Rwanda: Bosenibamwe ntashobora gusimbuka iyi dosiye yo gutera ibisasu kiretse Kagame abyitambitsemo!

Publié le par veritas

Ubanza ni Bosenibamwe hagakurikiraho Habumuremyi bari kubyinira icyama cya FPR!

Ubanza ni Bosenibamwe hagakurikiraho Habumuremyi bari kubyinira icyama cya FPR!

Nsengiyumva Jotham, umwe mu itsinda ry’abantu 15 bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ubwicanyi, yemereye imbere y’urukiko ibyaha ashinjwa byose ndetse anagaragaza ko uyu mugambi wamenyekanye ari Guverineri w’Intara y’Amjajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, wawuteraga inkunga.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2014, ni bwo Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwaburanishirije mu ruhame ri tsinda risigayemo 14 nyuma y’aho uwari Gitifu wa Cyuve yashatse gucika abashinzwe umutekano akaraswa. Nsengiyumva wabajijwe bwa mbere ni we wireguye ashinja Guverineri Bosenibamwe kuba yihishe inyuma y’ubwicanyi n’iterabwoba ryakozwe mu Karere ka Musanze mu ntangiro z’uyu mwaka.

Muri uru rubanza rwatangiye ahagana saa tatu n’iminota 45 yagaragaje ko umuzi w’icyaha wose ukomoka kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bemerewe na Guverineri Bosenibamwe kugira ngo bahungabanye umutekano w’Akarere ka Musanze. Yasobanuye ko Bosenibamwe yatanze izi miliyoni ashaka ko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasigwa icyasha ku mutekano muke w’akarere ayoboye cyangwa akicwa kugira ngo atazamusimbura ku kuyobora Intara y’Amajyaruguru.

Yagaragaje kandi ko ku ikubitiro Bosenibamwe yabahaye "avance" y’ibihumbi 500, ndetse umugambi nyir’izina ukaba waramenyekanye bamaze guhabwa miliyoni eshatu. Inteko y’urukiko yagize amakenga imubaza niba ataba ari amatakirangoyi no gusebanya, agaragaza ko ibyo avuga abifitiye gihamya, ko n’iyo guverineri yaba ahari yabisubiramo.

Nsengiyumva yakomeje agaragaza ko kuba ubuhamya atanze butandukanye n’ibyo yavugiye mu kwisobanura kwe kwabanje, ari uko ashaka kweza umutima we. Nsengiyumva yemera ko ari umurwanyi wa FDLR, avuga ko ari we warashe Umwofisiye wa Polisi wari ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Musanze, akanatera gerenade mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere, igahitana umwana w’umwaka n’igice.

Yemeye kandi ko ari we wateye igisasu cyakomerekeje abantu batandatu mu Mujyi wa Musanze. Ibi bisasu byose byatewe muri Mutarama uyu mwaka. Urubanza ruracyakomeje, haracyumwa ubuhamya bw’abo bakurikiranyweho ibyaha bimwe.

Inkuru y’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Reka sha ibise bivuze iki? Niba FPR itamushaka ni uburyo bwo kumumanika ,ariko niba bakimukeneye, ubu buhamya baratusha agaciro. Rwarakabije se ko ntawe umuvuga hari uyobewe ko yishe babana b'i Nyange bagizwe intwali?
Répondre
N
Ibihembo by'umugambanyi wese ntibihinduka ba Gihazi aho bava bakagera aho bakomoka hose,abwoko bwabo ubwari bwo bwose ibihembo ni bimwe. Ndatekereza ko amasomo agaragara ku buryo ni impumyi ubu yayakurikira ifite ubushake bwo kwiga.
K
Hari umunyarwanda uba mu Burusiya umaze kwandika igitabo ariko ntabwo yari yagishyira ahagaragara
cyitwa " FPR REGIME DE CIVILISATION DE LA MORT ET DE LA PEUR DES RWANDAIS" gifite abapaje 1200 kirimo amafotoy'ubwicanye FPR yakoreye abanyarwanda kuva 1990 , abaturage kuri NYACYONGA, uBWICANYI BWO MURI zONE TEMPON, MURI CONGO,I KIBEHO, KURI MAHOKO,N'AMAFOTO YA VUBA AHA HARIMO BA RWISEKERA, UMUNYAMAKURU INGABIRE, ABASENYERI BICIYE I GAKURAZO,KUGEZA BARI YA BANTU BAJUGUNNYWE MU KIYAGA CYO MURI RWERU MU BURUNDI.
Maze kumenya yuko ari Tome ya mbere y'icyo gitabo, kuko afite intego zo gusohora thome ESHANU ,ku bwicanyi ndekamere FPR imaze gukorera abanyarwanda
Répondre
M
Abo bicanyi bazumirwa!!!!!!!Bashate barekeraho kugumya kwisiga amaraso kuko maraso arasama!!
H
Wa gihuka we wahinduye amazina wiyita kgl hari ubwonko buzima ufite ko bwuzuye amashyira ariyo mpamvu wiriza muruwo musarane wawe ngo ni akanwa abahutu.nako imihopfu niko mumeze ...urakicwa n'uburagaza wa kirambuweeee
K
Mwa mashyirs mwe y abahutu mwe muzi kwandika gusa ububwa gusa!
F
uwo mi umukino wa FPR. Nta VERITY IRIMO
Répondre
R
Ariko se ariya manjwe ngo ni Imanza si uguta igihe. Les juges, les avocats. .. Bose ni imihirimbiri kuko ibivugwa byose aba ai mensonge.
Tout se décide par Kagame ni ubwo ari injiji.
Répondre
J
Hum!!!Aha niho mugomba gutinyiraPaul Kagame
Ukuntu akora .yabinjijemo ba maneko be barakorana
Ndetse ari abantu bavuye muri FDLR .abandi barashinyika ngo babonye abayoboke kumbe ni intasi
Abari kwiruka mugufatanya ngo ye baba niho bazahindura FPR Kagame mufate amasomo
Sonza wireme niko abaRundiabavuga
Répondre
J
Ariko se, nkuko nabisomye, ibi nibyo bihembo bya RPF? ça serait immoral et inhumain. Niba yarabikoze, yishyure icyo yakoze.
Ariko na none niba ari ibihimbano, Bategetsi ba RPF musoma izi comments, BYAGOMBYE KUBATERA ISONI.
Répondre