Taliki ya 15/12/2014 tuzibuka imyaka 38 Perezida KAYIBANDA amaze yitabye Imana. Uwo mu Perezida w’u Rwanda yari muntu ki?

Publié le par veritas

Perezida Grégoire KAYIBANDA

Perezida Grégoire KAYIBANDA

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abanyarwanda bose kwibuka uwashinze Repubulika y’u Rwanda iriho kuva taliki ya 28/1/1961 kugeza uyu munsi ari we Nyakubahwa Gerigori Kayibanda Perezida wa Repubulika wa mbere w’u Rwanda rwigenga. Umuhuzabikorwa(Coordinateur) w’ishyaka RNC,Dr. Theogene Rudasingwa,  mu nyandiko ye yise “Abahutu muhumuke! Kagame n’agatsiko ke bagiye kubamara” akayitangaza taliki ya 06/11/2013, yabajije ikibazo gifite ishingiro agira ati: “Ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo yaba ari nkande?”. Ubwo  buri wese yakomerezaho ati : ari hehe? Abahutu bazongera gukura  Kayibanda wabo hehe?
 
Ko Kayibanda yarangije urwe akura abahutu ku ngoyi ya Cyami, iya gihake n’iya gikoloni, ba Kayibanda bandi bari he ngo bakure u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’urupfu rw’agafuni, umunigo n’akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi. Ko Kagame na FPR ye barimo bakora jenoside y’abahutu bucece igamije “kubamara” nk’uko Dr.  Rudasingwa abivuga, nk’uko n’umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/08/2014 (Second Genocide in Rwanda? Slow, Silent, and Systematic? What is happening in Rwanda? And, is the UN turning away?), ba Kayibanda bandi barihe ngo bahagarike iriya jenoside hutu irimo ikorwa mu Rwanda aho imirambo y’abishwe ijugunywa mu migezi  nko mu Kagera no mu biyaga nka Rweru no mu byobo rusange nk’igiherutse kuvumburwa n’abanyururu bugufi ya gereza ya Kigali (1930).
 
Twibutse ko  mu 1957, nyuma y’imyaka icyenda l’ONU isabye Umwami w’u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira, amatwi akayavuniramo ibiti, Gerigori Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama,Sylvestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n’ikandamizwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24/03/1957 bayita bo ubwabo “Note sur l’aspect social du problème racial indigene au Rwanda”, bayishyikiriza Umwami w’u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w’u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry’ubutegetsi n’ibindi byiza byose by’igihugu nko kwiga amashuli makuru na kaminuza, no kubona akazi muri Leta aho kugirango byiharirwe n’abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abatutsi gusa.
 
Taliki ya 17/05/1958, Abagaragu 12 bakuru b’Umwami Rudahigwa bashubije Gerigori Kayibanda na bagenzi  be bababwira ko ntacyo bafite gusangira cy’igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Kayibanda na bagenzi be babonye ko ari uko bimeze, bahise bashingira kuri raporo y’umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) yo muri 1948 yari yarasanze mu Rwanda hari ubucakara(slavery) ku banyarwanda  bo mu bwoko bw’abahutu igasaba ko buvaho ikavuga ko hakenewe “emancipation hutu, nuko batangiza ishyaka rya politiki bise Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu (PARMEHUTU). Icyo gihe, abatutsi bo ntibari bakeneye emancipation kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nkuko abahutu bari bameze.
 
Kuva Kagame na FPR ye bafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, nkuko Dr. Rudasingwa abivuga mu nyandiko ye yo ku ya 06/11/2013 kandi aravuga ukuri, abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu basubiye ku kabo nka mbere ya 1959 kuko bari “mu nzira igana ikuzimu no kuba abaturage bo mu kiciro cya kabiri”(dixit Theogene Rudasingwa). Ubu iyo usomye iriya  nyandiko ya Gerigori Kayibanda na bagenzi  be banditse taliki ya 24/03/1957 bavuga akababaro n’akarengane k’abahutu, usanga ibikubiye muri iyo nyandiko yiswe Manifeste des Babutu bisa n’ibyo amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye avuga, yandika muri iki gihe. Ni ukuvuga ko twasubiye inyuma ho imyaka 57 yose kuva igihe Kayibanda na bagenzi be bandikaga iriya Manifesto.
 
Kagame na FPR ye iyo babonye revendications zacu twese amashyaka atavuga rumwe na bo, bitwara kimwe na ba bagaragu 12 b’i Bwami kwa Rudahigwa bandikiye Kayibanda na bagenzi be taliki ya 15/5/1958 babasubiza ko ntacyo bafite gusangira nabo, ko abasangira ibyiza by’igihugu ari abafite icyo bapfana, ko bo icyo bapfana nabo ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Ubu niko bimeze mu Rwanda rwa Kagame na FPR Inkotanyi, ubuhake n’ubucakara ku bahutu bwaragarutse buhinduye isura/bufite indi sura, ariko burahari buraganje.Uzamuye agatoki avuga ububi bwabwo, leta ya Kagame na FPR ikamwicisha agafuni kamena umutwe, umunigo ukebura ijosi  n’akandoyi kamena agatuza.
 
Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ko bashubijwe mu bucakara, ubuja n’ubuhake, Kayibanda wundi wo kubabohora azava he? Kugirango uwo Kayibanda cyangwa abo ba Kayibanda bazaboneke, birashaka ko abantu bamenya uwo Kayibanda uwo yari we:
 
1)Gerigori Kayibanda yarangwaga n’amatwara yo koroherana no kumvikana n’abandi. Ni gutyo ishyaka rye PARMEHUTU n’andi mashyaka ari yo UNAR, RADER na APROSOMA bakoreye inama hamwe yo gukiza igihugu ku mataliki ya 23 na 24/03/1960 bashyiraho Inteko Idasanzwe y’igihugu (Conseil Spécial) irimo abatutsi n’abahutu, basaba Umwami Kigeli V ibintu birindwi bizwi mu mateka y’u Rwanda birimo gushyiraho goverinoma bose bahuriyemo arabyanga. Gerigori Kayibanda yari yemeye kumubera Minisitiri w’Intebe.
 
2) Umwami Kigeli V amaze kuva mu Rwanda kuva mu kwezi kwa gatandatu 1960 akamara amezi 6 atagarutse mu gihugu, ni Gerigori Kayibanda wagiye kureba Résident Spécial w’u Rwanda  Colonel Logiest aramubwira ati  mu gihe tukiri mu by’amatora y’abashingamategeko,  igihugu nticyakomeza kuba aho nta Mukuru w’Igihugu gifite. Nuko atanga izina rya Dominiko Mbonyumutwa, asaba gukoresha inama  taliki ya 28/01/1961 y’abayobozi bo mu makomini yose yo mu Rwanda bari bamaze gutorwa kugirango batore Umukuru w’Igihugu w’agateganyo mu gihe hategurwa italiki y’ubwigenge bw’u Rwanda, umunsi u Rwanda ruzaboneraho Umukuru w’Igihugu wa burundu w’igihugu kigenga, wagombaga gutorwa n’abashingamategeko batowe n’abaturage mu gihugu hose.
 
3)Gerigori Kayibanda yari umuntu  utwara ibyo akora byose k’umurongo ugororotse, ikintu ku kindi, kandi ntarebe inyungu ze bwite ahubwo akareba inyungu rusange z’igihugu cyose. Ntiyagiye kureba Resident Special ngo atange izina rye kuba Umukuru w’Igihugu w’agateganyo wo gusimbura Kigeli V kugeza ku munsi w’ubwigenge aba Perezida wa Repubulika. Yashoboraga kubigenza atyo ari ko siko yabigenje. Yatanze izina ry’undi muntu ngo abe perezida wa repubulika w’agatenganyo ari we Dominiko Mbonyumutwa nk’uko twabivuze haruguru.
 
4)Leta iyobowe na perezida Gerigori Kayibanda  ni yo leta yonyine muzabayeho mu Rwanda kugeza ubu yaranzwe no gucunga neza umutungo w’igihugu. Nta kunyereza umutungo w’igihugu byigeze bibaho mu gihe cya leta ya Kayibanda kubera urugero rwiza yatangaga mu gucunga neza ibya rubanda. Ntiyigeze akoresha amafaranga ya leta mu bimwerekeye ubwe bwite nko kuba yategeka Minisiteri y’Imirimo ya leta (Travaux Publics) gukurura amashanyarazi ikayakura i Gitarana cyangwa i  Kabgayi  ikayajyana  iwe i Kavumu, n’ibindi nk’ibyo abandi bagiye bakora, na n’ubu bagikora, we atakoze.
 
5)Leta ya Perezida Kayibanda ni yo leta yonyine mu Rwanda itarigeze igira indi leta yo mu bwihisho iyikoreramo.  Muri  leta ya Kayibanda iyo wabaga uri Minisitiri wa minisiteri runaka,  wabaga uri minisitiri w’iyo minisiteri ntawundi ugukoreramo, nta wundi ukuvugiramo. Ntiyashyiragaho Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri wo kukubuza uburyo nk’uko byabayeho mu zindi leta mu Rwanda kugeza n’ubu bikiriho. Kayibanda ategeka u Rwanda, nta bantu bagize gouvernement informel/underground system babagaho nk’uko babayeho mu zindi leta zakurikiyeho kugeza kw’iriho ubu ya Perezida Kagame na FPR ye.
 
6)Perezida Gerigori Kayibanda ntabwo yatsimbararaga ku byubahiro. Niyo kandi ibyo byubahiro byabagaho, we yabisangiraga n’abandi bategetsi b’igihugu. Ntiyashaka ko aba ari we biharirwa wenyine. Urugero nko kugendera mu modoka ya leta ishinzeho ibendera ry’igihugu byari bigenewe Kayibanda perezida wa Repubulika (imodoka  ifite icyapa cya leta 001), Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (imodoka  ifite icyapa cya leta 002), Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (imodoka ifite icyapa cya leta 003), n’abaminisitiri bose. Nyuma ye kugeza ubu, ibyo byubahiro byihariwe na perezida wa Repubulika gusa.
 
7)Leta ya perezida  Gerigori Kayibanda ni yo leta yitaye ku nyungu n’imibereho y’abaturage muri rusange kurusha leta zose zabayeho mu Rwanda. Kubera ko yabanaga n’abaturage, yitegereje ubukene barimo n’ukuntu agafaranga babonye bajya kukikenuza  bagura ikintu iki n’iki abahinde bakabaha ibyo baguze ariko bituzuye babibira mu minzani n’ibindi bipimo kuko babaga batazi kubisoma, Kayibanda yegereye Abasuwisi maze bashyiraho TRAFIPRO hose mu Rwanda kugirango ishyireho ibiciro biri byo n’iminzani n’ibipimo bikora neza kugirango abaturage babashe kwambara imyenda bave mu bucocero, babashe kugura umunyu n’amavuta yo guteka (ubuto cyangwa amamesa), babashe kugura isukari, amasabune yo gukaraba no kumesa, amabati yo gusakaza amazu yabo, ibikoresho bya plasitiki byo gukoresha mu rugo nk’ibikombe, amasahani, indobo, amajerikani, peteroli yo gucana mu gatadowa n’ijoro, n’ibindi byose TRAFIPRO yacuruzaga  byahinduye ubuzima bw’abaturage bose mu Rwanda baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa.
 
8)Perezida Kayibanda yaranzwe no kurebera u Rwanda rwose no kwirinda guca igihugu mw’ibice bishingiye ku turere. Ni uko mu 1968 Kapiteni Muramutsa Yowakimu wakomokaga ku Gisenyi na Komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda icyo gihe witwaga Burasanzwe nawe wo ku Gisenyi bakoze coup d’Etat ikabapfubana bagacirwa urwo gupfa Kayibanda akabababarira bagahabwa gufungwa burundu hanyuma kw’isabukuru y’imyaka cumi ya Repubulika akabaha imbabazi(grace presidentielle) bagasubira mu ngo zabo. Ntabwo yashakaga kwica abantu. We bamwishe nabi ari ko we ntawe yari yishe, emwe nta n’uwo yari yarafunze amurenganya ngo amuheze muri gereza. Abaturage bo mu karere k’imisozi miremire kitwa u Rukiga bamwitaga Sebwigenge, ntacyo yigeze abahemukiraho.
 
9)Perezida Gerigori Kayibanda  yari umuntu warangwaga no kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ntabwo yagenderaga mu bikabyo no gukanga abantu. Ni we Mukuru w’igihugu w’u Rwanda wenyine kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu utarigeze agira ingabo zo kumurinda ku giti cye. Kubwa Perezida Kayibanda nta garde royale ou presidentielle yigeze ibaho, nta escort, nta musilikare wagendaga mu modoka ya Kayibanda, nta modoka z’abasilikari zamugendaga imbere n’inyuma. Yari umuperezida wiyoroshya cyane utagendera mu bikabyo no muri “mwambonye ko nkomeye ndi igihangange”.  Oya. Uburinzi bwe bwari abaturage yibaniraga nabo bamukundaga. Azahora yibukwa nka Sebwigenge nk’uko abo baturage bamwitaga, nk’uwahanze Repubulika (le père de la République Rwandaise). Mu banyarwanda bazahora bibuka Perezida Kayibanda wazanye Repubulika mu Rwanda harimo n’Umwami Kigeli V ukiriho na n’ubu abikesha Perezida Kayibanda kuko iyo adakuraho ubwami ngo abusimbuze Repubulika, ubu Umwami Kigeli V aba yarapfuye kera cyane yishwe n’abiru ngo atavaho amera uruvi habe na rumwe ku mutwe akiri Umwami ataratanga ingoma.
 
10)Perezida Gerigori Kayibanda yari Sebwigenge koko bitari mu magambo gusa no mu mazina. Yari umuntu wari ukomeye ku bwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu kigenga nyine. Byaravuzwe ko abanyamerika bamusabye ngo abahe ubutaka mu Bugesera bahashyire ikigo cyabo cya gisilikare (base militaire/military base) nawe bamuhe ingurane yo kumushyirira makadamu mu mihanda yose minini yo mu Rwanda. Perezida Kayibanda ngo yarabangiye ababwira ngo “tuzakomeza turye uwo mukungugu w’iwacu ariko twigenge”.
 
Ibi byose tuvuze kuri perezida Kayibanda n’ibindi byinshi tudafite umwanya wo kurondora hano, ni byo bituma Kagame na Museveni bamutinya bagahora bamwikanga kandi atakiriho. Reka bamutinye kandi ni mu gihe yari umugabo ufite ijabo, ijambo n’ijwi ritinyitse. Disikuru ze yazivugaga mu kinyarwanda, mu gifaransa, mu kidage no mu giswayile bitewe n’abo abwira abo ari bo. 
 
Kubera igihagararo muri politiki nyarwanda gitinyitse cya Nyakwigendera Perezida Kayibanda, Perezida Kagame ashaka kumugabaho ibitero no kumukerensa muri ka gasuzuguro ke asanganywe ariko akamutinya n’ubwo atakiriho. Noneho akajya gusaba mucuti we Perezida Museveni wa Uganda kugirango abe ari we uza mu Rwanda kugaba ibitero kuri Perezida Kayibanda no kumukerensa nk’uko aherutse kumuvuga nabi mw’ijambo yavugiye i Kigali kuri Stade Amahoro taliki ya 07/04/2014. Dutumye Perezida Kagame kutubwirira Perezida Museveni wa Uganda ko atagomba kwivanga mu bibazo by’u Rwanda n’abanyarwanda no gukerensa umuperezida w’u Rwanda uwo ari we wese mu madisikuru ye aza kuvugira hariya iKigali.
 
Perezida Museveni wa Uganda biragaragara ko abogamye, tumusabye rero kutivanga mu bibazo byacu abanyarwanda. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame niba hari icyo anenga uwigeze kuba Umukuru w’Igihugu ari we Perezida Gerigori Kayibanda, natinyuke akivuge ubwe aho guca ku ruhande ajya gutuma Museveni ngo aze kumuvugira mu Rwanda ibyo we adashaka cyangwa se adatinyuka kuvuga.
 
Perezida Gerigori Kayibanda yabayeho buri gihe azirikana abaturage yitangiye ubuzima bwe bwose. Ibyo yabigaragaje kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe igihe yasabaga ko ku mva ye hazandikwa devise ye, ikivugo cye mu kilatini no mu Kinyarwanda ngo “ Libertatem filiorum Dei”/ “Tubohore abana b’Imana”. Ng’uwo umurage w’umugabo waranzwe no kureba kure aho atubwira twese ati la lutte continue/lutta continua. Ibi byo kubohora abana b’u Rwanda Perezida Kayibanda yasize avuze hashize imyaka 38, bikaba byanditse ku mva ye, ni byo twese turimo turwana nabyo ubu mu mashyaka atavuga rumwe na Kagame na FPR ye. Ni nayo mpamvu ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI,  riri muri Coalition des Forces du Changement au Rwanda, CFCR-IMVEJURU, ingabo zitari iz’ishyaka runaka, akarere runaka cyangwa ubwoko runaka, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’urupfu rw’agafuni, umunigo n’akandoyi ka Kagame na FPR - Inkotanyi.
 
Haragahora hibukwa Perezida Gerigori Kayibanda wazanye Repubulika idahinyuka mu Rwanda na n’ubu FPR Inkotanyi zikaba zarananiwe kuyikuraho kandi byari mu byo zari zigamije.
 
Bikorewe I Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 08/12/2014
 
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI; 
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushizwe ihuzabikorwa by’ishyaka.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
mwokabura epfo naruguru mwe mwasize mumenye amaraso mubanyarwanda none muravuga ngo murabantu kagame n president muzima sha mukarata izompumyi zabagome kayibanda n habyarimana muravuga c ibyo ahubwo murareba abomwita abahutu nabatutsi mwabakurahe kandi bose bariga bagatsinda mbere x harumutusti watsindaga mwarangiza mukaruka ngo mwaribeza mbabazwa nuko bapfuye bataryojwe ibyo bakoze
Répondre
K
SANO ndabona ukomeza guta igihe hano kuri VERITAS ibitekerezo byawe nyamara bose urabahonda ntibanoge. Twese abanyarwanda tuzi yuko KAYIBANDA yapfuye nabi kandi mu buryo budahwitse. Abagushubije bose ntawigeze abihakana. Ndabona mu mutwe wawe ufite ikibazo cy'UMUZIMU WÚRUPFU RWA HABYALIMANA . Ikibazo cyawe ufite ku rupfu rwa KAYIBANDA koko ugisangiye na bandi benshi nyuma y'ibibazo u RWANDA rwanyuzemo nyuma yaho imiryango y'abapfuye b'i GITARAMA bibutse iyo ntwari nyuma y'imyaka mirongo ine. Ikibazo cyawe kirihe nuko ari mu mahanga yose itariki ya 6 cyangwa iya 7 mata iyo igeze bavuga ibibazo by' u RWANDA bagahamya yuko urupfu rwuwahoze ayobora u RWANDA avuye mu mishykirano y'amahoro ahanuwe na FPR aribyo byateye GENOCIDE. Were kwikorera ABAKIGA ngo nibo bakora propagande 'y'urupfu rwa HABYALIMANA. Ahubwo ndagusaba guhaguruka ukiyama amahanga arimo ONU,USA,ENGLAND, UBURAYI BWOSE ndetse UBUSHINWA,UBURUSIYA N'ibihugu by'AFRIKA bivuga URUPFU RWA HABYALIMANA nk'imbarutso ya GENOCIDE. Icya kabiri uzajye kubwira ABASHAKASHATSI CYANGWA ABANDITSI BO KW'ISI YOSE yuko batagomba kuvuga IBYO URUPFU RWA HABYALIMANA nk'IMBARUTSO YA GENOCIDE. ikibazo cyawe usangiye na bamwe bo mi miryango y'abapfuye b'i GITARAMA nuko bagira IPFUNWE ryo kuvuga URUPFU RWA HABYALIMANA kurusha UUKO BAVUGA URUPFU RWA KAYIBANDA ruvugwa n'abanyarwanda gusa kandi mu gace kamwe k'igihugu. IPFUNWE nuko bavuga mu mateka y'i IBIBAZO BY'U RWANDA urupfu rwa HABYALIMANA NKAHO YABA YARABAYE intwari KANDI KU RUNDI RUHANDE bariya bantu b'I GITARAMA bazi yuko nawe yari UMWICANYI. HABYALIMANA ashobora kuba avugwa kurusha KAYIBANDA mu bibazo byabaye mu RWANDA kandi KAYIBANDA ariwe wamuhaye byose hanyuma akaza no kumwicisha bityo KAYIBANDA akaba ariwe NTWARI Y'U RWANDA naho HABYALIMANA akaba umwicanyi aho niho hari ikibazo cyawe.<br /> Uzahaguruke uko abantu bazi cyangwa bavuga HABYALIMANA mu bibazo by'u RWANDA CYANE AMAHANGA ububakure mu mitwe yabo hanyuma ubumvishe yuko yuko bagomye kuvuga KAYIBANDA NK'INTWARI Y'U RWANDA BAKIBAGIRWA HABYALIMANA.<br /> REKA NKOMEZE NKWIHOREZE uzongere ukore iyo lavage de cerveau yo KUGIRA IPFUNWE ku rupfu rwa HABYALIMANA yo GUTSIBA AMATEKA Y'U RWANDA buri munsi ubumvisha iby ùrupfu KAYIBANDA YAPFUYE yishwe na HABYALIMANA hari benshi bazakumva bakajya bavuga urupfu rwa KAYIBANDA .<br /> Were kugira IPFUNWE RY'URUPFU RWA HABYALIMANA bavuga buri mwaka nk'imbarutso ya GENOCIDE. KAYIBANDA ndamwemera nka PREZIDA WACU WA MBERE WAZANYE REPUBLIKA kandi akaba yarapfuye nabi,HABYALIMANA nawe ndamwemera nka Prezida wamusimbuye nawe wagize icyo akorera abanyarwanda, HABYALIMANA si umutagatifu yari umunyabyaha ,KAYIBANDA NAWE si umutagatifu nawe yari umunyabyaha. Ugiye gucukumbura amateka ya KAYIBANDA cyangwa HABYALIMANA ku buyobozi bwabo WASANGAMO IBYIZA NÍBIBI.<br /> SANO ndagira ngo impaka zirangire abo bategetsi bayoboye U RWANDA BOSE imana ibahe iruhuko ridashira. Twere kujya twigira abacamanza yo kwigira ABERE NO KUBONA AMAKOSA KU BANDI. Ubwo abo BAYOBOZI BOSE BIGENDEYE IMANA YONYINE ARIYO IZABACIRA IMANZA KUKO ARIWE MUCAMANZA W'UKURI.
Répondre
S
Kabisa,ntago ndi umuvugizi wa Kayibanda n'abana be simbazi aliko nkulikira amakuru,Icyakora ndakugaye kuko kwitilira Ikibuga cy'indege Umuntu waramugaraguye kuliya mwarabanye akakugira Umutoni,ibyo n'Ugushinyagura n'ubugome butangaje,Uzakulikire uko urwo Kayibanda yapfuye hanyuma ubone kugira icyo uvuga babanje kumwicira Umugore bazi neza ko atazamara Kabili Umugore ataliho babonye atinze bajya kumurangiza nawe n'uko sagatwa atakiliho niwe uzi iby'urupfu rwe,Kuvuga ngo habaye Urubanza rw'abishe Kayibanda ese murabo habyalimana yali abalimo aho niho tutumvikana kubera ko mushaka kugira Habyalimana Umutagatifu,kandi aliwe ubwe ugomba kubazwa Urupfu rwe,n'abandi bafunzwe bose yarangiza akiha kubeshya ngo ntiyali azi uko bapfuye,naho Kayibanda Pio nkubwire yaratowe kuko yiyamamaje nk'abandi bose kubera uko bazi se akamaro yabagiliye baramutora bivuye inyuma Sinzi Imyaka ufite aliko nakubwira ko yarushije amajwi Uwali Ministre biyamamalije hamwe,Ntaho rero habyalimana yamushizeho ahubwo yatowe n'abaturage,Ikindi nakubwira niba Habyalimana umubona nk'Intwali amateka y'ibyiza yakoze azamugira Intwali aliko urupfu rwa Kayibanda n'abo bali kumwe yagiye abyikoreye kuko niwe watanze Amategeko yo Kubica Biseruka aracyaliho niba ali Umugabo yabisobanura,niba tuvuze ibyabaye ntimukumve ko dushyigikiye ibyo FPR yakoze,sinjye uzabivuga kuko ntago nabona Umwanya ni byinshi,aliko nzavuga ibyo nzi abandi bavuge ibyabo Ntago ali jye wakoze Filme ya BBC ,gusa nakubwira ko Amaraso adahera,Waruzi ko nyuma y'Imyaka mirongo Ine abana bakomoka kuli baliya bishwe bakoranye na Kayibanda Bakora Umuhango wo Kubibuka Ntiwiyumviye se Ibyavugiwe ku maradiyo Amaraso ntahera niba nta muntu wishe cyangwa wagambaniye Uzabyilinde kuko bigaruka Umuntu,Abanyarwanda mujye muvuga Amateka uko ali Mutarengeye Umuntu ntimujya mwemera ko Habyalimana yagize Uruhare mu Rupfu rwa Kayibanda,ntimunemera ko Ali mubashinze Umutwe w'Interahamwe,Ubu se FPR niryozwa Ibyo yakoze ikanabyigamba muzavuga ngo siyo yabikoze,Ubu se Abana ba Kayumba cyangwa Karegeya Umunsi bahanganye n'ubahekura muzavuga ngo sibyo ababikoze hali Imanza zabaye nibo bazabibazwa,Ujye wibuka ko Lizinde yavuze mu Rukiko ko yifuza Ko Habyalimana yahaba kugirango Urubanza Rugende neza,Nimutemera kwakira amateka uko ali ntaho Tugana tuzahora mu ntambara cyangwa dupfe urwo dupfuye,tugumane Kagame wacu kuko nta kamaro nta mpinduka igaragara Ibaye,
Répondre
K
SANO we urisobanura ugakomeza kugwa MU MUTEGO wawe INYENZI ubona yuko hari IBANGA mufitanye pe...icyo nakubwira nuko njye ntashyigikiye ubwicanyi Ari urupfu KAYIBANDA yapfuye sindushyigikiye ari urupfu HABYALIMANA yapfuye sindushyigikiye. Ingufu z'ibitekerezo byawe urabipfundikira mu rwango rw'UMWIJIMA wo kwikorera UMUZIMU WA HABYALIMANA<br /> Urupfu ni urupfu nongere mbigusubiriremo Urupfu KABIYANDA yapfuye cyangwa HABYALIMANA<br /> ariko kwitwaza urupfu rwa KAYIBANDA ngo uravugira ABANYENDUGA cyangwa urupfu rwa HABYALIMANA ngo uravugira ABAKIGA ibyo ubupfayongo ni ubujiji<br /> Wabishaka utabishaka KAYIBANDA azageraho amateka generation imwe y'abanyarwanda izamugire intwari, wabishaka utabishaka HABYALIMANA urupfu rwe nawe rwabaye une affaire NATIONAL na INTERNATIONAL ntabwo yapfuye ari mu bitaro cyangwa arwaye. Ari abanyamahanga n'abanyarwanda bose bazi yuko yari avuye mu mishyikirano y'AMAHORO YO GUHUZA ABANYARWANDA nawe hari generation y'abanyrwanda izamugira intwari.<br /> Kuri iyi si ntawe ushimisha bose. Nukomeza kurangwa n'amarangamutima yo kuvuga ibibazo byo mu RWANDA uzagwa mu mutego wo kuba UMUHEZANGUNI.Iyumvemo umunyarwanda mbere yo kwigira umuvugizi w'ABANYENDUGA. Ibyabaye kuri KAYIBANDA SIMBISHYIGIKIYE ariko wirengagiza yuko habaye urubanza rw'abishe KAYIBANDA. wirengagiza yuko HABYALIMANA yari yaragize umuhungu cyangwa umwana wa KAYIBANDA ariwe KAYIBANDA PIYO Depite mu nteko ishinga amategeko Niba koko HABYALIMANA yarishe KAYIBANDA nibura uzamushire yuko yicujije ibyo yakoze akamwitirira IKIBUGA CY'INGEDE GREGOIRE KAYIBANDA kugira ngo abanyarwanda bazahore bamwibuka.Ni bake mu bagetsi b'AFRIKA bashobora gufata icyemezo nk'icyo..None INKOTANYI uri gushaka kwikamaza ntizaje byose zikabitsiba ndabona weho uri muri babandi bavugaga ngo HABYALIMANA NAVAHO IMPUNDU ZIZAVUGA basanze baribeshye babonye ibyo INKOTANYI ZABAKOREYEbati ahubwo uwaduha........<br /> Niba ugira ngo ibyo nkubwira ngo ndabeshya reba Uko amahanga AVUGA urupfu rwa KAYIBANDA, cyangwa urupfu rwa HABYALIMANA bose babaye abayobozi bacu ariko hari uvugwa n'abanyarwanda gusa kandi igice kimwe hari n'undi winjiye muri politiki INTERNATIONAL mu buryo bwo gusesengura <br /> IPFUNDO RY'IKIBAZO CYA AFRIKA YO MU BIHUGU BITURIYE IBIYAGA BIGARI.<br /> SANO wregukomeza kuyonbya no kukijisha abanyarwanda mu byo uvuga ujyeushyiramo akantu bita CRITIQUE HISTORIQUE wirinde AMARANGAMUTIMA YAWE yo kwigira umuvugizi wa KAYIBANDA n'abana be ntacyo bavuga kuko bazi neza IBYO WEHO UTAZI..
Répondre
E
Kagame na FPR YE BYASHINZWE NA HABYARIMANA JUVENALI AKURAHO KAYIBANDA AKAMWICISHA INZARA KUGEZA AHO AVURIYEMO UMWUKA!! PKwanga abanegihugu, kwikunda, kutareba kure no kwigizayo abahutu batavugaga rumwe na Habuarimana juvenali nibyo byaranze ingoma ya Habyarimana juvenali, kwirengagiza akaga abanyarwanda ari abacakara mu gihugu cyabo byatumye habyarimana atanga uRwanda akaruha FPR na Kagame!! KAGAME NA FPR BATINYA DEMUKRASI KUBURYO BAHINDA IMISHITSI IYO BUMVISE UMUGABO WITWA KAYIBANDA NA MDR PARMEHITU ICYO IVUGA!! KAYIBANDA GREGOIRE NI INTWARI YUMWIHARIKO IBIGWI BYE NTAHO BIHIRIYE NABO FPR NA KAGAME BIRIRWA BITA INTWARI!! U RWANDA UBU RUKENEYE UNDI MUNTU UDATINYA KARINGA YA KAGAME NA FPR YE UMEZE NKI TWARI ITAZIBAGIRANA KAYIBANDA GREGOIRE!!
Répondre
S
Kamparamaka njye nsinshyigikiye Fpr ba busa gusa icyo nanga n'uko musimbk amateka kandi kuyasimbuka ntibizazana amahoro iwacu,mw'ibanda k'uhanurwa ry'indege yali ilimo Habyalimana aliko ntimuha agaciro ibyo we yakoze we se yali Umwere,ese musesengura neza ibyo yakoreye kayibanda wamwizeye igihe cyose,Ese ko muvuga Ubwicanyi FPR ikora cyangwa yakoze kuki Mutavuga ibyo Interahamwe n'Abahutu B'intagondwa bakoze,erega ntitugomba guca ibintu ku ruhande kuko abantu barapfuye,njye mba mu rwanda na mbere nali mpali nabonye Ibyo Abahutu b'Intagondwa bakoze tugize amahirwe FPR iraza ije kudukiza Ibyo yakoze narabibonye Kwica abantu muli za Continaire nahandi ntavuze,njye nsinzashyigikira umwicanyi aho ava hose niyo mpamvu Habyalimana ntamwemera kuko yakuyeho ubutegetsi ku Kinyoma yihutira kwica abo akuyeho arangiza ashinze Umutwe w'Interahamwe kandi ntacyo yakoze ngo asenye Uwo mutwe yali azi neza ibyo ukora ,ntago rero kuvuga Ubwicanyi bwa Habyalimana bivuga ko nshyigikiye FPR,unyumve neza.
Répondre
K
SANO nasomye ibitekerezo byawe ni ukuntu uri kwibasira abandi ba kajeneza n'abandi nasomye ibitekerezo byawe nkabona uvuga politiki nk'UMWANA UGIFITE URUKONDA KU MINWA. Byose urabivuga ugusha ku INYENZI ZIYISE INKOTANYI Uracyafata abanyrwanda nk'abana nkuko FPR yitatiye abanywanda ku gakanu ihishira UBWICANYI,UMUVUMO YAZANYE MU RWANDA guhera 1990. Sinshatse kuvuga yuko mbere ya 1990 ari ku bwa KAYIBANDA cyangwa ku ngoma ya HABYALIMANA byari bimeze neza. Niba utajisjisha wigira injiji kandi ujijukiye mu kwimakaza FPR uribeshya cyane. Ntawe utazi yuko FPR ihagarikiwe n'ingwe USA na ENGLAND ibyo bihugu bikomeza kuyikikira ikibaba kandi nabo bazi neza yuko FPR ariyo yazanye mu RWANDA IMIVU Y'AMARASO kuko n'abatutsi ubwabo babyivugira bazi neza ko FPR ariyo MUVUMO N'INDIRI Y'IBIBI BYABAYE MU GIHUGU CYACU.. Wabyemera utabyemera Attentat y'uwahoze ari umukuru w'igihugu n'amanyanga arimo urabibona.ESE nyuma y'ibyo bibazo byose byabaye UBUTABERA BUTABOGAMYE bushaka kumenya ukuri buburanisha impande zose zagize uruhare mu byabaye mu RWANDA kandi bagamije kunga ABANYARWANDA bwababwarabayeho? Cyangwa habayeho ubutabera Bushimisha AGATSIKO K'AMABANDI N'ABICANYI?<br /> Ikintu mbona udashaka kuvuga nuko FPR abanyarwanda tuzahora tuyibonama un&quot; REGIME DE CIVILISATION DE LA MORT ET DE LA PEUR DES RWANDAIS&quot;niwo MURAGE FPR izasigira abanyarwanda. Niba ibyo nkubwira utabyemera uzasesengure ibintu bitatu nkubwiye kandi ujye ubitinya: IMANA(DIEU), AMATEKA(HISTOIRE), RUBANDA( PEUPLE). Mu bintu bibangamiye FPR harimo iyo nyabutatu kuko izi neza yuko yicariye IKIRUNGA.
Répondre
S
Sha ntiwashinja Kagame Ubwicanyi ngo uvuge ko Habyalimana ali Umwere,ahubwo yali afite Amayere ku mugani we yo kubishyira ku bandi we akiyita Umutagatifu,kandi ikindi nakubwira n'ubwo yapfuye mbere rwose Interahamwe niwe wazishyizeho aho ntiwabihakana kandi ibyo zakoze ntawe utabizi.
Répondre
S
Sha ntiwashinja Kagame Ubwicanyi ngo uvuge ko Habyalimana ali Umwere,ahubwo yali afite Amayere ku mugani we yo kubishyira ku bandi we akiyita Umutagatifu,kandi ikindi nakubwira n'ubwo yapfuye mbere rwose Interahamwe niwe wazishyizeho aho ntiwabihakana kandi ibyo zakoze ntawe utabizi.
Répondre
G
Mundeke sha byaranyobeye, ubu sinzi nanjye ibyo ndimo. Nabuze abayoboke sinzi icyo nakora kandi politique niyo maramuko yanjye. None se gusubira muri FPR ko mbona byaranze muragira ngo ngire nte?
Répondre
I
ariko mwagiye mureka kubeshya? Kayibanda yari akunzewe nande ko nziko bajyaga bamwita rutwe? Ubu se iyo iza gukemura ikibazo kimpunzi Abatutsi bagataha Iknotanyi zari butere zityrutse he? Ni hatari? <br /> <br /> Icyakora koko yari umukene iwabo bari bakennye cyane aho bari batuye mucyahoze ari komini Tambwe . Erega avuka hamwe na Kagame
Répondre
K
Burya uzi ko hari ibintu bimwe tutari tuzi kuri mzee Kayibanda? Nta escorte z'imodoka, nta republican guard, nta nyerezwa ry'imitungo, igendere ntwali.
Répondre
J
ariko koko abanyarwanda bazareka ubufana ryari ? ubuse koko ibi nibyo muvuga bizakemura ibibazo by'abanyarwanda ? niba ari aba bazabikemura murapfuye ntimuraye . kayibanda ngo ni intwari ? dore ubugwari bwe : yishe abatutsi kubera urwango yarabafite kandi yishe benshi b'abaturage muzarebe discours yavuze ubwo yavugaga ko nubwo inyenzi zafata kigali nta mututsi numwe waba uyisigayemo ni kimenyetso cy'ubwicanyi bwe yakoraga buzwi n'abantu bose yewe naba bavuga barabuzi , ikindi ko abatutsi bahungaga ubutegetsi niba atarabicaga niki yakoze byibura ngo abacyure , mu mashuri muzambwire ni abatutsi bangahe bigaga aba bose ko babizi , uyu gasana muramwibuka ajya muri rwanda day ashaka ko kagame amusubiza kumugati binaniranye none dore ibyo ari kuvuga muzabeshye abandi .
M
umunyapolitiki uhugira mu kugarura ibya kera ndabasaba abamukurikira ko batekereza kure bakabona ko bayobye. uretse n'amateka ya Kayibanda, aya Habyarimana, aya Genocide y'abatutsi, aya Genocide y'abahutu, ahubwo n'ay'intambara y'abacengezi ni yo ya vuba akwiriye kwibagirana abanya politiki bagashyira ingufu muri diplomasi, baba ntacyo gukora muri diplomasi bafite bagaceceka. Kwibuka se Kayibanda cyangwa Habyarimana umwibukira ku gasi cyangwa ishyanga byongera iki ku rugamba abantu bariho rwo kwibohora? rubbish!
Répondre
S
Kajeneza Iyo ushigikira amafuti ya Habyalimana ko yakuyeho Kayibanda akaza no Kumwicira iwe Ukiha kuvuga ngo n'umudeli uba ushaka kuvuga uki Sinzashyigikira na limwe Habyalimana yali Umwicanyi Kabombo n'ibyamubayeho n'inkulikizi by'ibyo yakoze Abanyarwanda bagomba kwemera amakosa bagize aho gushyigikira Umwicanyi uwaliwe wese,Kandi Ibibazo u Rwanda Rufite Ubu Habyalimana yabigizemo uruhare runini cyane aho kumurengera Nagira ngo kandi mbwire abikorera Gasana ko kuba yarakoranye na FPR nta Gisebo kilimo ahubwo yali kukigira iyo aba akili kumwe nabo abenshi bakoranye nayo mujye muvuga abakorana nayo ubu ikomeza gukoresha amakosa aho kwikorera abarebye kure bakabivamo .
Répondre
N
Iyo HABYARA aza kuba umwicanyi uwo mwanda ngo ni GASANA NAWE ubwawe ntimubagihumeka.iyo ukubise umuntu urushyi rumwe aritakuma ngo arwane wamukura iryinyo agahaguruka yiruka. rubanda rwagiseseka aho bava bakagera muturere twose twi gihugu ntakibazo bigeze bagirana , turashyingirana tugabarana ni bindi byinshi. abo bacyanshuro nyenzi mputu aho yaba ikomoka hose nizo zigiye kuduteshya umutwe. ariko uko byamerakose igihe kizagera. nawe utuboneye noheri uduha wakivumewe. hanyuma se niba Habyara yari umwicyanyi kabombo uwo muvandimwe wanyu Kagame mumwita iki?Mwitonde&quot; NSHIMWE NSHIMWE YÚMUGORE YA MUKOBOYE &quot;Ibyo Kagame azabahemba muzabibona.
N
Wa nyenzi wese niki cyakubuza gushyima iyo nyangabirama mwerure muvuge uwo mukorera aho kugira Kayibanda agakingirizo ka mafuti yanyu.
S
Bavandimwe. Aho tugeze twari dukwiye kureka amarangamitima maze tugakora analyse neza bityo tugashaka umuti w' ibibazo byacu.<br /> Mubyo Gasana yanditse arasa nkubaza ati : Kayibanda arihe? Kubwange numva Kayibanda atazaboneka, nta muntu n'umwe ABAHUTU ubu bashobora guhriraraho kubera ko Habyarimana, Rutemayeze, révolution y'abahutu yayikibye na zéro igihe yica bestialement abayikoze. Maze akumvisha Abanyenduga ko ari abahutu de 2eme classe. Agakora ibyo Kagame akora ibyo Gasana yasobanuy nezaagira ati: <br /> Leta ya Perezida Kayibanda ni yo leta yonyine mu Rwanda itarigeze igira indi leta yo mu bwihisho iyikoreramo. Muri leta ya Kayibanda iyo wabaga uri Minisitiri wa minisiteri runaka, wabaga uri minisitiri w’iyo minisiteri ntawundi ugukoreramo, nta wundi ukuvugiramo.<br /> Abafana ba Kinani akenshi bashaka kwigarurira Kinani wenda akaza yitwa Rwarakabije cyangwa Mudacumura. Kandi ibyo ntibishoboka kuko Rwarakabije adafiite ububasha nkubwo Habyarimana yari afite kubwa Kayibanda ahubwo ari IKIJUJU gikora ibyo Kagame ashaka. Naho Mudacumura na FDLR, ntibashobora gusimbura Kagame kuko abanyamerika batabashyigikiye.<br /> Ni iki kizatubohoza rero ? Nanjye nsinkizi ariko abanyarwanda bashaka kwibohoza bagomba kugendana ni igihe bakemera nibura ko ABAKIGA, ABANYENDUGA, ABATUTSI ari réalités hanyuma bakaganira maze bagakora compromis. Ibyo kujijisha uvuga unité y'abahutu contre ABATUTSI ntibizarangiza ibibazo byacu ahubwo bizagarura Habyara wa Kabili maze bidute mu rwobo ruruta urwo yadusizemo. Hari umuntu wiyita Lyarahoze wigeze kwandika atuka Bizindoli kubera ko yakoresheje imihango yo kwibuka ISE wahitanywe na Habyarimana, avuga ko Bizindoli azana amacakubiri hagati y'abanyenduga n'abakiga, bityo agasenya unité y'abahutu. Kubwange nubwo ndi umuhutu umuntu nka Lyarahoze nsishaka kujya mu Ishyaka rimwe nawe
K
GASANA, MU KANWA KAWE NTABWO HASUKUYE NA GATO, KUGIRANGO UBE WAVUGA PERESIDA KAYIBANDA.
Répondre
S
iyo mbimenya burya yari nziza.<br /> ubutaha erega na ba rwarakabije na bya bisahiranda bindi bizibuka Kayibanda, bimushimagiza1<br /> Genda Bikindi simon uri umuhanuzi, ntacyo utavuze , abantu bakabikeresa. Dore ba bahutu wangaga b'ibisahira nda ngaba bari kwibuka Nyakubahwa kayibanda!!! Imana imuhe iruhuko ridashira, ideology ye yo guca akarengane ku bahutu iragahoraho. ibisahiranda byose get away, anastase niba wicuza ubugambanyi , wareba ukundi ubivuga.<br /> Uriya ubaza ikigo anastase yayoboraga cyari gutuma agambanira igihugu, ni imbwa cyane, ubu se kagame abo yita abanzi b'igihugu, ngo abacuze imigambi yo kumwica etc..., usibye ko bo baba barengana ni abasirikare ra, kugambanira igihugu si ukuba umusirikare gusa, ababikoze mwese tuzabibaryoza vuba aha!!
K
Icyishe u RWANDA kugeza ubu ni ukureba hafi kw'ibibazo biba hagati yacu abanyarwanda. INYENZI zigitera ku gihe cya KAYIBANDA abanyarwanda bose bashyiraga hamwe bakumva yuko u RWANDA rwugarijwe. Tariki ya 5 nyakanga guhera 1973 coup d'Etat yarabaye ntawe ugomba kubihakana kuko wari umudeli muri Afrika ku basirikare hafi ya bose icyo RWANDA rwiswe urw ÁBAKIGA.<br /> Guhera tariki ya 1 ukuboza 1990 INYENZI ZIYISE INKOTANYI zagabye igitero ku RWANDA intambara ntibatangira kuyumva kimwe itangira kwitwa i'ABAKIGA bari kurwana n'INYENZI INKOTANYI ku buryo bamwe mu BANYENDUGA bumvaga iyo ntambara itabareba ahubwo bamwe bagafasha INKOTANYI kubera yuko HABYALIMANA yakuyeho nabi KAYIBANDA. Iyo turufu INYENZI zarayikoresheje cyane bigezanaho HABYALIMANA yivugira ati UMWANZI afite amayeri menshi ntibamwumva. Icyo nababwira nuko iyo TURUFU YA FPR ikomeje kumunga abana b'u RWANDA bakiyumvamo ABAKIGA CYANGWA ABANYENDUGA bikaba byarabaye NK'IGISEBE CY'UMUFUNZO BASHYIRAHO IGIPFUKO YUKO CYAKIZE NYAMARA IGISEBE CYARAGEZE KU IGUFA. Kubaka u RWANDA RWACU NUKO TUGOMBA kurenga amarangamutima yo kuba ABANYENDUGA cyangwa ABAKIGA<br /> Yaba Nyakubahwa GREGOIRE KAYIBANDA cyangwa Nyakubahwa HABYALIMANA Juvenal ndetse na Nyakubahwa KAGAME PAUL bose banditwe mu mateka y'u RWANDA hari ibyiza cyangwa ibibi na none bibaranga. Kwimina imitwe ngo urashyira imbere KAYIBANDA werekana yuko ushyigikiye ABANYENDUGA cyangwa HABYALIMANA werekana yuko ushigikiye ABAKIGA , ikimena umutwe ngo KAGAME ko ushyigikiye ABATUTSI GUSA NTACYO BIZAKUGEZAHO.<br /> <br /> NIYO WAKWIMANIKA UKISHYIRA MU KAGOZI AMATEKA YA KAYIBANDA GREGOIRE,HABYALIMANA JUVENAL NA KAGAME PAUL ntabwo uzayakuraho. Kwibuka si bibi kandi si icyaha iyo wibutse umwe muri abo nuko hari ibyiza bose tubaziho . Iyo wibutse umwe ushaka gihinuyza uwundi ndakurahiye ntuzabigeraho..........<br /> Icyo nkundira ABARUNDI nuko muri za ambassade zabo ABAPREZIDA BOSE HARIMO AMAFOTO NK'IKINTU YABO NK'IKINTU KIRANGA AMATEKA YABO....
Répondre
J
Ndagirango nsubize uriya wiha gushinja Dr.Gasana ngo yagambaniye igihugu.Ubusanzwe ubusugire bw'igihugu burindwa n'abasirikari.Harya Gasana yayoboraga ikihe kigo cya Gisirikari afite irihe peti?Emera ko abasirikari bansniwe akazi kabo.<br /> Niba mubasirikari ibihumbi birenga bitanu u Rwanda rwari rufite Gasana yarashoboye kuganza ingugu nibitekerezo byabo ntibuzuze inshingano zabo bityo ibyifuzo bye akaba aribyo bikorwa nimwenere rero ko nubu ariwe waducyura.Uwagambaniye u Rwanda nuwishe Kayibanda ingabo zari izigihuhu akazigira iza karere.Muve kuri Gasana
Répondre
K
Jean ; niba utabyirengagije : ingabo zuzuza politike y'igihugu .Iyo mutaba abanyenda ndende ngo mushyigikire politiki ya Kagome : amahanga yari kumuvaho kuko ingabo ze zari iz'abagande. Mwungutse iki ? &quot; Mieux vaut tard que jamais &quot; Umugabo nyamugabo aguma mu kuri ntacabiranya .
N
Nawe sinatinya kukwita ikgoryi kidashyima nkawe, ese ubundi ko ingabo ziri mu Rwanda zitari izakarere Kagame akaba mwe muzishyikiye mwatashye. Dr Rudasingwa yabaye ayo kurira kuri noheri none mugiye kuzana induru. Ikosa Habyarimana yakoze ni uko yabaye padiri uhugira gutanga amasaramentu nta kure urumapfu mu ngano. Si ntekerza ko Gasana hari icyo yaba yaramariye iwabo urestse icyo ari kubabimo ubu. Ntabwo ukunda Kayinda na busa kuko nubu uki mugambanira kandi yaisinziriye. nziko Kagame amwanga uru nuka kandi agitinya ibiterezo bye kabone nubwo yasinziriye. niyo mpamvu ahora ashyaka abacancuro nka Gasana kugirango hatagira ugera ikerenge mucye . uzasubize sobuja ko ikivi abarwashyaka batangiye ntaho kizajya byange bitindi amaherezo ni munzu, abasirikare batsinzwe no kutamenya inyenzi uko zakoraga bahugira kureba indeshyo kandi arizo zari zibereye mubuyozi. icya tumye Kagame akwirukana nubu uka icyihoma ngo bucye kabiri, ni uko yari aziko ntacyo yagukorera kiruta icya musenyeri Habyara. bitinde bitebuke ubugambanyi bwawe ,ugerageza guhishya ukoreshyeje uturere buzajya ahagaragara. uretse abantu bake cyane nabo ntazuko bateye bakuri inyuma, nu umwana wabyaye ni aba umugabo agakurikira amateka ntazabura kukugaya, icyampa ntihazagire ugukurikiza, nibura bakagira ubwo butwarinku ubwa Kayibanda.
I
Bavandimwe dusangiye agahiri n'agahinda ku bwo kubura igihugu cyacu twisanzuramo kubera ingoma y'agahotoro yadukanywe na Kagame n'abambari be bashyigikiwe na ba mpatseibihugu, ndambiwe cyane n'ubucabiranya bw'abantu babaye ba NYAMUJYIYOBIJYA barangajwe imbere n'impyisi Gasana Anastase.<br /> Sinshaka kubitindaho mu magambo menshi kuko benshi muri twe twarabibonye, kuko Gasana uyu uri kurata IBIGWI BYA GERIGORA KAYIBANDA,nta n'umwe uramwibagirwa ejobundi rwose agambanira igihugu ngo cyegukanwe na FPR yayobotse ku mugaragaro ikimara gufata ubutegetsi mu mivu y'amaraso ndetse akayikorera,akayivugira aho bishoboka hose,akayihagararira mu mahanga, none abonye ko imurambiwe imushyize ku ruhande ati Kayibanda yari umubyeyi. Gasana se arirengagiza ko igihe yagambaniraga igihugu yabaga ari kugambanira ibitekerezo bya Kayibanda na bagennzi be bafashe iya mbere mu kurwanira ubwisanzure bwa rubanda mu gihugu cyabo? Gasana,ntabwo ari ugusebanya, ibuka cya gihe ugenda inyuma ya Agata ukomeye muri MINEPRISEC, mwarahiye ko abagenzuzi b'amashuri mu makomini batari mu ishyaka ry'abagambanyi bazasererwa kandi ntibyatinze mu kwa 11/92 mwirukanye mirongo itanu na batandatu (nubisahaka nzaguhe n'amazina ya bamwe mujri bo). Gasana ibuka ubwo fpr yari yamaze abahutu ibatsinda mu mashyamba ya Kongo urahira ko nta mpunzi n'imwe itarataha uretse abasize bakoze ibara, none abacitse kuri iryo cumu wari ufatiye shobuja Kagame ni bo uri gushuka ngo bibuke nyakwigendera Kayibanda. Wari ukwiye kugira isoni n'ubwoba cyane kurusha Kagame na Museveni bwo guhingutsa izina rye mu kanwa kawe kuko ubutwari yagize ni bwo wagambaniye,ariko ngirango wabonye ko wibeshye kandi bizagukurikirana ubuzima bwawe bwose kuko nta n'umwe wakwizera keretse umwana utaramenye amateka yawe. Ibyo ni bike mvuze, ariko sha Gasaa, icyaduha Imana tukarusubiramo nazakubaza ibibazo nka bibiri cyangwa bitatu,wabitsinda n'ubwo butegetsi uharanira ukijyanira.<br /> Reka ndangize ngusaba kureka gukomeza gucabiranya ubeshya Abanyarwanda ngo uharanira Republika kandi ari wowe wayishyize mu kagozi, kandi sinumva demokrasi yindi uharanira iyo ari yo kuko iyo waharaniye ni yo Urwanda ruri kugenderaho. Ntawakurenganya ariko,waguye ahashashwe n'intwari ntiwamenya akuya ziyushye kugirango bibe uko wabisanze,uretse ko imyaka ufite wagombye kuba ari wowe usobanurira abakiri bato inkomoko y'ibibazo dufite uhereye ku ruhare wabigizemo.
Répondre
K
Izi ngirwa banyapolitique ubwenge bwarazihishe. Ubuse uyu munyabwenge iyi nkuru niyo migabo n'imigambi y'ishiramwe cga ikimina ngo partie politique ye? Aho kutubwira ibyo arimo gukora ngo ahirike ubutegetsi yahunze none arimo guhembera amacakubiri y'abanyarwanda. Kayibanda mwananiwe kumwibukira mu Rwanda se none mumwibutse ari uko ibyo yaharaniye mwabigurishije? Muramwibukira mubuhungiro se ngo bibafashe gutaha? What is the purpose of this? Nka Prof, tubwire l'objectif y'inyandiko yawe rwose, ntukajye wandika nkutararangije ikiburamwaka.
Répondre
K
Kayibanda kayibanda kayibanda wee uwo niwe Imana<br /> yatumye, nuko Imana iramubwira iti genda ufungure parti<br /> unkurire abana banjye mu buja. Mbega song
Répondre
A
Kayibanda kumwibuka bizabamarira iki? ese Iyo republika yabamariye iki? Ariko ni kuki mumaranira u Rwanda, inama nabaha mujye mushima Imana ituma muriho mukabasha gufata ikaramu, mukabasha gupagasa, naho ubundi u Rwanda uko mwarusanze niko muzarusiga, ntamuntu utura nk,umusozi, kandi intare ishaje irutwa nisazi nzima, kwandika izi nyandiko muba mushaka kuvuga ko kayibanda yakoze neza , buri wese asiga umugani , kandi iyo umuntu apfuye nibwo bamutaka, ariko izi nyandiko ko mutazanditse ku bwa habyarimana ko numva ariwe wamwishe, ese ko nta myigaragambyo mwakoze, ese ko mutarakora imyigaragambyo kuwishe habyarimana? Maze ntimugashyushye abantu imitwe. ubwo rero muragirango abahutu batangire kumva ko bakandamijwenabatutsi dore ko we yari umuhutu, the new generation ntibugenderaho, Igihugu kizaturwa n,amoko yose
N
Ngitangira gusoma Ino nkuru nibajije ikiri inyuma yayo ariko ngeze kumusozo na hasanze le chef supreme de force militaire Imvejuru. Akaba na specialiste mu matiku nu uturere. Nibyo koko kuvuga ibigwi bya Nyakwigendera GREGOIRE KAYIBANDA, Arikose wowe ubivuga ni iki abandi bazakuvuga igihe uza waratabarutse? nonese wumva ushobora gusimbura Kayibanda,kugirango usubize ibyo DR Rudasingwa abaza? utekerazako ari impuhwe cg se urukundo Rudasingwa afitiye Abahutu bimutera cg se KAYIBANDA bimutera kubaza icyo kibazo? nigute wemeranya na Rudasingwa uvugako muri85% az baturage bab'Abanyarwanda nta mu leader wiyumvamo ushobora gusimbura Kayibanda? iyo numvise uko uvuga birarenze kuko Kayibanda bigagarako atari Umuntu usanwze ashobora kuba yari Marayika.nabyo ntacyo bitwaye kuko isaha nimwe tugahurira imbere yu umucamanza utabera ku munsi wa amateka.
S
None se Rudasingwa yakuye Abanyarwanda ku ngoyi baliho akaba kayibanda ko ndeba nta wundi tubona none se tuvuge ko Habyalimana yasimbuye uwo Kayibanda cyangwa Kagame
Répondre
H
Please where can we find those communications (letters and publications) between revolutionaries (such as Kayibanda and others ...) and the King (Monarchy) of Rwanda in those years of 1950’s? We would like to learn about our country, particularly in 1959 (As this seems to be one of the interesting periods still presenting consequences to Rwanda today.) <br /> This document seemed interesting but it is short of REFERENCES. Accurate referencing would have added more value to the document. The authors of this letter, would you please advise?<br /> Thanks,<br /> Heather Mukamana
Répondre
I
About references: Heather uzashake ibitabo by'amateka bya Alexis Kagame. Actually all his research has been well compiled, updated and developed by another man called Kubimana Mureme. You will learn the whole truth about Rwanda's 1950's and Kayibanda's regime. You need to understand French though, cause I don't think he's got any publication in English