Rwanda : Kagame arishimira ibyo yagezeho mu mwaka w’2014, akaba ategereje umusaruro w’abashinwa bazamurimburira impunzi !
Mu myaka irenga 20 Kagame amaze k’ubutegetsi, nibwo bwa mbere agaragaje akanyamuneza ko kurangiza umwaka w’2014 bitewe ni uko uyu mwaka urangiye agaritse ingogo zitabarika z’abanyarwanda yanyujije iya Nyabarongo n’Akagera bagataha mu kiyaga cya Rweru ! Ako kanyamuneza Paul Kagame yakagaragaje muri Noheli yateguriwe urubyiruko rwatoranyirijwe uwo munsi. Paul Kagame yavuze yishimye cyane ko umwaka w’2014 urangiye ibinyoma byagiye bivugwa ku Rwanda (ukuri kwavuzwe kuri we) bigiye kukarubanda, ibyo byishimo ariko bya Kagame bihishe umugambi mubisha wo kurimbura impunzi z’abacikacumu ziri mu burasirazuba bwa Congo yifashishije abacancuro b’abashinwa !
Uretse abo banyujijwe iy’ubusamo, Paul Kagame yataye mu kagozi abanyarwanda benshi binyuze mu nzira yo kubanyereza, nyuma bikaza kugaragara ko bafitwe n’igipolisi cya Kagame nyamara cyaragiye gikora ikinamico ryo gushakisha abo cyanyereje ! Ibyo byabaye kuri Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien. Kagame yafunze abasilikare bakuru kugira ngo atere ubwoba abandi basigaye bityo ntihashobore kuba hagira umusilikare utera urutoki hejuru ngo abaze akarengane kari gukorerwa abaturage, ibitambo mu basilikare byagaragaye ni col.Tom Byabagamba na Gen. Rusagara !
Mushikiwabo aherutse kuvuga ko ngo ku italiki ya 2/01/2015 ingabo za ONU muri Congo ngo zigomba kurasa impunzi z’abanyarwanda zihari ngo zaba zitabikoze u Rwanda rukaba rwiteguye gufatanya n’inshuti zarwo (abacancuro b’abashinwa) ngo rukikemurira icyo kibazo ! Birazwi neza ko Kagame yacengeje abasilikare be mu burasirazuba bwa Congo ngo bajye kurimbura impunzi z’abanyarwanda ; gupinga ONU ngo nirase impunzi kandi ishinzwe kuzirinda ni uburyo bwo gushaka impamvu yo gushoza intambara muri Congo !
Paul Kagame arikumwe n’umufasha we Nyiramongi Jeannette Kagame bifurije Noheli nzizi urubyiruko rw’imfura rwatoranyijwe mubagize agatsiko maze baruhuriza mu Rugwiro aho yarubwiye ikimuri ku mutima ! Paul Kagame nibwo bwa mbere yagaragaje inseko irimo akanyamuneza yatewe n’ibikorwa bikomeye byo guhitana abanyarwanda yahinduye abanzi ! Uyu mwaka w’2014 Paul Kagame yakoze mu nkaba, amena amaraso atagira ingano y’abanyarwanda kandi akaba abona nta nkurikizi byamugizeho !
Bucya ari ku italiki ya 01/01/2014 nibwo Paul Kagame yashoboye guhotora Colonnel Patric Karegeya ; icyo gihe Kagame yarigambye biratinda, kugeza ubwo yavuze ko atari aba bangaladeshi bagomba kubicira abanzi ! Agahinda kashenguye abanyarwanda benshi kubera urwo rupfu rwa Karegeya ni benshi ariko kuri Paul Kagame byari ibyishimo ! Kuriwe iyo abanyarwanda babaye, we aba afite akanyamuneza !
Guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2014 nibwo Paul Kagame yatangiye gushimuta abanyarwanda mu bice binyuranye by’igihugu ndetse no hanze y’igihugu, ni muri icyo gihe abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari mu gihugu cya Uganda bashimuswe, bajyanwa i Kigali mu kigo cya Kami, bakorerwa iyicarubozo, barangije babakubita agafunzi babashyira mu mifuka babajugunya mu Kagera kabagejeje mu kiyaga cya Rweru ! Nubwo induru zavuze ntacyo zatwaye Paul Kagame ! Yewe n’Amerika yavugaga ko ije gupima iyo mirambo yarabyihoreye, ngibyo ibyishimo bya Kagame !

N’ubwo ariko Paul Kagame yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibyo bikorwa yagezeho uyu mwaka turi kurangiza, yagaragaje ikimuri kumutima kandi gikomeje kumushengura, ibyo bigaragazwa n’aho yavuze ngo uyu mwaka w’2014 urangiye ushyize ahagaragara ibinyoma bivugwa ku Rwanda ! Kandi koko nibyo, Filime ya BBC yitwa « Rwand’s untold story » yambitse ubusa Kagame n’ubutegetsi bwe ! Muri iki gihe ntaho Kagame ashobora kongera kujya mu mahanga ngo abeshye ko ari intwari, ahubwo amaze kumenyekana nk’umwicanyi wakoje jenoside ebyiri ! Uyu mwaka urangiye ugaragaje mu mahanga yose ko Paul Kagame ari umwicanyi Ruharwa !
Kubera ko isura ye yahindanye, Paul Kagame yahinduye amerekezo, ubu amaso ayahanze igihugu cy’Ubushinwa kuko icyo gihugu kitita kuri demokarasi kikaba kishakira inyungu gusa ! Amakuru atugeraho ava mu burasirazuba bwa Congo aremeza ko Paul Kagame yagiranye amasezerano n’umutwe w’abacancuro b’abashinwa bazamufasha kurwanya ingabo za ONU ziri mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane ingabo ziri mu mutwe udasanzwe ugizwe n’abasilikare b’igihugu cy’Afurika y’epfo na Tanzaniya !
Mu mpera z’umwaka w’2013, ingabo za Kagame ziyise M23 zakubiswe incuro n’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU muri Congo n’ubwo Kagame yari yasohoye intwaro zikomeye ngo zo kurwanya ONU ; izo ntwaro ntabwo zashoboye kuba umutamiro imbere y’ingabo zirwanira mu kirere zo muri Afurika y’epfo, zazisenyaguye mu kanya gato nko guhumbya ! Ubu rero Kagame yatumije izindi ntwaro zo guhanura indege mu gihugu cy’Ubushinwa, ndetse akodesha n’abacancuro babashinwa bazazikoresha muri uku kwezi kwa Mutarama 2015, barasa indege za ONU ziri mu burasirazuba bwa Congo.

Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba kwifashisha abashinwa bizaha imbaraga Paul Kagame zo gukora ibyamunaniye afashijwe n’isi yose irimo abanyamerika n’abongereza ! Kwica impunzi z’abanyarwanda bishobora kuzaba impamvu ikomeye cyane yo kwiyahura kwa Paul Kagame kuko abashinwa sibo bazi neza akarere k’ibiyaga bigari kurusha inkotanyi n’abagande byananiye ! Imana yarinze impunzi z’abanyarwanda izakomeza izirinde Kagame ntazazishobora ahubwo azakurizamo umuvumo wo kuzarimbuka k’ubutegetsi bwe kimwe n’abamushyigikiye bose !
Kagame ngo arashaka kwica impunzi z’abanyarwanda ngo kuko abanyepolitiki bazitwaza bagasaba ibiganiro bya politiki ! Nyamara yazica atazica, ibiganiro bya politiki yo kubaka u Rwanda azakomeza kubisabwa kandi azabyemera ku neza cyangwa se ku nabi ! Iyaba kwica impunzi z’abanyarwanda aribyo byazanaga amahoro u Rwanda aba ari paradizo uhereye imyaka 20 yose ishize Kagame yica impunzi ! Ni hahandi rero, Kagame nasubize agatima impembero arebe icyakiza u Rwanda areke ibitekerezo byo kwitera umuvumo wo kumena amaraso kuko mu kinyarwanda baravuga ngo : « Ubamba isi ntakurura » !
Ubwanditsi