Urujijo mu mvugo ya Gerard GAHIMA wa RNC : Kuki atiza umurindi FPR na IBUKA mu gupfukirana ukuri ?

Publié le par veritas

Gahima Gerard

Gahima Gerard

A. Film untold story
 
Muri iyi minsi BBC yasohoye film ku Rwanda yitwa “untold story” cyangwa “ibyabaye bitavuzwe” tugerageje kubishyira mu Kinyarwanda. Habonetse abantu benshi bashyigikiye iyo filime, haboneka n'abandi itashimishije. Mu bo itashimishije rero harimo ubutegetsi bwa leta ya FPR bwose, imiryango ikorera mu kwaha kwayo nka IBUKA, AVEGA-AGAHOZO nk'uko babigaragaje mu nyandiko bagiye bashyira ahagaragara bikoma umunyamakuru wa BBC wayikoze ariwe Jane Corbin, ngo yapfobeje jenocide.
 
Kuba FPR n’utwana twayo nka IBUKA barwanya iriya film bivuye inyuma, ni ibintu byumvikana, kuberako ukuri kuyikubiyemo kubangamiye bikomeye ingoma ya FPR-Kagama yubakiye ku kinyoma no ku bwicanyi ntsembambaga. Igitangaje ahubwo ni ukubona hari abantu bitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali nabo bari gutera ingabo mu bitugu FPR na IBUKA, mu gushaka gupfukirana ukuri kwahishuwe n’iriya film. Muri bo twatanga urugero kuri Bwana Gahima Gerard, umwe mu bashinze ishyaka RNC. Ibyo aherutse kuvugira kuri Radio Itahuka byatunguye Abanyarwanda benshi, cyane cyane abo muri opposition, kubera ko Gahima yasaga n’utiza umurindi FPR, agaragaza mu by’ukuri ko Abanyamuryango ba FPR n’abavuga ko bayivuyemo, iyo bageze ku cyo bapfana barenga icyo bapfa.
 
Abagaragara muri film “untold story” n'inshamake y'icyo batubwira
 
Muri film “untold story” hagaragaramo abantu benshi kandi b'ingeri zose, kandi buri wese azanamo ubuhamya butandukanye n'ubw'undi. Bikagaragara kandi ko iki gikorwa cyatangiye kera (1996). Hagaragaramo abashakashatsi batandukanye nka Jim Lyons, Philp Reitjens, Allian Stam, Christian Davenport. Aba babiri ba nyuma ni nabo Bwana Gerard Gahima yahereyeho yikoma iyi film. Harimo wa mucamanza wa TPIR Karl Del Pont wigeze guhambirizwa muri 1998 kuko yari yanze inama za Koffi Anan wamusabaga kugendera gusa muri political ways mu gihe afata ibyemezo.
 
Muri iyi film hanagaragaramo abahoze mu bwonko bwa FPR kandi bakoranye na yo: Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene, Ruyenzi Aloys, Patrick Karegeya. Uretse no kuba yarahanuye indege ya Perezida Habyalimana, aba basobanura  ko Kagame yakomeje gukora ibishoboka byose ngo ukuri ku mabi yabaye mu Rwanda ntikuzajye ahagaragara, ibi akabikora abifashijwemo na “his powerfull friends”.Paul Kagame ugaragara kenshi muri iyi filim, we asobanura ko urupfu rwa Habyarimana ntacyo rumubwiye kandi ko atari n'umurinzi we.  Hanagaragaramo Umutangabuhamya w'umunyarwanadakazi wabonye uko FPR yishe abantu muri Kongo. Dusangamo n'amafoto atandukanye bijyanye n'amakuru arimo avugwa.
Muri iyi film “untold story” yose uko yakusanijwe na Jane Corbin,ntaho Bwana Gerard Gahima agaragaramo na hamwe
 
B. Gerard Gahima na Film untold story kuri radio Itahuka
 
Mu kiganiro yatanze kuri radio Itahuka, Gerard Gahima agaruka cyane k'ubushakashatsi bwakozwe na Stam na Davenport bo muri universite ya Michigan (USA) aho yabikomye cyane kuberako bagaragaje igisobanuro cy'imibare FPR ikoresha mu guhuma isi yose amaso. Gerard yahise abashyira mu gitebo cy'abapfobya genoside. Ngo bakoresheje imibare batazi aho yavuye ku iyicwa ry'abatutsi. Ngo ntibakagombye kugaragaza ko haba barapfuye abahutu baruta ubwinshi kure abatutsi. Nyamara aba bagabo Stam na Davenport imibare basesengura ni isanzwe ikoreshwa na FPR. Icyo gihe kandi FPR yakoreshaga iriya mibare nyuma ya 1994, Gerard Gahima ari mu bayiteguye dore ko yari akiri ku ibere. None imibare n'imvugo yateguyeho arabihakanye kuberako ukuri gutangiye kwerekana ko umubare munini wabishwe ari abahutu kandi bakaba barishwe na FPR.
 
Muri make Gahima ntashaka kumva aho bavuga ko mu bantu bazize amarorerwa yagwiriye u Rwanda abenshi muri bo ari abahutu. Uretse n'ibyo kandi muri ministere y'igenamigambi hashobora kugaragara imibare nyayo y'abari mu Rwanda koko muri 1994, hakurijwe imibare yerekanwa n'ibarura rusange ry'abaturarwanda. Niba koko Gahima ari umunyakuri , kandi mu bintu bimubabaza hakaba harimo abantu bahakana genocide yakorewe abatutsi, yaba arimo akoreshwa n’amarangamutima, kuko muri iriya film NTA MUNTU N'UMWE UHAKANA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MURI 1994 uyirimo, ahubwo icyo iyo filime yagaragaje ni  uko iyo genocide yabaye koko mu Rwanda, ikaba yarakozwe n'interahamwe zarimo amoko yose. Si abahutu gusa bayikoze, kuri ibyo hakaba hiyongeraho ubwicanyi bwakorewe abahutu benshi mu gihe cya genocide ndetse na nyuma yayo ku misozi yose: ubwicanyi i Kibeho, muri za gereza ndetse no muri Congo byakozwe na PFR (kandi Gahima akaba yarayibereye umwe mu bacurabwenge bayo).
 
Gahima yiyibagije ko ubushakashatsi bukorwa ku baturage, kandi yiyibagiza ko abo baturage ari nabo barebaga amahano ingabo za FPR  zagendaga zigarurira uduce tw'u Rwanda zakoraga: Yibagiwe ko bahamagaraga abari bihishe bose ngo baze mu nama babahe ibiryo n'uko bakabamishaho urusasu, ushaka kumenya ubwicanyi FPR yakoreye abahutu azasome igitabo cya NKULIYINGOMA JEAN BAPTISTE. Mu kiganiro cye kuri radiyo ya RNC itahuka, Gerard Gahima asubiramo amagambo ahora avugwa n'ababona ko kwica UMUHUTU ari ntacyo bitwaye, aho agira ati”abahutu bapfuye ni ingaruka za genocide”, purement et simplement. Ibi ni ibyerekanako kuri we (Gahima) GUHOORA ari ikintu gisanzwe kandi kigomba kwemerwa na buri wese. Igihe cyose habayeho gushaka kwerekana ko abahutu bari kwicwa urubozo, bizwi neza ko uwahirahiye wese kubivuga yageretsweho icyaha cy'ingengabitekerezo ya genocide. Ibi byose bikaba kandi bituma abatutsi biciwe nabo ubwabo batamenya ukuri nyako ku byabakorewe, nibyo benshi bavuga ko  FPR ikomeza kubashinyagurira.
 
Nta gitangaje ko Gerard Gahima yagira ibyo ashaka gupfukirana
 
Mu nyandiko yanjye yo kuwa 09/05/2014 yasohotse kuri veritas,(IMYAKA 20 FPR-INKOTANYI IHEKESHEJE U RWANDA UMUSARABA USOBETSE UBUBABARE! ) mu gika cyayo gifite sous titre yitwa  Ese ubundi FPR – INKOTANYI igizwe na bande ? Iyo usomye neza ugamije kumva isomo ririmo, uhita ubona ko n'ubwo Gerard Gahima yahunze, ikirenge kimwe cyasigaye mu mikorere ya FPR, bikaba binagoye kuzamuvamo. Iriya mibare y'abapfuye ayitsimbarayeho ko atariyo, agashyira mu majwi Stam na Davenport mu gihe azi neza ko aba bashakashatsi bakuye iyi mibare mu bakoresha tekinike ya FPR. Aha nyine niho hari ibanga ry'ikinyoma cya FPR film untold story ishaka ko gikubitirwa ahareba Inzega!

Stam na Davenport, muri film, basobanura ko ugendeye kuri iriya mibare uko yakwirakwijwe ku isi hose na FPR, uhita ubonako hapfuye 800.000 by'abahutu. Gahima rero ntashaka kumva ko havugwa ko hapfuye abahutu  baruta abatutsi ubwinshi bazirako ari abahutu kandi bishwe na FPR. Ababishobora mwongere musome iriya nkuru yatambutse kuri veritasinfo.fr, murahasanga impamvu zituma Procureur Gerard Gahima ashaka gupfukirana ukuri ku mateka ataravuzwe. Burya ijwi risohotse mu kanwa kawe niryo nyiramubande ikugarurira, uwashaka kwikoma bariya bashakashatsi wese yari akwiye kubaza abatechniciens ba FPR iby'iriya mibare.
 
Kwikoma Ubushakashatsi nk' ubwa Stam na Davenport biterwa no kuba waracengewe  no gukorera muri systeme mbi ya FPR.
 
Mu kiganiro cya Gerard Gahima kuri radio itahuka, yavuze ko ibyo bariya bashakashatsi  bakoze batigeze bajya kuri terrain mu giturage mu Rwanda kugira abo babaza (ngo nk'uko we yabigenje kimwe n’umushakashatsi yemera ngo nawe wabigenje nkawe), ngo kandi bakaba bataratangaje ubwo bushakashatsi ku mugaragaro (publier). Dore impamvu ikomeye ituma FPR inyanyagiza abasirikari bayo mu giturage ntibashyire mu makambi, kandi igatoza abaturage gutungira bagenzi babo agatoki: umuntu wese umanutse akajya kubonana n'umunyarwanda/abanyarwanda byanze bikunze hagomba kuboneka umusirikare cyangwa undi umunekera wo kumva ibyo bavugana no kugira ngo hatagira uvuga ibinyuranye na gahunda bashaka.
 
Iyo hagize ubaca mu jisho akagira ibyo asobanura bijyanye n'ukuri, bahita bamuritura kandi na wa musirikari wari ubishinzwe akazariturwa. Ngiryo rimwe mu mabanga systeme ya FPR ikoresha mu kuba yarakwije kiriya kinyoma k’imibare ififitse ku isi yose kugirango nuzava ikantarange (imahanga) azajye aza agisange agire ngo ni ukuri. Kuberako uwo mushakashatsi Gahima yemera yagiye kuri terrain, aho Gahima nka procureur yari yamuteguriye ibisubizo, ejo bundi uwo Gahima yateye hejuru ko ari we yemera. Kubera ko Stam na Davenport babivumbuye bakanyura indi nzira, ngo baciye inka amabere. Systeme ya FPR ni mbi cyane yuzuye amacenga, kandi hano Gahima arasa n'ukomeza kuyatsimbararaho. Ibi rero bishobora no kuduhishurira impamvu Gahima Gerard atagaragara muri iyi Film nka bagenzi be. Gahima Gerard azatege amatwi ikiganiro uwitwa Nadine KASIINGE yatanze kuri radio itahuka kuwa 09/12/2014 niho azumva kurushaho imyumvire ikenewe ngo abanyarwanda bazagere ku bumwe n'ubwiyunge. Nadine asobanura neza ko n'ubwo yarokotse wenyine muri famille ye y'abantu 7, yasanze hari n'abandi bababaye, ndetse kumurusha nk’uko yabyivugiye, ubwo yari amaze kumenya uko abahutu bishwe muri Kongo.
 
Iyi mikorere mibisha yongeye kwigaragaza kandi nyuma y'iminsi mike iyi film isohotse, ya miryango ikorera mu Kwaha kwa FPR ariyo IBUKA, AVEGA-AGAHOZO, etc. irangajwe imbere na Ambasaderi William uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yahise itangira kwamagana iyo filime. Abavuze bose bagusha ku ipfobywa rya genoside yakorewe abatutsi, ariko nta muntu numwe kugeza ubu uretanga ikimenyetso kerekana ko iriya filime ibeshya. Muri FPR bavuga ko iyo uvuze inkuru y'ikinyoma kenshi cyane igeraho igahinduka ukuri. Ariko nk'uko nabivuze haruguru, untold story ntabwo ipfobya jenoside y'abatutsi na mba, ntiyihakana na mba, ahubwo irimo iratuzanira agashya: UBWICANYI BWABAYE N’ABABUKOZE BATAVUGWA.
 
C. UMWANZURO
 
Abakoranye na FPR bo mu bwonko bwayo babonye ibintu bimaze kubarenga barahunga, bageze hanze bakomeza gusobanura ko FPR yubakiye ku kinyoma ariko nabo akenshi bakagendaga batanga ubutumwa butuzuye, basaga nabakomeza umurongo wa FPR, cyakora ntituzi niba barabiterwaga n'ubwoba bwo kwicwa na Kagame cyangwa se niba bari bafite izindi mpamvu. Muri Mata, taliki ya 28 / 2013, Jeune Afrique yigeze kwerekana ko ubuhamya bwahabwaga Umucamanza Marc Trevedic ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana bwari icyuka (une audition vide de revelation mu nkuru bise “Rwanda: les introuvables revelations de Theogene Rudasingwa sur l'attentat du 6 avril 1994”) bikaba byaranatumye uwo mucamanza afata ikindi cyerekezo.
 
Impamvu nta yindi rero ni ryagoreka ry'amateka ryaranze FPR. Ubu nyuma y'imyaka 20, mu bavugwa muri iyi Film bahoze mu bwonko bwa FPR, perezida Kagame niwe usigayemo wenyine, ariko amagambo ya Gahima agaragaza ko bagifite ikibahuza kirenze kure iriya jenoside yakorewe abatutsi kandi bombi bakacyubaha. Ubu rero ubuhamya bw'icyuka ntibukigezweho, hakenewe ko na UNTOLD STORY yavugwaho kandi ikemezwa: FPR imaze guhanura indege ya perezida Habyarimana mu Rwanda habayeho jenoside y'abatutsi na JENOSIDE Y'ABAHUTU, kandi bizasobanuke ko jenoside y'abahutu ari yo yatwaye abanyarwanda benshi. Niba koko dukeneye ubwiyunge bw'abanyarwanda muri rusange n'ubw’abatutsi n'abahutu by'umwihariko, tugomba kwemera ko ukuri ku byakorewe abahutu kujya ahagaragara kandi bikubahwa nk'uko iby'abatutsi bimaze imyaka 20 byubahirizwa. Ibyavuzwe muri iyi filmi nibyo bizadufasha gukuraho ikinyoma cyari kimaze imyaka 20 irenga, gisimburwe n'ukuri, abagomba ubutabera bakazabuhabwa bose.
 
Gerard Gahima, kuva ari nawe wakoraga amadossier yo gufunga abantu, yari akwiye gushyira ubwenge ku gihe akibaza impamvu atagaragara muri iyi film untold story. Ukuri abanyarwanda benshi dukeneye ko kwemerwa kukamenywa na bose (to be taken in consideration) Imana yakunyujije muri film untold story, ntabwo igihe Gahima ari guta ku maradiyo ashaka kuyipfunirana cyakongera kudukanga. Uretse na we, na perezida Kagame ubwe nta bushobozi agifite bwo gupfukirana untold story”. Genoside yakorewe abatutsi yabayeho, ivugwa yonyine, none igihe kirageze ngo Jenoside yakorewe abahutu ivugweho, si Gahima wa RNC rero wo kwibeshya ngo arabipfukirana. NEVER.
 
Muri make niba Gahima arenze icyo apfa na FPR akihutira gushyigikira icyo bapfana, abadashaka ko film untold story ipfukiranwa nabo bakwiye kwigana Gahima bakarenga icyo baba bapfa bakabanza gushyigikira icyo bapfana. Ikindi Gahima yibutswa ni  uko uburakari bubaho kuri buri muntu, ariko kurakara ntibiguhesha uburenganzira bwo kugira nabi; baba abishe abatutsi kubera ihanurwa ry'indege, baba abishe abahutu kubera jenoside y'abatutsi, bose bamennye amaraso kandi bagomba kuzabihanirwa.
 
Icyo narangirizaho ni uko igisubizo gitangiye kuboneka ku bibazaga impamvu RNC yanze kwinjira mu mpuzamashyaka CPC iharanira impinduka mu Rwanda : iriya mvugo ya Gahima irerekana bihagije ko bikigoranye kugira ngo we na bagenzi be bo muri RNC babe bahuza umugambi na opposition ishaka ko ibintu bihinduka koko, ubutegetsi bwa FPR bubanje kurandurwa mu mizi. Inkuru ibaye impamo : impinduka RNC ishaka ni iyavanaho Kagame gusa, ariko system ya FPR idahungubanye, ikinyoma n’ubwicanyi bigakomeza guhabwa intebe; ibintu bikaguma uko biri ubu, mbega hagahinduka ababyinnyi ariko intero igakomeza kuba imwe !
 
Twizere ko RNC izageraho igashyira mu gaciro, igahindura imyumvire, ikifatanya n’andi mashyaka yahagurukiye kugeza u Rwanda ku mpinduka nyayo, izasezerera Sekibi FPR n’ibyayo byose, kugira ngo abana b’u Rwanda bashobore kubana mu mahoro arambye, yubakiye ku kuri, ku butabera no ku bwisanzure bwa buri wese.
 
Marie MUKAMWIZA
Commissaire RDI chargée des affaires sociales
et de Développement.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Harya iki kinyamakuru cya Rukokoma n'iyi ngirwa mupadiri ngo ni Fortunatus cyo gisigaye cyandika ibiki? Nacyo kizagenda cyimanike nka ya Radio Impala Rukokosi Taweagiramungu na Manzi Aloyis usigaye wiyiota Maitre Kubwimana bibyie Dr Murayi none kwishyura umurongo yavugiragaho bikaba byarabananiye.
Répondre
U
hahahaha, Ngo RDI Rwanda Rwiza? Iracyabaho se? Noneho ngo na ya Radio yitwa Impala Twagiramungu yari ayarabohoje kwa Dr Murayi ntigikora kuko Rukokosi yananiwe kwishyura umurongo yavugiragaho. None se ubu wawundi wiyita Maitre Kubwimana kandi ari Manzi Aloys yahemukiye iki? Ko yibye Radio ayibira Twagiramungu, barangiza kwishyura umurongo ya vugiragaho bikabananira? Nonese RDI yaba iba ibaho , abayoboke bayo ntibashobore kwishyura umurogo radio bibye ivugiraho? Ubu se Manzi abaye uwande noneho? Politique yo guhuzagurika ya Twagiramungu, Manzi na Rwaka ni urukozasoni
Répondre
K
Nemera ko Gahima yatandukiriye kandi ko yivuyemo nk'inopfu. Ariko na none tujye tunavugisha ukuri iyi RDI muvuga nayo ntibaho ni icyuka. Ishaka se rigizwe na Twagiramungu, Mbonimpa n'uyu mugore gusa ubwo ni Ishaka cga ni ikimina? Nta RDI ikibaho ni baringa, nizere ko Twagiramungu agomba gushaka irindi shaka yajyamo niba agikeneye gukora Politique uretseko yamunaniye sinzi icyo akiyishakamo.
Répondre
F
Ahubwo uyu mudamu Marie abaye Ingabire wa 2. Ararye ari menge kuko uko FPR imuhiga ni nako RNC igiye kumuhiga kuko RNC isigaye inavuga ngo uwo badashaka bamwica kuko byakwitirirwa byos Paul Kagame. SInzi aho uyu mudamu atuye ariko aho ari hose ajye abagendera kure.
Répondre
U
hahahaha, Ngo RDI Rwanda Rwiza? Iracyabaho se? Noneho ngo na ya Radio yitwa Impala Twagiramungu yari ayarabohoje kwa Dr Murayi ntigikora kuko Rukokosi yananiwe kwishyura umurongo yavugiragaho. None se ubu wawundi wiyita Maitre Kubwimana kandi ari Manzi Aloys yahemukiye iki? Ko yibye Radio ayibira Twagiramungu, barangiza kwishyura umurongo ya vugiragaho bikabananira? Nonese RDI yaba iba ibaho , abayoboke bayo ntibashobore kwishyura umurogo radio bibye ivugiraho? Ubu se Manzi abaye uwande noneho? Politique yo guhuzagurika ya Twagiramungu, Manzi na Rwaka ni urukozasoni
K
Nemera ko Gahima yatandukiriye kandi ko yivuyemo nk'inopfu. Ariko na none tujye tunavugisha ukuri iyi RDI muvuga nayo ntibaho ni icyuka. Ishaka se rigizwe na Twagiramungu, Mbonimpa n'uyu mugore gusa ubwo ni Ishaka cga ni ikimina? Nta RDI ikibaho ni baringa, nizere ko Twagiramungu agomba gushaka irindi shaka yajyamo niba agikeneye gukora Politique uretseko yamunaniye sinzi icyo akiyishakamo.
B
Umwongereza ati: Wait and see. Ntibitangaje. Yivuyemo nk"inopfu! .Ukuri ni uku. Uyu mucamaza amenye ko twageze mu kinyejana cya 21.yibuke ko ariwe wakoze listi y"abaruharwa ndetse bamwe bakarasirwa ku karubanda nta buranishwa rikozwe!
Répondre
K
Harya iki kinyamakuru cya Rukokoma n'iyi ngirwa mupadiri ngo ni Fortunatus cyo gisigaye cyandika ibiki? Nacyo kizagenda cyimanike nka ya Radio Impala Rukokosi Taweagiramungu na Manzi Aloyis usigaye wiyiota Maitre Kubwimana bibyie Dr Murayi none kwishyura umurongo yavugiragaho bikaba byarabananiye.
K
Nemera ko Gahima yatandukiriye kandi ko yivuyemo nk'inopfu. Ariko na none tujye tunavugisha ukuri iyi RDI muvuga nayo ntibaho ni icyuka. Ishaka se rigizwe na Twagiramungu, Mbonimpa n'uyu mugore gusa ubwo ni Ishaka cga ni ikimina? Nta RDI ikibaho ni baringa, nizere ko Twagiramungu agomba gushaka irindi shaka yajyamo niba agikeneye gukora Politique uretseko yamunaniye sinzi icyo akiyishakamo.
S
kayumba ati&quot; ntabwo RNC twakifatanya n'abantu tudahuje ideology!! gahima ati&quot; icyo dupfa na FPR kiruta icyo dupfana&quot;<br /> None se ko nigeze kubivuga ya nyanayimbwa yiyita niyorurema emmanuel igatukana, ubu koko abahutu baragira ngo RNC na FPR bababwire iki gisihaye inyuma? Abahutu bari muri RNC, namwe batutsi mushyira mugaciro mukiyirimo, Ibitekerezo bya Kayumba na Gahima batambutsa kubera ibyaha bakoze bashaka kwikingira ikibaba no kujijisha, niba koko aribyo bigenga RNC, mutegreje iki ngo muyivemo, or muyisese? Theogene Rudasingwa, ko ari wowe usigaye muri RNC, tutarumvaho ibimeze nk'ibyo aba bagabo, batangaza, urabagira iyihe nama kugira ngo RNC igume nk'ishyaka rigamije kurandura akarengane no kubanisha abahutu n'abatutsi bubahana mu Rwanda?<br /> Yewe we, koko babivuze ukuri ngo&quot; abatutsi basangira amaraso y'umuhutu ntibasangira amata&quot; ubu se bamwe bo muri FDU inkingi, baravuga iki noneho? harabaye ntihakabe koko. Ba mutima muke wo mu rutiba murabe mwumva. Harya ngo FDRL nirimburwe ngo amahoro aboneke? Erega Mr karamira Frodouald yo kavugwa yarababwiye ngo&quot; niba mubona amaraso yanjye ari yo azunga abahutu n'abatutsi bakabana mu mahoro, munyice!!<br /> Ibyo ngira ngo Gahima arabyibuka! Amaraso ye azabahame mwa bicanyi mwe. RNC= FPR