Abanyarwanda bakomeje gushakisha ababo baburanye kubera amahano yagwiriye akarere k'ibiyaga bigari.
Nyuma y’aho igihugu cy’u Rwanda gishyizwe mu ntambara yahitanye abanyarwanda batagira ingano kuva i Byumba kugeza mu majyepfo n’uburengerazuba bw’igihugu, ndetse no muri Kongo. Hari abanyarwanda benshi bagishakisha abavandimwe babo kugira ngo bamenye niba bakiriho cyangwa se niba barishwe ; n’ubwo radiyo ya Loni yitwa « Agatashya (Hirondelle) » ifatanyije na BBC mu kirundi n’ikinyarwanda byakoze uko bishoboye ngo bihuze imiryango yaburanye n’ababo, kugeza no muri iki gihe turimo, abanyarwanda ntibaramenya irengero ry’ababo, veritasinfo , ikaba yiyemeje gutanga umuganda mugushakisha abo banyarwanda baburanye.
Ni muri urwo rwego “Uwambajimana Philomene” arangisha murumuna we witwa Uwawe Jeanne Devalois (ifoto ye hejuru), bakaba baherukana muli repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga zaïre) ari mu nkambi y’impunzi yitwa “Kajembo”, hafi ya SANGE-Uvira, muri kivu y’amajyepfo (Sud Kivu).
Uwambajimana Philomène aheruka amakuru y’Uwawe Jeanne Devalois amumenyesha ko yaba yaragiye mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda ya Ruvungi aho umusirikari witwa Mabolia yamugize umufasha we. Uwo musirikare yari afite ipeti rya Adjudant-Chef, akaba yarakoraga muri camp militaire y’Abakomando bérets verts ya Rubilizi, mbere y’uko intambara u Rwanda rwashoye muri Congo yo mu mwaka w’1996 iba.
Hari amakuru umuryango wa Uwawe Jeanne Devalois yigeze kubona avuga ko hari abantu babonye Uwawe Jeanne Devalois i Walikale mu mwaka w’1998, ariko kuva ubwo akaba ntayandi makuru ye bamenye. Uwambajimana Philomene arasaba umuntu uwo ariwe wese waba afite amakuru y’aho Uwawe Jeanne Devalois aherereye ko yayamumenyesha, akamubwira ko ababyeyi be n’abavandimwe be bose bakiriho kandi ubu bakaba babarizwa mu gihugu cya Canada. Nimero ya Telefone yakwifashisha mu kumuhuza n’umuryango we akaba ari +1 819 566 4312.
Tukaba dushimira umuntu wese uzabasha guhuza Uwawe Jeanne Devalois na mukuru we Uwambajimana Philomene, kandi mu gihe azakora icyo gikorwa akaba azahabwa igihembo gishimishije.
Ubwanditsi