Rwanda : Jean de Dieu Mucyo wishe agasozi kazima niwe uri gushyiraho amategeko yo kurangiza abarokotse!
[Ndlr:Ubusanzwe bizwi ko inkiko Gacaca zafunze imiryango ku mugaragaro, ahubwo abagomba kujurira barenganyijwe bakaba barabuze aho bajuririra ; ariko uyu Mucyo wishe abantu benshi bo ku musozi w’iwabo akaba atarigeze agezwa imbere y’inkiko ngo bitewe ni uko ari umututsi ari gushinyagura, ngo abahutu bahamijwe (bitavuze ko bagikoze) icyaha cya jenoside ubu bafunze ngo bari gutsinda mu bujurire bwa Gacaca ngo bitewe ni uko barusha amafaranga abacikacumu bamaze imyaka irenga 20 bafashwa na leta yabo! Igihe cyose umuhutu agihumeka Inkotanyi zizajya zishyiraho ingingo z’amategeko zijyanye n’umubare w’abasigaye banze gupfa ngo barimbuke! Bitewe ni uko hari umuhutu ugihumeka, Mucyo yibutse ko itegeko ryabatsindagiye icyaha ryuzuye amakosa!!]
Ati ariko” kugira ngo dukemure ibyo byose turashaka ko itegeko rivugururwa” Yavuze ko CNLG iri kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa ngo barebe ingingo z’iryo tegeko zikwiye guhindurwa. Umuyobozi w’akanama k’Inteko Ishinga Amategeko Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu , Ubumwe no Kurwanya Jenoside, François Byabarumwanzi, yavuze ko CNLG izatanga icyifuzo cyo guhindura iryo tegeko mu Nteko Ishinga Amategeko yamaze gutegura ingingo zaryo zose zikwiye guhindurwa.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) irashaka ko itegeko risoza imirimo y’Inkiko Gacaca rivugururwa cyane cyane ku birebana n’ubujurire. Umuyobozi wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, yabwiye akanama k’Inteko Ishinga Amategeko gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu , Ubumwe no Kurwanya Jenoside, ko itegeko risoza imirimo y’Inkiko Gacaca ririho ubu ririmo amakosa menshi. Ati “ Hari benshi bafungiwe Jenoside bajuririye mu Nkiko Gacaca bakagirwa abere abo bahemukiye batabizi”.
Ikinyamakuru The New Times kivuga ko Mucyo yasabye ko habaho ingamba zifatika ziha ijambo n’abarokotse Jenoside . Yavuze ko bamwe mu bahamijwe icyaha mu Nkiko Gacaca bajuriye kuko barusha ubushobozi (amafaranga) kurusha abarokotse Jenoside babareze. Mucyo yasobanuye ko hari bamwe barokotse Jenoside badashobora kwitabira imanza kuko zikorerwa kure y’aho batuye bigatuma inkiko zifata imyanzuro ibogamye.
/http%3A%2F%2Figihe.com%2FIMG%2Farton24868.jpg)
Ati” Birashoboka kubona amakosa mu itegeko iryari ryo ryose mu gihe riri gushyirwa mu bikorwa ariko Abanyarwanda nibashaka ko rihindurwa nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya rizahindurwa hatagendewe ku busabe bwa CNLG gusa.”
Itegeko risoza imirimo y’Inkiko Gacaca riteganya ko ufungiwe Jenoside ajuriririra ibyemezo byafashwe yishingikirije impamvu enye zirimo kuba umuntu ashinjwa kuba yarishwe agaragaye ari muzima, igihe abantu babiri barezwe kwica umuntu umwe kandi nta bufatanyacyaha bubagaragaraho, iyo nta bimenyetso mpamyacyaha byagaragajwe, cyangwa igihe umuntu yahamijwe icyaha cyangwa akagirwa umwere mu Nkiko Gacaca bikaza kugaragara nyuma ko abacamanza bazo bari babogamye ( bari bariye ruswa…)
CNLG ivuga ko bamwe mu bafungiwe Jenoside bitwaza izo ngingo bakajurira batabikwiye. Nyuma ya Jenoside, abagera ku 120 000 babaye bafunzwe ngo bazaburanishwe ku ruhare bayigizemo n’abandi babarirwa muri za miliyoni bakekwaho kuyigiramo uruhare. Kugira ngo Abarokotse Jenoside bahabwe ubutabera ku buryo bwihuse byabaye ngombwa ku hashyirwaho Inkiko Gacaca hagendewe ku muco nyarwanda mu 2010.
Inkiko Gacaca zashoje imirimo yazo ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha abarenga miliyoni n’ibihumbi 900, abo zaburanishije barenga kure cyane abari kuburanishwa mu nkiko zisanzwe.
Inkuru y’igihe