PDP-IMANZI Ihangayikishijwe n'ikibazo cy'abagororwa mu Rwanda.
Ku itariki ya 04/08/2014, Minisitiri w'Intebe Nyakubahwa Murekezi Anastase yatangarije imbere y'Inteko ishinga amategeko gahunda ya Guverinoma muri manda ya kabiri (2010-2017) ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.
Muri iyi gahunda yubakiye ku nkingi enye (4) ari zo: Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n'Imibereho myiza, turagaruka ku nkingi y'Ubutabera dusanga iburamo porogaramu yo gucyemura ikibazo cy'abantu basaga ibihumbi mirongwitanu (50.000) bafungiye mu magereza yacu kuva muri 1994. Tutirengagije ko uburemere bw'uyu mubare w'abagororwa n'imfungwa ushingiye ahanini ku mpamvu za jenoside yayogoje igihugu cyacu muri 1994, dusanga imyaka 20 nyuma ya jenoside, icyo kibazo cyari gikwiye gusuzumwa kuko Abanyarwanda tutagomba guheranwa n'amateka yacu dore ko Leta yemeza ko ubumwe n'ubwiyunge bimaze gushinga imizi mu Rwanda.
Dore muri make isura y'ikibazo:
-Buri mwaka Leta isohora miliyari esheshatu (6.000.000.000) z'amafaranga y'u Rwanda yo gutunga abagororwa n'imfungwa;
-Muri aba bagororwa n'imfungwa harimo benshi babana n'indwara zidakira, abatari bake muri bo bagwa muri gereza, abandi barahumye kubera imirire mibi, abandi imiryango yabo ibasura ibasanga baryamye mu ngobyi;
-Muri aba bagororwa n'imfungwa harimo abasaza n'abakecuru benshi bageze mu kigero cy'imyaka hagati ya mirongo irindwi (70) na mirongo icyenda (90);
-Muri aba bagororwa n'imfungwa harimo benshi bakatiye igihano cyo gufungwa burundu barimo abarangije imyaka 20, bamwe bakaba baremeye icyaha cya jenoside bakagisabira n'imbabazi, abandi bakaba batakemera ndetse bakaba bakomeje gushakisha inzira zo kurenganurwa;
-Komiseri mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe amagereza (RCS), General Rwarakabije Paul, aherutse gutangaza ko muri gereza ya Nyanza no muri gereza ya Huye harangwa ubucucike bugeze ku 130%;
-Hari rero n'ikibazo cy'imiryango y'abagororwa n'imfungwa mu by'ukuri isa n'ifunganywe na bo ku bw'inshingano itoroshye iyo miryango ifite yo gukurikiranira hafi ubuzima bwabo.
Aho iki kibazo kibera insobe ni uko bishoboka rwose ko bamwe mu bamaze imyaka 20 muri gereza baba ari abere mu gihe abicanyi nyakuri bidegembya mu mijyi no ku misozi hirya no hino mu gihugu cyacu. Byongeye kandi, abenshi mu bafungiye jenoside mu Rwanda ni abaturage bo muri rubanda rwa giseseka ahanini bagiye bashorwa n'abategetsi mu bikorwa by'ubwicanyi. Mu gihe aba baturage bakomeje kuborera mu magereza, bamwe muri abo bategetsi baburanishijwe n'Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya ndetse b'abandi baburanishirijwe mu bindi bihugu by'amahanga bakomeje kudohorerwa bagabanyirizwa ibihano dore ko n'ubusanzwe ibihano bahabwa biri munsi y'ibyo inkiko Gacaca zagiye zitanga mu Rwanda.
Nta muntu ushyira mu gaciro wahakana ko igihugu cyacu cyamunzwe n'ubwironde bushingiye ku bintu binyuranye nk'amoko n'uturere. Ibi byongeye gushimangirwa na Minisitiri w'Intebe Nyakubahwa Murekezi Anastase igihe yasuraga Akarere ka Muhanga mu mwaka ushize aho yari yitabiriye icyumweru cyahariwe ubumwe n'ubwiyunge cyabereye mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga ku itariki ya 25/11/2013. Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe icyo gihe wari Minisitiri w'Abakozi n'Umurimo yasabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera ibaruwa yandikiye Leta y'u Rwanda mu mwaka wa 1973 afatanyije n'abanyeshuri biganaga mu gihugu cy'Ububiligi. Muri iyo baruwa basabaga ko umubare w'Abatutsi wagabanuka mu mashuri no mu bucuruzi.
Muri iki gihe havugwa gahunda yo kwimakaza gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu gihugu cyacu, turasaba dukomeje ko n'ikibazo cy'abagororwa n'imfungwa cyitabwaho kigashakirwa ibisubizo birambye mu nyungu z'igihugu n'abagituye bose. Mu mwaka ushize, Komiseri mukuru w'Urwego rushinzwe amagereza General Paul Rwarakabije yatanze igitekerezo cyo kurekura abagororwa barwaye indwara zidakira n'abageze mu za bukuru.
PDP-IMANZI turasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME na Guverinoma ya Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Murekezi Anastase gusuzumana ubwitonzi n'umutima w'ubuntu n'imbabazi icyo gitekerezo. Turahamagarira kandi imiryango inyuranye iharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu gukurikiranira hafi imibereho itoroshye y'abagororwa n'imfungwa bo mu gihugu cyacu.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 11/12/2014
MUNYAMPETA Jean-Damascène.
Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka.