UMUTEGO W’IKINYOMA USHIBUTSE NYIRAWO AGIHARI !

Publié le par veritas

Ibyemezo byose bikomeye ku isi bifatirwa muri iyi nama ya ONU kandi iyobowe naba mpatsibihugu!

Ibyemezo byose bikomeye ku isi bifatirwa muri iyi nama ya ONU kandi iyobowe naba mpatsibihugu!

Tariki ya 15 ukuboza 2014, nasohoye inyandiko mu kinyamakuru Veritainfo, umutwe wayo wagiraga uti « Romeo na mpatsibihugu rurageretse ». Uyu munsi ndashaka kuyigarukaho mu magambo make cyane kubera impamvu zikurukira :
 
-Ndashaka kubwirira abakunda gusoma inkuru zisohoka cyane cyane kuri internet zireba u Rwanda kurushaho gushishoza kubera ko abazandika basohora ibitekerezo byabo bwite. Ntibikagire undi cg se irindi tsinda runaka byitirirwa
-Kugira ishyaka ushyigikira si bibi. Ariko rero kuba umufana w’umuhezanguni(Excès de zèle) si byiza.
 
Ngarutse gato kuri iyo nyandiko yanjye, nagaragarije Romeo ko nanjye nemera ko ba mpatsibihugu atari beza pe, ariko kandi ko mu gihe cyose baba bafite icyo badufasha tutabitesha, twagira Imana tukabakuraho icyo twifuzaga. Nanatanze zimwe mu ngero nyinshi nshaka kugaragaza uruhare rwa ba mpatsibihugu muri politiki y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Icyo nari ngambiriye kwari ukugaragaza ko ba mpatsibihugu nta rwango mbafitiye kandi ko njye ntabafata nk’uko Romeo abafata.
 
Ikinzinduye aha ni iki ? Ni uko mu nkuru ya Romeo yasohoye ku ikaze iwacu wabonaga ashaka kumvisha abanyarwanda ko abanyapolitiki bakorana na ba mpatsibihugu ari abagambanyi, bagambanira FDLR. Njye nabanje kugira ngo FDLR niyo yabimutumye ariko uwo mutego sinzongera kuwugwamo. Ni nabyo byanteye gutanga ingero zirebana n’imikoranire ya FDLR na Mpatsibihugu. Mugani wa Bikindi ati « Bwarakeye biraba », none FDLR ubwayo itweretse ko iyo myumvire ya Romeo, ari iye bwite ko FDLR ifite iyayo myumvire.
 
Mu itangazo FDLR yashyize ahagaragara ibinyujije mu kinyamakuru Ikaze iwacu, irahamagarira Communauté internationale(Mpatsibihugu) kuyifasha gushyira intwaro hasi kandi igasaba abo ba Mpatsibihugu ko bayifasha ko habaho ibiganiro bya politiki na leta y’i Kigali bigamije gucyura impunzi mu mahoro. Iri tangazo ryasinywe na perezida w’agateganyo wa FDLR Bwana Général Major Byiringiro Victor. Yasinye nka Perezida w’agateganyo wa FDLR kandi njye nzi ko inzego z’agateganyo zo muri FDLR zarangiranye n’amatora yakozwe mu mpera z’ugushyingo ; ariko ubwo niko yabishatse reka tubimwubahire.
 
Nyabune se Romeo, ubwo ntufatiwe mu rusenga nk’ifi nk’uko nabivugaga mu nyandiko yanjye y’ubushize ? Umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo agihari. Urebe urutonde rw’abantu yandikiye (Perezida w’agateganyo wa FDLR) ndetse n’ibihugu bayobora, bose bayobora ibihugu by’ibihangange, nibo ba mpatsibihugu turi kuvuga aha. Njye ku bwanjye nshigikiye kiriya gikorwa cya Byiringiro Victor kuko azi neza ko intambara FDLR iri kurwana itayitsinda nta nkunga y’amahanga ibayeho. FDLR nikomereze aho turayishyigikiye.
 
Maitre KUBWIMANA Jacques
Gisenyi Rwanda
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :