Rwanda : Nduhungirehe olivier abaye impunzi akiri umudiplomate !
Ikibazo cyo kurasa impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo nk’uko Paul Kagame abyifuza gikomeje kugarika ingogo mubanyarwanda. Bikomeje kugaragara ko ibyifuzo bya Paul Kagame byo kwica abo banyarwanda bidashyigikiwe n’intore zose n’ubwo mu ruhamwe ziba ziri kwiriza ay’ingona zivuga ko zishyigikiye umukuru w’igihugu mu bitekerezo bye kandi mu mutima wazo rusibana ! Nta kundi izo ntore zabigenza kuko ugaragaje ko atavuga rumwe na Kagame mubitekerezo bye ahita akanirwa urumukwiye. Paul Kagame ariko akaba yarashyize imitego hose yo kuvumbura intore zimubeshya. Nduhungirehe Olivier, umwe mu ntore zikomeye za Paul Kagame,akaba ari umudiplomate i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kugwa mu mutego nk’uwo umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Ntamuhanga cassien baguyemo; none se Nduhungirehe nawe azataha ajye gufungwa cyangwa abaye impunzi?
Kizito Mihigo na Ntamuhanga babanje kunyerezwa kugira ngo biyemerere cyangwa bemezwe ibyo bashinjwa ko bavugiye kuri interneti ariko kuri Nduhungirehe we bigaragariye buri wese ko nta gahato kamushyizweho kugira ngo avuge icyo atekereza kandi kinyuranye na gahunda za leta imuha umugati. Ibi bitekerezo bya Nduhungirehe ntabwo ari bibi na gato kuko abihuriyeho n’abanyarwanda benshi, igikomeje gutera urujijo ni uko afite umwanya ukomeye muri leta ya Paul Kagame, agakoreshwa ibyo atemera kandi mubyukuri nk’umuntu w’umugabo yagombye kugaragaza ukuri kwe kandi agakora ibijyanye n’ukuri yemera.
Nk’uko tubikesha urubuga “therwandan.com”, umudiplomate Nduhungirehe Olivier yagiranye ikiganiro n’inshuti ye mu buryo bw’ibanga kuri internet (twitter); iyo nshuti ye yamubajije igihe ashobora kubonekera kugira ngo baganire kuri dossier yabo baziranyeho. Nduhungirehe yamusubije ko muri iyi minsi ahuze cyane kubera akazi kenshi, ko nahuguka azamubwira. Iyo nshuti ye yabwiye Nduhungirehe ati “ndabyumva ubwo muhugiye mubyo kurasa impunzi muri Congo”! Nduhungirehe yaramusubije agira ati “Yego wabimenye”, undi aramubaza ati”ariko se koko kubwawe ibyo kurasa impunzi wumva ubishyigikiye?” Nduhungirehe aramusubiza ati:”ariko se koko nawe wabanye n’iyi système urabayobewe? Urumva njye nabikoraho iki?” Uwo mugenzi we baganiraga aramubwira ati :”wowe uzakoreshe umutima-nama wawe ukurikije uko bimeze”. Nduhungirehe aramusubiza ati:”Njye sindi mubafata ibyemezo, kuko nkora ibyo bantegetse gukora, nanjye kubwanjye sinshyigikiye ko impunzi zicwa, aliko rero ntacyo nabikoraho”. (Kanda aha usome icyo kiganiro kuburyo bw’umwimerere kuri therwandan).
Uburyo urubuga “therwandan” rwabonye iki kiganiro ni ibanga ry’abanyamakuru ariko ikigaragara cyo ni uko ibikubiye muri icyo kiganiro ari umwimerere w’abanyiracyo. Ibyo Olivier Nduhungirehe yavuze akaba ari ibitekerezo by’abanyarwanda benshi bari mu gihugu batekereza ibinyuranye n’ibyo ubutegetsi bushaka ariko bakaba badashobora kubigaragaza kuko ubutegetsi bwabivuna. Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien kimwe n’abandi bafunganywe bazize ko bavugiye kuri telefoni ndetse no kuri internet (skype) amagambo adashimishije ubutegetsi bw’i Kigali. Abo bagabo bombi nta mwanya ukomeye w’ubuyobozi bari bafite muri leta ya Paul Kagame ariko bahise bashinjwa ibyaha byo guhirika ubutegetsi buriho!
/http%3A%2F%2Fimg.youtube.com%2Fvi%2FvrT9jbFd-Ls%2F0.jpg)
Iyi mikorere ya Nduhungirehe niyo iranga abitwa abayobozi hafi yabose ba leta ya Paul Kagame , buriya wasanga na Mushikiwabo Louise ibyo yirirwa avuga aranguruye ijwi cyane atabyemera ariko akabikorera icyo kugira ngo ashimishe Kagame! Mukurarinda iyo ari gutekinika ibyaha byabo agomba gucisha imitwe wabona abikora amarira agwa mu nda kuko atabyemera kugira ngo akomeze kurebwa neza; niyo mpamvu mu gihe Paul Kagame azatererwa hejuru azisanga wenyine, agashaka abamukomeraga amashyi aho baherereye akababura! Ngo “Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve”, igihe Kagame azafata icyemezo cyo guca imitwe aba bayobozi bamuvuga neza ku munwa gusa ariko bakamuvumira ku mutima, bazatabaza abaturage ngo babatabare nabo babime amatwi!
Ngizo zimwe mu mpamvu leta ya Paul Kagame ikomeje gukataza yerekeza ku muteremuko wo kwisenya!
Ubwanditsi