RDC : Urujijo i Kinshasa ! Joséph Kabila usabwa kugaba ibitero kuri FDLR ari mubwihisho !

Publié le par veritas

Uyu ni général Kanyama Joseph Kabila yasigiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kinshasa

Uyu ni général Kanyama Joseph Kabila yasigiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kinshasa

Ishyamba si ryeru i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri inteko ishingamategeko y’icyo gihugu umutwe wa sena yagombaga guterana kugira ngo isuzume umushinga w’itegeko ryo gukoresha ibarura rusange ry’abaturage muri icyo gihugu  mu rwego rwo gutegura neza amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka w’2016. Uwo mushinga wemejwe n’abadepite bashyigikiye Joseph Kabila. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yahamagariye abaturage kwigaragambya bakarwanya iryo tegeko kuko rishobora kuzatuma Kabila asubika igihe cy’amatora. Ubwo twandikaga iyi nkuru abantu 3 bari bamaze kwitaba Imana kubera iyo myigaragambyo, itumanaho rya interneti, telephone na televisiyo i Kinshasa ryahagaze, amakuru ataremezwa neza akaba avuga ko Général Kanyama ariwe kabila yahaye ububasha i Kinshasa uretse ko amakuru amwe yemezako uyu mu Général ariwe wafashe ubuyobozi bw’igihugu; Joseph Kabila akaba ari mu bwihisho ahantu hatazwi mu mujyi wa Rubumbashi!

Iyi myigaragambyo yatangiye ejo kuwa mbere taliki ya 19/01/2015 igwamo abantu bane harimo abapolisi 2; mu gihe iyo myigaragambyo yabaga nibwo perezida w’igihugu cy’Angola Edoardo do santos yari yasuye Kabila i Kinshasa. Kuri uyu munsi wa kabili ntabwo ibintu byari bikomeye cyane nk’ejo kuwa mbere bitewe ni uko itumanaho i Kinshasa leta yarihagaritse, ariko ntibyabujije ko ibikorwa byo kwigaragambya harimo n’ubusahuzi bikomeza! Indege ya compagnie Air France yagombaga kujya i Kinshasa yasubitse urugendo rwayo iguma i Paris kuburyo abagenzi baheze ku kibuga cy’indege mu Bufaransa, iyo ndege ikaba yagombaga kuzana umuyobozi w’umujyi wa Kinshasa uri mu Bufaransa ariko nawe akaba yaheze ku kibuga k’indege i Paris!

Amasoko n’amaduka menshi i Kinshasa ari gusahurwa n’abigaragambya, abantu bari kugenda n’amaguru i Kinshasa kuko uburyo bwo gutwara abantu (tagisi) bwahagaze, hirya no hino mu mujyi hari kumvikana urusaku rw’amasasu. Amakuru menshi ava i Kinshasa aremeza ko Général Kanyama ariwe ubu uri kuyobora i Kinshasa , Joseph Kabila abantu bakaba batazi irengero rye; ikibazo gikomeye ni uko abasilikare n’abapolisi mu mujyi wa Kinshasa banze kwemera ubutegetsi bwa Général Kanyama, ubu mu duce twinshi tw’umujyi wa Kinshasa hakaba hari kubera utunama tw’abasilikare n’abapolisi mu bwihisho kugira ngo barwanye ubutegetsi bwa Général Kanyama. Uyu Général Kanyama kimwe n’uwitwa Oleko bashinjwa n’impunguke za ONU kugira uruhare mu bikorwa byo kwica abaturage mu mvururu zo ku italiki ya 26/11/2011.

Abakongomani benshi baremeza ko Kabila yihishe mu mujyi wa  Rubumbashi, akaba yanze kuva kubutegetsi ni ubwo abasilikare bakuru benshi bamukuyeho amaboko ndetse n’abantu benshi bo mu muryango we kimwe na ministre w’intebe Matata Ponyo bakaba bitandukanyije na Kabila. Amakuru akomeje kunyuranamo i Kinshasa akaba yemeza ko Joseph Kabila yemereye Général Kanyama na Charles Oleko gufata ubuyobozi bw’uwo mujyi ngo bagarure ibintu mu buryo , nyuma Kabila akazajya yagaruka kubuyobozi.

Kuba Joseph Kabila yahaye ubuyobozi bukuru bw’umujyi wa Kinshasa Général Kanyama ni ukugira ngo uyu mu general ashobore gutuma inzego z’ubuyobozi muri uwo mujyi zishobora gukora uko bikwiye, uyu mu general akaba azwiho gukoresha iterabwoba kuburyo bukomeye. Abakurikiranira hafi ibiri kubera i Kinshasa barasanga ibintu bishobora guhinduka nk’ibyo mu gihugu cya Burukinafaso, Joseph Kabila akava kubutegetsi mbere y’uko manda ye irangira mu mwaka w’2016. Ikibazo cyo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo kikaba gikomeje kuba ingorabahizi kuko ONU ngo itegereje ko Kabila aba ariwe ufata icyemezo cyo kugaba ibitero kuri izo mpunzi maze abe ariwe amateka azagerekaho amaraso y’izo nzirakarengane ariko ubu abakuru b’ibihugu by’amahanga n’umuryango w’abibumbye bakaba batari gushobora kuvugana na Kabila kuri telefoni kuko ari mu bwihisho!

Twizereko ibyabaye mu bindi bihugu byo kwirukana abigundiriza ku butegetsi bitaba bisatiriye Kabila!

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
umvaneza wamurundi we gesa ubwiyo ubwino nti burera ibyiwanyu byarabananiye none uti kkk mugihe utariyimvamo urundi ukiyumvamo umuhutu ka kubayeho uhora urumuheza ngununi gusa kandi uza pfana ubuhezanguni nu buhutu bwawe ntu nzapfa nkumurundi jya ubanza wemenye neza icyaha cyibi nukutimenya
Répondre
U
Gutanga itegeko ryo kwica Abahutu muri Kongo, Kabila amaze kumvikana na Kagame-Museveni ;yahise aritanga; kuva kera ; gusa abo bahezanguni bo bwoko bw'abatutsi bahuye n'ikibazo kubera ko abahutu n'abandi basa nabo ( Les Bantous ) ntibicaye bariko bakora kugira ngo ishari n'ubwicanyi vya kabila, Kagame-Museveni bihagarare. mu karere k'ibiyaga binini.
Ikindi naco, nubwo vyonashika ubu , Abahutu bagaterwa muri Kongo. ico tugomba kumenya nuko Kabila, Kagame-Museveni n'abahutu b'inda nini bakorana nabo baba Abarundi, Abatanzaniya, Abakongomani, Abanyarwanda bategerezwa umunsi umwe kuzofatwa.
Répondre
K
ntawe ugambanira cyangwa ngo yice impunzi ugira amahoro.
kandi ngo uwicisha inkota niyo azazira.
Uzirikana imbabare nawe azazirikanwa. sinjye wanditse MATAYO 5 uvugwa muri bibiliya.
kandi ngo umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu
na none ngo umugi itarinzwe n'Imana abawurinda baba bakora ubusa
Abagundiriye ubutegetsi bamaze kwica imbaga ntacyo iyi migani ibabwira kuko ubwicanyi bwabicaye mu maboko ,mu mitwe no mu mitima.
Ikizwi ni uko ubutegetsi nibuhinduka i kinshasa buzagira ingaruka zitari nziza i Kigali cyangwa i Kampala kuko ces kaka (kampala kaguta,kagame kigali et kabila kinshasa)ari bamwe .
Répondre
K
Yewe, ntibyoroshye! Cyakora nagaruka muzatumenyeshe, nabwo napfa muzatubikire!

Ari mu maboko y'Imana NYIRIBIHE, niyemere imugenze uko ishaka. Uretse muri TANZANIA, ntahandi ndumva muri aka karere higeze kuba umuyobozi warangije neza, agasiga amateka yakwigishwa abanyagihugu! TANZANIA nishaka ntigire peterori na diama, ubutunzi bafite buruta ubundi ku isi ni uko bafite abakambwe mu gihugu basubiramo amateka uko igihugu cyagenze. Twe mu Rwanda dusa n'abavumwe! Turarakara umujinya tukawutura no ku mva? Umuntu agira agira urwango mu mutima akanga n'abamaze kugera mu gituro!! Muri TANZANIA bagira umuco uvuga ko ntawe uvuga uwapfuye nabi. Naho KABILA, KAGUTA NA KAGAME; AHAAAA! Imana iri kubacisha amasomo menshi mu maso. Mbabajwe n'uko bagiye gutsindwa examin a documment ouvert. Kandi mbibire ibanga nta repechage ihari! Marayika uhagarariye ikizamini ari kubara amasegonda asigaye ngo gitangire, kuko umwanya wa revision yatanze warangiye.

Bamwe bazacishwa ku musoto! Ababaye i Ruhande mbere ya 94 murumva icyo mvuga.
J
Bati Kabila yahunze....
Erege twese tugira reflexes zimwe imbere y’urupfu ! Ibyo bivuzeko niyo waba uri igihangangange, warigize KAGARARA, iyo ubonye urupfu rukugera amajanja urahunga !
Ibyo byabaya kuri ba Mobutu, ba Idi Amin…kandi ntawabarushaga ubukana.
Hari ibyo guhunga byaje agatotsi, nako igitotsi. Abo ni ba Kadafi, cyangwa ba Sadamu, kuko moyens zose zari zashyizweho, ngo bafatwe mpiri.
Che Guevera mwumva bavuga, iyo ubona video ye, ari kurira nk'umwana w'imyaka 3, mbera yuko bamunyuzamo urusasu...
Bategetsi bacu, twariye duke mu mutuzo, tukazasariza mu gihugu cyacu, nkuko bimeze mu gihugu cya Tanzania.
Répondre
M
Abanyarwanda bafite ibibazo bikomeye bitari uguhahamuka gusa ahubwo birimo uburwayi! Uyu wiyise nakosabe hejuru aha azanye iby'abahutu n'abatutsi gute muri iyi nkuru? Ibi byanditse kuri veritas biri kuvugwa ku mbuga nyinshi n'ibindi binyamakuru none se bibaye iby'abahutu gute? None se Kabila bari kumutera hejuru kuko ari umututsi cyangwa ni uko ari kwigundiriza kubutegetsi ! Ni ukumirwa gusa !!
Répondre
N
Uraba uhunze se? Narabivuze nti mukunda byacitse, ariko nibura iyo uvuga ibi unibuka inzirakarengane zibigwamo? Nuko abahutu bamwe bishoye mu bwicanyi nyuma babaza ngo baradushutse ukagirango hari ibitambambuga byarimo bitazi icyo kumena amaraso bivuze"!!! None nawe ushobora kurucira mukaso rugatwara nyoko!!!! Ntubyoroshye ubugome bukomeje kugwira mubantu.
Répondre
K
ntibyoroshye,umenya umuyaga wa Congo buracya wambutse umupa!
Répondre