Rwanda :Inkotanyi zitangiye gushinjwa na ONU kugira uruhare muri jenoside yo mu 1994, Gen. Kazura niwe ubimburiye abandi !
Nyuma ya filime ya BBC yitwa « Rwand’s untold story/inkuru y’ibitaravuzwe ku Rwanda » iyo filime ikaba yemeza ishingiye kubimenyetso ndakuka ko Paul Kagame perezida w’u Rwanda muri iki gihe ariwe wabaye nyirabayazana wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse iyo filime ikerekana ko Paul Kagame yakoze na jenoside y’abahutu. Mu gihe iyo filime ikomeje kuvugisha amangambure abayobozi b’u Rwanda , umuryango w’abibumbye ONU umaze gufata icyemezo cyo kwirukana Général Jean Bosco Kazura wayoboraga ingabo za ONU mu gihugu cya Mali kubera ibyaha ashinjwa byo kuba yari ayoboye umutwe w’abicanyi kabuhariwe mu gihe cya jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994 ! Nyuma ya Paul Kagame, Général Jean Bosco Kazura nawe ashyizwe mu majwi na ONU mu kugira uruhare muri jenoside ! Ese ONU yaba itangiye kubura dosiye ya FPR ?
Ibyaha bishinjwa Gén. Jean Bosco Kazura byanditswe kuburyo burambuye mu kinyamakuru kitwa « Foreign Policy Journal » mu kwezi k’Ukuboza 2013. Icyo kinyamakuru cyatangaje ibiganiro birambuye cyagiranye n’abahoze ari ingabo z’inkotanyi barenga 12 ndetse n’abasilikare bakuru ba Paul Kagame ; icyo kinyamakuru cyaganiriye n’abahoze ari abakozi bakuru mu rukiko rwa TPIR Arusha ndetse n’umwe mu bashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abo bantu bose icyo kinyamakuru cyaganiriye nabo bakaba bashinja ibyaha bikomeye Gén.Kazura muguhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka w’1994.
Gén.Jean Bosco Kazura ni umwe mu nkoramutima za Paul Kagame, akaba ariyo mpamvu Kagame yakoze ibishoboka byose abinyujije kuri Amerika kugirango ahabwe umwanya ukomeye wo kugirwa umuyobozi w’umutwe w’ingabo za ONU mu gihugu cya Mali witwa MINUSMA ; uwo mwanya Kazura akaba yarawuhawe mu kwezi kwa kamena 2013. Ishami rya ONU rishinzwe umutekano ku isi rivuga ko n’ubwo Gén. Jean Bosco Kazura yawe umwanya wo kuyobora ingabo za ONU muri Mali byakozwe mu nzira zubahirije amategeko, ntibyabujije ko amakuru menshi akomeza kugera ku muryango w’abibumbye ashinja Gén. Jean Bosco Kazura kugira uruhare mu bwicanyi no mu bindi byaha byibasiye inyoko-muntu byabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Kubera uburemere bw’ibyo byaha bikomeye bishinjwa Gén.Jean Bosco Kazura, byabaye ngombwa ko umuryango w’abibumbye ugisha inama urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR) ndetse ONU igisha inama umuryango mpuzamahanga wita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu ; abo bose ONU yagishije inama bemeje ko Gén. Jean Bosco Kazura ashinjwa ibyaha bikomeye yakoze kandi bakaba bafite ibimenyetso by’uko ibyo byaha yabikoze koko !
Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye ONU yabwiye abanyamakuru ko niba bashaka kumenya kuburyo burambuye ibyaha bikomeye byakozwe na Gén.Jean Bosco Kazura bakwegera umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu HCDH bagahabwa ibisobanuro birambuye ! Kuva ku italiki ya 14/12/2014 Gén. Jean Bosco Kazura akaba yarasezerewe burundu ku mirimo yari yarahawe na ONU yo kuyobora ingazo zayo muri Mali kandi akaba adashobora kuzaba ukundi umukozi w’umuryango w’abibumbye nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa ONU abimenyesha abanyamakuru.
/http%3A%2F%2Frpfinkotanyi.org%2Fen%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL420xH340%2FGen-Patrick-dae3-032ae.jpg)
Icyo kinyamakuru kivuga ko cyabonye amakuru yizewe kandi yakomeje kugirwa ibanga y’uko Gén.Jean Bosco Kazura kimwe na Général Patrick Nyamvumba wayoboye umutwe w’ingabo za ONU i Darfour muri Sudani, ubu akaba ari umugaba mukuru w’ingabo za Kagame ; abo bombi, ko mu gihe cya jenoside yo mu 1994 bayoboye ibitero byakoze ubwicanyi bw’abaturage muri jenoside muri perefegitura ya Byumba n’iya Kibungo zombi zagenzurwaga na FPR ; ibyo bitero byo kwica abaturage abo ba général bombi bakaba barabikoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 1994, ubwo jenoside yatangiraga !
Mu bitero Kazura na Nyamvumba bakoze muri Byumba na Kibungo bakoze ubwicanyi bw’abahutu budasiga n’umwe inyuma, ubwo bwicanyi bwahitanye abagabo, abagore, abana n’abasaza bo mu bwoko bw’abahutu , Ubwo bwicanyi bwo gukubura abahutu bose bwakozwe na Kazura na Nyamvumba bwakozwe mu gice interahamwe zitigeze zirangwamo, ubwo bwicanyi nabwo akaba ari jenoside !
Kuba ONU itarirukanye Nyamvumba nk’uko bigendekeye Kazura kandi yari ifite aya makuru birerekana ko dosiye ya FPR muri jenoside yo mu 1994 itangiye gufungurwa, abambari ba Kagame bakaba bari bakwiye gucisha make kuri Filime ya BBC kuko ibyaba FPR yakoze byose byanditswe ahasigaye igihe kikaba kigeze cyo kubibazwa !
Ubwanditsi.