Burundi : Nkurunziza akomeje kuba wenyine, abayoboke b’umutwe wa FNL biyemeje kwiyunga !
Mu gihe mu Burundi hamaze kuvuka umutwe wiyise M26, bishatse kuvuga « Mouvement du 26 mai » mu rurimi rw’igifaransa, iryo zina bakaba bararifashe bitewe n’italiki y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku italiki ya 26 Gicurasi 2015, uwo mutwe ukaba wariyemeje kuburizamo ukwiyamamaza kwa Nkurunziza nk’uko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ribitegenya, abayoboke b’ishyaka rikomeye kandi rifite ingabo rya FNL nabo biyemeje guhuza imbaraga, bakaba umwe!
Agathon Rwasa ntiyacitse intege, nawe yashakishije amashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza bishyira hamwe kugira ngo bazatange umukandida umwe rukumbi ku mwanya wo kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika, ayo mashyaka ari kumwe na Rwasa akaba amaze kuba 8 arimo UPRONA na FRODEBU , abakurikiranira hafi politiki y’i Burundi bakaba bemeza ko Agathon Rwasa ashobora kuzatangwa nk’umukandida n’aya mashyaka kandi iperereza ryakozwe mu gihugu n’imiryango inyuranye rikaba ryerekana ko Agathon Rwasa ashobora gutsinda Nkurunziza mu matora kuburyo bworoshye mu gihe yaba yiyamamaje n’ubwo binyuranye n’itegeko nshinga !
Igikomeje kuba urujijo rukomeye ni uko amashyaka (ibice by’amashyaka) ashyigikiye Nkurunziza bikomeje kumukuraho amaboko uko iminsi y’amatora yegereza, mu ishyaka rya Nkurunziza FDD-CNDD havutsemo ibice bibiri, igice kimwe kikaba cyemera ko Nkurunziza yakomeza kwiyamamariza manda ya gatatu naho ikindi gice cyo mu ishyaka rye kikaba kidashyigikiye uko kwiyamamaza kuko kibona byakurura intambara mu gihugu kandi bikaba bitubahirije itegeko nshinga ! Ikindi gikorwa kije gusonga Nkurunziza ni uko igice cy’ishyaka rya FNL cyari kimubogamiyeho kiyemeje kwiyunga n’ikindi gice cya FNL ya Rwasa ! Igisigaye akaba ari ukwibaza aho Nkurunziza asigaye : Havutse umutwe wa M26 wo kurwanya ko yongera kwiyamamaza, mu ishyaka rye hacikamo ibice 2 harimo ikitamushyigikiye, FNL nayo imukuyeho amaboko, Uprona na Frdebu ya Ndadaye zamuvuyeho kera, ubwo se Nkurunziza asigaranye na nde ?
Ishyaka FNL rifite umuyobozi uzwi cyane ariwe Agathon Rwasa, ariko kuva Nkurunziza yafata ubutegetsi yakoze ibishoboka byose yegeza kuruhande Rwasa ndetse ashaka no ku mufunga undi aratoroka, amara igihe kirekire mu bwihisho. Kugirango Nkurunziza abashe guca intege Agathon Rwasa yabanje gucamo ibice bibiri ishyaka rya FNL, igice kimwe kimwegamiraho ikindi akigira igicibwa kuburyo n’abarwanyi b’uwo mutwe abenshi bibereye muri Congo.
Uwitwa Jacques Bigirimana niwe wabaye umuyobozi wa FNL igice cyemewe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Bigirimana yahise aba umwanzi w’ikindi gice cya FNL kiyobowe n’Agathon Rwasa. Umuryango w’abibumbye, ibihugu by’umuryango w’u Burayi ndetse n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, byashyize igitutu kuri leta ya Nkurunziza kugira ngo yemere ko Agathon Rwasa agaruka mu gihugu, akongera akigaragaza kandi agakora politiki,ni muri ubwo buryo Agathon Rwasa yongeye kujya kumugaragaro ariko leta ya Nkurunziza ikomeza kumubuza uburyo ndetse ikangurira igice k’ishyaka rya FNL kiyobowe na Jacques Bigirimana kumuheza mu ishyaka !

Bitewe no kugirira ubwoba Agathon Rwanda, leta y’u Burundi ntiremera ko abifuza kwiyamamariza umwanya wa perezida bakora amanama n’abaturage yo gushaka amajwi no kwiyereka abaturage, Nkurunziza nawe akomeje kwanga kuvuga niba ataziyamamaza, ibyo byose bikaba bikomeje gutera urujijo mu gihe amatora azaba ku italiki ya 26 Gicurasi uyu mwaka ! Agathon Rwasa we yavuze ko n’ubwo kwiyamamaza byamara icyumweru kimwe gusa , ngo we ntakibazo afite icyo cyaba kimuhagije, ikingenzi ni uko aziyamamaza yaba ari mu ishyaka cyangwa se ari umukandida wigenga !
/http%3A%2F%2Fwww.africareview.com%2Fimage%2Fview%2F-%2F2526608%2FhighRes%2F878794%2F-%2Fmaxh%2F283%2Fmaxw%2F432%2F-%2F865mce%2F-%2FNkurunziza%2BPIX.jpg)
Iminsi iri imbere ikaba ariyo izaduha igisubizo ku myitwarire ya Nkurunziza kandi bikazatubera n’urugero rwa demokarasi no kubindi bihugu harimo n’u Rwanda !
Ubwanditsi