Politiki: Ishyaka RDI ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2015, umwaka w’impinduramitegekere y’u Rwanda.
Ku cyumweru taliki ya 21 Ukuboza 2014, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo intambwe zatewe muri uyu mwaka turangiza, n’ibikorwa byihutirwa biteganyijwe mu mezi ari imbere.
Ku byerekeye intambwe z’ingenzi zatewe mu mwaka wa 2014, mu byo inama yishimiye, twavuga ibi bikurikira :
-Kuba ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rikomeje kunguka amaraso mashya hirya no hino kw’isi, cyane cyane ku mugabane wa Amerika.
-Kuba Prezida w’ishyaka RDI, ashingiye kw’isesengura rya politiki y’u Rwanda amazemo imyaka irenga 25, yaragize igitekerezo cyo guhamagarira amashyaka 10 kwitabira inama zigamije kwiga uko gushyira hamwe byakorwa, nyuma izo nama zikaza kwibaruka impuzamashyaka CPC, yashinzwe tariki ya 1 Werurwe 2014, ubu ikaba igizwe n’amashyaka atanu ari yo : FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza, UDR na CNR-Intwari.
-Kuba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu binyuranye byaragaragaje ko bishyigikiye impuzamashyaka CPC na gahunda y’impinduka yateguye, yashingira ku biganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Kigali n’amashyaka atavuga rumwe nayo, hagamijwe gushaka inzira zatuma Abanyarwanda bose babona uruvugiro rwa politiki (political space), bakabana mu mutuzo no mu bwisanzure mu gihugu cyabo, bityo n’impunzi zose zigatahuka zemye kandi zizeye umutekano usesuye.
-Kuba opozisiyo nyarwanda yarungutse Radiyo Impala yumvikana neza mu Rwanda no mu bihugu byinshi Abanyarwanda bahungiyemo, iyo radiyo ikaba ifite inshingano yo kugeza kubayumva amakuru y’impamo abeshyuza ibinyoma na propagande bya Leta ya FPR-Kagame, ikaba kandi iri kuba umuyoboro w’impaka zishingiye ku bitekerezo binyuranye, biturutse mu mashyaka no mu mashyirahamwe aharanira impinduramitegekere y’u Rwanda.
By’umwihariko, inama yagaragaje ibyishimo itewe n’uko ingufu nshya za RDI zigizwe ahanini n’abasore n’inkumi, ibyo bikaba bitanga ikizere cy’uko muri rusange, ubutumwa bw’ishyaka ku rubyiruko rw’u Rwanda bwumvikana kandi bukakirwa neza. Ibyo ari byo byose, ishyaka RDI ntirizahwema gushishikariza abasore n’inkumi, aho bari hose, kwicengezamo ko bagomba kugira ijambo mu gihugu cyabo, n’uruhare rugaragara mu micungire yacyo.
Abasore n’inkumi bagomba kandi kuvana inyigisho mu mateka y’u Rwanda n’ay’ibindi bihugu byagiye bibamo impinduka zitunguranye, bakazirikana cyane ukuntu za revolisiyo zagiye zikorwa ahanini n’abantu batari bageza ku myaka 35 y’amavuko. Birakwiye kandi ko urubyiruko rw’u Rwanda rushiruka ubwoba, rugahagurukira guharanira uburenganzira bwarwo, nk’uko biherutse kugenda muri Burkina Faso, mu gihe Prezida Kagame azaba akomeje uburiganya bwo guhindura itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, agambiriye kuguma ku butegetsi ubuziraherezo.
Mu bikorwa byihutirwa inama yemeje, twavuga ibi bikurikira :
-Gukomeza gahunda yo gucengeza amatwara ya RDI mu rubyiruko, no kuruburira kugira ngo rutagwa mu mutego w’akarimi keza ka FPR ikomeje gushuka abasore n’inkumi ngo bayiyoboke, batitaye ku mateka y’u Rwanda, ngo yuzuyemo amatiku n’amacakubiri. Kuri iyo ngingo, ishyaka RDI ryongeye gushimangira ihame ry’uko politiki yubaka ari ishingiye ku kuri kw’amateka y’igihugu cyacu, bimwe mu biranga uko kuri bikaba ari ibimenyetso simusiga by’ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’ingabo za FPR-Kagame kuva mu mwaka wa 1990, na n’ubu bugikomeza, bugahitana Abanyarwanda n’Abanyekongo amamiliyoni.
-Kunononsora gahunda y’imibonano iteganyijwe hagati y’abayobozi bakuru ba RDI n’abayoboke b’Ishyaka, hamwe n’abandi Banyarwanda babyifuza, duhereye ku mpunzi zibarizwa mu bihugu bimwe by’Afurika.
-Gukaza umurego mu gushyira ahagaragara ibitekerezo bishishikariza Abanyarwanda kubana mu bumwe buzira ivangura iryo ari ryo ryose, cyane cyane iryaba rishingiye ku moko no ku turere ; ibyo bikajyana, igihe cyose bizaba ngombwa, no kunyomoza inyandiko zuzuye ubuhezanguni zikunze gutambutswa n’ibinyamakuru bikorera udutsiko tw’intagondwa tutifuza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugerwaho.
-Gushyigikira gahunda za CPC binyuze mu nzira z’ibitekerezo n’iz’amikoro, kugira ngo CPC ishobore kurangiza inshingano zayo zihutirwa muri ibi bihe, nko kuvuganira impunzi z’Abanyarwanda muri rusange, kugira ngo haboneke igisubizo gihamye ku kibazo cy’itahuka ryazo, no gushakisha uburyo bwo kurengera ubuzima bw’Abana b’u Rwanda bugarijwe n’ibitero by’ingabo za LONI mu mashyamba ya Kongo.
Abari mu nama bongeye kugaragariza Prezida wa RDI, Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, ko bamushyigiye byimazeyo, mu murimo utoroshye ashinzwe nka Prezida w’impuzamashyaka CPC, bamushishikariza gukomera ku murongo CPC yiyemeje, wo guharanira impinduka izageza u Rwanda ku butegetsi bwa Leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza mu buryo bwose urubuga rwa politiki y’amashyaka menshi, uburenganzira bwa buri wese n’imibereho myiza y’abaturage.
Ishyaka RDI ryaboneyeho kandi umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2015, umwaka twizera ko uzarangwa n’impinduka itegerejwe na benshi, bityo Abana b’u Rwanda bakaramuka uko bukeye, bagatunga, bagatunganirwa.
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 22 Ukuboza 2014
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Mukuru wa RDI