ROMEO ARIBESHYA: Kunyuranya imyumvire na bamwe mu bayobozi ba FDLR sibyo byasenya opposition!
Ntabwo uyu musilikare wa FDLR yigeze aba Ex-FAR kuburyo yagerekwaho ibyaha byakozwe ataravuka nk'uko Roméo abishaka!
Kuwa 8/12/2014 Bwana Jean Paul Romeo Rugero yanditse inkuru ku www.ikazeiwacu.fr yise AMASHYAKA YA OPOZISIYO: F.D.L.R-ABACUNGUZI, ISHYAKA RYA RUBANDA Kubera ko dusanga iyo nyandiko irimo gahunda zisenya ibiri kugerwaho mu rwego rwo guharanira impinduka mu Rwanda, byabaye ngombwa ko inama nkuru ya TEBUKA isubiza iyo nyandiko, hagamijwe kugira ibyo turamira muri gahunda ndende ubu isi yose yimirije imbere, yo gushaka uko umutekano wagaruka mu karere k'ibiyaga bigari, kandi birazwi ko uwo mutekano uzashoboka ari uko ingoma ngome ya FPR Inkotanyi ihiritswe burundu.
Nyuma yo kubeshya izuba riva ko FDLR yavutse FPR ikimara gufata ubutegetsi mu 1994, Romeo aragira ati : «Indahiro n'ubwitange by'inzirabwoba (les FAR) ni byo bitemba mu maraso y'ingabo za FDLR -FOCA». Aha Ishyirahamwe TEBUKA rirasanga Romeo yaba yarirengagije (nkana?) ko Leta ya FPR yashoboye kumvisha amahanga yose ko les FAR basize bakoze génocide, ikabizamukiraho isobanurako itashyikirana na FDLR kuko ari ba ex-FAR bihinduranyije.
Biragaragara ko Romeo ashaka gusobanura nabi cyangwa se atari yumva ko mu rwego rwa politiki, Inkotanyi zashoboye kumvikanisha impamvu y'intambara yazo yo muri za 1990. Impamvu yabo yari yo, kandi ubutegetsi bwa MRND nibwo bwayizihaye, kuko bwari bwaranze kugirana ibiganiro na FPR amazi atararenga inkombe. Kuba hari abanyapolitiki babyumvise rero rugikubita ntibagomba kubizira. Uwabizira ni uwatumye ibyo bibazo bivuka kimwe n'undi wese wakomeje kugaragaho gukorana na FPR mu gihe yo yanze gushyira mu bikorwa ibyari byashoboye kumvikanwaho mu masezerano ya Arusha yo kuwa 4 Kanama 1993. Ese ko ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono na Prezida Habyarimana, kuki we Romeo atamushyira ku rutonde rw’abo yita abanzi ngo bafashije FPR kugera ku butegetsi ?
Turasaba Jean Paul David Romeo Rugero kimwe n'abandi baba bakomeje kumva no gufata ibintu kimwe nawe, kugerageza bakajya mu kuri kwa politiki y'igihugu cyacu. Bakwiye kumva ko gushakisha icyatandukanya FDLR n'abandi muri uru rugamba turimo ari ugutiza umurindi FPR, ibi kandi twigeze kubyandikaho ubushize (Kudindiza gahunda za CPC ni ugutiza umurindi FPR-Kagame) yasohotse kuri veritasinfo.fr le 12 / 10 / 2014.
Twabanje ariko kwibaza kuri “rubanda” Romeo avuga bamutumye kubitirira FDLR ari ba nde baratuyobera. Ese mama ni Abahutu? Ese mama ni Abatutsi? Ese mama ni Abatwa ? Ese mama ni Impunzi zo muri Congo (zimwe yagiye gusuura)? Ikigaragara ni uko iyi “rubanda” uyu musilikare w’umunyamerika Romeo avuga, atari abanyarwanda benshi kuko ishyaka rizitwa irya rubanda ni irizaba ryashoboye kwegukana ubwiganze bw'amajwi igihe abanyarwanda bazemererwa gutora by'ukuri, ari naryo rizayobora igihugu nyuma y’inzibacyuho izakurikira ihirima rya FPR. Kugeza ubu rero nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko FDLR ari ishyaka rya Rubanda, bishatse kuvuga ko FDLR ikiri ishyaka nk'ayandi yose bisangiye intego rukumbi yo guhindura ubutegetsi bubi buri i Kigali.
Ari Romeo ari n’Abanyamashyaka bazwi nka Twagiramungu, ni nde ugambanira cyangwa ushinyagurira FDLR?
/http%3A%2F%2Frwandarwiza.unblog.fr%2Ffiles%2F2012%2F04%2Fabahagarariye-amashyaka-ya-opozisiyo-bifatanyije-n-abandi-banyarwanda-kwigaragambya-bamagana-umwicanyi-paul-kagame.jpg)
Romeo rero ahaye FPR ukuri, uyu muvugizi (Romeo) wa FDLR niwe ubwe urimo ayicisha umutwe ashyigikira imvugo za FPR!! Ibi rero birababaje cyane kuko Romeo ashaka gukomeza gukurura inzangano hagati y'abakunzi ba FDLR na opposition ndetse na FDLR ubwayo. Ishyirahamwe TEBUKA ryifuje kwibutsa abanyarwanda bose ko duhereye ku nyandiko n'ibiganiro byagiye bitangwa n'abanyapolitike mu binyamakuru no mu biganiro bitandukanye, dusanga muri rusange opposition ikomeje gushyigikira ukubaho kwa FDLR, ariko bikaba byagombye kumvikana ko FDLR itagomba kwiyitirira impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kw’isi !
Tuributsa kandi ko hari ibiganiro byinshi Bwana Faustin Twagiramungu nka Perezida wa RDI yatambukije ku ma radio nka « Ikondera » n’ «itahuka » aho byasobanuwe ku buryo buhagije ko FDLR ya none yabayeho kuva 2000, kandi ko abasore bayigize bavutse nyuma ya 1994, cyangwa se muri 1994 bakaba bari bakiri abana bato: aha icyari kigamijwe ni ugusobanurira amahanga n'abanyarwanda muri rusange ko FDLR ya none ntaho ihuriye na les ex-FAR, ko Perezida Kagame na FPR badakwiye kuyigerekaho ibyaha itakoze. Mu biganiro binyuranye General Byiringiro yagiye atambutsa ku ma radio, na we ubwe ntiyigeze avuguruza iki kintu, ahubwo yaragishimangiraga. Iyo dusesenguye dusanga uku ari ko kuri kubaka abantu bakeneye. Ni nabyo bituma dushimangira ko nta rwango opposition ifitiye FDLR.
Ishyirahamwe TEBUKA turasaba abayobozi ba FDLR ko bakwiye kongera kwicara bagatekereza cyane, bakareka kwiyitiranya n'ishyaka ubwaryo, dore ni nacyo kigiye gutuma FPR ihirima kubera Kagame wiyitiranya na yo akaniyitiranya n'igihugu. Ntibyumvikana ukuntu Romeo wigize umuvugizi wa FDLR akomeje gukora Twagiramungu mu jisho, kandi hari inyandiko tubona zandikwa n'abakomiseri bo mu ishyaka rya Twagiramungu zishyigikira FDLR! Urugero : Commissaire ushinzwe imibereho myiza muri RDI yigeze kwandika asobanura ukuntu ubufatanye bwa politiki hagati ya RDI na FDLR nta pfunwe bwagombye gutera (Nta pfunwe nta n’ubwoba dufite byo kuba dufatanyije na FDLR )
Traduire c'est trahir : Romeo asemura agoreka imvugo, agatanga message itariyo
Abahanga mu by'indimi bavuga ko abantu basemura ibyo abandi bavuga, burya ntibaba bashobora gutambutsa ubutumwa 100% nk'uko nyirabwo yari kubwivugira. Rimwe na rimwe hazamo kugerekera nyiri ubutumwa, cyangwa gutubya ubutumwa bwe. Igihugu cyacu kiri mu kaga, ku buryo abiyemeje kukigoboka bakora politiki, bagomba kwitandukanya n'amarangamutima cyangwa za munyangire aho zaba zishingiye hose n'icyo zaba zishingiyeho cyose. Politiki nyayo ni ishyira imbere gahunda rusange kandi nzima ari nabyo bikomeje kunanira FPR kugeza magingo aya.
Abanyarwanda benshi ni abashyira mu gaciro, bakamaganira kure imvugo zigayitse: Mu nyandiko ye Romeo arafata abanyapolitiki batandukanye mu buryo bw'imyumvire akabashyira mu gatebo kamwe k’imikoranire na FPR ikigera ku butegetsi muri za 94 na 95, akongera akihanukira ati muri opposition ya 2014 abo banyepolitiki bafite amatwara mashya yo kurwanya FDLR aho kurwanya FPR. Reka tubigarukeho mu buryo burambuye:
1.Dore bimwe Romeo avuga mu nyandiko ye: “Muri iyi minsi rero FDLR yarongeye isurwa n’ abanzi bashya. Abanzi baje bibwira ko bazongera kudobya no kuzambaguza rubanda bitwaje ibinyoma n’ inda ndede. Nkuko byagenze muri 1990 Inkotanyi zimaze gutsindwa, zasubiye inyuma zitangira kwegera no kugura abagambanyi mu gisirikari nka Gen Rusatira, Gen Gatsinzi.., abanyapolitiki muri opposition nka Pasteur Bizimungu, Twagiramungu Faustin, Gasana Anastase, Rucagu Boniface, Aloys Nsekarije, Seth Sendashonga, Alexis Kanyarengwe etc.”
/http%3A%2F%2Fwww.musabyimana.net%2Ftypo3temp%2Fpics%2Fe76619e35a.jpg)
Twatangajwe rero no kubona Romeo, afata Twagiramungu Faustin na Seth Sendashonga akabagereranya na Rucagu Boniface muri politiki ya FPR! Agafata Pasteur Bizimungu, Kanyarengwe Alexis wenda twongere tunavuge na Seth Sendashonga, akabatura aho gusa ntavuge ko nibura bari barahunze igihugu kubera kutumvikana na Perezida Habyarimana muri MRND mu miyoborere y'igihugu itari ihwitse. Ibi nibyo bituma tuvuga ko Romeo yaba asemura politiki uko yishakiye. Ibya politiki yari akwiye kubiharira ababizi, akigira mu bindi yaba ashoboye.
2.Dore ibindi bidahwitse Romeo avuga mu nyandiko ye: “Muri 2014 muri opposition hatangiye kuza amatwara mashya yo kurwanya FDLR, aho kurwanya RPF. Abanyapolitiki bakomeza gushaka kwigura kuri ba mpatsibihugu, basebya, bakora campaign yo kwanduza FDLR, aho bakomeje kwemeza ko “FDLR iyobowe n’ Abicanyi”, bogeza amakuru ko ‘FDLR ifashe bugwate Impunzi”,..n’ andi magambo mabisha mwese mumaze iminzi mubona ku mbuga”.
Byaba bibabaje abari mu ishyaka rya FDLR cyangwa mu mutwe wa gisirikari wa FOCA baramutse babona ibintu kimwe na Romeo. Aya magambo ni aya Romeo ubwe, kuko twe siyo dusoma aho avuga ko yayavanye. Ishyirahamwe TEBUKA twifuza ko abanyarwanda bumva ubutumwa bubagenewe mu murongo wabwo nyawo. Kuva FDLR yatangira igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku bushake, ni uko yari yabitekerejeho bihagije hanyuma igafata umurongo wo kuba ishyaka rya politiki. Tumaze twese gusobanukirwa ko ingufu za mbere opposition izakoresha ngo itsinde FPR ari UKWISHYIRA HAMWE.
None amashyaka Romeo avuga arwanya FDLR ni ayahe? Aha naho FDLR turayisaba kuhareba neza kuko ibyo tubona ni uko FDLR nk'ishyaka rya politiki ikeneye kuguma mu ruhando rw'andi mashyaka, kurusha uko yakwigungana n'umuvugizi nka Romeo wigize bamenya. Buri shyaka muri opposition twibwira ko rifite programe politike yaryo rigenderaho, iyo programme niyo bazageza ku banyarwanda igihe cy'amatora nikigera. Nta muntu n'umwe muzima wakwemeranywa na Romeo ko ayo mashyaka yitwaza FDLR mu gihe tuzi ko FDLR yabaye ishyaka rya politike nyuma.
Dushingiye kandi ku makuru yizewe yagiye atugeraho, turemeza ko mu byifuzo impuzamashyaka CPC iyobowe na Twagiramungu yagejeje kuri FDLR mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2014, nta bugambanyi cyangwa ikindi kintu gisenya kirimo. Icyo FDLR yagiriwemo inama, ni ukudashyira imbere abantu LONI ifite ibyo irega, ibi kandi byatangiye kera n'aya mashyaka Romeo yikoreye atarabaho. Kutumva ubutumwa bwa politiki bukubiye mu mwanzuro w’ingirakamaro nk'uriya ni ugutiza umurindi ahubwo FPR, kuko Inkotanyi zabihinduye iturufu zikomeje kurisha, aho zibeshya amahanga ko impamvu zitagirana imishyikirano na FDLR, ari uko uwo mutwe uyoborwa n’abantu bafite ibyo baregwa n’Umuryango mpuzamahanga.
Niba hari ishyaka ridashishikajwe n’ubufatanye bwa opposition na FDLR, Romeo ntagomba kuryitirira opposition yose, kimwe n’uko adakwiye gushuka abantu (na FDLR irimo) ko umunyapolitiki Twagiramungu ayanga, kandi mu by’ukuri ari muri bake bagize ubutwari bwo kumvikanisha ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zikomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo. Ndetse twamenye ko mu kwezi kwa Werurwe 2014, ubwo Twagiramungu yari amaze iminsi akoresheje inama i Buruseli agamije ubufatanye bwa FDLR n’amashyaka ya opposition, Kagame yagerageje kumuhitana, maze Imana ikinga akaboko ikoresheje services z’Ububiligi. Murumva rero ko Romeo n’abandi bashyanutsi baba bashinyagura cyangwa bafite ibindi bagambiriye, iyo batinyuka kwemeza ko Muzehe Twagiramungu ari gushaka gusenya FDLR cyangwa gukorana na Kigali.
Umwanzuro
Twongere tubisubiremo, Romeo yaribeshye cyangwa se yabeshyeye FDLR, kuko ishyaka rya rubanda ntiriramenyekana, iyo rubanda ikaba ariyo izaryihitiramo nk'uko twabisobanuye haruguru, kandi izahitamo ikurikije gahunda buri shyaka rifitiye igihugu muri rusange, ntabwo izahitamo kubera ko Romeo yavuze ibi n’ibi. Gusa, twamushimira urukundo ruvanze n’ubufana akomeje kugaragariza FDLR, mu gihe ayifuriza kuba ishyaka rya rubanda, uretse ko atavuga iyo rubanda iyo ariyo ! Mu gihe cyose bitahungabanya imikorere ijyanye no kurwanya FPR muri iki gihe, ntawe utamushyigikira.
Ariko ikigaragara ni uko inyandiko ze zihora zenyegeza umuriro w’amacakubiri ashingiye ku karere, zikaba mu by’ukuri zibasiye opposition nyarwanda kurusha uko zagombye kwikoma ingoma ya FPR ikomeje kwica urubozo abaturage bari imbere mu gihugu no guheza ishyanga abana b’u Rwanda ibihumbi amagana. Rwose natwe iby’uwo Romeo byaratuyobeye, kuko iyo usesenguye neza inyandiko ze, usanga ari gatumwa kazashirwa ari uko opposition yasenyutse burundu. Nimusome inyandiko y’uwitwa Jean Gakuba kuri Veritasinfo, aho yagize ati Ikibazo si Twagiramungu Faustin ahubwo ni indwara n’imyumvire bya bamwe.
Ikindi ishyirahamwe ryacu rishaka gutsindagira, ni uko imbere ya LONI n'imbere yacu Abanyarwanda, impunzi zose zingana. Izigomba gutaha si izo muri Kongo gusa, n'iziri mu bindi bihugu zigomba gutaha mu burenganzira bumwe. Ku bw'iyi mpamvu turasaba abanyapolitiki ba opposition ndetse n'abayobozi ba FDLR gukomeza gushakira hamwe umuti wo kudukiza iyi ngoma ngome y'abicanyi baje kutugira ingaruzwamuheto baturutse i Buganda.

Turasaba abanyamuryango bacu n’abandi banyarwanda kwitondera inyandiko za Romeo, usa n’utera ikirenge mu cya Perezida Kagame mu gukwirakwiza ko FDLR ari ba ex-FAR basize bakoze ubwicanyi mu Rwanda mu gihe barya Banyapolitiki Romeo yikoreye bari baramaze gusobanura ko Kagame yabeshye amahanga, kandi byari bitangiye gusobanuka.
Biramutse kandi bigaragaye ko bamwe mu bayobozi ba FDLR hari ibyo batavugaho rumwe na bamwe mu bayobozi ba opposition, ibyo si byo byababuza gukomeza gushyira hamwe ingufu ziharanira impinduka mu Rwanda. Rwose Banyapolitiki mugize CPC n’abandi mwese muharanira guhindura imitegekere y’u Rwanda, turabinginze dukomeje, nimusigeho ayo macakubiri atampaye agaciro, muzirikane akaga k’Abanyarwanda, ari abari mu gihugu, ari n’abari mu buhungiro, maze mufate ingamba zihamye, zizadukiza bidatinze ubutegetsi bwa Sekibi FPR-Kagame. Imana y’i Rwanda izabibafashemo; Amen !
Ishyirahamwe TEBUKA
NTIBIZIGIRWA Anaclet, President.