UA : Paul Kagame yahunze inama yo mu mwiherero yo kurwanya FDLR !
Inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Mutarama 2015. Iyo nama yateraniye mu murwa mukuru w’Addis Abeba muri Etiyopiya, ikaba yaratoye perezida wa Zimbambwe Robert Mugabe nka perezida wa UA mu gihe cy’umwaka ; gusa itorwa rye rikaba ryarateye impungenge abadipolomate benshi bo mu bihugu by’Afurika ko uwo mugabane ushobora kumara umwaka wose usa nuwahawe akato n’Uburayi bitewe ni uko butajya imbizi na Mugabe ! Mbere y’uko inama ya UA isoza imirimo yayo, habanje guterana inama yo mu muhezo yari iyobowe n’umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki moon, iyo nama yo mu muhezo ikaba yarasuzumye ingamba zigomba gufatwa mukurwanya impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo zizwi ku izina rya FDLR. Paul Kagame na Mushikiwabo bari muri Etiyopiya banze kwitabira iyo nama yo mu muhezo yo kurwanya FDLR, bakaba barasubiye mu Rwanda huti huti nyuma y’imihango yo gufungura inama ya UA nk’uko amakuru dukesha RFI abivuga, ngo Paul Kagame na Mushikiwabo nta nama bashaka kuri FDLR ngo ahubwo barashaka ibikorwa byo kuyirwanya, bakaba bategereje kugezwaho gusa umubare w’impunzi zimaze kwicwa !
Umwe mu badipolomate w’umunyamahanga wari muri iyo nama, yabwiye radiyo mpuzamahanga RFI ko ari ubwa mbere ibihugu bya Tanzaniya n’Afurika y’epfo byerekanye ko bishyigikiye ibikorwa bya gisilikare kuburyo budasubirwaho bigomba kugabwa kuri FDLR ; ibyo bikaba byaravuguruje amakuru yavugaga ko ibyo bihugu bidashyikiye igikorwa cyo kurwanya FDLR kandi ingabo zabyo arizo zigize ahanini umutwe udasanzwe wa MONUSCO (Brigade d’intervention) wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Havuzwe kandi n’ikibazo cya M23 itarasubira muri Congo, uhagarariye igihugu cya Uganda avuga ko icyo gihugu kidashaka M23 kubutaka bwayo. Abari mu nama bifuje ko ibikorwa byo gutanga imbabazi kubarwanyi ba M23 byakwihutishwa kandi bagasubizwa mu gihugu cyabo cya Congo vuba. Nyuma y’aho ingabo za Congo zitangarije ko zigiye kugaba ibitero kuri FDLR, uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika mukarere k’ibiyaga bigari Russ Feingold nawe wari muri iyo nama, yavuze ko ingabo za MONUSCO zigomba gukora ibishoboka byose zikarengera abasivili kugira ngo batagerwaho n’ingaruka z’ibyo bitero !
Muri iyo nama yo mu muhezo, Ban ki-moon yari akikijwe na Perezida wa Tanzaniya, Visi-perezida wa Angola n’umunyamabanga mukuru wa komisiyo ya UA ishinzwe amahoro n’umutekano. Ingingo yizweho muri iyo nama ni ugusuzuma uburyo bwo kurwanya FDLR n’ubwo ingabo za Congo zatangaje ko zatangiye ibikorwa by’intambara ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo. Ibyo bikorwa byo kurwanya FDLR byashyigikiwe n’abari mu nama bose, ariko bose basaba ko ibyo bikorwa byo kurwanya FDLR bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije uburenganzira bw’ikiremwa muntu, cyane cyane hitabwa kumutekano w’abasivili.
/http%3A%2F%2Fwww.un.org%2FNews%2Fdh%2Fphotos%2Flarge%2F2015%2FJanuary%2F620995Addis_Ababa.jpg)
Muri iyo nama, abaministre b’ibihugu bya Tanzaniya n’Afurika y’epfo bagaragaje impungenge bafite ku ngaruka ibyo bitero bya gisilikare bizagira kubaturage bari mu duce FDLR iherereyemo, bagaragaza ko kurwanya FDLR bigoye cyane kurusha umutwe wa M23. Abo baministre bavuze ko kurwanya FDLR atari ukwitemberera nko muri pariki, ibyo bikaba byaravuzwe n’umwe muba diplomate b’igihugu cy’Afurika y’epfo ; icyo gihugu kikaba gitinya ko ibikorwa birimo ubwicanyi bw’abasivili, gutwika imirenge no gusambanya abagore ku ngufu, byagaragaye mu kurwanya FDLR mu mwaka w’2009 byakongera kuba ; uwo mudiplomate akaba yaragize ati : «ibihugu byacu bifite demokarasi, niba ibikorwa bibi bibaye, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta byo mu bihugu byacu ntabwo bizatubabarira ! »
Mu gutangiza iyo nama y’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, Ban Ki-moon yongeye kwibutsa abayoboye ibyo bihugu kudahirahira ngo bahindure itegeko nshinga cyangwa zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga kugira ngo bakomeze kwigundiriza kubutegetsi. Ban Ki-moon yashimye uburyo ikibazo cy’amatora muri Congo cyakemutse n’ubwo atavuze ibyerekeranye n’abantu bahasize ubuzima, umwe mu ntumwa za Congo we yababajwe ni uko ibihugu bikomeye byavuze ko bitazafasha Congo mu bihe irimo bikomeye !
/http%3A%2F%2Fwww.unhcr.fr%2Fthumb1%2F5077ca856.jpeg)
Biragaragara ko urugamba rwo kurwanya FDLR rugenda ruhindura isura buri munsi, mu gihe MONUSCO yasabwaga gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo mu gikorwa cyo kwica impunzi z’abanyarwanda, abanyamahanga bagiye bahatira Congo kugaba ibyo bitero ku ngufu batangiye kuvuga ko MONUSCO igomba gukora akazi ko kurinda abaturage ! Ese ONU irashaka koko ko ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kirangira ? Niba aribyo, ni kuki nka Paul Kagame urebwa by’umwihariko n’icyo kibazo yanga kujya mu nama yo gushaka igisubizo cy’umutekano w’akarere kose , ntihagire umuntu numwe ushyira urutoki hejuru mu bari mu nama ngo yamagane iyo myitwarire igayitse ?
Ubwanditsi.