Icyo Impuzamashyaka CPC ivuga kuri raporo y'impuguke za LONI

Publié le par veritas

Icyo Impuzamashyaka CPC ivuga kuri raporo y'impuguke za LONI
Ibitekerezo bya CPC bijyanye na raporo y’impuguke za LONI ku gihugu cya Kongo, bikanashimangira intego yo guharanira impinduka ya politiki mu Rwanda.
 
1.Impuzaamashyaka CPC yihutiye kumenya ibikubiye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ikimara gutangazwa taliki ya 12 Mutarama 2015. CPC yishimiye ibikorwa binyuranye LONI itahwemye kugaragaza ishakira mu nzira y’amahoro, umuti w’ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri ku butaka bw’igihugu cya Kongo.
 
2.Igendeye ku nshingano yihaye, CPC yiyemeje gutanga umuganda mu gukemura icyo kibazo cy’impunzi, binyuze mu buryo bubiri bubangikanye : Ku ruhande rumwe, CPC ikora ibishoboka byose kugira ngo umuryango mpuzamahanga usobanukirwe neza uko ikibazo giteye; naho ku rundi ruhande, CPC ntihwema guharanira ko mu gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, hafatwa imyanzuro mu buryo bwa rusange, ibisubizo bitanzwe bikaza ari ibirangiza burundu ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kw’isi. Muri ubwo buryo, CPC yemera ko umuti nyawo ari uzavanaho impamvu nyamukuru itera ubuhunzi, ni ukuvuga Ubutegetsi bw’igitugu bwa Prezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi, bumaze imyaka irenga 20 bukandamiza Abanyarwanda.
 
3.Koko rero, igisubizo gihamye kigomba gushakirwa mw’ishyirwaho ry’ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu Rwanda, bushingiye kuri politiki y’amashyaka menshi, kandi bwubahiriza amategeko, aho buri wese afite uburenganzira busesuye, cyane cyane ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza, yabikora ku giti cye, cyangwa yifatanyije n’abandi mu mashyirahamwe anyuranye, harimo n’amashyaka ya politiki. Ibyo byose bigomba kuba biranga imiyoborere y’igihugu, kugira ngo Abana b’u Rwanda bahejejwe ishyanga bashobore gutaha iwabo bemye kandi bafite umutekano. Ubwo butegetsi bushya ni nabwo buzatuma ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda bushoboka, bityo bene Kanyarwanda bazashobore kubana mu gihugu cyabo nta mwiryane, no kubanira neza abaturanyi babo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
 
Uruhare rwa FPR mu mahano yabangamiye amahoro mu Rwanda no mu karere
 
4.FPR yafashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikare muri Nyakanga 1994, iburizamo amasezerano y’amahoro y’Arusha yari yarashyizweho umukono kuwa 4 Kanama 1993. Ayo masezerano yagombaga kurangiza intambara Inkotanyi zashoje zitera u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, ziturutse muri Uganda, kandi zishyigikiwe n’icyo gihugu, na bimwe mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika, bibarirwa mu bikomeye kw’isi.
 
5.Inzira iboneye yo kurangiza iyo ntambara, yari ukubonera igisubizo gihamye amakimbirane Prezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND bari bafitanye n’imitwe ya politiki yanengaga imiyoborere y’igihugu, dore ko ayo makimbirane yari yarakajije umurego kuva intambara iteye mu mwaka w’1990. Niyo mpamvu amasezerano ya Arusha yateganyaga igabana ry’imyanya y’ubutegetsi bwite bwa Leta ndetse n’iyo mu rwego rwa gisirikare, hagati y’imitwe inyuranye ya politiki, harimo na FPR. Ayo masezerano yateganyaga kandi kwimakaza mu Rwanda demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, hagashyirwaho inzego z’ubuyobozi zirengera umuturage kandi zimuha uburenganzira busesuye, cyane ubujyanye no gukora politiki mu bwisanzure, kurengera umutungo we ndetse no kugira umwanya umukwiye mu muryango nyarwanda, hubahirijwe amahame mpuzamahanga yose arengera ikiremwamuntu.
 
6.Mu kunoza gahunda yo gufata ubutegetsi ku ngufu no kubwiharira ubuziraherezo, FPR-inkotanyi n’inshuti zayo bacuze umugambi mubisha wo guhitana Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali, bamwicana na mugenzi we Ntaryamira Sipiriyani Perezida w’u Burundi, ubwo indege yari ibatwaye yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994. Abantu bose basobanukiwe n’ibibera mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari, bemeza ko icyo gikorwa cy’iterabwoba ari icyaha gikomeye mu guhungabanya amahoro y’ibihugu, kandi ko ari cyo cyabaye imbarutso y’amahano ya jenoside nyarwanda n’andi makuba yose yayiherekeje, agahitana abantu batabarika, ari mu Rwanda, ari no mu bihugu by’ibituranyi, cyane cyane muri Kongo. Igitangaje kandi kitumvikana, ni ukubona abakoze iryo shyano na n’ubu batari bakurikiranwa.
 
7.Nk’uko byaje kugaragara, intambara ya FPR-Inkotanyi yo gufata ku ngufu ubutegetsi bwose mu Rwanda, yari ihishe undi mugambi mubisha, wo kwigarurira ku ngufu igihugu cya Kongo n’umutungo kamere wacyo, cyane cyane igice cy’uburasirazuba bwayo, cyabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro kuva mu mwaka w’1996. Birazwi kandi ko iyo mitwe y’abagizi ba nabi ishyigikiwe n’ubuyobozi bwa FPR-Kagame na ba Mpatsibihugu batigaragaza, hagamijwe ibikorwa by’ubusahuzi bwubakiye ku bwicanyi no gusarurira mu nduru.
 
Impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cya Kongo
 
8.Ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda, ubwoba bukabije n’ubukana bw’amahano yakurikiye urupfu rwa Prezida Habyarimana, byatumye habaho impunzi nyinshi cyane, ku kigero kitari cyarigeze kiboneka mu mateka y’isi. Abanyarwanda bagera hafi kuri miliyoni enye barahunze. Benshi bambutse berekeza mu gihugu cya Kongo, abandi bagana ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi. Kubonera iyo mbaga ikiyitunga n’ibindi byangombwa, byabereye ingorabahizi Ishami rya LONI ryita ku mpunzi, HCR, kubera kubura amikoro ahwanye n’ubwinshi butunguranye bw’impunzi z’Abanyarwanda, cyane izabarizwaga muri Kongo.
 
9.Mu mwaka w’1996, ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi buhereye kuri icyo kibazo cyo kubura ibitunga impunzi kandi bunashyigikiwe n’abaterankunga ba HCR, bwabeshye amahanga ko mu Rwanda hagarutse amahoro, ko rero impunzi zikwiye gutahuka, zose zigasubizwa mu gihugu cyazo, akaba ariho zifashirizwa. Nyamara kuri FPR-inkotanyi umugambi nyakuri wari uwo kuzirimbura, dore ko yari imaze no kugarika ingogo mu Rwanda, cyane cyane i Kibeho aho mu kwezi kwa Mata 1995 ku manywa y’ihangu, abasilikare ba Kagame bahatikirije abaturage batagira kivurira, bagera ku bihumbi munani. Abenshi mu baguye i Kibeho, bari bahakoranyirijwe n’igisilikare cya FPR, bavanywe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, aho bari bahungiye ubwicanyi bwakorwaga ku mirenge yose n’ingabo za Kagame. Aha twakwibutsa ko ubwo bwicanyi bw’i Kibeho bwakozwe ingabo za LONI zirebera, ntizigire icyo zikora ngo zitabare inzirakarengane zarimo ziraswa urufaya. Nyamara ibyo byose LONI yabirengejeho amaso, ahubwo ishyigikira FPR-inkotanyi mu bikorwa byayo by’ubugome, bigambiriye kumarira kw’icumu impunzi z’Abanyarwanda mu makambi zari zikinzemo mu burasirazuba bwa Kongo.
 
10.Guhera muri uwo mwaka w’1996, niho inzira y’umusaraba yatangiye ku mpunzi z’Abanyarwanda muri Kongo, kugeza magingo aya. Icyo gihe inkambi zose z’impunzi zagabweho ibitero simusiga n’ingabo za Kagame, zageze n’aho zikoresha ibitwaro bya rutura bitikiza imbaga, ntacyo zishisha na gito, dore ko n’ingabo za Kongo zagombaga kurinda umutekano w’izo mpunzi n’uw’abaturage b’Abanyekongo, zari zihungiye, zibataye mu kangaratete. Bake barokotse ubwo bwicanyi bakwiriye imishwaro, batorongera mu mashyamba ya Kongo, ariko bakomeza guhigwa bukware no kwicwa bunyamaswa hamwe n’Abanyekongo baziraga kuba barabahaye indaro. Abatahuwe mu Rwanda ku ngufu nabo ingabo za Kagame ntizabarebeye izuba, zibicamo abantu batabarika, zibanje kubarobanurira mu bigo byitwaga ko bigamije kubategurira gusubizwa mu byabo. Amahanga yose yarebereye ubwo bwicanyi, ari ubwaberaga muri Kongo, ari n’ubwayogozaga u Rwanda. Uko guceceka k’Umuryango mpuzamahanga ni uko kwibazwaho, dore ko gusa no gutiza umurindi abicanyi b’Ingoma ya Kagame. Ikibabaje ni uko impunzi z’Abanyarwanda zagize amahirwe yo gucika kw’icumu ry’ubwo bwicanyi bwakozwe muri Kongo, ari zo ubu zugarijwe n’ubundi bwicanyi bushobora kuzitsemba burundu, mu gihe ibitero Umuryango w’Abibumbye uteganya kugaba ku barwanyi ba FDLR, byaba bishyizwe mu bikorwa.
 
Ese koko ntihazasigare n’uwo kubara inkuru ?
 
11.Imyitwarire y’umuryango mpuzamahanga yo kugaba ibitero bya gisilikare ku mpunzi z’abahutu no ku barwanyi bemeye gushyira intwaro hasi ku bushake, ntabwo yumvikana kandi nta n’ubwo isobanutse. Biragaragara ko iyo myitwarire ishimangira umugambi mubisha wacuzwe na FPR-Inkotanyi n’abambari bayo, wo guhindura ruvumwa abahutu bose bo mu Rwanda, hifashishijwe izina rya FDLR. Mu by’ukuri, iyo myitwarire ihishe amayeri yo guhanganisha ubuziraherezo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu n’abo mu bwoko bw’abatutsi, hashingiwe ku byago igihugu cyagize, ubwoko bumwe bugafatwa nk’abicanyi kabuhariwe, ubundi bwoko bwo bukagirwa abamalayika. Ubwo ni bwo buryo FPR ikoresha kugira ngo ishobore guhisha ubwicanyi ndengakamere yakoreye kandi ikomeje gukorera Abanyarwanda. Nyamara n’ubwo FPR ikora ibishoboka byose ngo ihishe ubwo bwicanyi yijanditsemo, irarushywa n’ubusa, kubera ko amenshi muri ayo mahano yakorewe ubushakashatsi, akaba afitiwe ibimenyetso simusiga, nk’uko byagaragaye muri raporo ya ONU yitwa “mapping report” yatangajwe taliki ya 1 Ukwakira 2010.
 
12.Nta gushidikanya ko abagambiriye kurangiza ikibazo cy‘impunzi z’Abanyarwanda muri Kongo bakoresheje intambara yemewe na LONI, bashishikajwe no kwikingira ikibaba no kuyobya uburari, kugira ngo basisibiranye uruhare bagize mw’itsembatsemba ry’impunzi bavukije ubuzima mu nkambi no mu mashyamba ya Kongo. Batitaye ku kuri kw’ibyabaye, icyo bashaka kumvikanisha ni uko ngo izo mpunzi, cyane cyane izigize umutwe wa FDLR, zibangamiye umutekano w’akarere, bityo zikaba zigomba kwicwa cyangwa zigashyikirizwa Ubutegetsi bw’u Rwanda, nabwo budahisha ko buzitegereje bwuma na bwangu, kugira ngo ziryozwe ibyaha bya jenoside zitwa ko zasize zikoze mu Rwanda, kabone n’iyo byaba ari ibihimbano.
 
13.Koko rero, imyitwarire y’ubutegetsi bw’igitugu bw’i Kigali muri iyi myaka ibiri ishize, ni ikimenyetso ndakuka cy’imigambi mibisha bufitiye impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo. Ntacyo butakoze ngo Akanama gashinzwe amahoro kw’isi, gahitishe ibyemezo bigaragaza ko impunzi z’abahutu arizo ziteza umutekano muke mu gihugu cya Kongo. Nyamara, ababikurikiranira hafi ntabwo bibagiwe ko ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zarwaniye inshuro ebyiri zose muri Kongo, bitewe n’uko zananiwe kugabana iminyago zabaga zimaze gusahura muri Kongo. Igitangaje ni uko ngo umuryango mpuzamahanga uteganya kwifashisha ibyo bihugu byombi mu gushakira amahoro akarere k’Ibiyaga Bigari, ibyo bigasa no gusaba rutwitsi kujya kuzimya umuriro yakije nkana!
 
14.Byaragaragaye ko Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR-Arusha) rwananiwe kuzuza imwe mu nshingano zarwo y’ibanze, yo kugeza Abanyarwanda ku bwiyunge, kubera ko rwakunze kubogamira ku byifuzo bya FPR-Inkotanyi; birazwi kandi ko Umuryango mpuzamahanga wahisemo kuryumaho ku bwicanyi bwa jenoside bwakorewe impunzi z’Abanyarwanda b’abahutu n’Abakongomani, n’ubwo bwose Raporo ya LONI yiswe Mapping report yasohotse tariki ya 1 Ukwakira 2010, yagaragaje ibimenyetso bihagije ku ruhare rwa Général Kagame n’ingabo ze; kuba na none ubushakashatsi bwakozwe na televiziyo y’Ubwongereza BBC 2, bugatangazwa mu mashusho mboneramateka yiswe “Ibyagizwe amabanga akomeye ku mahano yabereye mu Rwanda” (Rwanda’s untold story), ibyo byose birerekana ko LONI isa n’aho iri hagati nk’ururimi, ikaba yarayobewe icyo ikora n’icyo ireka, kubera umutego mutindi yaguyemo, iwutezwe ku mayeri n’ibinyoma bihanitse bya FPR-Inkotanyi n’abambari bayo.
 
FDLR ni ba Nkinzingabo ku mpunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Kongo
 
15.Impuzamashyaka CPC yemera ko FDLR ari umutwe witwaje intwaro wagerageje kurengera impunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu banyanyagiye mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru. Ni ngombwa kwibutsa ko izo mpunzi zirwanaho ubwazo uko zishoboye, kubera ko zatereranywe imyaka irenga 20 n’umuryango mpuzamahanga, harimo na HCR kandi ubundi ifite mu nshingano zayo kwita ku mpunzi. Ikindi kigomba kumvikana ni uko izo mpunzi ari abacikacumu b’ubwicanyi bwakorewe ku butaka bwa Kongo n’ingabo za Général Kagame kuva mu mwaka w’1996 kugeza ubu. Byaragaragaye kandi ko inyinshi muri izo mpunzi zigizwe n’abasore n’inkumi bavukiye mu buhungiro nyuma y'umwaka w’1994, cyangwa bahunze u Rwanda bakiri bato cyane, bityo bakaba ntaho bahuriye n’ibyaha bya jenoside ubutegetsi bwa Kigali bubatwerera mu buryo rwa rusange. Ababagerekaho ibyaha batakoze ni abashinyaguzi b’abagome bashakisha impamvu zo kubagabiza abicanyi ba FPR-Inkotanyi batashoboye kubatsembatsemba muri Kongo, hirengagijwe ko FPR ariyo nyirabayazana y’amakuba yose izo mpunzi zahuye nayo.
 
16.Ni ngombwa gutsindagira ukuri kujyanye n’impamvu FDLR yafashe intwaro. Ntabwo yari igambiriye guteza umutekano muke muri Kongo, kurwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, gusahura umutungo kamere wacyo, cyangwa gusambanya abagore ku ngufu; ahubwo FDLR yafashe intwaro kugira ngo irengere ubuzima bw’abayigize n’imiryango yabo, kimwe n’abaturage b’Abanyekongo babakiriye. Ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose : Biramutse bigaragaye ko hari abaFDLR bakekwaho ibyaha biremereye by’ubugizi bwa nabi, CPC yasaba inzego zibifiye ububasha gushyiraho urukiko mpuzamahanga rwihariye, rushinzwe guhana ibyaha byakorewe ku butaka bwa Kongo kuva mu mwaka w’1996, cyane cyane ibijyanye no kwibasira inyokomuntu, no gusahura umutungo wa Kongo. Birumvikana ko urwo rukiko ruramutse rwemejwe, rwahabwa mu nshingano zarwo gukurikirana Ubutegetsi bwa FPR-Kagame n’ibyitso byabwo, kubera ibyaha by’ubwicanyi n’ubusahuzi bibuhama, nubwo bwose ntako butagize ngo bubisibanganye.
 
Ubutegetsi bw’i Kigali : indiri y’abicanyi kabuhariwe !
 
17.Impuzamashyaka CPC iributsa umuryango mpuzamahanga, cyane cyane ibihugu by’ibihangange kw’isi bifite ikicaro gihoraho mu kanama ka LONI gashinzwe amahoro kw’isi, kimwe n’ibikomerezwa bikomeje gushyigikira ubutegetsi bwa FPR-Kagame, ko ubwo butegetsi bugizwe n’abicanyi kabuhariwe. Ibimenyetso ntibibuze, duhereye kw’iyicwa ry’Abakuru b’ibihugu babiri, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi, bahitanywe n’ihanurwa ry’indege yari ibatwaye taliki ya 6 Mata 1994, bitegetswe na Général Kagame ubwe. Twakongeraho iyicwa ry’abahutu basaga ibihumbi 8 baguye mu nkambi y’i Kibeho taliki ya 21 Mata 1995, barashwe urufaya n’ingabo za Général Kagame. Ubundi bwicanyi bwa kirimbuzi nabwo buhama ingoma ya FPR-Inkotanyi n’ibyitso byayo, n’ubw’impunzi z’Abahutu basaga ibihumbi 300, barimbuwe n’ingabo za Général Kagame mu bitero byatangiye mu mwaka w’1996 ku butaka bwa Kongo, bigakurikirwa n’intambara z’urudaca zahitanye Abanyekongo basaga miliyoni 5. Igitangaje ni uko ubwo bwicanyi ndengakamere bwose bwakozwe amahanga arebera, n’ibihugu by’ibihangange muri demokarasi n’iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu bikaruca bikarumira, ibyo bigasa no gukingira ikibaba cyangwa kubera ikitso Ubutegetsi bwa FPR-Kagame. Hejuru y’ubwo bwicanyi bwabaye amateka, CPC iributsa kandi ikamagana ubwicanyi bwa buri munsi ubutegetsi bwa FPR bukomeje gukorera Abanyarwanda, nk’uko bigaragazwa n’abaturage batari bake bahotorwa, cyangwa bakaburirwa irengero. Turamagana kandi ubutabera bwa nyirarureshwa, bugaragazwa n’amategeko n’amabwiriza avangura Abanyarwanda, yashyizweho ku nyungu zigayitse z’ubutegetsi bwa FPR-Kagame, hagamijwe kuburizamo uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu ngeri nyinshi, nko kuvuga icyo utekereza no kwishyira hamwe mu mashyaka cyangwa amashyirahamwe anyuranye.
 
18.Impuzamashyaka CPC yemera ko ku rutonde rw’indangagaciro, ubuzima bwa muntu aribwo bukwiye gushyirwa imbere ya byose. Kubera iyo mpamvu, impunzi z’abahutu zatereranywe zikaba zikomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo, zifite uburenganzira butagibwaho impaka, bwo kwirwanaho no kwirengera uko zishoboye, mu gihe cyose umuryango mpuzamahanga utazitayeho, cyangwa uri gushakisha uburyo bwo kuzirimbura. Uko byagenda kose, CPC ntizemera ko ubuzima bw’impunzi z’Abanyarwanda buguranwa inyungu izo ari zose. Turamagana kandi twivuye inyuma, ikintu cyose cyatuma impunzi zifatwa nk’amatungo yo kumara urubanza, hagamijwe gushimisha agatsiko k’abicanyi kagambiriye kwihambira ku butegetsi bw’u Rwanda gakoresheje ikinyoma n’iterabwoba rijyanye no gucecekesha abatavuga rumwe nako, guteza umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari no kwigwizaho imitungo y’imisahurano ituma abagize ako gatsiko bitwara nk’utumana, bagasuzugura Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda.
 
Umuti ni umwe : imishyikirano y’Ubutegetsi bw’i Kigali n’abatavuga rumwe nabwo
 
19.Impuzamashyaka CPC ishyigikiye byimazeyo igikorwa cy’amahoro FDLR yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2013, cyo gushyira intwaro hasi ku bushake. Icyo gikorwa ni ingirakamaro, kubera ko kigamije gushakisha inzira yo gutaha mu Rwanda kw’abagize FDLR n’impunzi zose, mu mutuzo no mu cyubahiro, kandi bafite uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu bwisanzure, mu gihugu habanje kuboneka urubuga rwa politiki rushimangiwe na Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza demokarasi y’amashyaka menshi n’uburenganzira bwose bw’ikiremwamuntu.
 
20.Impuzamashyaka CPC irashima cyane Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Kikwete, kuba ariwe mukuru w’igihugu muri Afurika yose watinyutse kubwira Perezida Kagame ko agomba kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, hagamijwe gukemura burundu amakimbirane y’intambara zimaze imyaka irenga 20 ziyogoza igihugu cya Kongo. Ibyo Perezida Kikwete akaba yarabivugiye mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere k’Ibiyaga Bigari, yari iteraniye Addis Abeba muri Etiyopiya ku italiki ya 26 Gicurasi 2013.
 
21.Mu gushimangira icyo gitekerezo cy’ingirakamaro cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya, kandi hashingiwe kw’isesengura ryerekana ko kugeza ubu inzira ya gisilikare nta gisubizo gifatika yagezeho, CPC yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, na FDLR irimo, gushakisha umuti nyawo, binyuze mu nzira za politiki. Ikigamijwe nyamukuru, ni ukugena uburyo impunzi z’Abanyarwanda, atari izo muri Kongo gusa, zasubira zose mu gihugu kavukire cy’u Rwanda, mu cyubahiro kandi zifite umutekano n’uburenganzira bwuzuye.
 
22.Mu guteza imbere ibyo bitekerezo, CPC yemeje gahunda y’ibikorwa bya politiki iteganya gushyira mu bikorwa, kugira ngo igere vuba ku ntego yiyemeje yo kuzanira u Rwanda impinduka izimakaza amahoro na demokarasi imbere mu gihugu, ikanazanira umutekano akarere kose k’Ibiyaga Bigari. Nk’uko byagaragajwe n’Abanyarwanda batari bake, ndetse na bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga byitaye ku bibazo by’u Rwanda n’iby’akarere rubarizwamo, iyo gahunda ya CPC ni iyo kugirirwa ikizere, cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’ubuhunzi, dore ko igaragaza neza ibyangombwa by’ibanze bigomba gushingirwaho mu Rwanda kugira ngo impunzi zose zishobore gusubira mu gihugu cyazo ku bushake. Mubyo iyo gahunda itegenya, harimo ko mu Rwanda hagomba kubaho urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi rwemerera buri muntu wese kugira uburenganzira bw’ibanze, harimo n’ubwisanzure buhagije. Urwo rubuga ni ngombwa kandi rurakenewe, kugira ngo Abanyarwanda bashobore gutanga ibitekerezo bishya kandi byubaka, biciye ukubiri n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame, usanga bwitwara nk’ubwa cyami, nubwo bwose bwiyoberanya imbere y’amahanga, bukagaragaza isura y’ubutegetsi bwa Repubulika, abatabusobanukiwe bakaba babugirira ikizere.
 
23.Impuzamashyaka CPC izakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa bayo b’ingenzi barimo : Ikigo giharanira amahoro no gukemura amakimbirane «Institute of Peace and Conflicts Resolution » kiri i Dar-es–Salaam muri Tanzaniya, umuryango wa « Saint Egidio » uri i Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani, Umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo « SADC » (Southern African Development Community), hamwe n’indi miryango mpuzamahanga n’ibihugu tutarondora.
 
24.Impuzamashyaka CPC ntabwo yitaye ku bivugwa n’abantu bagambiriye kuyica intege ku nyungu zidasobanutse, nk’abiha kunenga imikorere y’abayobozi bayo, bagerageza kumvikanisha ko ngo kubonana n’abakuru ba FDLR ari icyaha gikomeye. Ni ngombwa kumvisha abantu bose ko imibonano nk’iyo ntawe yagombye kubangamira, mu gihe igamije guhuza Abanyarwanda ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo by’igihugu cyabo, cyane cyane ibirebana n’impunzi. Aha twatsindagira ko CPC yemera ko Abanyarwanda, cyane cyane abiyemeje gukora politiki, bafite inshingano yo guhura hagati yabo, kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo bya politiki by’igihugu cyabo, ibyo bigakorwa batitaye ku bibavugwaho n’abanyamahanga, byaba ibibashimagiza, cyangwa ibibanenga.
 
25.Mu gusoza, twamenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko CPC yishimiye kuba yaravuzwe neza muri raporo y’impuguke za LONI, cyane cyane mu nteruro igira iti : «FDLR yisunze impuzamashyaka CPC hagamijwe ko ubwo bufatanye butanga imbaraga zo kotsa igitutu leta y’u Rwanda, kugira ngo yemere ibiganiro bya politiki». CPC ikaba iboneyeho akanya ko kongera gushimangira ko umuti nyawo kandi urambye w’ibibazo by’ubuhunzi ku Banyarwanda, uzava mu biganiro bitaziguye kandi by’imbonankubone hagati ya leta y’u Rwanda n’amashyaka atavuga rumwe nayo. Kugira ngo ibyo biganiro bigende neza, byahabwa umugisha kandi bigakurikiranwa n’imiryango n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byifuriza u Rwanda ahazaza heza, cyane cyane umutekano usangiwe n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari. CPC isanga kandi muri iki gihe ikihutirwa ku muryango mpuzamahanga, atari ugushyira FDLR ku nkeke n’igitutu cyo kuyigabaho ibitero bya gisilikare, ahubwo ari ugufatira Prezida Paul Kagame na leta ye, ibyemezo bihamye byatuma bemera, nta kujenjeka, imishyikirano n’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Impamvu y’imyitwarire nk’iyo dutegereje ku muryango mpuzamuhanga, ni uko FDLR ikomeje umugambi wayo wo gushyira intwaro hasi ku bushake, kandi n’impunzi z’Abanyarwanda, ari ziri mu mashyamba ya Kongo, ari n’izibarizwa ahandi hose kw’isi, zikaba zigomba kubonerwa bwangu inzira yo gutaha mu gihugu cyazo zemye, nyuma y’imyaka irenga 20 inyinshi muri zo zimaze zihejejwe ishyanga. Ni ngombwa rwose ko Leta ya FPR-Kagame ireka kuvunira ibiti mu matwi, igashyira mu gaciro, himirijwe imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda, ikemera gushyikirana na CPC n’andi mashyaka ya opozisiyo. Iyo mishyikirano irihutirwa cyane, dore ko ari wo muti ngobokagihugu wonyine, niba dushaka koko amahoro arambye na demokarasi mu Rwanda, ndetse n’umutekano mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.
 
                 Bikorewe i Buruseli, taliki ya 11 Gashyantare 2015.
 
 
Icyo Impuzamashyaka CPC ivuga kuri raporo y'impuguke za LONI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
RUKOKOS we, cyakora ndagushimiye wateye intambwe mu kwandika i Kinyarwanda. Ntabwo icyandika nk'inkandagirabitabo. Maze rero, nurangiza ikiburamwaka ... wamenye kwandika neza ... azabone uze muri politique.
Répondre
I
Mr. ex premier inyenzi rukokoma kuki utavuze ko izo mpunzi zavuye muri Byumba wahaye abavandimwe bawe
Répondre
G
Hari umusirikare wu mu majoro wabwiye abarimu bari mu mahugurwa -ngando muri TTC MURURU muri 2008 ,yari abajijwe ikibazo n'umwarimu wihagazeho wo mu Bugarama<br /> impamvu bafata abantu ibikumwe mu matora ,maze yasubijwe ko igihe cyose haziyamamaza umuntu badashaka atazabona arenze 3% ,bishimangirwa na Theoneste uhagarariye <br /> FPR ,nawe wanga abo badahuje ubwoko birenze urugero ,njye si nari muzi namubwiwe nabari aho ngo dore wa wundi numvaga bamuvuga ntaramubona,None rero Twagiramungu <br /> shaste yakwitonda agatuza ,kuko ingamba barazifashe cyera ,ubu mu kazi bahora bankata aya FPR ,sinakophora barara bamennye agatwe,
Répondre
U
Yemwe inyandiko ntizikenewe ukundi. abanyarwanda dukeneye ibikorwa. abo banyamahanga cg mpuzamahanga ni bande? ngo babakorere iki? iyo Loni niki? Loni cg Loan? twe abakuriye mu bazungu cg mu banyamahanga turarambiwe cyane gukomeza gusoma ibinyamakuru. gukomeza kureba abo banyamahanga hejuru yamaraso ya banyarwanda ameneka buri munsi. ubu imyaka ni 24 abanyarwanda bicwa kugera uyu munsi cyangwa ubutagira iherezo. <br /> abo bampatse ibihugu bazabahakuramo nizo mpfiko zanyu, imitima yanyu, amagufa yanyu nibindi bice byose byumubiri mutegereze gato murebe. baca umugani ngo utazi umuzungu amuzunguruka iruhande. niba udasobanukiwe uyu mugani ubaze abazi abazungu icyo bari cyo.<br /> aba slavery cyangwa abanyafrica bazanywe bubohe mu bazungu bo baca umugani ngo Black Men never trust White Men. mukinyarwanda nukuvuga ngo kirazira ko umugabo w'umunyafrika yizera Umuzungu. ntibizerana igihe cyose kandi babana nkintare mwishyamba igihe cyose.<br /> uyu mugani n'umwana wumwirabura wese ubu mu bihugu byabazungu arawuzi kandi akawubahiriza igihe cyose. <br /> <br /> abanyarwanda ni muhumuke mu maso bwa keye kera! ni mukanguke murebe. <br /> nimuzibure amatwi mwumve, ni mwibaze mutekereze. ibisubizo byose biri muri mwebwe mwenyine ntabandi.<br /> <br /> Mukomere mwese
Répondre
T
Nzemera mbonye ! Jye nta mashyi ntanga kwa Rukokos . Kuki ? Kandi izi nyandiko 2 za nyuma ntacyo nzinengaho . yasinye ni byiza .Kubera iki agira ubwoba bwo gutanga amakopies muri onu. mu bihugu by'ibihangange , ..... Ohereza izi nyandiko nyuma usabe rukokoma ihagarikiwe na ONU. Kandi mutubwire abo. mubimenyesheje . Umbabarire uru rugero ngiye gutanga: ni nko gucana itara warangiza ukubikaho igitebo uti : mwabonye ukuntu hakeye ?
Répondre
M
Ariko mwagiye mwirinda imvugo mbi mu gihe mutanga ibitekerezo! Muri iki gihe ntidukeneye kwandika hano liti y'abagambanyi n'abicanyi! Dukenye inararibonye muri politiki zizafasha impunzi gutahukana ishema zidateze amaboko hejuru! Ibi rero bishaka kudasukagura ibigambo bidafite ireme kuri zino mbuga. Muheranywe n'inzika n'urwango ntaho mwazageza u RWANDA!!!
M
@ bb<br /> <br /> MRND uyizanye ute ko ntaho ihuriye n'inkuru yatanzwe na Rukokoma? kuki mukunda kwanduranya ariko sha!!<br /> MRND muyifashe hasi mwa baswa mwe kuko ibyo yahejeje ku abanyarwanda birahagije.<br /> Ubuse ko mwitikoreye igihugu mukagiha inkotanyi muririrwa muvuza induru yiki ko musarura aho mwabibye kubere ubugambanyi n'inda mbi yanyu??<br /> Ngo wirukira byinshi ukabura n'utwo warufite koko!!<br /> ngaho Rukokos wanyu nabacyure!!
B
Ariko se, ugirango niyandikira Loni cyangwa SADC ajye kubikorera PUBLICITE nka n'a bandi? Copie pour information ku baperezida b'isi yose!!!<br /> Kwandika simbyanze, ariko gupfa gushishimura ibibaruwa, nta lobbying ikurikiye, ni za méthodes zishaje zo ku gihe cya MRND.<br /> F. Twagiramungu, agomba kugira des précautions sécuritaires nka ba Nyamwasa kuko buno atari 2003.<br /> Nyamara accords d'ARUSHA babanje gukubita agafuni, ntacyo yari itwaye.
K
Nsomye iyi nyandiko ya CPC ndeba n'iyi video iri hasi mbona neza ko Kigali umutwe wayishyuhanye! uwitwa Gasana uhagarariye Kagame muri ONU ejobundi yiciraguyeho ngo ntacyo ONU imaze ngo kuba itarishe bariya baturage, none se usomye iyi nyandiko wayirengaho ute ukajya gukora ibyo Kagame ashaka! Gasana yavuze ko ngo iki kibazo cyarangizwa n'ibihugu byo mu karere, ubwo ashaka kuvuga, u Rwanda , Uganda na Kenya none mbonye CPC yaramutanze yo ikaba yarashatse SADC n'imiryango yo mu karere ishinzwe gukemura amakimbirane , none Kagame arazibandwa azerekeza he? Ni ukwitegura Arusha ya kabiri niyo maherezo!!
Répondre
M
Arusha ya kabiri ni ngombwa kandi izabaho! Niba KAGAKE ayanze azarabukwa yituriye mu ndake kandi ntazayivamo azarangiza iminsi ye nka Kadafi!!!! Abanyarwada barambiwe ingoma irangwa no guhotora abene gihugu no kubakandamiza!!
K
Rukokoma we ubu maze amazi 6 nta bourse mbona!! NYABUNA NGWINO HANO MU MATORA YA 2017.Tuzagutora nkuko TWABIKOZE 2003
Répondre
A
uyu musaza RUKOKOMA ni UMUHANGA CYANE. kuki arimo KWITWARA NEZA CYANE? kuki atangiye gukora IBITANGAZA?
Répondre
U
Ubundi 1+1+1+1= 4 nukuvugako RDI +FDLR+RDU+ PS Imberakuli =CPC nonese CPC - FDLR-RDU = ???????????????????????? <br /> <br /> Nta CPC ikibaho ntimukatubeshye!!!!!!!!!!!!!!!!! Ngo ministre w'intebe winkotanyi??? Aho mwahuriye 1993 ninaho mwahurira ubu ngo umarishe abasigaye!!
B
Rukokos uri UN GRAND POLITICIEN!!!!! iki ni igitego cya 2 utsinze. KOMEZA kuko ni wose PRIME MINISTER.Na ARUSHA 1993 yarabyemeje. Wakoze cyane
Répondre
M
ka mbibire ibanga, mbonyeko abahutu mwataye ubwenge, ibi twagiramungu avuga ngo yabonanye n abo avuga usibyeko ataribyo, ariko abaye aribyo, ntibikwiye kwandikwa aha, mukomeze mwivemo nk inopfu umunsi mwabuze abABASHYIGIKIRA KUBERA URUNWA RWANYU NO GUSUGUMBWA MUTAZI GUKORA IBINTU MUDATANGAJE NGO MUBE INTWALI ZA INTERNET, akazi kanyu, umuhanga akwiye kwamagana gutagaza ibyo mukora naho ubundi nimukomeze mutange amakur kandi muziko uwo murwana abarusha amafaranga.
F
komera rukokos,urakora neza kandi ibintu biragenda neza.KOMEZA NTUSUBIRE INYUMA.INYENZI ZIREKE kuko zatangiye gutsindwa!!!
Répondre
A
Murabe maso ! Kagame-Twagirimana-Bukeye-Ingabire mu mugambi 1. dit:<br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> <br /> http://www.musabyimana.net/lire/article/rwanda-visite-de-courtoisie-de-lambassadrice-des-pays-bas-a-mme-victoire-ingabire/index.html BANTU BO MURI OPPOSITION MUBE MASO MWAGAMBANIWE. AMAKURU ATURUTSE AHANTU HIZEWE AREMEZA KO KAGAME UBU URIMO KOTSWA IGITUTU N'AMAHANGA KUGIRA NGO ATAZIYAMAMARIZA MANDAT YA GATATU, ARIMO GUSHAKISHA UKO YABIKWEPA. NI MURURWO RWEGO UBU YATANGIYE IMISHYIKIRANO HAMWE N'AMASHYAKA AMWE YA OPPOSITION AYASABA KO IGIHE ITEGEKO RIMUBUZA KONGERA KWIYAMAMAZA RIZABURIZWAMO N'ABADEPITE, AYO MASHYAKA AZIRINDA KUMWAMAGANA, KO AHUBWO AZAHITA AYEMERERA KUJYA GUKORERA POLITIKE MU RWANDA NAYO YASHAKA AKAMAMAZA UMUKANDIDA WAYO. UBU AMASHYAKA AMAZE KUBYEMERA NI ATATU ARIMO NA FDU YA INGABIRE,-TWAGIRIMANA-BUKEYE. NI NO MURURWO RWEGO UYU AMBASSADERI W'IGIHUGU CYA HOLLANDE YAGIYE KUBONANA NA INGABIRE MURI PRISON, UREKE IBYO MUSABYIMANA GASPARD YANDIKA ABESHYA NGO NI &quot;VISITE DE COURTOISIE&quot;. BAZABESHYE ABAHINDE UBU NTAKITAMENYWA ! BURI GIHE KAGAME YAMYE AKORESHA ABAHAGARARIYE ICYO GIHUGU MU RWANDA, ABOHEREZA KURI INGABIRE, WE AKIBWIRA KO BAMUSHYIGIKIYE, BYAHE BYO KAJYA, AHUBWO BASHAKA KUMUROHA, KUMUKORERA ZA MANIPULATIONS MU INYUNGU ZA KAGAME GUSA. UBWA MBERE AMBASSADERI WA hOLLANDE YASUYE INGABIRE MURI PRISON HASHIZE IMYAKA 3, NANONE ICYO GIHE FDU YOSE BITAGA IYA NKIKO YASOHOHOYE ITANGAZO YITERA IJEKI, BUKEYE BABONA INGABIRE YANDITSE YA BARWA YE ASABA KAGAME IMBABAZI NGO AMUFUNGURE. NIBWO BAMWE MUBARI MURI COMITE DE CORDINATION YA FDU ICYO GIHE BATANGIYE KUMENYA KO ABAHOLANDI BAKORERA CYANE KAGAME MURI DOSSIER YA INGABIRE. NONE N'UBU UWO AMBASSADERI WUNDI YONGEYE KUJYA GUSURA INGABIRE MURI PRISON, BIBAYE IGIHE HARI GIHAMYA ZIMAZE KUGARAGAZA KO MURIKI GIHE KAGAME ARIMO ATERA IMIGERI YA NYUMA, ARIMO ASHAKISHA UBURYO YAFUNGA AMASO AMAHANGA, KUBURYO UBU IMISHYIKIRANO HAMWE N'AMASHYAKA AMWE YA OPPOSITION FPR ISHAKA KWIGARURIRA NGO BAFATANYE KUYOBYA ABANYARWANDA IGEZE KURE. NI MURURWO RWEGO RERO INGABIRE YASUWE NUWO MUNYACYUBAHIRO, KANDI IBI BYOSE BIBAYE TWAGIRIMANA UKORERA DMI AKABESHYA KO ARI MURI FDU IMWIHERA UMUSHAHARA BURI KWEZI NA BUKEYE BABIFITEMO URUHARE RUNINI, KUKO ARIBO BAGANISHA INGABIRE AHO BASHATSE KUGIRA NGO BAREBE UKO KAGAME YABIHERA IMYANYA GUSA, NAHO BYAHE BYO GUKORERA IMBAGA NYARWANDA. NSABYE ABANDI BO MURI OPPOSITION KUBA MASO BAKAMAGANA BATIZIGAMYE IZI COMBINES ZA FDU-INKINGI ICIGATIWE NA FPR, BAKAMENYESHA AMAHANGA AYO MANYANGA KAGAME ARIMO AKORESHEJE ABIYITA ABAVUGIZI BA RUBANDA KANDI ARIBO BATIZA UMURINDI UBAHEKURA KUVA 1990, MAZE IYI MIGAMBI YABO MIBISHYA IBURIREMO