INKOMOKO Y’IGIHUGU CY’U RWANDA N’ABANYARWANDA (igice cya Kane)

Publié le par veritas

Umuhungu wa Superefe Koroni Placide (uri hagati) yasuye Paul Kagame kugira ngo amugaragarize ko yacengewe na gahunda ya "ndi umunyarwanda".

Umuhungu wa Superefe Koroni Placide (uri hagati) yasuye Paul Kagame kugira ngo amugaragarize ko yacengewe na gahunda ya "ndi umunyarwanda".

Inkomoko y’u Rwanda hakulikijwe ubumenyi bw’Amateka (Histoire:La genèse de l'Etat
 Rwandais): Incamake y’amakimbirane yayogoje u Rwanda.
 
Abambari ba Kagame bamutegerejeho amakiriro basubize amererwe mu  isaho
 
Ese ubumwe bw’abanyarwanda bushobora gufata kandi bushingiye ku kinyoma? Kuri iyi foto hejuru murabonaho Paul Kagame ari kumwe n’umuhungu wa Koroni Placide wari superefe mu Ruhango i Gitarama, akaba uwo mu superefe yarishwe n’ingabo za FPR ku itegeko rya Paul Kagame zigifata igihugu we n’umuryango we wose, uyu mwana we wifotozanyije na Kagame na Nyiramongi yitwa  Claude Koroni, igihe umuryango we wicwaga yari muri Kenya , ni uko yarokotse, ubu akaba aba mu gihugu cy’Ubufaransa! Kwifotozanya n’uwarimbuye umuryango we ni uburyo bwo kwerekana ko yayobotse byuzuye kandi mu Rwanda hakaba hari ubumwe n’ubwiyunge bwazanywe na Kagame; nyamara hejuru y’ibyo, ubutegetsi bwa Paul Kagame bwaciye isomo ry’amateka mu mashuri yo mu Rwanda ndetse n’ibitabo by’amateka y’u Rwanda biri mu gihugu biracibwa kugirango abanyarwanda batamenya ukuri! None se nk’uyu mwana wa Koroni Placide aramutse azi amateka yakwegera Paul Kagame? Ubu Kagame namutuma kumwicira abanzi be azabikorana ingoga kuko ntacyo azi! Nyamara mu mateka y’u Rwanda harimo ingero nyinshi zitwereka ko Paul Kagame azi neza amateka y’u Rwanda kuva kera, akaba akuriza imiyoberere y’abakurambere be! Ibyo Paul Kagame akora arabizi, ariko urubyiruko ashuka ntirubizi, rukazahura n’ingaruka zabyo rutunguwe.
 
Kagame yarabyivugiye, aho yagize ati: ”aho kugira ngo mve ku butegetsi nzahitamo gusubiza igihugu aho nagisanze”! Abwirwa benshi akumvwa na beneyo! Kagame arabeshya ntabwo avuga aho yasanze u Rwanda ahubwo aravuga aho yarushyize kuva mu 1990; kuko ahantu habi rwageze niwe waruhagejeje. Abantu benshi bibaza impamvu z’intambara z’urudaca Kagame ahora agaba ku gihugu cya Congo, bakibwira ko ngo aba agiye guhigayo aba FDLR cyangwa kwiba amabuye y’agaciro gusa. Nyamara intambara Kagame atera muri Congo zikurikije ibyo itegeko rikuru ry’abiru riteganya kuva mu bisekuru by’ingoma y’abami  nk’uko ryavuguruwe Kagame akimara gufata ubutegetsi mu mwaka w’1994. Kuva mu w’1994 ubwiru bwaravuguruwe bwemeza ko umwega wa mbere yicara ku ntebe y’ubwami bw’u Rwanda kandi kizira, ibyo Paul Kagame arabizi.
 
Itegeko rikuru ritanditse rigenderwaho mu Rwanda ni: UBWIRU cyangwa itegeko nshinga ry’ubwami aribyo mu rurimi rw’igifaransa bita Code ésotérique. Ubwiru, ingoma ya Paul Kagame igenderaho bwavuguruwe bwa mbere nyuma yo guhirika ingoma y’umwami Mibambwe IV Rutarindwa w’umunyiginya mu ntambara yo ku Rucunshu! Icyavuguruwe bwa mbere mu bwiru ni uko  hashyizweho abami b’abanyiginya ariko b’ibikoresho by’abatutsi bo mu bwoko bw’abega. Icyavuguruwe mu bwiru mu mwaka w’1994 ni uko ubwami bwambuwe abatutsi bo mu bwoko bw’abanyiginya, bugahabwa abatutsi bo mu bwoko bw’abega bitarigeze bibaho mu Rwanda, naho andi mategeko n’amabwiriza agenga ubwiru yagumye uko ari ariko agashyirwa mu bikorwa mu ibanga.
 
Ni ubwo itegeko ry’ubwiru ariryo rikurikizwa mu Rwanda mu buryo bw’ibanga, abatutsi b’abanyiginya (bambuwe ingoma) n’abahutu bakuyeho ubwami, nta numwe muri abo bombi wemera itegeko ry’ubwiru Paul Kagame agenderaho nk’uko yarivuguruye mu mwaka w’1994. Iryo vugurura ry’ubwiru niryo pfundo ry’amahano akomereye u Rwanda Paul Kagame yazanye mu gihugu, akaba ariyo azatuma ubutegetsi bwe buzavaho bugaritse ingogo! Abahutu batemera ubwami kandi ntibemere n’ubwiru bagomba kwicwa, abatutsi batemera ivugurura ry’itegeko ry’ubwiru  nk’uko byakozwe na Paul Kagame  n’ubwo baba bemera ko u Rwanda rwayoborwa n’umwami bagomba nabo kwicwa, niyo mpamvu muri iki gihe  hari impunzi z’abahutu n’abatutsi barimo umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste baheze ishyanga!
 
Abategereje agakiza kuri Paul Kagame musubize amerwe mu isaho: Dore inkomoko y’intambara arwana muri Congo!
 
Nubwo agenda abeshya ngo intambara arwana mu gihugu cya Congo ni izo guhiga aba FDLR, bimaze kugaragara ko Paul Kagame ashoza intambara ku gihugu cya Congo akurikije itegeko riri mu Bwiru nk’uko yabirazwe n’ibisekuruza by’abami bamubanjirije. Kugira ngo impamvu z’intambara ze zumvikane kandi azishyigikirwemo n’amahanga, yakoze kuburyo ashakisha umwanzi ashyira imbere avuga ko agiye guhiga , uwo mwanzi akaba yitwa umuFDLR.
 
Ariko se mu byukuri uwo mu FDLR ni muntu ki?
 
Kagame akomeje kurwanya abaFDLR, ubu noneho akaba yiteguye kubagabaho igitero cya simusiga n’ubwo avugako atazambuka umupaka, yohereje abacengezi benshi muri Kongo bo kwica impunzi, iyo ntambara yo gukengera akaba ariyo yakoreshejwe n’abami bamubanjirije!  Iyo Kagame agiye guhiga umu FDLR agaba igitero ku gihugu cya Congo, ariko yasobanura neza umu FDLR uwo ariwe ,ugasanga ataba muri Congo gusa! Mu bisobanuro bya Paul Kagame n’abambari be batanga usanga umu FDLR ari umunyarwanda wese utibona mu butegetsi bwa Paul Kagame, uwo mu FDLR akaba yaragiye ahabwa amazina anyuranye kuva mu mwaka w’1994, Kagame akimara gufata ubutegetsi,abanzi b’igihugu (Kagame) bo mu bwoko bw’abahutu bagiye bahabwa amazina anyuranye: ibipinga, nyuma baba interahamwe, hakurikiraho kuba abajenosideri,ubu bakaba bari kwitwa ibyihebe.
 
Abatutsi batibona mu butegetsi bwa Paul Kagame biswe: abasopecya (abari mu gihugu) nyuma havutse n’ibigarasha (abavantara baciye umubano na Kagame)  muri iki gihe nabo bakaba barabaye abaFDLR. Muri rusange abahutu n’abatutsi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bahawe izina rusange ryo kwitwa aba FDLR akaba aribo bagizwe ikiraro cyo kwambukiraho hagabwa ibitero muri Congo kandi bizwi neza ko Paul Kagame aba agiye kwiba umutungo w’icyo gihugu no kubahiriza itegeko ry’ubwiru ryo kugarura intara zitwaga iz’abanyarwanda. Muri make abo Kagame yita aba FDLR, tubasanga mu gisobanuro cyatanzwe n’umuhanga mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu w’umunyamerika Martin Luther King wagize ati: “Pour se faire des ennemis, pas la peine de déclarer la guerre, il suffit juste de dire ce que l’on pense” aribyo bisobanura ngo :”Iyo ushaka kugira abanzi si ngombwa kugaba igitero, birahagije gusa kuvuga icyo utekereza”.
 
Iyi nteruro ya Luther King iratwereka neza ko Paul Kagame yayifashishije mu gushaka abanzi, agahita avuga ko umwanzi afite “ingengabitekerezo ya jenoside”, FDLR yo avuga ko abayigize bonse mu mashereka yaba nyina ingengabitekerezo! Kuri Paul Kagame nta kindi kigomba gukorerwa aba bitwa aba FDLR uretse kubica kuko yarangije kubacira urubanza! Abanzi b’u Rwanda, ni ukuvuga abanzi b’Abanyarwanda baravuga ngo “FDLR igizwe n’abasize bakoze ibara mu Rwanda, bahunze bamaze gukora jenoside y’Abatutsi”. Ni muri ubwo buryo, mbere gato y’umwaka w’ 2003, mu gihe hategurwaga gusenya burundu ishyaka MDR, Député Rose Mukankomeje wa FPR, yagize atya arihanukira igihe yari mu nteko y’abadepite, aravuga ngo: “Abahutu bari hano mu nteko, bakwiye guceceka kuko nibo bateguye jenoside kuva muri 1959”! Abo bahutu nabo baramusubiza bati:” muri uwo mwaka, abenshi twali tutaravuka”. Mukankomeje nawe ahita ahaguruka nk’umukinnyi wa Volley ugiye gukubita Smatch ati: “N’abari bataravuka, bonse iyo ngengabitekerezo mu mashereka ya ba nyina”.
 
Nabwo, mu mwaka wa 2005, Radiyo BBC yabajije Inkotanyi yitwa Richard Sezibera (ku ifoto) iti “ ko uvuga ngo FDLR igizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, kandi hakaba hali amaraporo menshi yerekana ko FDLR y’ubu igizwe ahanini na 75% by’abana bali bato muli 1994”. Sezibera mu gusubiza yagize ati “na Yezu Kristu yarapfuye hashize imyaka ibihumbi bibiri, ariko aracyafite abayoboke”. Iyo usesenguye izi mvugo, bigaragara neza ko nta mwanzi w’u Rwanda urenze uriya utwerera abantu ibyaha batakoze, kuko icyaha ni gatozi, niko tubizi twese.
 
Aha rero murumva umu FDLR uwo aliwe, FDLR menya ko uri hose: Umuhutu uwo ali we wese ni FDLR, Umututsi wagizwe ikigarasha nawe yitwa FDLR. Aliko iyo usomye inkuru zimwe zisohoka mu binyamakuru byo kuri interneti, wakwibaza niba abo bitwa aba FDLR bafite intego imwe kandi bagomba gutunganya ingendo yabo ijyanye ni uko bari guhigwa bukware. Ni ngombwa ko abitwa aba FDLR bose bashyira hamwe bakirinda gutatanya imbaraga, bagatekereza ko mu gihe  bazaba bafite igihugu gitekanye“ Umutwa, Umuhutu, Umututsi, Umunyiginya, Umwega, Umunyenduga, Umukiga, bagomba kugira ijambo kuburyo bungana”, aribwo bazatangira kugaragaza ibitekerezo bibatandukanya bakabimurikira rubanda ikazabatoramo abayobozi batabogamye kandi bakunda abanyarwanda.
 
Ingengabitekerezo yo kurwana Paul Kagame ayikura he?
 
Umunyarwanda wese asabwe guceceka bitaba ibyo agahinduka umwanzi wa Kagame. Ibihe turimo, tumeze nk’umuntu utwaye imodoka, niwe ugenda areba imbere, agaterera n’akajisho muri za rétroviseurs ngo arebe inyuma ye uko hifashe. Natwe turarwana n’ibibazo tubona ubu ngubu, ariko ni ngombwa ko tujya no kureba mu mateka ngo tumenye icyaba gitera ibi bibazo dufite. Ingengabitekerezo yo kurwana, Kagame ayikura kubakurambere be uko bakurikirana kugera kuri Rwakagara; u Rwanda ruyobowe n’Aba Rwakagara ari nabo bakoze ibara ku Rucunshu, kandi bagendera ku Bwiru bwanditse n’ubutanditse.
 
Intambara zo mugihe cy’abami bakomoka ku Bimanuka by’Abahima-Tutsi byavuye muri Ankore (1ère dynastie)
 
Mu ntambara zayogoje u Rwanda n’ibihugu duturanye, tubonamo ahavuye inzangano zakomeje kuduhekura. Abami bahoraga barwana bica, banyaga, nta gahenge Abanyarwanda bigeze bagira.  Mu gihe cy’abami b’ibimanuka byavuye muri Ankore y’u Bugande, amateka atwereka ukuntu Abami bayoboye u Rwanda mu bugome butagereranywa, bikaba aribyo byahembereye inzangano mu Banyarwanda. Ku ngoma y’umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444), Abanyoro bo mu Bugande bateye u Rwanda baje guhana ubugome bw’Abami b’Abahima-Tutsi bari bayoboye u Rwanda, Mibambwe wa I icyo gihe yarahunze kubera icyo gitero cy’abanyoro, arahunga, ariruka we n’abe n’inka ze baruhukira i Rusozi (Bukavu y’ubu) barenze Nduga n’i Kinyaga byari bitaraba iby’u Rwanda muri icyo gihe.
 
Umwami Mibambwe wa I agezeyo (Bukavu), kubera ubushotoranyi bwe, yarwanye n’umwami Mulira Muhoyo w’i Bushi wari wamucumbikiye, ingabo z’Abashi zitsinda iz’u Rwanda. Umugabekazi w’u Rwanda wari uwo mu bwoko bw’abega ariwe Nyiramibambwe wa I Nyabadaha, arahagwa. Kuva icyo gihe kugeza ubu, ingabo z’u Rwanda n’iz’Abashi (Kongo) zihorana ubushyamirane. Abanyarwanda bari kumwe n’umwami bacitse ku icumu bahungiye i Mururu mu Kinyaga ( ubu yabaye u Rwanda). Mibambwe wa I yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine, mu gutahuka, mbere yo kugera mu rugo rwe rwari i Remera y’Abaforongo mu Rwanda, yabanje kwica Umwami Mashira umubanda w’umuhutu w’i Nduga (Rwanda) amwicira hafi y’i Nyanza ubwo ahita anigarurira ako karere k’i Nduga, ubwo bwicanyi bwakorewe Mashira bwarakaje abahutu kugeza na n’ubu ntabwo barabwibagirwa.
 
Umwami Mibwambwe wa I amaze kongera kwicara ku ntebe ye i Remera y’Abaforongo, yaritonze ategura igitero cyo kujya guhorera nyina Nyabadaha wishwe n’abashi. Bitewe ni uko umwami Mibambwe wa I atari gushobora Abashi  wenyine, asaba u Burundi, n’u Bugesera baramuherekeza, batera u Bushi barabuyogoza. Kuva icyo gihe intambara z’u Rwanda  na Kongo ntizigeze zihagarara, keretse igihe abahutu bategekaga u Rwanda niho izo ntambara zacogoye. Abatutsi b’Abega bayobowe na Kagame ka Rutagambwa aho bagarukiye ku ngoma, bakurikije itegeko ry’ubwiru ryo guhorera umwegakazi Nyabadaha wishwe n’abashi; ibyo akaba ari imwe mu mpamvu zatumye Kagame w’umwega atangira kugaba ibitero ku gihugu cya Kongo afatanyije n’ibihugu by’u Burundi n’u Bugande ndetse n’amahanga ariko na n’ubu intambara ikaba igikomeje! Ibi bikaba bitwereka ko amateka  yisubiramo koko!
 
Mibambwe wa I yari yaratonesheje umugore we w’umwega witwaga Shetsa, uwo mugore akaba yari yaramuhawe na nyina Nyabadaha. Shetsa yabaye aho yicara yiteguye ko umwana we Hondi ariwe uzasimbura se bityo nawe akaba umugabekazi. Siko byagenze kuko igihe kigeze Abiru babwiye Mibambwe wa I  ko umugabekazi uzakurikira Nyabadaha ko atazaba ari umwega, ahubwo ko azaba ari uwo mubwoko bw’Abaha. Mibambwe wa I akibyumva, yarongoye Matama w’u Muha amukuye i Buha hafi ya Bugufi ho muri Tanzaniya y’ubu. Mibambwe wa I na Matama babyaranye umwana witwa “Gahima” ari nawe wavukanye imbuto z’ubwami. Mibambwe wa I yahise yica umugore we w’umwega Shetsa n’abana bose babyaranye ahereye kuri Hondi kugirango aburizemo intambara zizungura zashoboraga kuba amaze gutanga (kwitaba Imana). Ibyo byababaje cyane Abega. Nguko uko Inzangano zahemberewe mu Banyarwanda, hagati y’abega n’abanyiginya !
 
Inkomoko y’Abagogwe n’Abanyamurenge
 
Buri gihe amakimbirane hagati y’Abanyiginya n’Abega rwahoraga rugeretse. Nyuma y’ingoma y’umwami Yuhi II Gahima II (1444-1477), intambara yararose hagati y’Abega n’Abanyiginya, bibaviramo gukwira imishwaro. Abagogwe mubona banyanyagiye mu majyaruguru y’igihugu bakomoka ku gice cy’Abanyiginya b’i bwami bavuka kubagore b’abega. Abagogwe babaye impunzi muri Kingogo ya Kibirira, ubwo Cyamatare mwene Yuhi II  Gahima II, yicaga mwene nyina Juru nawe ubyarwa na Gahima II ariko badahuje nyina, uwo Juru akaba yari amaze kwima ingoma yo gusimbura se Gahima wa II. Ariko umuvandimwe wa Juru bahuje nyina witwa Bamara yahise arwanya Cyamatare aramwirukankana. Cyamatare ahungira i Gatagara ya Gitarama, Bamara amukurikirayo, amwambutsa Nyabarongo. Kuko yari azi ko amugejeje mu misozi ikikijwe n’abanzi,  ahita agaruka aza kwima ingoma y’u Rwanda. Cyamatare na nyina witwaga Nyirangabo w’umwega n’abagore be bose, bahungiye mu Kingogo. Muri icyo gihe Ntsibura I Nyebunga umwami w’i Bushi, yarimo agaba ibitero byo kwagura ingoma ye ku kirwa cy’Ijwi no mu burasirazuba bw’ikiyaga cy’i Kivu, afatanyije na Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara (amajyaruguru ya Kingogo). Abo bami bombi bagabye igitero kuri Cyamatare wari wigize ikigomeke (rebellle) kuri Juru ariwe yishe akirukanwa na mwene nyina Bamara.
 
Igitero cya Ntsibura wa I Nyebunga na Nzira ya Muramira cyahitanye Cyamatare yicirwa ku gasozi ka Rugarama kaje kwitwa i Rubi-rw’i Nyundo mu Kingogo,  Nyirangabo nyina wa Cyamatare n’abandi bagore be bose bagizwe imfumgwa nyuma bicwa bamanitswe ahitwa Ku-Rwegekangabo hafashe n’izina ryo Mu-Miko-Y’Abakobwa (aux érythrines des nobles dames). Icyo gihe umupaka wa Kongo n’u Rwanda wageraga kuri Nyabarongo! Ntsibura I Nyebunga yategetse Kingogo imyaka 11 iyoborwa na n’umutware witwaga Mateke. Muri icyo gihe,Ntsibura I Nyebunga ntiyagarukiye aho, yavogereye u Rwanda rwa Ndahiro II Bamara, aca mu NDUGA ntiyagira icyo ayitwara, ajya gutera u Bugesera, arabufata bwose ari kwihimura kuko bwari bwaraherekeje Mibambwe I gutera u Bushi.
 
Mu ntambara yo mu Kingogo, abana ba Cyamatare (Hima-Tutsi) barokotse ni Mucokori ariwe gisekuru  cy’Abacokori biganjemo Abagogwe, undi mwana we warokotse icyo gitero ni Kibogo se wa Mugunga ariwe Abagunga bakomokaho. Abo bagogwe n’abagunga bagumye muri ako karere. Abagogwe n’Abagunga ntabwo bari bakibarirwa mu mfura z’abatutsi (noblesse Tutsi). Abacokori bagizwe ahanini n’Abagogwe aribo tuzi muri iki gihe. Naho Abagunga benshi bigize Abahutu kubera kuzinukwa no guhunga Ubwami. Abagogwe n’abagunga, n’ubwo bava inda imwe bamwe bakomeje kuba abatutsi abandi bigira abahutu kandi birafata! Abo bose banyanyagiye mu majyaruguru y’u Rwanda no mu gice cya Kivu y’amajyaruguru yo muri Kongo, ni ukuvuga Masisi na Rutshuru. Icyo gihe, Umwami Ndahiro II Bamara yayoboye u Rwanda mu mutuzo, amaze gutanga, asimburwa n’umuhungu we Nsoro II Byinshi. Nawe wayoboye mu mutuzo nka se. Abana babo bari bunze ubumwe ku buryo nta muntu washoboraga kubatandukanya, bityo bahabwa izina ry' Abanyabyinshi.
 
Mu gitero cya Ntsibura wa I na Nzira kuri Cyamatare, uwitwa Binama nawe uvuka kuwundi mugore w’umwega witwa Nyankaka nawe wari umugore wa Gahima II,  akaba yari ari kurwana kuruhande rwa Cyamatare yaburiwe irengero, biza kugaragara nyuma ko yashoboye guhunga. Binama yongeye kugaruka mu Rwanda azanye n’ingabo z’amahanga (Gisaka, Karagwe, Kyamutwara, Bugesera) zagabye igitero ku Rwanda, icyo gitero cyahitanye Nsoro II Byinshi umwami w’u Rwanda w’umunyiginya utavuka ku mwega, nyina yari umushambo. Iki gitero cyimitse Ruganzu umunyakaragwe w’Umu Hinda-Tutsi, yima Ingoma y’u Rwanda gutyo. Ingoma ikomoka kuri Gihanga (1ère dynastie) iba irazimye, hatangira ingoma ikomoka kuri Ruganzu (2ème dynastie).  Abanyabyinshi n’abayoboke b’Abahutu bo kwa Mashira, barisuganyije bakomeza kurwanya Ruganzu , maze ingabo z’amahanga zamufashaga zimaze gusubira iwabo, Ruganzu agaragaza intenge nke, abo bacengezi b’abanyabyinshi (Hima-Ttutsi) n’Ababanda (Hutu), bamutegeye ahantu heza (igico) iyo mu misozi ya za Kibuye bamurasa umwambi w’ingobe mu jisho, baramwica. Abo banyabyinshi n’abahutu bari kumwe nabo  bahita bahunga u Rwanda, bariruka baruhukira i Murenge muri Kongo. Niho Abanyamurenge bavuye, hari mu mwaka w’1543.
 
Intambara zo mugihe cy’abami bakomoka kuri Ruganzu Ndoli u ukomoka i Karagwe
(2ème dynastie)
 
Mbere y’uko Umwami Ruganzu I Ndoli yicwa n’abanyabyinshi, agasimburwa n’umuhungu we Mutara wa I Semugeshi (1543-1576), yatangije indi ngoma (2ème dynastie) idafite aho ihuriye n’iya Gihanga. Ruganzu yaje afite amakuru yose y’ubwami bwo mu Rwanda kuko yavuye i Karagwe yarashatse Nyirakabogo umwega ukomoka mu Rwanda. Ruganzu yari yariyise Cyambarantama, kuko yemeraga umwami w’u Burundi witwaga Ntare I Rushatsi Cyambarantama.
 
Impamvu yamwemeraga, ni uko uwo Ntare Rushatsi ari umunyarwanda wagiye i Burundi ( hari ku ngoma ya Mibambwe I) akima ingoma amaze kwica intare. Ubutegetsi bwari busanzwe bufitwe n’Abega b’i Burundi, Cyambarantama agezeyo ahita abubanyaga, umwami wa nyuma w’igoma y’Abega b’i Burundi ni Mwezi alias Kiyobera-babi cya Mwaga umwami w’Imiheto. Ntare I Rushatsi  yahise atangiza ingoma y’Abaganwa.  Ntare I Rushatsi Cyambarantama yavuye mu Rwanda yitwa Karemera mwene Sinzi, Sinzi mwene Nyamuhanzi, Nyamuhanzi mwene Ndoba, Ndoba wabaye umwami w’u Rwanda akaba ari uwo mu bwoko bw’Abenenyamuhanzi b’Abanyiginya (Hima-Tutsi).
 
Mu Rwanda, intambara y’Abanyiginya n’Abega yarakomeje kugeza ibyaye Rucunshu, biturutse ku bana babyarwa na Rwakagara musaza w’Umugabekazi Nyiramavugo II Nyiramutara Nyiramongi nyina wa Mutara II Rwogera. Uwo Nyiramavugo II Nyiramongi yari yarifuje ko Abega bavamo umwami kuva mu myaka y’i 1850 ubwo yagiraga ati: “nanjye sinzapfa ntabonye umwami w’Umwega. Kuberako Ubwiru bwateganyaga ko Umwami utanze adasiga kw’isi Umugabekazi we, Mutara II Rwogera ubwo yari agiye gutanga kubera indwara y’igituntu yarozwe, ibwami bashatse kunywesha Nyiramongi aranga kuko yashakaga kwiberaho  Mutara wa II amaze gutanga, kugirango avugurure ubwiru ashyireho umwami w’umwega. Ntabwo byamuhiriye kuko amaze kwangira intumwa ebyiri kunywa uburozi babahaga, Abiru bamwoherereje umwe muri bo, akaba na musaza we witwaga Rwakagara ari nawe Paul Kagame (perezida w’u Rwanda muri iki gihe) akomokaho, amunywesha amata ku ngufu, arakomeza kugeza apfuye.
 
Umwami Mutara II Rwogera mbere yo gutanga yahise afata icyemezo cy’uko nta Mwega uzongera kuba Umugabekazi. Niyo mpamvu Nyirakigeri IV Murorunkwere alias Inyamibwa nyina wa Rwabugiri yari umu Kono. Ubutoni bw’Abakono ntibwateye kabiri. Impamvu ingana ururo, umutware witwa Gisiribobo wo mu Ndorwa (Byumba), yahaye umugabekazi Murorunkwere inka 30 z’urwirungu (brun tacheté) mu rwego rwo kwihakirwa i bwami ngo hatazagira umuntu uzabohoza inka ze kumaherere. Igikomangoma Nkoronko wigeze kuba umugabo wa Murorunkwere, abonye izo nka, ashaka gupima umubano we na Murorunkwere, arazimusaba. Murorunkwere arazimwima, ahubwo azigabira Seruteganya. Seruteganya yari yaragizwe umututsi ariko se yari umuhutu na nyina ari umututsi. Seruteganya yari umwizerwa k’umuganekazi kubera ko yari umukozi uzira amakemwa.
 
Nkoronko yahise akwiza ikinyoma hose ko  Seruteganya yateye inda Murorukwere. Icyo kinyoma nicyo cyabaye intandaro y’ubwicanyi bwose bwakurikiye. Ku itegeko ry’umwami Rwabugiri hagabwe igitero k’umugabekazi  Murorunkwere kiramuhitana kimwe na Seruteganya. Rwabugiri yaje kumenya ko Murorunkwere atari atwite, atangira guhiga abantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa nyina yakundaga cyane; Umwami Rwabugiri yicishije umugore we Nyiraburunga nawe wo mu bwoko bw’Abakono, akanaba nyina wa Rutarindwa, akaba aricyo cyatumye atsindirwa umubekazi w'umwega Kanjogera, mushiki wa Kabare ba Rwakagara. Ubwo bwicanyi bwose nibwo bwabaye umusemburo w’intambara yo ku Rucunshu kuko ifumba yabwo yari yarakongejwe n’Umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi.
 
Amateka yerekana ku buryo burambuye ukuntu intambara hagati y’Abega n’Abanyiginya yashegeshe igihugu ikarangira Abega bashyize ku ngoma uwo bashakaga ariwe Musinga wabyarwaga n’umugabekazi Kanjogera mwene Rwakagara w’umwega. Nyamara abishyize ku ngoma nyuma y’intambara yo ku Rucunshu basubiranyemo vuba na bwangu. Ndetse iyo abazungu batinda kuza, igihugu cyari hafi kuzima. Abega bakoreraga muri Musinga ntibari bagishoboye gukumira Abanya Gisaka bashakaga kwigenga. Yewe n’abari bashyigikiye umwami Rutarindwa bari bamaze kwigarurira amajyaruguru y’igihugu basigaje kwambuka Nyabarongo gusa. Musinga n’Abega bamukoreragamo babakijijwe n’Abadage bahise babatabara bakoresheje ingufu za gisirikare. Icyo gihe Kabare nawe yanganye na Kanjogera kuburyo Kabare yari atagikandagiza ikirenge cye i bwami!
 
Harya Paul Kagame yaravuze ngo igihugu giheruka kuba kizima mbere y’umwaka w’1959! Turabibona koko! Igihugu cy’u Rwanda gifite ibibazo byinshi cyane byakomeje gupfukiranwa. Paul Kagame arabizi byose, kwunga Abanyarwanda ntiyabishobora kuko ntabyo afite mu maraso, keretse uwemeye kujya muri “Ndi umunyarwanda” itegeka umuhutu guhora atera ivi uko abonye umututsi; mbese nkuko Ryangombe rya Babinga ukomoka i Kyamutwara yo muri Tanzaniya, uyu wazanywe na Ruganzu I Ndori, yari yarabishyize mu Banyarwanda! Ryangombe na Ruganzu I Ndori bahimbye idini ryo kubandwa aho umuhutu ahora apfukamye imbere y’umututsi. Twabigereranya nka gahunda yo gusana imitima akoresheje urudodo ariko yajya kurupfundika akazirikaho grenade. Buriya mujye mwicara muzi ko Abanyarwanda bose batezemo ibisasu ku mitima. Mwebwe se ntabwo Kagame abatera ubwoba?
 
Twakizwa na Demokarasi isesuye, ifite n’ingabo z’inkorokoro kandi zikerebutse zo kuyirinda, naho ubundi n’abanyarwanda basigaye bazashira! Murakagira ubumwe nifuriza abanyarwanda b’ingeri zose!
 
Biracyaza
 
Mubigejejweho n’Umusomyi wa VERITASINFO
w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
A message to Veritas info and TWAGIRAMUNGU Faustin = Umusomyi wa VERITASINFO w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba (=The thief)<br /> <br /> You plagiarized Mwalimu Mureme's books, and you made this your own work. You could find this information from Wikipedia, very helpful to you. Good luck apologizing to Mureme and Rwandan People! <br /> <br /> Plagiarism:<br /> <br /> From Wikipedia, the free encyclopedia <br /> ... <br /> <br /> Plagiarism is the &quot;wrongful appropriation&quot; and &quot;stealing and publication&quot; of another author's &quot;language, thoughts, ideas, or expressions&quot; and the representation of them as one's own original work.[1][2] The idea remains problematic with unclear definitions and unclear rules.[3][4][5] The modern concept of plagiarism as immoral and originality as an ideal emerged in Europe only in the 18th century, particularly with the Romantic movement.<br /> <br /> Plagiarism is considered academic dishonesty and a breach of journalistic ethics. It is subject to sanctions like penalties, suspension, and even expulsion. Recently, cases of 'extreme plagiarism' have been identified in academia.[6]<br /> ....<br /> <br /> Please do not delete my comments again. <br /> <br /> Last time I was also replying to your message Bwana Twagiramungu (under the Pseudo of &quot;jj&quot;) when you wrote this: &quot;On a compris! Vous ne pouvez pas fermer votre g....? Pardon!&quot;<br /> <br /> I replied in the following words: &quot;JJ, Have you stopped deleting comments that bring out the truth? Are you also going to stop manipulating other authors' articles? How about apologizing? &quot;<br /> <br /> ... then I continued.<br /> <br /> &quot;Before you move to Congo, do you not think that Rwandans deserve the truth about you and your TWAGIRAMUNGU FAUSTIN (= The thief). Plagiarism is a crime. That is it, A CRIME. You are a criminal&quot;.<br /> <br /> I continued by posting the following comment: &quot;Veritas info and TWAGIRAMUNGU FAUSTIN (= The thief). Do you think showing Rwandans PICTURES OF NAKED WOMEN will make them forget that you are a criminal. Plagiarism is a crime. That is it, A CRIME, and You are a CRIMINAL.<br /> <br /> this where we ended the conversation, then you deleted the entire history of comments/ conversations that we had started under that article entitled “RDC : Abagore bo mu ntara ya Kasayi bateye umwaku perezida Kabila !”. You even went ahead and removed the option of posting comments under this article altogether! If you do not want people to comment, why do you not do the same for all the articles? <br /> Bwana Twagiramungu Faustin, Rwandans deserve to know the truth about who you are and what you have done. Plagiarism is a CRIME. <br /> <br /> As long as you have provided that option of commenting under the articles you publish on your website, please do not delete my comments again. I hope to hear from you; and not to check and my message is gone!! <br /> Good luck again apologizing to Mwalimu Mureme and Rwandan people.
Répondre
K
Wowe gafuni ;kanago;murozi ;kabwera........uwo muvumo wa gahini mwibikamo ari nawo utugejeje aha uzabata ku gasi abeli ni umuvandimwe ; ni umuntu uzi ubwenge kandi ucecetse . Il est charlie .
Répondre
G
DUSUBIZE UMUVANDIMWE WACU BENE:<br /> BENE AGOMBA KUBA ALI INTITI PE! AZI NEZA UKO BISHE GISHANDA-AZI NEZA UKO AGAFUNI KARIKOROZE MU GIHUGU HOSE-AZI NEZA ABIYAHUYE MULI ZA PRISON- AZI NEZA ABAJUNYWE MU NZUZI-AZI NEZA UKO KADAFI YAPFUYE-AZI NEZA IBINGIRA N'IBYIVUGO BYE-AZI NEZA UKO ABANYARWANDA BENSHI BAGUILIWE N'IJURU-IMANA IMUHE IMIGISHA YOSE.
Répondre
B
Harya ngo nimwe Interahamwe mufitiye impuhwe Kigeri V ngo azagaruke mu Rwanda ? Uko mwishe umwamikazi Gicanda mwarabyibagiwe ? Iyi nyandiko yawe inuka ububi utali wanayandika, hari se uwali uyobewe ko ubupyisi bwanyu bwanze kubavamo ?<br /> <br /> Reka nongere mbibutse ibyo mperutse kubandikira:<br /> <br /> Mbese muracyaali muli ya rêve franco-belgo-vatican-hutu de la guerre mondiale des bantous contre les nilotiques ? Ubwo burozi bw'abazungu bashakaga kandi bagishaka kurimbura Afrika, bwatamitswe cyane cyane abahutu, burabazonga pe, kuburyo bamwe muribo, cyane cyane abakuze, bwanze kubavamo. Igisetsa nuko bagerageje kubishyira mu Banyekongo none abanyekongo bamaze gusobanukirwa bahindukiranye abahutu ubu nibo bavumwa kubera ibyo Interahamwe (FDLR) zabakoreye. Erega burya les Zulu sibo Zuma kandi na Kikwete siwe Tanzania. Aho mulibeshya cyane. N'umuhutu wo muli Kivu cyangwa wo muli Uganda, ntaho ahuriye n'abanyarwanda cyangwa abarundi babahutu. Nabo mwarabagerageje ntako mutakoze aliko barabananiye. Kubera ko basanze murabasazi kandi ntaninyungu nimwe babifitemo. Mwasanze bifitiye ubukire bwiwabo, ntacyo babuze, bifitiye amahoro ni tuuze. Mwe mubazanira urupfu, ubutiriganya, ubugome n'umururumba batagiraga kubera ubukire bwabo bwo mumutima nibyo batunze. Mwananiwe kuva muli yo obscurantisme babaroze ibatera kudasobanukirwa ikanabatera kutamenya aho ibihe bigeze, aho kubaka mugashaka gusenya urwababyaye abazungu bo bisekera. Izina Muhutu mwaliteye ubusembwa budasubirwaho, abandi banyarwanda n'abanyafrika muratugayisha mumahanga kuburyo nta muhutu ugitinyuka kuvuga kwali umuhutu. Cyeretse wenda iyabwira injiji nkawe, interahamwe cyangwa se umwanzi w'u Rwanda. None bwabwenge bwanyu buke n'ubujiji bwinshi muribwira kandi ngo murashaka kw'abo mwita les Bantous bazabiigana ? N'urubyiruko rwanyu rw'ejo sirwo rw'ubu. Barajijutse. Ibyo mushaka kubashoramo nta nyungu nimwe babifitemo, ntanakamaro mubuzima bwabo babibonamo. Baracyarwanya umurage mubi w'ubujiji, ubucyene, n'akababaro mwebwe ababyeyi babo mwabasigiye. Kubera ibi maze kubereka, iyo ntambara yo rwose ntayo muteze kujyeraho. Uretse nibyo, nabo murwanya nabo bazi gushaka inshuti. Muli injiji gusa ntacyindi mbona naavuga.<br /> <br /> (Mbona bimwe njya mbandikira mutajya mubishyira muliyi comment yanyu. Ihangane noneho ujyire akanyarigabo)
Répondre
B
Iyo nyandiko yawe si ryeru . Abahutu bazi ubwenge kimwe n'abo urata . Gukoresha amanyanga n'ubwicanyi bigeza bamwe ku butegetsi, bizashyira bishire ; izo nshuti zibeshywa zizashyira zibavumbure : reba BBC . Muri macye iyi moyen age yo kwica no gukiza uwo ushatse nk'Ikimana izashira nkuko iy'abazungu yashize . Muzatura duturane mwa baswa mwe ; sibomana ni umwana w'umunyarwanda.
U
Ikindi nibagiye kubwira &quot; Joe &quot;, reka kubeshera Abahutu bo mu Rwanda, ubabeshera ngo babariye FPR, no nitahagarika intambara , ngo nabo ntibahagarika ubwicanyi. Ivyo ni kubabeshera. Birababaje kubona uri umuntu uturuka mu karere k'ibiyaga bigari, inyuma y'imyaka irenga mirongo ibiri ,ukaba utarashobora gukura uburengeti bupfutse amaso yawe ngo ushobore kuraba imbere. Nta muhutu w'umwicanyi yabayeho, ahubwo umuhutu yarirwanyeho, aritabara eka mbere nubu urabona ko umuhutu abandanya yirwanaho kuko Kagame na Museveni bameze amahembe ya Luciiferi.<br /> <br /> Ntubona ko kugeza ubu Kagame, akomeza yica Abarundi, abakongo, abanyarwanda n'abatanzaniya?<br /> Noneho yavuze ejo bundi buca agenda kwica benewacu ba FDLR muri Kongo, muri Kongo rero Abahutu nkuko bamye babikora kuva kera bazitabara. None nibitabara uzoca ugenda wongere uvuge ngo abahutu bakoze ubwicanyi??? Umuhutu yama na ntaryo aterwa yitabara, ariko umunsi vyashitse umuhutu agatera , ikibazo c'abahemu b'inda ndende bazobura iyo bahungira, bazosaba n'imisozi ngo ibagweko ariko ntizoshoboka.
Répondre
U
Kuri wewe &quot; Joe &quot;, igihe tugezemwo nta mukiga canke munyanduga, umunya Bururi canke umunyaruguru, canke umunya Kivu yepfo canke ya ruguru canke Kinshasa dushaka. Twese turi abanegihugu canke abanyafrika. Ndibaza ko wumva neza iyo muze &quot; Abenegihugu &quot;. Sinshaka kuvuga bamwe bafise ubuguru bungana nk'umubu birirwa biiirwa bagaba ibitero vya gisirikare ku banyagihugu ; kandi bagurisha , basahura Afrika bagemurira Abazungu.. Niwaba utaubizi Umwansi wacu ni Kigame, Kaguta museveni na Kabila. Abo ni bo bansi ba mbere Afrika nzima ifise.
Répondre
J
Ku Barundi.<br /> <br /> BARUNDI ntimuzakore amakosa nk’Aya BAKIGA b’iwacu.<br /> Ubutegetsi murabufite ntimuzongere gusubira inyuma.<br /> Malgré les provocations, le gouvernement doit être garant de la sécurité des minorités.<br /> Abo bise « gouvernement y’Abatabazi » mu RWD, yahiritswe no kutabona hakiri kari umutego bari bayiteze.<br /> Nawe se, iyo gouvernement :<br /> 1. Nta muntu wari wemerewe kuyijyamo<br /> 2. Prendre en otage une partie de la population : bivuzeko bagiraga bati, RPF nidahagarika intambara ; natwe ntiduhagarika ubwicanyi.<br /> Barundi ntimuzagwe muri iyo mitego.
Répondre
K
AHUBWO UWO MUGABO NERETSE, AKWIYE KUTUBWIRA UMUTI AKORESHA. UMUNTU WALI UFITE SIDA HAKABA HASHIZE IMYAKA IRENGA 25, AGITERA KABILI.<br /> AYA MATIKU NTAWUNDI UYANDIKA URETSE SIXBERT NA MBERABAHIZI. MUREBE NAMWE ABILIRWA BATUBWIRA NGO BASHINZE AMASHAKA UKO BUKEYE UKO BWIJE?
A
Uyu Emmanuel NERETSE yanteye inda yanga gufata umwana.Ikindi nuko yanteye SIDA. None arimo kuvuga iki? kubona yaramfatiye I KANOMBE ku ngufu,akandongora,ku ngufu agahita anantera SIDA kandi ntamfashe NKABA MEREWE NABI KOKO!!
Répondre
N
Agnès aha aratwibutsa uko badufatiraga abana b'abahungu ku ngufu bakabatera sida babateze inzoga zikaze n'ibiyobyabwenge mu tubari . Armée des hirondelles .Mwohereje 600 barwaye bavuye Makerere baje kurogesha iyo mburagasani yanyu ? Twibutse di ? Uzi abarwaye kubera uzi abo wafashe ku ngufu ukabanduza ; nta gitangaje ;urasebya se ? Uwo mutagiranye ubucuti ubwirwa n'iki ko yanduye ? Uburozi ; imbugita ;inago ;ubusambanyi........Muzajya musara kimwe n'ababatuma muri ubu bukozi bw'ibibi .Murakagwa ku gasi .
M
Umupira : iminota 90<br /> Film : iminota 130<br /> Isengesho : iminota 5<br /> Mu muriro : ubuziraherezo<br /> Tekereza kuri ibi :<br /> Whatsapp : inshuti 300<br /> Facebook : inshuti 500<br /> Phone : inshuti 200<br /> Aho utuye : inshuti 100<br /> Igihe cy'ibibazo : wowe wenyine<br /> Mu mva : wowe wenyine<br /> Ubuzima tubayeho niko bumeze !<br /> Ukuri kw'ibintu : Nta kizagufasha uretse<br /> kwiyegereza Imana<br /> Umuntu umara iminsi 3 adasomye Bible nta<br /> mpamvu aba yarayiteye umugongo.<br /> Tube mu bantu bibutsa abandi tugirana inama<br /> nziza.<br /> Buri munsi abantu barapfa imfu zitandukanye ,<br /> indwara nyinshi zitandukanye : tugomba<br /> gukuramo isomo.<br /> Tureke kwibeshya ko tugifite igihe cyo kwicuza<br /> kuko imva ntitoranya imyaka cg isura!<br /> Isi ni iminsi itatu :<br /> - Ejo hashize : ntihazagaruka<br /> - Uyu munsi : turawishimira ariko nawo<br /> ntuhoraho<br /> - Ejo hazaza : ntituzi aho tuzaba turi<br /> Twiteganyirize ejo hazaza dukora ibyo Imana<br /> yadutegetse , tugendera kure n'ibyo yatubujije
Répondre
J
Yewe Kagame sha urasekeje ! Inda nini n'umushiha vyawe bizagusiga ku gasi pe !!!!! Harya ngo urashaka ngo abazungu baze kukwicira Abahutu bo mu karere k'ibiyaga bigari????? Nzaba ndeba ejo bundi abo bazungu nibaguhinduka, uko uzaba uriko uvuza amampogo nk'imfyisi bateye icumu ; uvuga ngo Abanyafrika bahaguruke bariko bakurenganya kandi warahanuwe kuva kera ngo ureke kwica benewanyu..<br /> <br /> Iyo ngengabitekerezo yawe na Mushikiwabo &quot; Africaphobie ,Bantuphobie ;Hutuphobie &quot; izabasigamo ingutu.
Répondre
N
Murapfa ubusa, niba iyo dossier iri mu butabera ikibazo mufite ni ikihe? Ubufaransa ni igihugu gifite ubutabera butajegajega kandi bwubaha uburengenzira bwo kuvuga icyo utekereza! hari abantu benshi bize mu mashuri amateka y'u Rwanda kuburyo atari umurage cyangwa ubushakashatsi bwa Mureme kandi n'abakoze ubushakashatsi abanyamakuru batangaza ibyo bagezeho! None se ko Mureme arimo avuga ngo batangaje ifoto ye bayikuye kurubuga rwe ntawe ahaye uburenganzira, nka Kagame aramutse areze amafoto ye atangazwa yabona uko aburana izo manza ko ataba yatanze uburenganzira? Ntabwo tugomba kurangazwa n'abarwayi nka Mureme!
Répondre
V
Bwana Ngabu, <br /> <br /> Ibi bintu ni uguhimbira ku mbuga. <br /> <br /> Ahubwo rero, ibyo ulimo uvugira hano ku mbuga, byarushako kugira akamaro nujya kubisubiramo imbere y’ubutabera bw’Abafaransa. Kizima nzaba mpali. Maze nziyumvire !
K
Umurwayi warembye ni wowe. Urabicira inyeli ali urukonda. <br /> <br /> Ni aho nyine ikibazo kili. Ntiwumva dossier. Ntuzi dossier, aliko utambaye mu bintu utumva, utanatowe mo. Ulisekesheje cyane. Wibereye muli manipulation zipfuye amaso gusa. <br /> <br /> Va kuli Mureme rero. Jya kurushanwa na avocat we. Genda, aba aliwe murushanwa. Ndumva wigize intiti cyane muli droit y’Abafaransa! Mureme we rwose nta na droit yize. Aliyicaliye. Nta mategeko azi. Ndumva ataligeze abyiralira. <br /> <br /> Dossier yose irakorwa na avocat n’abandi, n’abandi. Abo bantu si abarwayi. Ibyo ni byo udashaka kumva. Kandi niba udashaka kubyumva ni akazi kawe. Ivugire ibyo ushaka byose. Unabihindure urwenya uko ushaka kose. Ntacyo bibihinduraho. <br /> <br /> Gusa, rero, menya ko U-Bufaransa atali U-Rwanda rwa Habyara-Rutemayeze. <br /> <br /> Mureme ntawe arangaje kuko yiyegamiye. Nyamara, bulya, ababurana ali babili, umwe aba yigiza nkana. Kandi, uwo wigiza nkana azamenyekana.
B
Heeee!! Abarwayi ni benshi kweri!! Uyu Mureme nawe ni umurwayi wujuje ibyangombwa! We yanditse ibintu abishyira kuri internet! None se azi ko internet ari mu kabati kuburyo veritasinfo yagaciye ikajya kumwiba amakuru? Ese niwe uzi amateka gusa? Nanjye kuri google arebe ibyo yanditse byose biriho!! Mbere yo kuvuga ngo veritas yamwandikiye ibintu ntaburenganzira ni abanze yibaze uko ibyo bintu by'amabanga avuga veritas yabibonye? Ese we ko yasomye veritasinfo akaba ari kwandukura ibyo yanditse yabimuhereye uruhushya? Abantu barajya bahuragura ibigambo babyandika kuri internet bakagira ngo bari kubishyira mu kabati kabo!! Iyo wanditse ikintu kuri internet kiba kibaye public ntakindi, najye kuri google arebe amafoto ariho niho arashobora gushyira ubwenge ku gihe!! Umunyamakuru mwiza nyine ni ushobora gutara amakuru akayageza kubashaka kuyamenya , Mureme nawe agomba kwiga guhisha ibintu bye kugira ngo bitagera kuri internet!! Ahubwo yagombye guhemba veritasinfo yamamaje ubutumwa yashakaga gutanga!
Répondre
T
Wowe Bugingo,<br /> <br /> Uli umurwayi warembye wujuje ibyangombwa koko. Mureme uwo uvuga ntaho agihuliye n’iyo dossier. Bilimo avocat we n’abandi n’abandi. Nibo babikulikiranye. Ni ukuvuga ubutabera. <br /> <br /> Ubwo rero abo wali ukwiye gusarana, ni ubutabera bw’Abafaransa bwabyakiliye bukaba bubilimo. Aliko ubanze werekane ko uburusha ubushishozi, ubwenge n’amategeko, mu busazi bwawe. <br /> <br /> Aho ntiwagizengo U-Bufaransa ni rwa Rwanda rwa Habyara-Rutemayeze wanyu ?
S
Wowe Bugingo,<br /> <br /> Umurwayi warembye wa mbere ni wowe kandi wujuje ibyangombwa kuko usamira hejuru ibyo utumva. Ntuzi dossier. Ntiwumva neza ibiyivugwamo aliko wihutiye kuvuga. Dossier ntiwayisomye. Aliko wihaye gusakuza. <br /> <br /> Ibyakoporowe bavuga ni ibitabo kandi ibitabo byasohotse muli maison d’édition. Ni bwo bujura. Ibindi ni ibindi. Ntawakuregeye. Ntawagutanzeho umugabo. Nta dossier wanasomye. Ntuzi aho igeze. Ntuzi aho ibintu biva. Ntuzi n’aho bijya. None urakora commentaire ku bintu utazi na busa. Ukiha no guca urubanza. Wigize umucamanza, wigize n'umuganga w'indyara zose. Abasazi baragwira ! <br /> <br /> Mbe wareka ubutabera bugakora akazi kabwo ? Abarwayi, abajurura, aho bukera baramenyekana abo alibo ?
C
Komera Umusomyi wa VERITASINFO w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba. Urakoze kutugezaho izi nyandiko. <br /> Ariko, uzanadusobanurire ikizazo cy'ubujura uregwa na Mwalimu MUREME. Twabonye ko wakoporoye ibitabo bye ukabyiyitirira. Kandi ntuvuge aho wabivanye. Ntunivuge izina. Ibyo ni ubujura kandi ni ubuswa... Umuntu nkawe ntawamugirira ikizere.
Répondre
K
Kuli John,<br /> <br /> Yewe, icyo wakora cyose, ntihazabura abantu bavuga. Kwima amatwi ibyo abantu bavuga, ngilyo ihame lya mbere ly’umushakashatsi nyawe. <br /> <br /> Abantu bose bali bazi ko ngo Izuba lizunguruka ku Isi. Galileo wenyine akomeza kwemeza ko atali byo ; ko ahubwo ali Isi izunguruka ku Zuba. Bamwita umurwayi, umusazi, umuhakanyi, baramunyonga. Ibisekuru byakulikiyeho, byasanze yararenganye ; ko koko Isi izunguruka ku Zuba. Ubutabera buramurenganura. Atsinda atakiliho. Ako karengane yakorewe kababaje cyane abantu kugeza n’ubu. Ukuli guca mu ziko, ntigushya. <br /> <br /> Ukuli gushilira mu biganiro.
J
Uyu &quot;Munyakazu&quot; arazira iki ko mbona nta n'aho yivanga mu mpaka zanyu kandi ntan'icyerekana ko amazina bamwitirira yose hano ariwe koko? Ko article yanditse yayisinyeho, nicyo yazira akitirirwa ibibi byose byandikwa kuriri Mwalimu Mureme?
I
Kuli Chantal,<br /> <br /> Komera ! <br /> <br /> Nashaka yongere agusubije. Iyo mbwa y’umunyakazu Emmanuel Neretse turayizi bihagije. Twaje kandi tuliteguye.
J
Ku Munyakazu wiyise Mwene, aliwe Emmanuel Neretse, <br /> <br /> Umusazi ni wowe wa mbwa we y’umusinzi ngo ni Emmanuel Neretse, imara gusinda ikinyalira, igasigara inuka nk’amayezi yaboze. Umukambwe wacu mumushakaho iki mwa binywamaraso mwe. <br /> <br /> Aho ntiwagize ngo ni cya gihe wali commandant wa Police Militaire, wica urubozo Abanyarwanda ntawe ubasha gukopfora. <br /> <br /> Niba ali n’amabya y’inzirakarengane wabuze yo gushililiza n’amashanyarazi, imyire amaraso, ntayo uzongera kubona wa musega we ngo ni Emmanuel Neretse. <br /> <br /> Mara urwo uliho !
A
Mwene = Zac Biampa = Sandra Munyana = Mwenezakariya = Emmanuel Neretse <br /> <br /> Moribond, <br /> <br /> Gère bien ton SIDA, ton Diabète et ton ivrognerie et laisse tranquille notre cher professeur MUREME, qui, lui, est en bonne santé.
P
Kuli Emmanuel Neretse = Mwene = Rukundo Amatus,<br /> <br /> Banegurana ali inege banenge itirora. <br /> <br /> Uravuga ngo Mureme afite qualifications nyinshi. Uziseka ! None bigende bite ko ali diplômes ze yakoreye kandi yigishilijeho université, zikaba alizo zimwemerera kwitwa umushakashatsi (= chercheur) ? Ubona iyaba wavugaga ko yibye diplôme aha n’aha ; ko nta diplôme yigilira ; ko nta université nimwe yigeze yigishamo ; ko nta gitabo yigeze yandika icyo gihe cyose kandi ko nta banyeshuli yigeze ayobora ! <br /> <br /> Hanyuma se kuki ntacyo uvuga kuli Aloys Ntiwiragabo wigize général-major, yarangiza agasinya président fondateur wa ALIR na président fondateur wa FDLR ? <br /> <br /> Hanyuma se kuki ntacyo uvuga kuli Gaston Iyamuremye alias Victor Byilingiro wigize général-major mu ishyamba, yarangiza agasinya président ai wa FDLR ?<br /> <br /> Ubwo rero ni mwe mwenyine mwemerewe kuvuga amagrade yanyu, aliko abasivile bo ntibakavuge diplomes zabo ? Uwakwita caporal uli colonel wamubwira ngo iki ? Hahahaaaa !<br /> <br /> Bulya si buno !
P
Wowe Emmanuel Neretse = Rukundo Amatus <br /> <br /> Ibi uzanye hano ntaho bihuliye n’ibilimo bivugwa. Ni ukuyobya uburali no kuvuruguta gusa. Ibi byarangije gusubizwa munsi y’iyindi article yo hepfo yitwa : Dissidence au sein du parti FDU : vers une clarification ? Ubu se natwe tuzane hano ibyo twahagusubilije byose ? <br /> <br /> Uwo mwanditsi wanditse iyo article uvuga, we, arazwi, ni wowe Emmanuel Neretse. Aliko uwo mu-camarade du 05 juillet 1973 uvuga, ni nde ? Ninde ngo Rubanda imumenye, irebe ko ali inyangamugayo yo kwizerwa cyangwa ali umunyarugomo wo gushinja ? Ni Bonaventure Ntibitura ? Ni Fabien Gahimano ? Ni Laurent Serubuga ? Ninde ? <br /> <br /> Kumumenya ni ngombwa kuko ibyo yanditse bidafututse. Niba ashaka kuba umuhamya w’Amateka, kuki ahisha izina lye ? Umuntu utarahishe izina lye akora Kudeta, abanyarwanda bose bakaba baragombaga kulimenya mu mutwe, kuki alihisha alimo yivuga ibigwi ? Niba ali ibigwi koko ! Aralihisha kuki ? <br /> <br /> None yaba ali Laurent Serubuga ushinjwa itsembatsemba ly’abanyepolitique, aba-officiers n’abandi banyururu b’Abanyenduga n’ibindi, n’bindi --- ? Ubwo se umuntu nk’uwo yaca urubanza ate, kandi alimo arushinjwamo ? Ni umuburanyi. Si informateur. <br /> <br /> Azabanze avuge izina lye, abantu bamumenye.
C
Kuri wowe uri kwiyita Bonaventure. Kuki unzanye mu matiku ya politique, amatiku y'abantu bo kwa habyarimana. Ibyo byose uvuze nabisomye nyine, niyo mpamvu mbajije Umusomyi wa VERITASINFO w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba. Wowe uransubiza, hari icyo nakubajije? Bihise bigaragara ko ahubwo wowe uri Emannuel Neretse=Rukundo=Mwene abantu bakomeje kuvuga hano... abagaragu ba Habyarimana, mukomeje gutera ubwoba Mureme. <br /> Jye sinaje gutukana nawe hano, kuko ndabizi mubishoboye ... Amaboko ndayazamuye, Ndeka. Jye nkunda amateka, kandi nzi uko ubwanditsi bwandikwa. ndashakira igisubizo nyakuri cy' Umusomyi wa VERITASINFO w’i Rubona - rwa - Nzoga ya Murambi / Byumba.<br /> Umbabarire ntunsubire, kuko ibintu biri kuri iyi site nabisomye byinshi ... bintera umujinya.
B
@Chantal,<br /> Nkuko Rukundo yabivuze, ihangane ibintu bigiye gusobanuka kuko ikibazo cyageze mu butabera:<br /> &quot;Ibintu bigiye gusobanuka: &quot;Mwalimu&quot;( qualifications iryaguye...) Mureme Kubwimana yareze administrateur wa site Veritas info, ariko anahakana ko &quot;atasaze&quot;. Ariko nyine ngo:&quot;Kamere ntikurwa na Reka&quot;: mu kirego cye yongeye kuvangavanga ibintu, indwara ye y'Akazu na Habyarimana irajagura ku buryo arega n'ama pseudo yakoze commentaires ko ari Abanyakazu... Hari nk'uwo avuga ngo :... sûrement assimilé ou identique à...&quot; maze akavuga umwanditsi wigeze gutangaza ibyo yari yabwiwe n'umwe muli les &quot;Camarades du V Juillet&quot; bakiriho wanyomozaga ibyo Mureme yari yatangaje kuri Coup d'Etat du V Juillet 1973.(Reba kuri www.amakuruki.com). Aramuziza gusa ko ngo yari mu nzego z'ubuyobozi kubwa Habyarimana, ariko ntanyomoze ibyo yabwiwe n'uwo mu camarade du V juillet.<br /> Mwisomere kuri site ye:<br /> http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/wp-content/uploads/2015/01/ACTION-CIVILE-EN-JUSTICE-A-LEGARD-DU-SITE-WEB-VERITAS-INFO-ADMINISTRE-PAR-FAUSTIN-NTAKIRUTIMANA-ET-DEMANDES-DE-DOMMAGES-ET-INTERETS-EN-QUALITE-DE-PARTIE-CIVILE.pdf<br /> <br /> N.B:Ba avocats bamwe birira bigaramiye, abandi bakagira ingorane zo kuburana iz'amahugu n'iz'abasazi... Tubitege amaso.&quot;
J
Merci !<br /> Hari akantu nagirango nongereho. Mw’ihunga ryo muri 1959, yego hari abantu bishye, hari n’abantu batwikiwe.<br /> Ariko kandi, hari abantu bajya biyibagiza, sinzi niba ari nkana, ko Abatware bahungaga baherekezwaga n’Abahutu, bakabageza Uganda.<br /> Ibyo ni amateka, ntabwo ari ibihimbano.<br /> <br /> « Ndi Umunyarwanda » rero, uwayita ahubwo « Isi ntigira inyiturano ».<br /> <br /> Ma pensée va aussi aux Hutu « justes parmi les justes », qui ont sauvés des vies entre avril et juillet 1994.<br /> Abenshi nibo GACACA yahereyeho.
Répondre
J
Murakoze kdii mukomeze kutujijura,ahubwo mubyo mutagomba kwibagirwa mujye mutubwira naho umuntu yagurira ibitabo bikubiyemo ayo mateka!ngaho kagame nagatsiko nibakomeze banige amateka!<br /> Ngo utazi iyo ava biba binagoye kumenya iyo yerekeza!
Répondre
N
uyu mwakagara ariwe Kagame biragoye kandi biraruhije kumuvana kungoma kuko ari bo bita abami b'abapfu .Ikintu cyonyine cyamuhananura arinacyo atinya n' IGIHUNYIRA, ni ukukimutunga mu mpande zoze
Répondre
K
Noneho ni hatari peee!! Kagame yaciye amateka none internet iramutamaje!! Kwanga kwigisha abana amateka y'igihugu cyabo kugira ngo batamenya aho yakuye politiki mbi ari kuyoboresha igihugu!! Ubu tugeze muri cya gihe Imana yavuze ko ntakitazamenyekana !!
Répondre