IKINYOMA N’AMAYERI BY’UMWANZI: AFRICA Y’EPFO NA ZAMBIA MURUGALIJWE.
Minisitiri w'Agatsiko ushinzwe Ibiza n'Ubuhunzi avuye kugambana i Geneve kuri UHCR ngo ibihugu bitaratoteza impunzi z’abanyarwanda bibikore. Ibi bihugu byombi Zambiya na Africa y’Epfo umwanzi yakomeje kubyihambiraho akoresheje ibinyoma binyuranye, byose byihishe inyuma y’umugambi wo kubika imbehe z’Impunzi zabeshwagaho no guhahiraga muri ibyo bihugu. Ibyo bikorwa byose biba biyobowe n’uwo Ministiri n’abakozi ba Embassade y’u Rwanda i Pretoria, bafatanije n’izindi ntumwa za DMI zoherezwa na Leta ya Kigali, hamwe n’izindi nkundarubyino ziba ziyita impunzi kandi bizwi neza ko bihishe inyuma y’umugambi wikinyoma urimo ubugambanyi bwa Leta ya Kigali.
Abantu nkabo bari kwiyibagiza ko na zimwe mu nshuti za Leta ya Kigali nka Tony Blair na Bill Cliton n’igihugu cy’Ububiligi nabo bahisemo gutangaza ukuri, aho gukomeza guhishira ibinyoma n’ubugome by’umwanzi, nkuko byagaragajwe naya Documenteri bise” ibitarigeze bivugwa kuri Genoside y’u Rwanda”. Mu gusoma inyandiko nk'izi, ni ngombwa ko abasonyi babanza kumva neza ubutumwa inyandiko ziba zishaka gutangaza, nta kindi uretse kubwira abantu bose ngo mukomeze gusobanukirwa n’ubugome bw’umwanzi kandi banabitekerezaho. Ibihe birageze ngo impunzi aho ziri zime amatwi umwanzi, ahubwo zamagane ibinyoma nk'ibyo.
Nta gihe gishizwe, ubwo ku itariki ya 2 Ukwakira 2014, Ministiri ushinwe IBIZA N’UBUHUNZI yicaye i GENEVE mu Busuwisi ku cyicaro gikuru cya UNHCR mu nama y’ikinyoma cyo gusaba UNHCR gushyira igitugu ku bihugu bicumbikiye Impunzi ngo bihagarike ubuhungiro bw’izo mpunzi. Ibyo bikaba bipfundikiye ku nama yaberaga i Kigali guhera ku i Tariki ya 18-19 Ukuboza 2014, mu kwamamaza ikinyoma ko mu Rwanda ari amahoro. Iyi nama ikaba yihishe inyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo Ministiri wo gucyura Impunzi yateguraga igihe yari i Geneve, abifashijwemo n’abakozi ba za embassade na babandi babeshya ko ari impunzi aribo tuzajya dukomeza kubatungira agatoki nka wa muforomokazi witwa Annet Kabasindi (Afurika y’Epfo) na Muganga Maniliho Rodrique (Zambia) n’abandi benshi bakorana muri ubwo bugambanyi, ariko bakaba bakomeje kwijijisha, babeshya abatabazi kandi bazi neza aho bagejeje uwo mugambi w’ubugambanyi ku mpuzi z' inzirakarengane aho ziri muri ibyo bihugu nk'uko Ikazeiwacu iherutse kubitangaza.
Abazi gusesengura neza, abo bagambanyi buri gihe iyo muvuganye, ukababaza ikintu cyumvikana bazi neza, batangira kukunyuza ku ruhande, haba mu mvugo yabo bwite cyangwa banyujije ku zindi nkundarubyino zabo zo kwamamaza ikinyoma cyabo. Urugero ruri hafi ni nko kubaza uwo mugore witwa Annet Kabasindi impamvu atagaragaraga mu bandi cyangwa ngo avuge aho yabaga, ahubwo akujyana mu masengesho! Yamaze amezi menshi, arenga 9 atagaragara ku mpamvu n’ibinyoma byihishe inyuma y’imigambi nkiyo y’ubugambanyi.
Aho ari hose ubu ntazababeshye, yemeye kwigaragaza azi aho agereje ubugambanyi, abeshya abantu ngo ni impunzi kandi azi neza ko abeshya! Ushaka kumenya ukuri kuri uwo mugore, azegere Safari Stanley (umwe wari Senateur, abenshi bibukiraho izina ry’INGENGABITECYEREZO) kuko umuryango we ariwo wamusigaraniraga abana n’inzu mu ngendo zose yagize yerekeza kuri Embassade y’u Rwanda i Pretoria, mu Rwanda cyangwa ku buyobozi bwa UNHCR nayo yavumbuye ikinyoma cye bakamusezerera adakoza amaguru hasi.
Uriya musaza niwe wakwibwirira neza ukuntu abo bana be bamugezeho, ni aho bahererye, ndetse n’aho bari muri iki gihe cyangwa uko bahageze. Aha ni naho dusanga RNC idashishoza kuko mu nyandiko banditse basubiza iyari yatambutse ku ikaze ubushize bihandagaje bakavuga ngo Safari Stanley baramubeshyera ngo ni umukozi utajya mu matiku no mu mazimwe! Yavuye Mozambike bamuziza bene iyi mikorere mibisha, ariko ntava ku izima kuko n'ubu rugeretse. Nzaba mbarirwa!
Ariko se ubundi ni mpamvu ki Leta ya Kigali ikomeza kwizirika kuri biriya bihugu byombi cyane?
Nta zindi mpamvu, uretse gushaka guhagarika ubuzima ku mpuzi muri ibyo bihugu. Muri Zambia mwibuke ko ariho bahagaritse ibyangombwa byazo, bikozwe hagati y’ubugambanyi bwa UNHCR, none ni nabyo leta ya Kigali iri kwirukaho no muri Afurika yepfo. Biriya bihugu, impunzi z’abanyarwanda, zimaze kuhahungira, zakoze ibishoboka zigirana umubano mwiza nibyo bihugu, cyane mu bucuruzi (Zambia) no kwiga (Afurika y’epfo), Leta ya Kigali biyirya munda, itangira kugenda kuri izo mpunzi impande zose. Ariko ibyo bihugu nubwo Kagame akomeza kubyihambiraho, byaramuvumbuye ku buryo adashobora no kuhagera ngo afatanye n’abandi haba mu birori cyangwa mu byago. Muri South Africa bamwangiye kujya gushyingura Nelson Mandela, none na hano zambia bamuhagarikiye urugendo rwo kujya gushyingura nyakwigendera former President Michael Sata!
Ibyo bihugu byombi bikaba bikomeje gutohoza abo banzi b’amahoro, amaherezo bose bazafatwa n’urushundura rwashyizweho n’ibyo bihugu. Amakuru aturuka Zambia, avuga ko uriya Manihilo Leta ya Zambia yamuvumbuye igahita imuhambiriza hamwe n’abandi bantu benshi bavumbuweyo, kimwe na mugenzi we Jean Claude wahambirijwe na Afurika y’Epfo, ariko bakaba bakomeje imilimo yabo y’ubugambanyi i Kigali. Nibo bari bashinzwe imilimo yo kwakira abiyita impunzi baturutse mu bihugu bya Afurika, abenshi bakaba baraturutse Zambia na Afurika y’Epfo.
Mbere yo gusoza iyi nyandiko, twabamenyeshaga ko muri Zambia, abanyarwanda barenga 20 bategewe indenge na UNHCR mu kujya muri ya nama yabaye kuya 18-19 Ukuboza 2014, naho muri Afurika y’Epfo, abantu biyita impunzi n’abanyeshuli bagera ku 10 bitabiriye iyo nama, abenshi bayikurikiriye kuri skype kuko bagize ubwoba bwo kuyijyamo kubera gutinya ingaruka bahura nazo bagarutse. Nabo ntiborohewe, nk’umugore witwa Alvera, bita mama Kelia warinze iyo ata abana mu nzu Durban, agiye muri iyo nama asanzeyo umugabo we wa 2 Emanuel Matuje. Abo bose bazagaruka iyo bavuye, bitwikiriye cya kinyoma cy’umwanzi ngo ntaho bahuriye na Leta ya Kigali! Kuva kera, umwanzi w’amahoro ahora akoresha intwaro y’IKINYOMA, ariko biratinda ikinyoma kikagaragara na Kagame ubwe ubu ari mu mazi abira, aho abo bafatanyije mu mugambi wo kurimbura imbaga y’abanyarwanda, inyuma y’ikinyoma cya Genocide, bahisemo kumutangaza ku mugaragaro.
Source: DHR
Anastase Gahunde