KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE
Ari Romeo winjiye mu ngabo z'Amerika ari na Twagiramungu wagiye mu ndege yakozwe n'abazungu, ni nde ukorana na mpatsibihugu?
Paul Kagame yabaye umusilikare w’igihugu cya Uganda, nyuma ajya kwiga amashuri ya gisilikare muri Amerika avayo ikitaraganya mu 1990 aje kwica abanyarwanda ngo afate ubutegetsi bwose hejuru y’imivu y’amaraso y’abanyarwanda, kuba yarize igisilikare muri Amerika byatumye icyo gihugu kimushyigikira mu mahano yose akomeje gukorera abanyarwanda, abanyamerika bo bakamukomera amashyi ngo batoje neza ingabo izi kwica abantu benshi nta mbabazi! Uwitwa Remeo Rugerero nawe ni umwana w’umunyarwanda wahungiye muri Amerika ahita yinjira mu gisilikare cy’icyo gihugu ndetse ajya ku rugamba muri Irak aho yari ashinzwe imirimo yo gutekera ingabo z’Amerika, nyuma y’aho ako kazi ke kararangiye, ahabwa imirimo y’ubutasi muri CIA aho atanga amakuru y’uko abarwanya ubutegetsi bwa Kagame bakora, cyane cyane abitwaje intwaro! Uyu Romeo Rugerero akaba atanga amasomo y’uko ngo Twagiramungu afatanya naba mpatsibihugu ngo kuko yagenze mu ndege zakozwe n’abazungu mu 1994 avuye i Burayi agiye gushyiraho leta itarimo abicanyi mu Rwanda! Umenya Romeo we ashobora kuba yarageze muri Amerika agenze ku rutaro! None se ari Kagame wigishijwe ubwicanyi na USA, ari Romeo wigishijwe ubwicanyi na USA ndetse akajya no kuyifasha kwica muri IRAK, ari na Twagiramungu wagenze mu ndege zakozwe n’abazungu, ubwo ukorana na ba Mpatsibihugu ni nde ?
“Nyuma yo kubeshya ko navuze ko gukorera mpatsibihugu ari ngombwa, Romeo aragira ati “Ibi bintu byandikwa n’ umuntu witwa ko yize, warihiwe amashuri n’ igihugu cyitwa ko cyabonye ubwigenge, birabereka “Caliber” ya bamwe bashaka kutuyobora abo ari bo. Njyewe ubwanjye Romeo ntuye, nize kandi mba umusirikari mu gihugu cya USA, ariyo mpatsibihugu ya mbere ku isi ”.
Kuri Romeo FDLR ni urugero rwiza rw’abantu bafite icyerekezo cyiza cyo kudakorera mpatsibihugu ahubwo bagakorana nayo. Dore uko we yumva gukorana na mpatsibihugu bikorwa na FDLR: “Abahangana na mpatsibihugu, abapfiriye kandi bagiharanira ukuri nka FDLR, ntabwo bivuga ko badakorana n’ amahanga”. Ubwo se umuntu muhanganye mwakorana mute cg witiranyije ijambo guhangana?
Mu kwanzura, ndagira ngo nibutse Romeo ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi cyane, ntabwo impunzi zo muri Congo ari cyo kibazo cyonyine u Rwanda rufite. Ndanamwibutsa kandi ko ibyo ashimira FDLR ko ngo itatanze Mudacumura ngo aburanishwe na ICC ari ikosa rikomeye mu ruhando rw’amahanga kuko FDLR isa n’aho yihamije ko ibyaha bayirega koko ibikora. Umuco wo kudahana nta muntu n’umwe wawushyigikira kandi iyo attitude ya FDLR yatuma uwo ari we wese yibaza niba iramutse ifashe ubutegetsi itakora nk’uko inkotanyi zikora ubu aho zimitse umuco wo kudahana abatutsi, abahutu bakikorezwa imisaraba yose y’akaga batateye.
Mu minsi ishize, natangaje inkuru igira iti : « Romeo na mpatsibihugu rurageretse ». Icyo nari ngamije muri iyo nkuru kwari ukwerekana uruhari(Role) ya ba mpatsibihugu muri politiki y’iwacu. Ibyo nanabitangiye ingero zumvikana zigaragaza uburyo umuntu akorana na ba Mpatsibihugu, bikarangira bamuhatse, rimwe na rimwe atanabibona. Njye nabise abafatanyabikorwa kuko inshuro nyinshi nibo baha ibihugu bikennye amafranga. Nanzuye rero mvuga ko iyo umuntu akurusha amafranga kandi mukaba mukorana, birangira aguhatse, ubibona cg utabibona ku buryo buziguye(indirectement) cg butaziguye(directement)niko bigenda.
Nongeye kugaruka kuri iyo nyandiko kubera inyandiko ya Romeo yasohoye ku ikaze iwacu, yuzuyemo ubwishongozi, ikinyabupfura gike ndetse n’ikinyoma ngo twiyemeje gukorera mpatsibihugu. Nta kintu na kimwe nanditse yigeze avugaho ahubwo ateza ubwega yumvisha abantu ngo ko abaharanira kubayobora ntaho bazabageza kuko ngo bakorera mpatsibihugu. Kuri iyo nyandiko ndagaruka ku bintu bikurikira :
1.Nta wundi wize uretse Romeo kubera ko yize muri Amerika

Nibajije icyo bishaka kuvuga ndakiyoberwa, ariko nkabona ko yenda kugaragaza ko kuba yarize muri amerika ari umuntu uzi ubwenge kurusha abandi, bityo ko n’igitekerezo atanze nta muntu n’umwe wakinenga nk’aho afite wenyine umwihariko w’ijambo “Monopoly of expression”. Iyo myumvire irashaje. Njye uba mu gihugu nakweretse ingero zitari nke zifatika z’uko abayobozi bacu bakoranye na mpatsibihugu, zimwe zinarebana na FDLR uvugira, nta na rumwe muri izo ngero wanyomoje ahubwo urasa nka FPR n’intero yayo ya Genocide, ubu ikaba isigaye iyitera ikaniyikiriza. Njye sinavuze ama theories nkawe kuko nzi ko benshi bayafite ahubwo narebye ibikorwa maze mbisangiza abasomyi. Ubwo yenda ayo masomo yawe(Theory) tuzareba uko tuzayahuza n’ibibera kuri terrain nitugira Imana tukabona igihugu.
2.Twagiramungu ni Shitani kubera ko ngo akorera mpatsibihugu
Nyuma yo kumwita umuhutu w’umunyabwoba n’igisambo, we na General Rusatira, dore uko Romeo avuga Twagiramungu: “Urugero ni abirukiye mu Rwanda 1994 ngo bagiye gushyiraho Government itarimo abicanyi, n’uko Twagiramungu Faustin indege za mpatsibihugu ziramuterura zimushyira i Kigali. Ariko akazi ke karangiye, twese tuzi aho ari”. Agakomeza avuga ngo yasabye umutwe wa Byiringiro akarangiza avuga ati “nyuma abakoreye mpatsibihugu ukabumva bidoga ngo barashutswe cg baribeshye”.
Muri ibi byose Romeo avuga ahubwo arivuguruza, keretse niba FPR nayo ayita mpatsibihugu kuko niyo yari agiye gukorana nayo kandi nta gitangaza kibirimo, (keretse ku basaritswe n’ingengabitekerezo ishingiye ku karere) kuko bose barwanyaga ingoma yari imaze guhirima. Abicanyi bari bamaze kugesa amajosi y’abatutsi n’abahutu ko bari bahunze wagiraga nabo bajye muri guvernoma badahari? Ngo indege za mpatsibihugu ziramuterura zimushyira i Kigali. Wowe se burya ujya gusura FPR wagiye ugurutse?
Si indege ya mpatsibihugu wagiyemo? Ese ubu ko zimwe mu ngabo za FDLR ziri kujya i Kisangani mu ndege za ONU, tuzabibazize ra? Wivangitiranya ibintu, jya urasa ku ntego y’urwango kamere wanga Twagiramungu. Ahubwo Romeo yibagiwe icyaha kindi gikomeye yagombaga kumushinja , icyo cyaha ni uko Twagiramungu yatabawe na ba mpatsibihugu mu mwaka w’1994 mu gihe abaharanira ubusugire bw’igihugu barimo batema amajosi umuryango we n’abamuzi bose, ibyo akaba aribyo bizakomeza gushengura Romeo n’abatekereza nkawe! Kurererwa muri amerika ntibikuraho ko ugomba kubaha abantu bakuru, iyo nabyo uzabyitoze.
3.FDLR, malayika kubera ko ngo irinze impunzi zo muri Congo kandi izi gukorana na mpatsibihugu

Romeo rero akomeza agaragaza ko gukorana na mpatsibihugu ari uko FDLR yonyine ariyo ivugira impunzi ziri Congo, ikaba yirirwa ibwira ba mpatsibihugu………(Interuro ye ntiyayirangije ngo twumve icyo FDLR ibwira ba mpatsibihugu). Ati “ng’uko gukorana na ba mpatsibihugu”.
Harya ubwo bakoranye bate muri iyo discours unilateral kuri BBC na Al jaazira? Nari ngize ngo bicaranye n’abo ba mpatsibihugu baganira uko impunzi zataha mu mahoro! Naho niba ari ibiganiro bikorerwa ku maradiyo mpuzamahanga, ayo maradiyo si mpatsibihugu tuvuga; gusa yafasha mu kumvikanisha la cause ya FDR, naho inyandiko zandikwa, nagira ngo nkubwire ko inyinshi zitabageraho cg zanabageraho bakazishyira mu kabati. Ubwo rero ukaba wemeje ko gukorana na mpatsibihugu ari uguhangana nayo, kuvugira kuri radiyo no kuyandikira. Mpariye abasomyi.
4.Nta genocide yabaye mu Rwanda
Natangiye mvuga ko Romeo yatubeshyeye ibyo tutavuze, ariko ndabona atari twe twenyine kuko yanabeshyeye FDLR. Aragira ati : “Ariko kugeza ubu nibo bantu bonyine bahangaye amahanga bakayabwira ko: Nta genocide Abahutu bakoze, Kandi ko EX-FAR Atari ingabo zakoze genocide nkuko RPF na ba mpatsibihugu bamaze imyaka 20 babishinja Abahutu”. Sinzi niba iyi vanjiri nshya Romeo yadukanye ariyo ya FDLR. Nye ku bwanjye sinigeze numva FDLR ihakana ko genocide itabayeho ahubwo yagaragaje kenshi ko FPR nayo yakoze genocide y’abahutu.
Kandi ubu wasanga Romeo nawe yemera ko nta genocide yabayeho! Harya umuntu wize muri amerika ntazi ibisobanuro bya genocide? Interahamwe zakegese amajosi y’abatutsi zishaka kubarimbura twese tutabireba, ninde wari mu Rwanda utarabibonye? Niba FDLR, inyuze mu muvugizi wayo Romeo (cg wigize umuvugizi wayo), yemera ko nta genocide yabaye mu Rwanda, njye ndibaza nti abo bantu bafashe ubutegetsi aho nabo ntibazananirwa kugeza abanyarwanda ku bwiyunge nk’uko byagendekeye FPR yumva ko abahutu bo batava amaraso nk’abatutsi?
Umwanzuro

Nanakwibutsa Romeo ko nawe akorera mpatsibihugu. Iyo yanga gukorera mpatsibihugu yari kwanga kujya kurwanira (gutekera abasilikare b’Amerika) amerika muri Irak kandi byari bizwi neza ko intwaro za kirimbuzi amerika iri gushinja Irak ntaziriyo. Cyakora njye muvandimwe wanjye ndakumva, wari kubigira gute se ko kari akazi? Cyakora buriya wari kuba ukoze igikorwa cya gitwari iyo wanga kujyayo ugahita univana muri icyo gisirikare maze ugashaka akandi kazi cg ukaba intwari ukajya guha umusanzu wa gisilikare FDLR aho kuyineka wohereza muri CIA positions zayo! Iyo ubigenza utyo, aya masomo uduha tuba tuyamira bunguri naho ubundi uratubwira ibyo udakora. Wari kuba koko ubaye RUGERO, bityo izina rikaba muntu. KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE!
Maitre Kubwimana Jacques
Gisenyi - Rwanda