Twumve dute uruhare rw’amashyaka ya opposition mu gusenya FDLR ?
Abanyeshuri babiri bakoze ikizamini cy’imibare, bageze hagati umunyeshuri umwe anaga akajisho kurupapuro rwa mugenzi we, asanga muri formule yakoreshaga harimo umubare 2, uwo munyushuri wari ukopeye mugenzi we aribeshya ahita yandika -2. Mu gihe cyo kubona igisubizo cya nyuma urya wanditse -2 ashinja mugenzi we ko yamushutse bigatuma yica ikibazo ! undi nawe amubwira ko yakopeye nabi agashyira imbere ya kabiri ikimenyetso cya kuramo! Ni ubwo byagenze gutyo ntibyabujije uwatsinzwe gukomeza gushinja mugenzi we ko yamushutse ! Byiringiro ni umusilikare wagiye muri politiki, yisunga Twagiramungu muri CPC, bigeze hagati, yereka Twagiramungu ko inama amugira azisuzuguye ahubwo aranamwirukana ; Byiringiro akaba ashinja Twagiramungu gukorana n’umuryango mpuzamahanga, yibagirwa ko uwo muryango mpuzamahanga ariwo basaba gushyira igitutu kuri Kagame ! Niba se Byiringira ashobora kugera aho ataka ko Twagiramungu ashobora kumufungisha, impunzi aragije inkoni y’icyuma akaba azigejeje i Kisangani mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, zagira ikihe kizere ko azazicyura mu mahoro kandi afite ubwoba bw’uwo yirukanye ?
Uyu wanditse iyi nkuru asa n’aho agaruka ku itangazo rya Byiringiro ryo kwirinda gucamo FDLR ibice naryo ryanyuze ku "ikaze iwacu", ariko noneho we akabyitirira uwo Jason Stearns, kuko yavuze ko haba hari ibice bibiri muri FDLR ndetse ngo kimwe muri ibyo bice kikaba gikorana bya hafi na Faustin Twagiramungu. Umenya iyo nyandiko ya Jason Stearns ariyo yatumye Byiringiro yandika rya tangazo twavuze haruguru.
Mu kurangiza, njye ndahamya ko ibice biri muri FDLR ntabiriho ahubwo Uwimana aribyo yifuza ko byabaho, ibyo ndabishimangira bitewe ni uko amakuru mfitiye gihamya yemeza ko ku italiki ya 29/11/2014 habaye igikorwa gikomeye cyo kuvugurura no kuzuza ubuyobozi bwa FDLR binyuze mu matora yaranzwe na demokarasi isesuye ; uyu Uwimana cg undi utekereza nkawe azampakanye ko amakuru ntanze ari ibinyoma. Bityo kuri iriya taliki navuze amatora yarabaye muri FDLR, Byiringiro na Irategeka bagirirwa icyizere n’inteko itora ya FDLR. Dore uko ayo matora yagenze :
Reka twibaze tunisubize: Ni gute Byiringiro yavuga ko asaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda ngo yemere imishyikirano ariko agahindukira akavuga ko adashobora kumvira ibyo uwo muryango mpuzamahanga umusaba, ndetse agashinja na Twagiramungu ubugambanyi bitewe ni uko yubahiriza ibyo umuryango mpuzamahanga umusaba (une contraduction/igihirahiro)? Ntabwo rero ibyavuzwe n’abanyakuru byajya bitwererwa Faustin Twagiramungu nk’aho yabaye nyiri umutwe munini utarengwa n’imijugujugu! Ibi bikaba bigaragazwa ni uko ibinyamakuru byinshi bivuga amazina y’abantu bagomba kwishyikiriza inkiko ariko washaka aho Twagiramungu yavuze ayo mazina cyangwa yayanditse ukahabura!
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru "Ikaze iwacu" ku itariki ya 05 ukuboza 2014 igaruka ku isenywa rya FDLR ngo riri gukorwa n’amashyaka ya Opposition akorera hanze. N’ubwo umutwe w’iyo nkuru atari cyo wari ugambiriye, ntibyabujije uwayanditse kugaruka ku ruhare rwa ONG zikorera muri RDC mu gusenya FDLR cyane cyane iyitwa SSRC, aho umuyobozi wayo Jason Stearns asaba ko abayobozi b’ingabo za FDLR bakwicwa umwe umwe, noneho abasirikari basanzwe bagasigara ari impehe, bakamanika amaboko bagataha mu Rwanda.

Ngo Jason Stearns akomeza avuga ko Bwana Faustin Twagiramungu ari gukora uko ashoboye kose ngo abayobozi bakuru ba FDLR nka Mudacumura na Byiringiro batabwe muri yombi, noneho ngo abasigaye bakajya mu biganiro na leta ya FPR-Inkotanyi. Muri iyi nkuru, umwanditsi wayo asa naho agaragaza ko Twagiramungu agiye gucamo FDLR ibice bibiri ndetse no gufatisha Mudacumura na Byiringiro ngo baburanishwe.
Uruhare rwa Twagiramungu mu gucamo FDLR ibice bibiri.
Sinzi uyu Uwimana Josepha wanditse iyi nkuru ku « Ikaze iwacu » agaciro aha ibitekerezo bwite bya Jason Stearns wavuze ko muri FDLR haba harimo ibice bibiri, maze ngo igice cya Colonel IRATEGEKA Wilson kikaba cyifatanyije na CPC ya Twagiramungu Faustin. Uwimana Jésepha yagombye kutubwira ukuri nyako kw’ibyo bice bibiri biri muri FDLR niba atari ibyifuzo bye, akatwereka n’ibimenyetso byerekana ibyo bice maze tukamenya ukuri kwabyo, naho kubifata nk’impamo ngo n’uko byanditswe n’umuzungu kwaba ari ukureba hafi kandi akaba amira bunguri ibivuzwe n’abanyamahanga. Keretse Uwimana Joseph wanditse iriya nkuru, we ubwe aduhaye amakuru koko agaragaza ko ibyo bice 2 biri muri FDLR bityo akaba we yandika ibyo azi adasamiye hejuru ijambo rimwe ryavuzwe n’umunyamahanga maze akaryambika umwambaro yishakiye !
Ndemeza ko Uwimana Joseph yifashishije inyandiko ya Jason Stearns mu kutugaragariza position ye cg se ibyo nawe yemera. Dore uko abivuga : « Kuri iyi stratégie yo guteza akavuyo muri FDLR ubona ko isa naho yatangiye aho ubona ko hari amashyaka yitwa ko ngo ari muri opposition irwanya FPR-Inkotanyi yahinduye isura y’urugamba yarwanaga ahubwo akaba asigaye arwanya ku mugaragaro FDLR ».
Ayo mashyaka ashaka kuvuga se ni ayahe uretse ayo Byiringiro yifatiye mu gahanga muri rya tangazo rye twavuze haruguru. Nako ntiyavuze amashyaka ahubwo yavuze abayayoboye aribo Twagiramungu Faustin na Nahimana Thomas. Iyi ntambara ya Uwimana na Byiringiro kuri Nahimana na Twagiramungu sinzi ko izaborohera kuko kugeza uyu munsi wa none nta muntu uzi cg wakwemeza ko hari ibice 2 muri FDLR. Keretse niba Uwimana Joseph yemeranywa n’ibyanditswe na Jason Stearns, gusa we asa nugaragaza ko ibyo bice atabyemeza ahubwo agasa n’ukeka ko biriho aho atangira interuro ye avuga ngo “There seems…”.
-
Byiringiro Voctor, Visi perezida wa mbere n’amajwi 25/26(yari umukandida rukumbi).
-
Irategeka Wilson, Visi perezida wa Kabiri n’amajwi 15/26 (bari abakandida 4).
-
Mbarushimana Callixte, Umunyamabanga nshingwabiorwa n’amajwi 26/26 (yari umukandida rukumbi).
-
Kalisa Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabiorwa wungirije n’amajwi 25/26 (umukandida rukumbi).
Aya matora yakozwe FDLR yiyunze, ntakibazo ifite, niba Uwimana atangiye kuzanamo inkuru zo gucikamo ibice kwa FDLR, akabigereka kuri Twagiramungu utabana na FDLR ni uko haba hari gutegurwa ikintu kimeze nkaya makuru avuga ko Twagiramungu yatanze igihugu nk’umuntu umwe kandi atari umusilikari ntabe no mu nzego z’ubuyobozi ! Aha rero nkaba nibaza nti ahubwo se ko icyumweru gishize hataratangazwa ibyavuzwe mu matora, ubwo nta coup d’état nk’iyakorewe Twagiramungu muri CPC irimo itegurwa? Gusa ni uko iyo coup d’Etat yo muri CPC itamuhiriye !
Uruhare rwa Twagiramungu mu gufatisha Mudacumura na Byiringiro
Uwimana Joseph akomeza agira ati: « Jason Stearns akomeza avuga ko ngo Bwana Faustin Twagiramungu ari gukora uko ashoboye kose ngo abayobozi bakuru ba FDLR nka Mudacumura na Byiringiro batabwe muri yombi, noneho ngo abasigaye bakajya mu biganiro na leta ya FPR-Inkotanyi». Nibyo koko Stearns niko abivuga nyamara anagaragaza ko ibyo avuga abikura mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na CPC rigasinywa na président wayo Faustin Twagiramungu ku italiki ya 6/10/2014. Iryo tangazo rirasobanutse, CPC ntiyigeze yiyemeza gufungisha abo bayobozi, ahubwo yasabye ko abayobozi ba FDLR bakekwaho ibyaha cg bafatiwe ibihano bakwishyikiriza ubutabera mu rwego rwo gukuraho urwitwazo rutuma Leta ya Kigali n’abayishyigikiye banga imishyikirano na FDLR. Ubusanzwe CPC ifite intego yo gusaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda kugira ngo yemere ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe na FPR, uwo muryango mpuzamahanga nawo ugasaba ko abo wahaye ibihano batagomba kugaragara mu myanya y’ubuyobozi bw’amashyaka.

Twongere twibaze: Niba Twagiramungu afite bushobozi bwo gufatisha Byiringiro, bitabaye kureba hafi, kandi bizwi ko uyu ashaka gufatisha Byiringiro yamwambuye ububasha ndetse akavuga ko abanyarwanda bose babyishimiye ko yamwirukanye; ni gute Byiringiro yatinyutse gusuzugura no kwandagaza Twagiramungu kandi azi neza ko afite ububasha n’ubushobozi bwo kumufungisha? Uwavuga ko Byiringiro yaba afite imibare mike ya politiki cg yarakopeye nabi ntabwo yaba yibeshye! Niba yarabikoze abizi rero, umuntu yamucira wa mugani ngo « urwishigishiye ararusoma ».
Umwanzuro
Uwimana Joseph agira ati : « Aka kavuyo kari kuboneka hagati y’amashyaka akorera mu Burayi na FDLR, nta kindi kagamije uretse kugerageza gusenya FDLR ku buryo buhendutse nkuko « Enough Project » yabitanzemo igitekerezo. Biramutse bishobotse ubwo FPR-Inkotanyi yaba yongeye igasugira igasagamba kuko ibiganiro FDLR yari imaze iminsi isaba byahita byibagirana, ahubwo hakaba igabana ry’imyanya i Kigali ku mashyaka azaba yafashije mu gusenya FDLR. Ese ibyo ayo mashyaka na ziriya ONG zizabigeraho? Ese FDLR yo yiteguye guhara amateka yayo? Reka tubitege amaso, igihe kiraza kuduha ibisubizo ».
Biragaragara ko Uwimana Joseph yari yazinduwe no kunegura ba banyamashyaka ashaka kwereka abazasoma inkuru ye ko abo banyamashyaka ari ingambanyi za FPR zigomba gusenya FDLR maze zikajya kugabana imyanya i Kigali. Ntawamubuza gutanga igitekerezo cye ari ko ndabona kwihanukira ukavuga kuriya ari ukureba hafi cyane.
Maître Kubwimana Jacques
Gisenyi- Rwanda