremara yemezaga ko itegeko nshinga ryo mu 2003 rizamara imyaka 200 ridahinduwe, ariko igitangiye gutera amakenga ni uko manda 2 zishize Kagame agifite inyota y’ubutegetsi akaba yiteguye gusimbuka itegeko nshinga rya Tito Rutaremara!

Abifuriza igihugu akaga ngo barongerera Kagame manda twababwira iki!
Ubwanditsi