Ibitekerezo : Ese iyo abantu bashwanye biyunze hari uwo bibabaza uretse umwanzi wabo?

Publié le par veritas

Dr.Paulin Murayi Visi perezida wa 2 wa CPC na Faustin Twagiramungu perezida wa CPC.

Dr.Paulin Murayi Visi perezida wa 2 wa CPC na Faustin Twagiramungu perezida wa CPC.

Ubusanzwe umuryango w’abibumbye ufata ibyemezo (résolution) bifite agaciro kangana n’itegeko tugereranyije n’ubuyobozi bw’igihugu, hakaba hashize igihe kirekire hari ibyemezo ONU yafatiye umutwe wa FDLR mbere y’uko yinjira mu ihuriro rya CPC. Raporo y’impuguke za ONU ntabwo ari icyemezo, ahubwo ifatwa nk’ikegeranyo kigaragaza uko ikibazo giteye kugira ngo ONU ishobore gufata ibyemezo bikwiye ! Mfashe kano kanya kugira ngo ngire icyo mvuga ku nkuru yasohotse ku Ikaze iwacu ifite umutwe ugira ngo «FDLR-ONU: ya raporo ya ONU yatumye Dr Paulin Murayi na Faustin Twagiramungu biyunga yasohotse! ». Nyiri ukuyandika arashaka kugaragaza ko raporo ya ONU ishyira mu majwi Dr Murayi na Twagiramungu, ko bagomba gufatwa bagafungwa cyangwa se ko hari ikindi kibi kibategereje kubera icyemezo cyabo cyo gukorana na FDLR. Gusa uwanditse iyo nkuru ntiyatweretse aho raporo y’izo mpuguke za LONI ishyira mu majwi bariya bagabo babiri navuze haruguru ahubwo nyiri ukwandika iyo nkuru yatubwiye ibyo abo ba nyepolitiki bombi babwiye izo mpuguke za LONI.
 
Nakwibutsa ko CPC ijyaho, bariya bagabo bombi bari bazi ko LONI yasabye ko FDLR itaterwa inkunga iyo ariyo yose ndetse n’uwo ariwe wese. Bariya bagabo babirenzeho bafatanya na FDLR, Kuba abo banyepolitiki bariyemeje kwifatanya na FDLR bazi ko ibyo byemezo bya ONU byo guha akato FDLR biriho, ntabwo ubu aribwo bagira ubwoba bwa raporo y’impuguke za ONU, isobanura uko ikibazo cya FDLR gihagaze muri iki gihe ! Ikindi ni uko izo mpuguke zabavugishije kandi bazibwira ibyo bumva batekereza ndetse babibabwiye bazi neza ko ari intumwa za LONI ziri gukora raporo ku mitwe yitwaje intwaro iri muri DRC.
 
Nyiri kwandika iyo nkuru ubona ababajwe ni uko abo bagabo bagira ubushake bwo gukorera politiki hamwe, agashaka kwerekana ko kuba bariyemeje guhuza imbaraga za politiki ari uburyo bwo guhunga ibihano bya ONU ! None se kuba baba bishyize hamwe bihita bitera LONI ubwoba bwo kutabahana mu gihe byagaragara ko bafite ibyaha bashinjwa gukora ? Kuvuga ko Tanzaniya yigaritse Twagiramungu ikavuga ko atigeze agera muri Tanzaniya nabyo sibyo nk’uko uwanditse iyo nkuru ashaka kubigaragaza :
 
-Muri iyo raporo ntaho bavuga ko Tanzaniya yahakanye ko Twagiramungu atageze mu gihugu cyabo ;
-Nta n’ubwo Tanzania yamenya abantu bose binjiye mu gihugu cyabo n’ikibagenza ;
-Tanzaniya yo yihakanye gucumbikira aba FDLR.
 
Uwanditse iyo nkuru kandi yatugejejeho bimwe bivugwa muri iyo raporo ibindi abireka nkana. Muri iyo raporo ahavugwa ko Tanzaniya idacumbikiye aba FDLR(Rebels) ni kuri page 16 paragraphe ya 62 baravuga ngo:
 
The Group met with a senior FDLR commander that same day in the United Republic of Tanzania and is concerned that the Government of that country is not investigating activities by and in support of FDLR on its territory”.
 
Bivuga ngo, uwo munsi iryo tsinda ry’abashakashatsi ba ONU bahuye n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa FDLR aho nyine muri Tanzaniya, kandi rikaba rihangayikishijwe n’uko Tanzaniya nta perereza iri gukora ku bikorwa n’inkunga zihabwa FDLR ku butaka bwayo. Nyamara Tanzaniya yari yababwiye ko nta ba rebels icumbikiye. Aha rero nashaka kubwira uwanditse inkuru ko diplomatie igira uko ikorwa, muri politiki y’igihugu kutavuga byose nk’umuyobozi nayo n’imwe  mu ntwaro diplomatie ikoresha.
 
Uwanditse iyo nkuru yo mu ikaze aragira ati “Igitangaje kandi nuko ibyo bavuga bibateye ubwoba ari bo ubwabo babyibwiriye izo mpuguke za ONU”. Ese aba bagabo bombi bigeze bavugira he ko bafite ubwoba bw’iriya raporo uretse kubatekerereza no kubatwerera ibitekerezo bye bwite? Ndebye ibitekerezo by’uwanditse iriya nkuru mu rwego rw’amategeko, njye namubwira nti  “Abataratinye resolution ya ONU ibuza abantu gufatanya na FDLR, batinya bate raporo yayo?”. Nta kindi mbivugiye kitari uko resolution ya ONU ifite imbaraga z’amategeko ziruta iza raporo! Kuba aba banyepolitiki Faustin Twagiramungu na Dr Paulin Murayi bataratinye resolution ya LONI ibabuza gushyigikira FDLR ntabwo batinya raporo y’aba Experts ba ONU kandi atari icyemezo kigiye kubafatirwa na ONU kubera ibyaha bashinjwa!
 
Mu gusoza rero navuga nti: “ese iyo abantu bari bashwanye biyunze hari uwo bibabaza uretse umwanzi wabo? Ese niba CPC yiyemeje gusubira uko yahoze, si izindi ngufu zongeye guhurizwa hamwe maze uruvugiro rwo kurengera impunzi z’abanyarwanda rukaguka na CPC ibigizemo uruhare? Turusheho kubaka aho gusenya!
 
Me KUBWIMANA Jacques.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :