RDC : Urujijo i Kinshasa ! Joséph Kabila usabwa kugaba ibitero kuri FDLR ari mubwihisho !
Ishyamba si ryeru i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri inteko ishingamategeko y’icyo gihugu umutwe wa sena yagombaga guterana kugira ngo isuzume umushinga w’itegeko ryo gukoresha ibarura rusange ry’abaturage muri icyo gihugu mu rwego rwo gutegura neza amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka w’2016. Uwo mushinga wemejwe n’abadepite bashyigikiye Joseph Kabila. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yahamagariye abaturage kwigaragambya bakarwanya iryo tegeko kuko rishobora kuzatuma Kabila asubika igihe cy’amatora. Ubwo twandikaga iyi nkuru abantu 3 bari bamaze kwitaba Imana kubera iyo myigaragambyo, itumanaho rya interneti, telephone na televisiyo i Kinshasa ryahagaze, amakuru ataremezwa neza akaba avuga ko Général Kanyama ariwe kabila yahaye ububasha i Kinshasa uretse ko amakuru amwe yemezako uyu mu Général ariwe wafashe ubuyobozi bw’igihugu; Joseph Kabila akaba ari mu bwihisho ahantu hatazwi mu mujyi wa Rubumbashi!
Iyi myigaragambyo yatangiye ejo kuwa mbere taliki ya 19/01/2015 igwamo abantu bane harimo abapolisi 2; mu gihe iyo myigaragambyo yabaga nibwo perezida w’igihugu cy’Angola Edoardo do santos yari yasuye Kabila i Kinshasa. Kuri uyu munsi wa kabili ntabwo ibintu byari bikomeye cyane nk’ejo kuwa mbere bitewe ni uko itumanaho i Kinshasa leta yarihagaritse, ariko ntibyabujije ko ibikorwa byo kwigaragambya harimo n’ubusahuzi bikomeza! Indege ya compagnie Air France yagombaga kujya i Kinshasa yasubitse urugendo rwayo iguma i Paris kuburyo abagenzi baheze ku kibuga cy’indege mu Bufaransa, iyo ndege ikaba yagombaga kuzana umuyobozi w’umujyi wa Kinshasa uri mu Bufaransa ariko nawe akaba yaheze ku kibuga k’indege i Paris!
Abakongomani benshi baremeza ko Kabila yihishe mu mujyi wa Rubumbashi, akaba yanze kuva kubutegetsi ni ubwo abasilikare bakuru benshi bamukuyeho amaboko ndetse n’abantu benshi bo mu muryango we kimwe na ministre w’intebe Matata Ponyo bakaba bitandukanyije na Kabila. Amakuru akomeje kunyuranamo i Kinshasa akaba yemeza ko Joseph Kabila yemereye Général Kanyama na Charles Oleko gufata ubuyobozi bw’uwo mujyi ngo bagarure ibintu mu buryo , nyuma Kabila akazajya yagaruka kubuyobozi.
Kuba Joseph Kabila yahaye ubuyobozi bukuru bw’umujyi wa Kinshasa Général Kanyama ni ukugira ngo uyu mu general ashobore gutuma inzego z’ubuyobozi muri uwo mujyi zishobora gukora uko bikwiye, uyu mu general akaba azwiho gukoresha iterabwoba kuburyo bukomeye. Abakurikiranira hafi ibiri kubera i Kinshasa barasanga ibintu bishobora guhinduka nk’ibyo mu gihugu cya Burukinafaso, Joseph Kabila akava kubutegetsi mbere y’uko manda ye irangira mu mwaka w’2016. Ikibazo cyo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kikaba gikomeje kuba ingorabahizi kuko ONU ngo itegereje ko Kabila aba ariwe ufata icyemezo cyo kugaba ibitero kuri izo mpunzi maze abe ariwe amateka azagerekaho amaraso y’izo nzirakarengane ariko ubu abakuru b’ibihugu by’amahanga n’umuryango w’abibumbye bakaba batari gushobora kuvugana na Kabila kuri telefoni kuko ari mu bwihisho!
Twizereko ibyabaye mu bindi bihugu byo kwirukana abigundiriza ku butegetsi bitaba bisatiriye Kabila!
Ubwanditsi.