Burundi : Nkurunziza akomeje kuba wenyine, abayoboke b’umutwe wa FNL biyemeje kwiyunga !

Publié le par veritas

Jacques Bigirimana

Jacques Bigirimana

Mu gihe mu Burundi hamaze kuvuka umutwe wiyise M26, bishatse kuvuga « Mouvement du 26 mai » mu rurimi rw’igifaransa, iryo zina bakaba bararifashe bitewe n’italiki y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku italiki ya 26 Gicurasi 2015, uwo mutwe ukaba wariyemeje kuburizamo ukwiyamamaza kwa Nkurunziza nk’uko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ribitegenya, abayoboke b’ishyaka rikomeye kandi rifite ingabo rya FNL nabo biyemeje guhuza imbaraga, bakaba umwe!

Ishyaka FNL rifite umuyobozi uzwi cyane ariwe Agathon Rwasa, ariko kuva Nkurunziza yafata ubutegetsi yakoze ibishoboka byose yegeza kuruhande Rwasa ndetse ashaka no ku mufunga undi aratoroka, amara igihe kirekire mu bwihisho. Kugirango Nkurunziza abashe guca intege Agathon Rwasa yabanje gucamo ibice bibiri ishyaka rya FNL, igice kimwe kimwegamiraho ikindi akigira igicibwa kuburyo n’abarwanyi b’uwo mutwe abenshi bibereye muri Congo.

Uwitwa Jacques Bigirimana niwe wabaye umuyobozi wa FNL igice cyemewe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Bigirimana yahise aba umwanzi w’ikindi gice cya FNL kiyobowe n’Agathon Rwasa. Umuryango w’abibumbye, ibihugu by’umuryango w’u Burayi ndetse n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, byashyize igitutu kuri leta  ya Nkurunziza kugira ngo yemere ko Agathon Rwasa agaruka mu gihugu, akongera akigaragaza kandi agakora politiki,ni muri ubwo buryo Agathon Rwasa yongeye kujya kumugaragaro ariko leta  ya Nkurunziza ikomeza kumubuza uburyo ndetse ikangurira igice k’ishyaka rya FNL kiyobowe na Jacques Bigirimana kumuheza mu ishyaka !

Agathon Rwasa ntiyacitse intege, nawe yashakishije amashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza bishyira hamwe kugira ngo bazatange umukandida umwe rukumbi ku mwanya wo kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika, ayo mashyaka ari kumwe na Rwasa akaba amaze kuba 8 arimo UPRONA na FRODEBU , abakurikiranira hafi politiki y’i Burundi bakaba bemeza ko Agathon Rwasa ashobora kuzatangwa nk’umukandida n’aya mashyaka kandi iperereza ryakozwe mu gihugu n’imiryango inyuranye rikaba ryerekana ko Agathon Rwasa ashobora gutsinda Nkurunziza mu matora kuburyo bworoshye mu gihe yaba yiyamamaje n’ubwo binyuranye n’itegeko nshinga !
Bitewe no kugirira ubwoba Agathon Rwanda, leta  y’u Burundi ntiremera ko abifuza kwiyamamariza umwanya wa perezida bakora amanama n’abaturage yo gushaka amajwi no kwiyereka abaturage, Nkurunziza nawe akomeje kwanga kuvuga niba ataziyamamaza, ibyo byose bikaba bikomeje gutera urujijo mu gihe amatora azaba ku italiki ya 26 Gicurasi uyu mwaka ! Agathon Rwasa we yavuze ko n’ubwo kwiyamamaza byamara icyumweru kimwe gusa , ngo we ntakibazo afite icyo cyaba kimuhagije, ikingenzi ni uko aziyamamaza yaba ari mu ishyaka cyangwa se ari umukandida wigenga !

Igikomeje kuba urujijo rukomeye ni uko amashyaka (ibice by’amashyaka) ashyigikiye Nkurunziza bikomeje kumukuraho amaboko uko iminsi y’amatora yegereza, mu ishyaka rya Nkurunziza FDD-CNDD havutsemo ibice bibiri, igice kimwe kikaba cyemera ko Nkurunziza yakomeza kwiyamamariza manda ya gatatu naho ikindi gice cyo mu ishyaka rye kikaba kidashyigikiye uko kwiyamamaza kuko kibona byakurura intambara mu gihugu kandi bikaba bitubahirije itegeko nshinga ! Ikindi gikorwa kije gusonga Nkurunziza ni uko igice cy’ishyaka rya FNL cyari kimubogamiyeho kiyemeje kwiyunga n’ikindi gice cya FNL ya Rwasa ! Igisigaye akaba ari ukwibaza aho Nkurunziza asigaye : Havutse umutwe wa M26 wo kurwanya ko yongera kwiyamamaza, mu ishyaka rye hacikamo ibice 2 harimo ikitamushyigikiye, FNL nayo imukuyeho amaboko, Uprona na Frdebu ya Ndadaye zamuvuyeho kera, ubwo se Nkurunziza asigaranye na nde ?

Iminsi iri imbere ikaba ariyo izaduha igisubizo ku myitwarire ya Nkurunziza kandi bikazatubera n’urugero rwa demokarasi no kubindi bihugu harimo n’u Rwanda !

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
abo bagugunyi turavye nabi bazodusubiza muntwaro yaba sans echecs tuj mumapine kandi
Répondre
F
bahutu ba BURUNDI,mube maso.FDLR turi hafi!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
B
http://www.rfi.fr/contenu/ticker/burundi-le-president-nkurunziza dit:

Publié le 18/02/15 à 16:15 Au Burundi, le président Nkurunziza a limogé le patron du Service national des renseignements, le général Godefroid Niyombare Nommé en novembre dernier, le général Godefroid Niyombare a été démis de ses fonctions en compagnie de son chef de cabinet et du directeur de la sécurité intérieure. On reprocherait à ces piliers du pouvoir Nkurunziza leur opposition à ce que le président brigue un troisième mandat, selon des sources concordantes
Répondre
K
Mwese muvugayanyu umurundi yabuze se akabura nyina nabo mumuryango we ntakiririmba urwo ruririmbo rwanyu ngo M26 ngo Nkurubziza we arazi ikarata irya zose novasaba kutamukwegera mu ndwano ngo yongere arire amarira yarize igige bsgandagura incungu ya demokarasi murakoze , bibwirwa benshi bikumva benevyom.com
J
Uyu munyamakuru biragaraga ko agomba kongera gutohoza cyane.Yongere yumve neza discours ya Jacques Bigirimana arabona neza ko uyu mutype ahubwo akoze umukino ukomeye.Namra kwiyunga na Agathon Rwasa bivuga ko bazashaka nubundi umukandida bumvikanyeho bivuga ngo Agathon ashobora no kudatorwa ! Adatowe ubwose si CNND ibyungukiramo?Bashobora no kumvikana bakazagabura na CNDD.Rwose kwiyunga byabaye nibyo gushima njye ndanemrako ahubwo byongerera amahirwe menshi Ishyaka rya CNDD kurusha iyo batiyunga.
Répondre
R
Ntiwibagire amagorwa wabonye n'icayaguteye.Ntibagusamaze.turi inyuma yawe
Répondre
R
INdabasetse cane rwose. je nahora ndabbemera ngo murazi gutohoza amakuru ariko ubu mwataye ku ruhande cane(HS). Mu vy'ukuri CNDD-FDD ifise abanywanyi benshi cane. Ahari bake nshobora kwemeza ni muri Bujumbura Rural. Ariko naho ishobora kuronkayo abashingamateka bashika 3 kuri 11 mu gihe FNL ya rwasa yoguma muri processus y'amatora. Ahandi intsinzi ni Kash kandi ishimishije(75%).
Répondre
N
Viva CNDD viva! CNDD FDD ruhuka ntiwibagire anagorwa wabonye nicayaguteye,kubona umuntu ahirwa ruhongo azirubwoko bwiwe mwabantu zitira ivyo vyago ntibigaruke. Bacangacangeeee
Répondre
N
Ndabasetse caaaane gose.CNDD ni umugambwe wifise kandi abanyagihugu bawo batora umugambwe ntibatora uwuwuhagarariye kuko niwo wabahaye ijambo bari barimwe na Micombero,Bagaza na Buyoya.mwebwe rindira gusa umukenyuro wukwa3 urabasiga mwasamye nkimbwebwe ishonje
Répondre
G
Mwishanje ahubwo uworondera umusundi wo guswera