RDC : Ese Joseph KABILA afite mu mubiri we amaraso ya se umubyara Laurent Désiré KABILA ?
Ingabo za Congo FARDC ku itegeko rya Joseph Kabila ziyemeje kugaba ibitero bya gisilikare ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo mu gikorwa cyo kubeshya ko Congo igiye kwambura intwaro ku ngufu abasilikare ba FDLR ! Kabila akaba yariyemeje gukora ubwo bwicanyi wenyine atitaye kuri gahunda bumvikanyeho n’ingabo za MONUSCO kugira ngo abone uko akora ubwicanyi bw’abana, abagore n’abasaza bari mu mashyamba ya Congo afatanyije n’inkotanyi yacengeje mu ngabo ze,amahanga atabireba ! Igitangaje ni uko KABILA adashaka gufatanya na MONUSCO urwo rugamba ariko akaba akeneye inkunga yayo ! MONUSCO yatangaje ko ishobora guhagarika ibikorwa byose byo gufasha ingabo za Congo FARDC mu kwica impunzi z’abanyarwanda muri Congo bitewe ni uko Joséph Kabila yohereje ingabo zo kwica izo mpunzi ziyobowe na Général Bruno Mandevu uri kurutonde rwa MONUSCO rw’abasilikare bakoze ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu harimo : ubwicanyi bw’abantu barenga 121, ubusahuzi no gusambanya abagore ku ngufu ! Ngiyo imiterere y’ingabo Kabila yohereje muri Kivu zombi ngo zijye kurimbura impunzi !
Uko byagenda kose, ni uko ingabo za Joseph Kabila na Paul Kagame zizica abantu benshi ariko zikaba zitazabamara; Amaherezo ubwicanyi aba bagabo bombi bakomeje gukora bakaba bazabubazwa kimwe n’udutsiko tubashyigikiye. ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda muri Congo, ubushotoranyi bwa Kagame n’impamvu zimujyana muri Congo, byose byasobanuwe na se wa Joseph Kabila ariwe Laurent Désiré Kabila ubwo yari ari muruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi mu mwaka w’1998 ! N’ubwo Kabila yishwe ibisobanuro yatanze ku bihugu bikomeye ku isi n’uburyo ubwicanyi bukomeje gukorwa n’inkotanyi mu karere k’ibiyaga bigari isi yose igaceceka byarumvikanye, abakongomani bamenye uko ikibazo giteye akaba ariyo mpamvu ibikorwa bya Joseph Kabila bimutandukanya cyane n’ibitekerezo bya se Laurent Désiré Kabila ! Imikorere ya Joseph Kabila niyo ituma abakongomani bavuga ko ari umunyarwanda akaba atari umwana wa Laurent Désiré Kabila !
Iyo wumvise ijambo Laurent Désiré Kabila yavugiye mu gihugu cy’u Bubiligi mu mwaka w’1998 aribwira abakongomani baba muri icyo gihugu, ushobora kwibaza niba koko Joseph Kabila afite amaraso ya se mu mubiri we ! Muri iryo jambo Kabila yavugiye mu Bubiligi yasobanuye uburyo Kagame na Museveni bashyize mu nkotanyi (1990) abarwanyi barenga ibihumbi 2 barwaye SIDA igihe bateraga u Rwanda kugira ngo babone uko bica abahutu benshi, Kabila kandi agatangazwa ni uko buri igihe uko Congo yagabwagaho igitero n’ingabo z’inkotanyi amahanga yavugaga ko abakongomani batagomba kuzirwanya ngo kuko kurwanya umututsi ufite intwaro ari ugukora jenoside !
Ubwanditsi