Impunzi z’abanyarwanda zigera kuri 30 bafashwe na Police ya Uganda mu nkambi ya Nakivale, bakaba bategereje gusubizwa kungufu mu Rwanda

Publié le par veritas

Impunzi z’abanyarwanda zigera kuri 30 bafashwe na Police ya Uganda mu nkambi ya Nakivale, bakaba bategereje gusubizwa kungufu mu Rwanda
Mu gihe Paul Kagame yarimo akoresha inama za baringa z’umushyikirano akiyemeza ko umuntu cyangwa amahanga bazashaka kubangamira uburenganzira bwo bwo kugundira ubutegetsi bizabagora ariko we akaba yumva afite uburenganzira bwo kubangamira abandi, ejo kuwa gatandatu taliki ya 20/12/2014 yongeye gushimangira ko abanyarwanda bose barimo n’abayobozi ba RPF, baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ngo agiye kubaca amazi! Ibyo yabivugaga bitewe ni uko azi neza ko abicanyi be bari kwegeranya impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda ngo babamushyire! Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19 Ukuboza 2014, guhera saa tanu z’ijoro kugera saa kumi za mugitondo, impunzi z’abanyarwanda zatewe na Police ya Uganda iri kumwe na bamwe mu bakozi ba OPM muri village na zone zituwe gusa n’abanyarwanda, icyo gitero cyakozwe n’abapolisi ba Uganda barenga 30 n’abakozi ba OPM barimo uwitwa SENTAMU John Bosco akaba ariwe Commandant w’inkambi, ndetse n’abamwungirije, harimo Bruno, Lydia na Marguerite (umunyarwandakazi uvuka mu Mutara). Zone z’abanyarwanda zibasiwe cyane ni Juru, Kisura na Rugondo, na Village ya Kigali ndetse na Kabazana A na B. Muri icyo gikorwa kigayitse, cyane cyane ko cyitwikiriye ijoro, bashoboye gufata abanyarwanda barenga 30.

Iki gikorwa n’ubwo cyakozwe na Police ya Uganda, wabonaga n’abasirikare ba Uganda bari maso, kubera ko bari mu nkambi bazengurukamo, bambaye imyenda y’urugamba, ndetse n’imbunda z’urugamba. Impunzi nyinshi z’abanyarwanda zarahakubitiwe, zimwe zirakomereka bikomeye ndetse bazipakira mu mamodoka ya OPM afite plaque: UA 851 N na UAU 642 X.

Dore amwe mu mazina y’abo bashoboye gufata:

1. Mbarushimana Emmanuel
2. Ntakirutimana Claude
3. Twagirimana Jean Baptiste
4. Mukanyandwi Euphrasie
5. Nizigiyimana Thedy
6. Baributsa Jean Claude
7. Ndarifite Fidel
8. Harerimana Simon
9. Nsengiyumva
10. Sanday Evariste
11. Mashongore
12. Sakindi Alexandre
13. Muhire Donat
14. Ndereyimana Joseph( Rwandan with Belgium Nationality)
15. Kajyambere Celestin (House hold number:429-06H03049) (Ration card:209 8778)
16. Niyikora Emmanuel (429-10H00734)
17. Kamuzinzi (Asylum seeker)
18. Sagahutu Samuel ( he has a Ration card)
19. Higiro Emmanuel( he has a Ration card) and he was beaten seriously
20. Tresor Godefrey.
Impunzi z’abanyarwanda bashoboye gufata zirenga 30, bakaba barazitwaye ku Karere ka ISINGIRO, aho bategereje, kujyanwa mu Rwanda, abandi kugeza na n’ubu ntawe uzi irengero ryabo.

Ikindi gitero cyagabwe ku mpunzi z’abanyarwanda bari mu nkambi ya Nakivale :

Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira kuwa 20 Ukuboza 2014 guhera nyuma ya saa sita z'ijoro, Impunzi z’abanyarwanda zituye mu nkambi ya Nakivale, zone ya Juru zongeye kwibasirwa n’ibitero bya OPM Nakivale n'abapolice benshi bagera kuri 200 maze basenya imiryango y’amazu ku ngufu, bakubita impunzi, bakomeretsa zimwe, hanyuma batwara ku ngufu ahitwa ku Isingiro District(police) impunzi zirenga 30, bakaba barimo kwitegura kuzijyana nu Rwanda hamwe n’abafashwe mbere mw’ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19 ukuboza nabo barenga 30.

Ahanini Police ya Uganda yaje yitwaje ko hari abantu baba mu nkambi batagira ibyangombwa by’ubuhunzi, ariko icyadutangaje, n’ukuntu hibasiwe impunzi z’abanyarwanda gusa, mu nkambi irimo Abarundi, abakongomani,Abasomali,Abanyetiyopiya,ndetse n’abanyeritereya,harobanuwe abanyarwanda gusa kandi barangije kubafata barabasenyera, muri abo banyarwanda bafashwe harimo n’abafite ibyangombwa by’ubuhunzi, uretse ko n’abatwawe batabifite babitewe n’uko babyimwe, kandi bakaba bari bahunze vuba baje gushaka ubuhungiro muri Uganda.

Dore abafite Ibyangombwa nka ration cards twamenye mubo baraye bongeye gutwara:

-HIGIRO EMMANUEL ufite Ration Card=2079102 na UNHCR=429-04H08001
-MUGISHA VINCENT        R/C=2111703
-NDAGIJIMANA  AUGUSTIN   R/C=2107667
-HARIMENSHI SELEMANI   R/C=2081808

Ubu imiryango myinshi y’abanyarwanda iri muri Uganda yatangiye guhunga. Umuntu waduhaye amakuru utashatse kwivuga izina kubera umutekano we nawe ni impunzi ifite ibyangombwa byose, ariko umuryango w’inzu ye bawusenye, abana be baterwa tear gas (gaz lacrymogène) nawe akizwa n’amaguru, cyane cyane ko hari n’ijoro, yabigiriyemo amahirwe naho ubundi baba bamurashe.

Ikindi kindu kidasobanutse neza, n’uko ibi bikorwa by’ubugome byakozwe mu masaha ya nijoro, mu rwego rwo kwihisha imiryango mpuzamahanga, no kugirango abantu bari kugenda batunga agatoki aho abanyarwanda bari batagaragara. Hari Imiryango yashoboye kwirwanaho nko muri zone ya Juru, aho bashoboye kuvuza induru, ndetse banirukankana izo nkozi z’ibibi, hafi no kuzambura intwaro zari zitwaje. Kuri ubu, impunzi z’abanyarwanda zirimo kurara hanze mu bihuru, abandi batangiye guhunga inkambi, abandi ni indembe zakomeretse.

Igikorwa cyo guhiga impunzi z’abanyarwanda muri Uganda kirakomeje, tukaba dusaba imiryango mpuzamahanga n’ibinyamakuru, kugaragaza akababaro impunzi z’abanyarwanda zifite, no kuzivuganira kubera ko Leta ya Uganda na Leta y’u Rwanda bakomeje umugambi wabo mubisha wo kumara impunzi.

Uko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri mu nkambi n’izitazibamo cyifashe mu gihugu cya Uganda (umujyi wa Kampala).

Impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda zikomeje kugambanirwa na leta ya Uganda kimwe n’abakozi bamwe ba UNHCR ndetse n’amwe mu mashyaka ya politiki ari hanze. Abo bose bashumuriza impunzi leta  ya Paul Kagame ngo zirimburwe, dore uko ikibazo giteye :

I.Amazina y’abakozi ba UNHCR bakorana na RPF:

Umwe mu mpirimbanyi za UNHCR ukataje mu kugirira nabi abanyarwanda mu gihugu cya Uganda ni Madame KATUURA Prossy: Umunyamabanga (secrétaire) wa Protection UNHCR Mbarara. Bimwe mu bimenyetso biranga ubugizi bwa nabi ku mpunzi bw’uyu mugore ni uko mu magambo ye n’ibyo akora mu kazi ka buri munsi yanga kwakira impunzi z’abanyarwanda iyo yaje gukorera Nakivale; abwira impunzi z’abanyarwanda nabi nk’ufite icyo apfa nazo, akazibwira ko igisubizo cy’ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda ari ugusubira mu gihugu cyabo zigacirwa imanza ku bwicanyi zakoze.

Ntiyita ku kibazo cyihariye cya buri muntu cyamuteye guhunga, ahubwo ashishikwazwa no kwemeza abanyarwanda ko u Rwanda rufite umutekano uhagije, akirengagiza ko buri mpunzi ihabwa ubuhungiro ibanje guca mu ibazwa (interview) rya OPM bakiga ku kibazo cyatumye ahunga, we rero asa n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda. Madame Katuura Prossy ajya mu Rwanda buri week-end akoresheje imodoka ya UNHCR-Mbarara ikamugeza ku mupaka wa Katuna akambuka na taxis imugeza muri Nyabugogo.

Undi ubangamiye impunzi ni Madame Mbabazi Agnes: akora muri UNHCR/ARC/Community Services Nakivakle. Avuka muri Kayonza aho yasize abana be barerwa na nyina umubyara. Ajya mu Rwanda kenshi, avangura abanyarwanda mu kwakira impunzi zifite ibibazo byihariye (abatishoboye), ibigenewe abanyarwanda (imyenda, amasabuni, ibikoresho byo mu nzu…) arabigurisha ku mugaragaro.

II.Bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda zifite abantu bishwe cyangwa bashimuswe muri Nakivale:
1. Havugimana utuye Sangano: police ya Uganda yishe murumuna we muri 2010 ubwo Uganda n’u Rwanda bacyuraga abanyarwanda ku ngufu bakica abagerageje guhunga.
2. MUKANSANGA Dorothea: umugore wa Nkundabazungu.
3. Alphonsina Kankwanzi: umugore wa Karushya wari utuye Sangano.
4. Kagaba Leodgald
5. Ayinkamiye Amelie
6. Nyirahabimana Odette
7. Nyiraneza Josephine
8. Kampayana
9. Hategekimana Jean
10. Ndekwire
11. Maman Sadam
III.Ishami ry’ishyaka PPR-Imena, iryo shami rikorana na DMI-Rwanda muri Nakivale, rihagarariwe na Jean Marie Vianney Bazirababo, Pascal (Sibomana Aimable) ukora aka Vice-Chairman wa village ya Sangano, Secreteri ni Mbabazi Emmanuel. Uruhusa rwo gukora amanama n’indi mirimo ya politike aba bagabo baruhabwa na Ssentamu John Bosco (Commandant wa Nakivale Refugee Settlement) na Bayendera Hesao, Deputy Commandant ushinzwe ibibazo by’umutekano mu nkambi.

IV. Ssentamu John Bosco:  Ajya mu Rwanda kenshi kubonana n’abayobozi, kandi afitanye imishyikirano ihoraho na Ngarambe ukorera Ambassade y’U Rwanda muri Uganda ndetse n’abayobozi ba gisirikare mu Rwanda. Aherutse kujyana abakozi benshi ba OPM na UNHCR mu Rwanda (bagarutse bambaye T-Shirts zandiseho: Kigali-Rwanda ni nziza). Uyu munsi nandika, yahamagaye uwitwa KIVIRI, muramu wa Jean Marie Vianney Bazirababo (PPR Imena) ngo yitegure agiye guhagararira impunzi z’abanyarwanda i Kigali-Rwanda, nyamara Impunzi z’abanyarwanda ntizigeze zimenyeshwa iby’iyo gahunda ngo zitore uzihagararira.

Ahora abwira impunzi z’abanyarwanda ko zigomba gutaha zabishaka cyangwa zitabishaka. Nta munyarwanda ashobora kwakira muri office ye, kandi iyo hagize abashyitsi basura inkambi, abasaba gusura impunzi ziva mu bindi bihugu; akababwira ko abanyarwanda nta kibazo bafite, mbese ntatume impunzi z’abanyarwanda zivugana nabashyitsi nk’izindi mpunzi, ikindi, tuzi ko yavanwe ku buyobozi bwikambi ya Oruchinga kubera ibibazo by’itoteza n’ivangura yakoreraga impunzi z’abanyarwanda.

V.Ibyemezwa n’abantu bavuye mu Rwanda vuba aha, barimo umugore w’umuhutu warongowe n’umututsi wo mu Rwanda waje muri Nakivale muri uku kwezi kwa November 2014 azanywe no kuburira se wahungiye hano Nakivale, no kuri Radio Rwanda bahitisha amatangazo ngo abaturage bitegure kwakira umubare munini w’impunzi zizaturuka Nakivale mbere y’uko umwaka ushira. Ahazakirirwa impunzi zivuye Nakivale ni ahitwa NYAMABUYE mu cyahoze ari RUKARA-MURAMBI, muri pariki y’Akagera hagati. Bahubatse urupangu rugari ruzengurutswe na senyenge. Uwo mugore, ubu wasubiye mu Rwanda, yongeyeho ko uko biteguwe, byose bizakorwa muri Decembre 2014.

UNHCR iri muri iyo gahunda kuko bigaragara ko nayo irimo yitegura :

• UNHCR irimo kwirukana abakozi bava mu mpunzi z’abanyarwanda ikabasimbuza abandi.
• UNHCR yazanye abashinzwe umutekano w’amazu n’ibikorwa byayo bavuye Kampala batazwi n’impnzi, kandi umwe muri bo yatubwiye ko bahawe contrat y’ ukwezi kwa Decembre gusa, akazi kabo kakaba karangiye.
• Biscuits zidasanzwe za UNHCR zaje mu kwezi kwa Octobre 2014 kandi na n’ubu ntibigeze baziha impunzi nk’uko batanze ibindi biryo n’ibikoresho. Izo biscuits zibitse muri store ya WFP ari toni umunani (8 tones), ni ubwoko bwa biscuits zirimo amata menshi; zimwe tumenyereye ko zitangwa mu bihe bidasanzwe (emergency), kandi nibwo bwa mbere zibonetse muri Nakivale Refugee Settlement, kandi ziza mu buryo budasanzwe: UNHCR irazizanira ubwayo n’imodoka yayo (ubusanzwe ibiryo by’impunzi bizanwa n’amakamyo y’abikorera akodeshwa na WFP), ikazizana mu masaha ya nimugoroba nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi.
VI. Gihamya ko abaturage mu Rwanda babibwiwe nk’uko abavuyeyo babivuga, amatangazo n’ibiganiro byahise kuri Radio Rwanda, hari ikiganiro cyatanzwe na Ministri ushinzwe impunzi mu Rwanda hamwe na Habyarimana ukorera Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu cyumweru gushize, cyahise nyuma ya saa sita z’ijoro kuri Radio Rwanda, bavuga ko barangije kumvikana na Uganda ku kibazo cyo gucyura impunzi z’abanyarwanda  ko gusa haburaga amafaranga make. Abo ni abaturage bo mu karere k’icyahoze ari Commune Rukara – Murambi babibwiwe guhera mu kwezi kwa cyenda 2014.

Babwiye abo baturage ko abazataha bahari, ko muri iki gihe bagiye mu byaro binyuranye, ariko batagomba kuvuga amazina yabo kuko bagira umutekano muke. Ndetse abandi bajyanyeyo abagore n’abana, bo bagaruka mu nkambi gutegereza kureba niba bazasarura imyaka yabo ikiri mu mirima ; abo tuzi ubu barenga imiryago  mirongo itanu (50).

Ayo makuru agera ku mpunzi avuye ku bantu bava mu Rwanda, ndetse no kuri Radio Rwanda ubwayo, ndetse hari n’abagande babibwira impunzi. Umwe muri abo bagande wari ufite business igenda neza muri Sangano, aherutse kugurisha ibye cyamunara ngo ntashoboye kwicirwa mu nkambi n’abasirikare b’u Rwanda. Undi nawe wari warashatse umugore w’impunzi y’umunyarwanda, yahise umuta,amusigira iduka arigendera ngo ahangayikishijwe n’ubuzima bwe aho guhangayikira amafaranga.

Amakuru agera ku mpunzi muri uganda ni uko yemeza ko  bazatungura amavillages  atuwemo n’impunzi z’abanyarwanda nyinshi cyane cyane SANGANO na KIGALI villages. U Rwanda rukaba rufatanyije na Leta aya  Uganda, nyuma yo gutwara ku ngufu impuni z’abanyarwanda Uganda izazana abacunga umutekano bikomeye.

Dore amazina y’abajya mu Rwanda kugambanira impunzi bakagaruka:

1. Samugabo Silas
2. Mbabazi Emmanuel ( ubu ariyo)
3. Furaha Francois ( ubu ari yo)
4. Ndugu ( atura Kigali Village)
5. Simpanuka Rajabu
6. Abiyingoma Nsengiyumva Steven
7. Maniragaba Muswadiko
8. Bazirababo  Nemeye Jean Marie Vianney
9. Mushumba Emmanuel
10. Karemera Ibrahim
11. Pascal Turyamureba ( Sibomana Aimable), Vice Chairman wa Sangano
Aba bose bafite passeport z’u Rwanda bahawe n’abakozi ba Ambassade y’u Rwanda muri Uganda.

Dore zimwe muri Services mbi zihabwa impunzi z’abanyarwanda :

1. Muri protection impunzi z’abanyarwanda ntizakirwa ngo zihabwe yo kuvuga ku bibazo byihariye zihura nabyo mu nkambi.
2. Kwa muganga Impunzi z’abanyarwanda ziravangurwa ; Zimwe mu mpunzi zitabye Imana bitewe ni uko zimwe ubufasha, UNHCR yanze kubakorera ibyo yasabwaga gukora. Ingero ni izi:
1)umwana wa Mugabo Celestin yamaze imyaka 2 arwaye umutima nyuma arapfa: bamwandikiye transfert hanze ya Uganda, abimenyesheje UNHCR bamubwira ko bizakemurwa na ressettlement kandi ko nta munyarwanda wemerewe ressettlement, kandi ko ngo transfer yo kugenda akagaruka ihenze.

2)Umugabo witwaga Gatambara yajyaga kwa muganga bakamuseka aho kumwakira ngo kuki adataha ngo Leta y’u Rwanda imuvure kuko imiti yakeneraga yabaga ihenze ngo cyangwa ajye mu rugo gupfirayo ntakarushye abaganga.

3)Umugabo witwaga Nsengiyumva Jean Marie Vianney, Muganga ubwe yahamagaye uhagarariye UNHCR Nakivale amusaba kobamugurira imiti yanga kumutabara, ataha atabonye imiti, amara amezi arenga 2 atabona imiti kandi UNHCR na ARC/Community Services babizi, kugeza ubwo yapfuye.

Abo bose hamwe n’abandi tutarondora bazize ko UNHCR yanze kubishyurira imiti na services nk’uko byabaga byasabwe n’abaganga bakuru.

1. Education/uburezi: Nta mwana w’umunyarwanda ujya uhabwa scholarship fees nk’abandi.
2. Community Services:Nnta mfashanyo z’abatishoboye zigera ku mpunzi z’abanyarwanda kuko uwitwa Mbabazi Agnes ushinzwe abatishoboye arangwa n’ivangura rikorerwa impunzi z’abanyarwanda.
3. Mu guhabwa ubuhungiro: abanyarwanda bashya baracyabwirwa ko batandikwa, batakirwa mu basaba ubuhungiro muri Uganda. Ibyo bikorwa n’uwitwa Jacob ukorera OPM Nakivale.

Abanyarwanda batambuwe imirima barahinga nk’abandi, aba kera ibiryo barabikase; bahabwa ibiro 6 by’ibigori ku muntu kandi rimwe mu kwezi. Abamaneko b’u Rwanda babwiye UNHCR na OPM ko batagomba kugira icyo bakorera impunzi ni aba:

1. Capitaine NTUKAYAJYEMO Godefroid alias KIYAGO (ashakishwa n’ubutabera bwa Espagne ku bw’ubwicanyi yakoze ku bihayimana ba Espagne bari mu Rwanda no muri DRC).
2. NGENDAHAYO: we Police ya Uganda yamufatanye uniform ya gisirikare ari kumwe na bagenzi be 3, police yarabarekuye baragenda nta nkurikizi, none ubu yaragarutse atuye Nyarugugu village aho yirirwa abwira abantu ngo abanyarwanda bazamubona uwo ari we.
3. ABIYINGOMA NSENGIYUMVA Steven
4. KAREMERA Ibrahim
5. BAZIRABABO  Jean Marie Vianney NEMEYE
6. MURUNGI Alexandre
7. MBABAZI Emmanuel
8. FURAHA Francois
9. SAMUGABO Silas
10. Mariya: umugore wa Ndagije ukora muri Samaritan Purse Nakivale
11. FURAHA: umugore acuruza ibitenge, agatura muri village ya “Ethiopian”
Uwitwa KAZITUNGA, asylum seeker, Sergent Major utuye Kabazana village, umwaka ushize  ni we wabyivugiye mu nama Douglas ahibereye, agira ngo Ngarambe abyuririreho avuge ko hano muri Nakivale Refugee Settlement hakoreramo FDLR. Mbese niho yari akiva mu Rwanda, ubona ko bamuteguye ngo abivuge gutyo. Gusa Douglas yasabye Police ngo imukoreho iperereza, ariko ntitwamenye icyo ryagezeho.

Trinity bus ntizinjira mu nkambi ; zihagarara hafi y’aho ikambi itangirira ; ahitwa Kabingo town, hanyuma zigakomeza zigana Mbarara na Kampala. ABAZIVUYEMO BINJIRA MU NKAMBI MU TUGROUPE DUTO.

-Ubundi buryo ba maneko bazamo ni imodoka ya PRIMO y’umunyamulenge witwa De Santos iva Mbarara nijoro bwije ikagera Nakivale mu ma saa kumi z’ijoro. Abazizamo bacumbika muri Nyarugugu village, Kashojwa B village, Ethiopian village, ndetse no muri Hotel kwa Gatore na Juju uyobora Hotel ya murumuna wa General Kayonga witwa Gisagara. Bahora baza utu groups duke buri gihe. Umubare nyawo sinawumenya.

Ngubwo muri make ubuzima bw’impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda n’uburyo zikomeje kugendwaho n’abicanyi, igisigaye ni uko abanyarwanda b’impunzi muri Uganda bakwiyegeranya , bakarinda umutekano wabo kandi bakareba icyakorwa kugira ngo bahangane n’abo bicanyi bashaka kubamaraho.

Aya makuru veritasinfo iyakesha umwe mu bashinzwe umutekano (police) muri Uganda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
Ubundi rero Kagae aribeshya.Si uko azaba yacyuye ziriya mpunzi ku ngufu ko les injustices akorera abanyawanda zizashira.C'est vraiment idiot.Le mal reste et il est le seul à l'incarner et son système.Ntwe rero umenya aho umuyaga uzatwara umuyonga uzaturuka,ariko uwo myuyaga uzaza.Nakomeze rero ashakishe.Rero numvise ka kagore kavuga ngo bazaza gufata FDLR;Ariko se imyaka irenga 20 irashize batarabishoboye none ubu bamaze kumungwa nibwo bazabishobora.Nibatyaze rero.Turaje natwe.
Répondre
S
Bavandimwe banyarwanda, banyarwandakazi aho muri hose; nshuti zacu (abanyamahanga) kandi nshuti z’u Rwanda aho muri hose; nimunyemerere ntangire iyi nyandiko yanjye mbifuriza “Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2015.” Uyu mwaka dukozaho imitwe y’intoki tuzawurye ntuzaturye.

Iyi nyandiko yanjye ifite inyito ijyanye n’ibibazo tumaze iminsi dusoma, ibyo bibazo byibasiye abavandimwe bacu bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Ndifuza kubagezaho inzira nizera ntashidikanya ko yabafasha mu gucyemura ibibazo by’ingutu bafite muri iyi minsi hakoreshejwe ikaramu n’urupapuro.

Iyi e-mail: inspector@unhcr.org ni iy’Umugenzuzi (inspector) mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (United Nations High Commissioner for Refugees). Uyu mugenzuzi akuriye ibiro (bureau) igizwe n’abakozi benshi bashinzwe gusuzuma no gukurikirana imyitwarire idahwitse (misconduct) na ruswa (corruption). Aba bakozi batahiriza umugozi umwe muri Investigation Service of Inspector General Office (IGO) at the United Nations High Commissioner for Refugees (serivisi ishinzwe iperereza mu biro by’umugenzuzi mukuru mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi. Ibi biro bikorera ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango kiri i Geneve mu Busuwisi. Ibi biro bifite ubushobozi n’uburyo bwose bwo gukurikirana ibibazo byagejejweho n’impunzi zo hirya no hino ku isi no kubishakira umuti wimbitse.

Mukwandikira ibi biro, uhagarariye umuryango yandika ibibazo umuryango we ufite akirinda kwandika iby’abatari muri file ye kuko baba badahuje neza impamvu z’ubuhunzi, aho baturutse, igihe bahungiye n’ibindi n’ibindi. Indi mpamvu n’uko iyo biro yavuzwe haruguru imaze kwakira inyandiko y’impunzi, irayisuzuma, igasubiza uwanditse imumenyesha ko yakiriye inyandiko ye ikanamufungurira file maze ikamumenyesha case number ikubiyemo ibyo yayigejejeho byose. Mu kwandika, nk’impunzi iri muri Uganda; ni byiza gukoresha ururimi rw’icyongereza.

Umunyarwanda wandika, mu izina ry’umuryango we agomba kubanza gusobanura uwo ariwe mu magambo ahinnye ariko asobanutse; igihe yagereye muri Uganda; igihe yaboneye icyangombwa akoresha; number z’icyangombwa akoresha (aha agasobanura niba muri Uganda ahaba nk’usaba ubuhungiro (asylum seeker) cyangwa se nk’impunzi yemewe (recognized refugee); umubare w’abagize umuryango we, ibitsina byabo (gore cyangwa gabo) n’imyaka yabo.

Mu kwandika kandi, n’ubwo atari byiza ko uwandika yandika ibya mugenzi we batari muri case imwe; ni byiza cyane ko mu gusoza handikwa ibibazo rusange by’impunzi z’abanyarwanda. Aha ndavuga ibijyanye n’abarimo guhigwa bukware, bahigishwa uruhindu hitwikirijwe ijoro. Uyu uhita uba umwanya w’agaciro wo gutangaza amazina y’abantu bazwi neza ko bafite uruhare muri ruriya rugomo ndengakamere rurimo kubakorerwa. Aha abandikwa cyane cyane ni abakora muri UNHCR kandi hagatangwa n’ibimenyetso simusiga bibagaragaza muri uru rukozasoni. Aba bakozi bagomba kugaragarizwa imirimo bashinzwe ndetse n’iyo hadashidikanywa na gatoya ku nkomoko yabo (igihugu), kirandikwa. Iyi biro irakora kandi ndabemeza ko iyi nzira ikoreshejwe aba bagizi ba nabi bakurikiranwa tukazumva bambuwe imirimo cyangwa bimuriwe aho byoroshye kubacunga bitewe n’ibizava mu iperereza ryayo.

Ibyandikwa byose iyo byandikanwa n’italiki byabereyeho biba ari ingenzi kurushaho. Urugero ni nk’abo bagiye mu Rwanda bakagaruka bambaye imipira irusingiza, iyo igihe bagiriyeyo n’igihe bagarukiye byanditswe biba byiza. Urundi rugero ni nko kugaragaza plaques (number plates) z’imodoka zatwaye izo mpunzi mu ijoro, ubwoko bw’izo modoka, umunsi bapakiriweho, aho bajyanywe n’amazina y’abashoferi bari bazitwaye iyo ashobora kumenyekana nta shiti. Kuri buri cyandikwa igihe, abantu n’ahantu iyo byose bimenyekanye amata aba abyaye amavuta.

Byaba byiza iriya e-mail: inspector@unhcr.org ihawe impunzi nyinshi zigakangurirwa kwandika ibibazo byazo byose bizivuye ku mutima kandi ntagisigaye inyuma. Uwandika yandika indeshyo ashaka kuko n’aho byaba igitabo kinini iriya biro iragisoma neza kandi cyose, ikacyigaho ku buryo bunononsoye kandi ikagira inama uwanditse. Uwandika ibibazo agomba kubiva imuzi hagasobanurwa ibyagaragajwe nko kudahabwa ibiryo ahubwo bikagurishwa; kutavuzwa; kutarihirwa amashuri; n’ibindi n’ibindi bitandukanye.

Nanditse iyi nyandiko yanjye nibwira ko zimwe mu mpunzi ngiriye iyi nama itari agakecuru ziyisoma ariko kandi ndasaba mbikuye ku mutima umunyamutima usomye iyi nyandiko azi nibura impunzi imwe cyangwa zirenze imwe muzibwirwa, kuyigezaho/kuzigezaho ubu butumwa. Nshishikajwe cyane no gushimira umuvandimwe wanditse atumenyesha aka kababaro aba bavandimwe bahura nako “angana kwiha, gusaba ni ugutongana!” Muvandimwe komeza igikorwa cyiza watangiye maze untumikire kuri izo mpunzi.

Ndangije nifuriza buri munyarwanda aho ari hose gukabya inzozi nziza zitagira uko zisa z’u Rwanda rw’amahoro arambye, umutuzo, iterambere, ubutabera n’imibanire ihamye.

Tugire u Rwanda rwatubyaye, tugire u Rwanda rwaduhetse.

Umuvandimwe

Murungi Semi
Répondre
I
Leta ya Kagame ntishobora kuzaborohera nagato.
Kuko izi neza ko umunsi mwakomeye ,mukarya ,mukagira imbaraga, mutazatayorohera.
niyompamvu iri gukoresha uko ishoboye ikabasenya ikabica. icyo mukwiye gukora rero mumaguru mashya ntakuramba kudapfa kdi Vivre vaincu et sans gloir c'est mourir tous les jours. none rero Abaziranye mukore des equipes de protection mutuelles hanyuma mwige uko mwava munzara zagaca da ntakundi
Répondre
N
Ikibazo cy'abanyarwanda nuko aho bahungiye bahagera bakadamarara, bakibagirwa icyabirukanaga....ikindi bariya bahunga ubu nta experience bafite yuko Ikihebe kagame gikora....niyo mpamvu bari kujya i Bugande bagatinyuka no kujya mu nkambi....ibyo rero byorohera ikihebe kagame kubagabaho ibitero.....abanyarwanda bahunga bakwiye gusobanukirwa na integration mu bene gihugu kuko nibo bonyine bashobora kubaproteja! naho abibungande Kihebe arabaterura nkuko yateruye abari i Burundi....
A
Muribonerako abantu bagambanirwa nabo bitako barikumwe
icyo nikintu Leta y'Urwanda ikora si Uganda gusa nahandi bajyayo ariko Uganda ninko kujya Iwabo.
Ariko guhungira Uganda warangiza ukajya no munkambi nukwiyahura ahubwo ugize ubwenge wajya kure yurwanda ndetse nakure ya Kampala ubundi ugashaka akazi kubuhinzi cg ikindi kintu wakoresha amaboko yawe. warangiza ugashaka gake gake uko uzahava ukajya ahandi watekereza ko wabonera amahoro naho kujya Uganda warangiza ukajya mumpunzi nuguhungira imvura mumuko
Répondre
K
Nkuko byavuzwe muri iyi nyandiko izo nterahamwe zigomba gutaha zigasobanura ubwicanyi zakoze. Ni nde se uyobewe ko bamara gufata izo mfashanyo za HCR bakazigurisha ubundi bakagura amatike azijyana muri RDC kuba abarwanyi ba FDLR!? Mujye mukoma urushyo mukome n'ingasire mwa bihararumbo mwe!
Répondre
N
Ntagitangaza kirimo kuba uri Kabila ukavuga utyo kuko muhuriye mu kunywa amaraso nkaho amazi yabuze. ariko amaherezo ni munzu , tuzabana kandi agasuzuguro muzagafashya hasi.
H
Impunzi zigomba kuba maso zikareba uburyo zirwanaho naho undi zirarimbutse!
Répondre