Rwanda-Congo : Ese iyo igisambo cyambuwe n’abandi ibyo kibye kirataka ?
Aya ni amakamyo yari yuzuye amabuye y'agaciro u Rwanda rwasubije Congo. Ngo abazanye ayo mabuye bazi kwiruka kurusha inkotanyi!!!
[Ndlr : Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2011, Leta y’u Rwanda yashyikirije iya Congo-Kinshasa amabuye y’agaciro agera kuri toni 82 y’uruvange rwa Gasegereti, Coltan na Wolfram yafatiwe ku mipaka ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na Congo, mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Mata kw’umwaka wa 2011. Ku italiki ya 19/11/2013 Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda, Tusabe Richard, yashyikirije igihugu cya Congo Toni 8,4 z’amabuye yasahuwe agafatirwa mu Rwanda. Aya mabuye yatangiwe ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi. Congo yabajije u Rwanda impamvu rutanga amabuye yasahuwe ariko ntibagaragaze abayibye, abayobozi b’u Rwanda bavuga ko mu gihe cyo gufata ayo mabuye bajya gufata abayasahura ariko bagakizwa n’amaguru, kuburyo biruka cyane bagasiga abashinzwe umutekano !
Izi ngero zombi za toni zirenga 90 z’amabuye y’agaciro u Rwanda rwasubije Congo rwerekana ko u Rwanda rwasubizaga ariya mabuye ariko rusigaranye izindi toni nyinshi zitabarika zayo, rugasubiza amabuye macye cyane mu rwego rwo kwiyerurutsa, ariko ikindi kigaragara ni uko u Rwanda rusahura amabuye ya Congo ! Kubera izo mpamvu zose zatumye u Rwanda rufatirwa ibihano by’uko amabuye yarwo atagomba kugurwa ku masoko y’u Burayi n’Amerika; ibyo ariko ntibyabujije u Rwanda gukomeza gusahura ayo mabuye rukajya kuyagurisha ku mugabane w’Aziya ; ariko nabwo ruhura n’ikibazo cy’uko ayo mabuye rwibye nayo bayarwibye kandi rukaba ruri kuyagurisha ku giciro kiri hasi cyane, none ruri gutaka! Ese iyo igisambo cyibye, nyuma ibyo icyo gisambo kibye abandi bakabikinyaga kirataka ? Ese ko bavuga ngo FDLR icuruza amabuye nayo yigigeze gufatanwa igihanga nk’uko bigaragara buri munsi ku Rwanda ? abazatubonera igisubizo bazatubwire !]
U Rwanda rwasabye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kurufasha guca ubujura bw’amabuye y’agaciro ndetse no kugaruza ayamaze kwibirwa ku cyambu cya Dar Es Salaam cyo muri Tanzania. Nk’uko tubikesha The East African, ubu bujura buri muri zimwe mu ngorane zikizitira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda mu gihe ruteganya kwinjiza miliyoni 400 z’amadorali mu mwaka wa 2017 aturutse ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Bivugwa ko ubu bujura bukorwa ku makamyo yikoreye ayo mabuye ndetse bukaba bwarakorewe amabuye y’u Rwanda inshuro zireze imwe. Ubu bujura bukorerwa ahanini ku cyambu cya Dar Es Salaam bwavuzwe cyane muri Werurwe uyu mwaka, ubwo Ikigo Nyarwanda gikora ubu bucuruzi muri Afurika (Mineral Supply Africa/MSA) cyaburaga ikontineri ya Coltan yabarirwaga amadolari ya Amerika (USD) 760,000.
Ubu bujura bwaje bukurikira ubundi bwagiye bukorwa mbere y’aho. Umuyobozi w’ikigo MSA yagize ati “Ntiturabasha kugaruza ayo mabuye y’agaciro yibwe, ariko twishimiye ko Polisi Mpuzamahanga irimo gukurikirana icyo kibazo.” Indi mbogamizi ikomeye ku bacukuzi bo mu Rwanda igaragarira ku kuba amabuye bicukurira agenda akumirwa ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku Mugabane w’u Burayi na Amerika, n’aho yemewe muri Asia akaba ari ku giciro kiri hasi ugereranyije no ku migabane yayanze.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) yagize ati “Mu mezi atatu ashize amabuye y’agaciro y’u Rwanda ntiyigeze agurwa ku isoko ry’u Burayi kandi ari ryo rinini tuyoherezaho.” ivugwa ko bitewe n’uku guteshwa agaciro, u Rwanda rwamanutseho 18% by’amafaranga rwari kwinjiza mu mwaka wa 2013, kandi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ari ubwa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo.
Amabuye y’u Rwanda yatangiye guteshwa agaciro ku isoko mpuzamahanga nyuma y’aho abakuru b’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari bemeje ko amabuye y’agaciro arimo Coltan, Gasegereti na Wolfuram, aboneka cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)ashobora kuba ari kimwe mu bizanira amafaranga imitwe yitwara gisirikare mu karere bityo bigatuma umutekano muke ukomeza kwiyongera.
Abacukuzi bo mu Rwanda babangamiwe no kuba ayo bicukurira bibatwaye imbaraga nyinshi mu birombe byabo, akomeza kwitirirwa ayo muri RDC bikagira ingaruka ku musaruro wabo.
Inkuru y’igihe